Indirimbo ya 180
Igitabo cy’Imana ni ubutunzi
1. Hari igitabo cy’amapaji menshi,
Giha abantu ibyiringiro.
Ibirimo bifite imbaraga;
Biha ubuzima “abapfuye.
”Icyo gitabo ni Bibliya Yera.
Cyanditswe kera n’abahanuzi
Bakundaga cyane Imana yabo;
Basunikwaga n’umwuka wayo.
2. Banditse ukuri ku byo yaremye;
Uko isi n’ijuru byaremwe,
Ko umuntu yaremwe atunganye,
N’ukuntu Paradizo yabuze.
Banavuze iby’umumarayika
Warwanyije ubutware bwayo.
Ibyo byatumye habaho icyaha;
Ariko Yehova azatsinda.
3. Turiho mu bihe by’umunezero.
Ubwami bw’Imana bwaravutse.
Yehova agiye guha agakiza
Abunze ubumwe na we bose.
Izo nkuru ziri mu gitabo cye;
Kiruta zahabu nziza cyane.
Gitanga ibyiringiro nyakuri;
Kirimo inkuru zihebuje.