Indirimbo ya 117
Ishyingirwa ryashyizweho n’Imana
1. Imana yatangije
Ibyo gushyingirwa.
Umurunga w’ubumwe,
’Migisha y’abantu.
Uhuza abashakanye
Mu muhango wera.
Mukorere Imana
Mugabo, mugore.
2. Mu gitabo cy’Imana
Harimo inama.
Kivuga ko umugabo
Ari we mutware.
‘Kunda umugore wawe.
’Ni ihame ry’Imana.
Wubahe umugabo
Biguhe agaciro.
3. Burya inyabutatu
’Ruta inyabubiri.
Imana ibirimo
’Ngorane ziba nke.
Twese twige gutanga.
Harimo ibyishimo.
Mu murimo w’Imana
Gutanga ni ngombwa.