Indirimbo ya 81
Dushimire Imana ku bwo kwihangana kwayo
1. Imbaraga zawe Mana,
Zaremye ibintu byose.
Wabiremye ari byiza
Mu gihe cyabyo cya mbere.
N’ubwo abakiranuka
Bishimira ubwo bwiza,
Hariho ubundi bwiza
Mu gihe cy’Ubwami bwawe.
2. Mana, ntiwahutiyeho
Ngo uvaneho ububi;
Imbaraga zirimbura
Zabaye zikumiriwe.
Ngo tubone agakiza.
Abakwitirirwa bose
Baragushimira cyane,
Bategereje Ubwami.
3. Kwihangana kwawe Mana
Kudutera kubwiriza,
Tuvuga imico yawe,
Iri mu Byanditswe Byera.
Jya udufasha kwitanga
Kugira ngo bazakizwe,
Barebe ’gutsinda kwawe
Bari kumwe natwe twese.