Indirimbo ya 91
Twigishwa na Yehova
1. Ya atwigisha ukuri;
We Mwigisha Mukuru.
Ayobora intama ze,
We Muyobozi wazo.
Igihe cye kirageze
Ngo bose bamumenye.
Ayoborana urukundo
Abicisha bugufi.
Umukozi w’Umuhanga,
Umwami Yesu Kristo,
Yigishijwe na Yehova,
Atangaza Ubwami.
Ashaka gufasha bose,
Abitewe n’urukundo.
Muri iki gihe na bwo,
Yigisha abamugana.
2. Ya aduha abungeri,
Bazi kwigisha neza.
Barangwa n’ubushishozi,
Bakanakiranuka.
Bafasha ab’intege nke.
Bigisha abantu bose
Ukuri no gukiranuka;
Bashimwa na Yehova.
Yehova aratwigisha;
Umwana we akunda,
Ayobora umurimo.
Tugire urukundo.
Rwinshi mu mitima yacu,
Abakeneye ukuri
Tubabwire ibyo twiga,
Na bo basenge Yehova.
3. Dutumira bose tuti
“Cyo nimuze mwigishwe.”
Umurimo wo kwigisha
Uhesha agakiza.
Ubu butumwa bw’Ubwami,
Burabwirizwa hose
Mu moko n’amahanga yose
Mu mvugo, mu nyandiko.
Twe abakozi b’Imana,
Tugire ukwizera,
Tunagendere mu kuri,
Tubwiriza Ubwami.
Mu Bwami bwa Kristo Yesu,
Abazuka bazigishwa
Kugira ngo bazahabwe
Ubuzima butunganye.