Indirimbo ya 168
Twemere Umwami mushya w’isi
1. Cyo reba ku mpera y’isi;
Rebesha umutima
Uriya mutwe w’ingabo
Zijya mbere mu bumwe.
Ingofero zazo nziza,
Ziranarabagirana.
Zirarangurura ziti
“Kristo arategeka!”
Inyikirizo
2. Kristo wimitswe n’Imana
Ni we ubayobora.
Aravuga bakumvira;
Nta gahinda biteze.
Inkota bose bitwaza.
Ni na ryo Jambo ry’Imana.
Naho inkweto bambara,
Ni bwo butumwa bwiza.
Inyikirizo
3. Igihe kirasohoye
Ngo Kristo ategeke.
Kandi abanzi be bose
Bazagwa imbere ye.
Yehova azamurinda.
Umva iryo jwi ry’impanda.
Bategetsi bacamanza,
Mugandukire Kristo.
Inyikirizo
Nimusome urya Mwana
Mutarimbuka mwese.
Hahirwa abamwizera
Muri iki gihe!