ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 29 pp. 237-242
  • Nakora iki ngo ndeke guhora ntekereza iby’ibitsina?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo ndeke guhora ntekereza iby’ibitsina?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ingeso yo kwikinisha
  • Genzura ibitekerezo byawe
  • Nakora iki ngo ncike ku ngeso yo kwikinisha?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakwirinda nte guhora ntekereza iby’ibitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kunesha ingeso yo kwikinisha
    “Mugume mu rukundo rw’Imana”
  • Kuki nkwiriye gukomeza kuba isugi?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 29 pp. 237-242

IGICE CYA 29

Nakora iki ngo ndeke guhora ntekereza iby’ibitsina?

HARI umusore witwa Michael wavuze ati “buri gihe mba ntekereza abakobwa, ndetse n’iyo twaba tutari kumwe. Narashobewe rwose! Hari n’igihe kwerekeza ibitekerezo ahandi binanira.”

Ese nawe uhora utekereza abo mudahuje igitsina nka Michael? Niba ari uko bimeze, ushobora kuba wumva umeze nk’umuntu uri ku rugamba ahanganye n’ibitekerezo bye. Bityo ukumva guhangana n’ibitekerezo byawe biganisha ku mibonano mpuzabitsina, ari nko guhangana n’abasirikare b’abanzi. Michael yaravuze ati “hari igihe utwarwa neza neza n’ibitekerezo nk’ibyo. Bishobora gutuma ureka inzira wateganyaga gucamo, ugamije gusa kureba umukobwa mwiza, cyangwa ukazerera mu iduka nta n’icyo uteganya kugura, kugira ngo gusa ubone uko witegereza umukobwa.”

Zirikana ko kugira irari ry’ibitsina atari ko buri gihe ari bibi. Imana yaremanye umugabo n’umugore irari ry’ibitsina kandi bagombaga guhaza iryo rari mu buryo bukwiriye ari uko bashyingiranywe. Iyo utarashaka, hari igihe ushobora kugira irari ry’ibitsina ryinshi. Niba bijya bikubaho, ntugatekereze ko uri umuntu mubi cyangwa ko uri umuntu urangwa n’ingeso mbi. Ushobora kuba indakemwa niba ari byo uhisemo. Kugira ngo ubigereho, bisaba ko wigenzura ukirinda guhoza ibitekerezo ku bo mudahuje igitsina. Wabigenza ute?

Genzura incuti zawe. Iyo abanyeshuri mwigana batangiye kuganira ibintu biganisha ku bitsina, hari igihe ushobora kugwa mu mutego wo kugira icyo ubivugaho, kugira ngo gusa ugaragaze ko udatandukanye n’abandi. Icyakora ibyo nta cyo byakumarira, ahubwo byatuma kugenzura ibitekerezo byawe birushaho kukugora. Ubwo rero, icyaba cyiza ni uko wahaguruka ukigendera kandi ntiwagombye kumva biguteye isoni. Akenshi uzajya ubona uburyo bwo kugenda bitagaragaye ko wigize umukiranutsi, cyangwa ngo ubahe urwaho rwo kuguserereza.

Irinde imyidagaduro irimo ubwiyandarike. Birumvikana ko filimi zose cyangwa imizika yose atari mibi. Ariko rero, imyinshi mu myidagaduro yo muri iki gihe iba igamije kubyutsa irari ry’ibitsina. Bibiliya itanga inama igira iti “nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana” (2 Abakorinto 7:1). Irinde imyidagaduro iyo ari yo yose ishobora kubyutsa irari ry’ibitsina.a

Ingeso yo kwikinisha

Hari bamwe mu rubyiruko bikinisha bagamije kugabanya irari ry’ibitsina bafite. Ariko ibyo bishobora gukurura ibindi bibazo bikomeye. Bibiliya itera Abakristo inkunga igira iti “mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira” (Abakolosayi 3:5). Umuntu wikinisha ntaba ‘yica irari ry’ibitsina,’ ahubwo aba aryongera.

Kwikinisha bishobora gutuma uhinduka imbata y’ibyifuzo byawe (Tito 3:3). Ikintu kimwe gishobora kugufasha guhangana n’iyo ngeso, ni ukugira uwo ubibwira. Umukristo wamaze imyaka myinshi ahanganye n’ingeso yo kwikinisha, yaravuze ati “mbega ukuntu iyo nza kubona imbaraga zo kubivuga nkiri umusore byari kumfasha! Namaze imyaka myinshi umutimanama warambujije amahwemo, kandi ibyo byangije imishyikirano nagiranaga n’abandi. Ikibabaje kurushaho, ni uko byangije n’imishyikirano nari mfitanye na Yehova.”

None se ubwo wabibwira nde? Umubyeyi wawe ni we muntu wa mbere wagombye guhitamo kubibwira. Ushobora no kubibwira undi Mukristo ukuze mu buryo bw’umwuka wo mu itorero ryanyu. Ushobora gutangira umubwira uti “nashakaga kukubwira ikibazo kimpangayikishije cyane.”

André yabibwiye Umukristo w’umusaza mu itorero ryabo, kandi yashimishijwe no kuba yarabivuze. Yaravuze ati “igihe uwo musaza yantegaga amatwi, amarira yamuzenze mu maso. Maze kubimubwira, yanyijeje ko Yehova ankunda kandi ambwira ko icyo kibazo atari jye jyenyine ugifite. Yansezeranyije ko azakomeza kumba hafi kandi ko azajya anzanira imfashanyigisho zishingiye kuri Bibiliya zishobora kumfasha. Maze kubimubwira, niyemeje gukomeza guhangana n’iyo ngeso, nubwo hari igihe nacikwaga.”

Mário we yahisemo kubibwira se, wari umuntu urangwa n’impuhwe kandi wishyira mu mwanya w’abandi. Se wa Mário yamubwiye ko na we igihe yari akiri muto, gucika kuri iyo ngeso bitamworoheye. Mário yaravuze ati “kuba papa yarabaye indahemuka kandi akambwiza ukuri byaramfashije cyane. Naratekereje nti ‘niba yarashoboye gucika kuri iyo ngeso, nanjye nzayicikaho.’ Kuba papa yarishyize mu mwanya wanjye, byankoze ku mutima ku buryo naturitse nkarira.”

Kimwe na André na Mário, nawe ushobora kubona imbaraga zo gucika kuri iyo ngeso. Nubwo hari igihe wajya ucikwa ugasubira kuri iyo ngeso, ntibikaguce intege. Izere udashidikanya ko uzageraho ugatsinda iyo ntambara.b

Genzura ibitekerezo byawe

Intumwa Pawulo yaravuze ati “umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi kandi nkawutegeka nk’uko umuntu ategeka imbata” (1 Abakorinto 9:27). Kimwe na Pawulo, nawe ugomba kwanga umaramaje ko ibitekerezo bibi biganisha ku bo mudahuje igitsina, byinjira mu bwenge bwawe. Niba ukomeje kubitekerezaho, gerageza gukora siporo. Bibiliya ivuga ko “imyitozo y’umubiri igira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Kwiruka cyangwa kumara iminota mike ukora siporo, bishobora kugufasha kwikuramo ibyo bitekerezo bibi.

Ikiruta byose, ntukirengagize ko Data wo mu ijuru ashobora kugufasha. Hari Umukristo w’umuseribateri wavuze ati “iyo numvise ntangiye kugira irari ry’ibitsina, mpita nsenga.” Ntukibwire ko Imana izahita igukuriraho iryo rari ugirira abo mudahuje igitsina. Ahubwo izagufasha kumenya ko hari ibindi bintu ushobora gutekerezaho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Imyidagaduro no kwirangaza bivugwa mu buryo burambuye mu Mutwe wa 8 w’iki gitabo.

b Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 1, igice cya 25.

UMURONGO W’IFATIZO

“Ibivugwa neza byose, ingeso nziza zose n’ibishimwa byose, ibyo abe ari byo mukomeza gutekerezaho.”​—Abafilipi 4:8.

INAMA

Nucikwa ukongera kwikinisha, ntugacike intege. Ahubwo ujye usuzuma icyatumye wongera gucikwa, hanyuma wiyemeze kutazongera kugwa muri iryo kosa.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Ibyo uhora utekerezaho bihindura uwo uri we, kandi bigira n’icyo bihindura ku myifatire yawe.—Yakobo 1:14, 15.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora kugira ngo ndeke gutekereza abo tudahuje igitsina: ․․․․․

Dore icyo nzakora abanyeshuri twigana nibatangira kuvuga ibintu bidakwiriye: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki utagombye buri gihe kubona ko kugira irari ry’ibitsina ari bibi?

● Kuki ukwiriye gutegeka irari ryawe ry’ibitsina?

● Ni ubuhe buryo bwo kwidagadura bwatuma utekereza cyane ku bo mudahuje igitsina?

● Kuki ari iby’ingenzi ko wigendera mu gihe abo muri kumwe batangiye ibiganiro byerekeza ku bitsina?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 240]

“Ikintu kimfasha ni uguhindura ibitekerezo; ndeka gutekereza ibintu byatuma ngira irari ry’ibitsina. Mpita nibuka ko hari igihe iryo rari rizashira.”​—Scott

[Ifoto yo ku ipaji ya 239]

Ese wakwemera ko virusi zinjira muri orudinateri yawe? None se kuki wakwemera ko ibitekerezo biganisha ku busambanyi byinjira mu bwenge bwawe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze