Ababwiriza b’Ubwami barabara inkuru
Yamenye intego y’ubuzima
YESU yavuze ko azi intama ze (Yohana 10:14). Iyo umuntu afite umutima mwiza kandi akaba akunda amahoro no gukiranuka, aba umwigishwa wa Yesu. Umuntu nk’uwo amenya intego y’ubuzima, nk’uko byagendekeye umugore wo mu Bubiligi. Reka turebe ibyamubayeho:
“Igihe Abahamya ba Yehova bakomangaga iwanjye, nari nihebye cyane kandi natekerezaga kwiyahura. Bansobanuriye uko ibibazo byo muri iyi si bizakemuka, numva biranshimishije cyane. Ariko nababajwe n’uko babwiye ko bizakorwa n’Imana. Nari maze imyaka umunani nararetse kujya gusenga, bitewe n’uburyarya nabonaga mu madini. Ariko ibyo Abahamya bambwiraga numvaga ari ukuri, kandi niboneye ko bigoye ko umuntu yabaho atisunze Imana.
“Nababajwe n’uko ba Bahamya tutakomeje kujya tuganira. Nagize agahinda kenshi, nkajya nywa amapaki abiri y’itabi ku munsi kandi ntangira gukoresha ibiyobyabwenge. Nashatse no gushyikirana na sogokuru wapfuye, bituma ntangira kujya mu bapfumu. Ibyo byatumye abadayimoni batangira kuntera, kandi iyo banteraga nijoro nagiraga ubwoba bwinshi. Ibyo byamaze amezi menshi. Iyo natekerezaga buri mugoroba ukuntu bari buntere ndi njyenyine, nagiraga ubwoba bwinshi.
“Umunsi umwe nari ndi gutembera, nyura mu muhanda ntakundaga kunyuramo, maze mbona ahantu bari kubaka. Natangajwe no kubona ukuntu hari huzuye abantu. Narahegereye, nsanga ni Abahamya ba Yehova bari kubaka Inzu y’Ubwami. Nibutse ukuntu bajyaga bansura, maze ntekereza ukuntu byaba ari byiza cyane, isi yose iramutse ibayeho nk’uko babaho.
“Nifuzaga rwose ko Abahamya bakongera kunsura. Ni yo mpamvu negereye bamwe mu bari aho turaganira. Narasenze, hanyuma hashize iminsi icumi numva umuntu arakomanze, ngiye kureba nsanga ni wa Muhamya wari warigeze kunsura. Yansabye ko twakongera kwigana Bibiliya, ndemera. Yahise antumira mu materaniro ku Nzu y’Ubwami, ndabyemera. Ibyo nahabonye, nta handi nari narigeze mbibona. Nari maze igihe kirekire nshakisha abantu bakundana by’ukuri kandi bishimye. Icyo gihe nari mbabonye.
“Kuva ubwo natangiye kujya mu materaniro yose. Nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu, nahise ndeka itabi. Najugunye ibitabo bivuga iby’ubupfumu n’indirimbo zifitanye isano n’abadayimoni, kandi ntibongeye kungiraho ingaruka. Natangiye gukurikiza amahame ya Bibiliya, hashize amezi atatu mba umubwiriza. Nyuma y’amezi atandatu narabatijwe. Maze iminsi ibiri mbatijwe, natangiye ubupayiniya bw’umufasha.
“Nshimira Yehova cyane bitewe n’ibintu yankoreye. Ubu, ubuzima bwanjye bufite intego. Ni ukuri, izina rya Yehova ni umunara ukomeye naboneyemo ubuhungiro n’uburinzi (Imigani 18:10). Numva meze nk’uwanditse Zaburi ya 84:10. Yaravuze ati ‘kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi igihumbi ahandi. Nahisemo guhagarara ku muryango w’inzu y’Imana yanjye, aho kuzerera mu mahema y’ababi.’”
Uyu mugore wicisha bugufi yamenye intego y’ubuzima. Ubwo rero umuntu wese ushakisha Yehova abikuye ku mutima, na we azayimenya.