ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lff isomo 7
  • Yehova ateye ate?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova ateye ate?
  • Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IBINDI WAMENYA
  • INCAMAKE
  • AHANDI WABONA IBISOBANURO
  • Imico ya Yesu ni iyihe?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Komeza kwambara “kamere nshya” na nyuma yo kubatizwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Kuki tugomba kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Umwuka wera ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
lff isomo 7
Isomo rya 7. Umugabo uhagaze ku nkombe y’inyanja iriho ibitare ku mugoroba, areba hakurya.

ISOMO RYA 07

Yehova ateye ate?

Igicapye
Igicapye
Igicapye

Utekereza ko Yehova ateye ate? Ese wumva akomeye cyane, ariko nanone ukumva ari kure ku buryo nta ho mwahurira? Ese utekereza ko ari umuntu ukomeye cyane ariko utagira amarangamutima? None se mu by’ukuri, Yehova ateye ate? Bibiliya itubwira imico ya Yehova ikanatubwira ko atwitaho.

1. Kuki tudashobora kubona Imana?

Bibiliya iravuga ngo “Imana ni Umwuka” (Yohana 4:24). Yehova ntafite umubiri nk’uyu wacu. Yehova ni umwuka. Ntidushobora kumubona kandi aho aba mu ijuru ntidushobora kuhabona.

2. Imwe mu mico ya Yehova ni iyihe?

Nubwo tudashobora kubona Yehova, ariho kandi afite imico myiza cyane ituma abamaze kumumenya bamukunda. Bibiliya iravuga iti “Yehova akunda ubutabera; ntazareka indahemuka ze” (Zaburi 37:28). Nanone, agaragariza abantu ‘urukundo rurangwa n’ubwuzu n’imbabazi,’ cyane cyane abababaye (Yakobo 5:11). “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe” (Zaburi 34:18). Ese burya wari uzi ko ibyo ukora bishobora kubabaza Yehova cyangwa bikamushimisha? Iyo umuntu akoze ibibi, bibabaza Yehova (Zaburi 78:40, 41). Ariko iyo akoze ibyiza, biramushimisha.—Soma mu Migani 27:11.

3. Yehova agaragaza ate ko adukunda?

Umuco wa Yehova uruta iyindi yose ni urukundo. N’ubundi kandi, ‘Imana ni urukundo’ (1 Yohana 4:8). Yehova atwereka ko adukunda akoresheje Bibiliya n’ibyo yaremye. (Soma mu Byakozwe 14:17.) Urugero, reka turebe uko yaturemye. Yehova yaduhaye ubushobozi bwo kubona amabara meza, kumva indirimbo nziza no kuryoherwa n’ibyokurya. Yifuza ko tubaho twishimye.

IBINDI WAMENYA

Sobanukirwa uko Yehova akora ibintu bitangaje n’uko agaragaza imico ye myiza cyane.

4. Umwuka wera ni imbaraga z’Imana

Amafoto: Ibintu Imana yakoze ikoresheje umwuka wera. 1. Imibumbe n’ikirere. 2. Umwanditsi wa Bibiliya yandika mu muzingo ibitekerezo Imana yamubwiye.

Twe dukora imirimo itandukanye dukoresheje amaboko yacu. Yehova we akoresha umwuka wera. Bibiliya ivuga ko umwuka wera atari Imana ahubwo ko ari imbaraga zayo. Musome muri Luka 11:13 no mu Byakozwe 2:17, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Imana ‘izasuka’ umwuka wera ku bawusaba. None se ubwo umwuka wera ni Imana cyangwa ni imbaraga zayo? Sobanura.

Yehova akora ibintu bitangaje cyane akoresheje umwuka wera. Musome muri Zaburi ya 33:6 no muri 2 Petero 1:20, 21, hanyuma muganire kuri iki kibazo:

  • Ni nk’ibihe bintu Yehova yakoze akoresheje umwuka wera?

Amafoto: Ibintu Imana yakoze ikoresheje umwuka wera. 1. Imibumbe n’ikirere. 2. Umwanditsi wa Bibiliya yandika mu muzingo ibitekerezo Imana yamubwiye.

5. Yehova afite imico myiza cyane

Mose yari umukozi w’Imana w’indahemuka. Ariko yifuzaga kumenya Umuremyi we neza kurushaho. Ni yo mpamvu yabwiye Imana ati “menyesha inzira zawe kugira ngo nkumenye” (Kuva 33:13). Yehova yamushubije amubwira imwe mu mico ye. Musome mu Kuva 34:4-6, hanyuma muganire kuri ibi bibazo:

  • Yehova yabwiye Mose ko afite iyihe mico?

  • Ni iyihe mico ya Yehova igushimisha cyane?

6. Yehova yita ku bantu

Umugore urimo gusenga.

Abisirayeli bari ubwoko Imana yari yaratoranyije, kandi bigeze kuba abacakara muri Egiputa. Ibibazo bagize byatumye Yehova yumva ameze ate? Mwumve IBYAFASHWE AMAJWI hanyuma mukurikire muri Bibiliya zanyu, cyangwa musome mu Kuva 3:1-10 maze muganire ku bibazo bikurikira.

IBYAFASHWE AMAJWI: Yehova yabitayeho igihe bari bababaye (2:45)

  • Dukurikije iyi nkuru, iyo abantu bababaye Yehova yumva ameze ate?​—Reba umurongo wa 7 n’uwa 8.

  • Ese utekereza ko Yehova yifuza gufasha abantu? Ese arabishoboye? Sobanura.

7. Ibyaremwe bitwigisha imico ya Yehova

Amafoto: Barene n’icyana cyayo, indabyo, akanyoni kitwa koriburi.

Ibintu Yehova yaremye bituma tumenya imico ye. Murebe VIDEWO. Nanone musome mu Baroma 1:20, maze muganire ku kibazo gikurikira.

VIDEWO: Ibyaremwe bigaragaza ko Yehova adukunda—Umubiri w’umuntu (1:57)

  • Ni iyihe mico ya Yehova umenya iyo witegereje ibyo yaremye?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Ntidushobora kumenya Imana neza kuko tutayibona.”

  • Wowe ubyumva ute?

  • Kubera iki?

INCAMAKE

Yehova ni Umwuka. Ubwo rero ntidushobora kumubona, ariko afite imico myiza myinshi, cyane cyane urukundo.

Ibibazo by’isubiramo

  • Kuki tudashobora kubona Yehova?

  • Umwuka wera ni iki?

  • Imwe mu mico ya Yehova ni iyihe?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya neza imico ine y’ingenzi ya Yehova.

“Imico y’Imana ni iyihe?” (Umunara w’Umurinzi No. 1 2019)

Reba ibintu bigaragaza ko Yehova ataba hose.

“Ese Imana ibera hose icyarimwe?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba impamvu Bibiliya ivuga ko umwuka wera ugereranywa n’amaboko y’Imana.

“Umwuka wera ni iki?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Hari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona wumvaga ko Imana itamwitaho. Reba uko byaje guhinduka.

“Ubu noneho nshoboye gufasha abandi” (Umunara w’Umurinzi, 1 Ukwakira 2015)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze