ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima
    Twigane ukwizera kwabo
    • 15, 16. (a) Hana yumvise ameze ate amaze kubwira Yehova ibyari bimuri ku mutima ari mu ihema ry’ibonaniro? (b) Ni mu buhe buryo twakwigana Hana mu gihe twumva duhangayitse?

      15 Ese kuba Hana yarasutse ibyari bimuri ku mutima imbere ya Yehova, kandi agasengera mu ihema ry’ibonaniro, hari icyo byamumariye? Iyo nkuru ikomeza igira iti “uwo mugore aragenda ararya, ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi” (1 Sam 1:18). Hana yumvise aruhutse, kuko yari ameze nk’aho atuye umutwaro w’ibyari bimuhangayikishije, maze akawikoreza Se wo mu ijuru, we ufite imbaraga nyinshi kumurusha. (Soma muri Zaburi ya 55:22.) Kandi se koko hari ikibazo icyo ari cyo cyose cyananira Yehova? Oya rwose, nta cyigeze kibaho, nta kiriho kandi nta n’ikizabaho.

      16 Mu gihe twumva turemerewe n’ibibazo, duhangayitse cyane kandi dushenguwe n’agahinda, byaba byiza dukurikije urugero rwa Hana, maze tugasuka imbere y’Imana ibiri mu mutima wacu kuko ‘yumva amasengesho’ (Zab 65:2). Nitubikora twizeye, natwe tuzibonera ko agahinda twari dufite kazashira, maze tukagira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”​—Fili 4:6, 7.

  • Yabwiye Imana ibyari bimuri ku mutima
    Twigane ukwizera kwabo
    • 18 Ese ni ryari Penina yabonye ko atari agishoboye kubabaza Hana nk’uko yari asanzwe abigenza? Nta cyo iyo nkuru ibivugaho, uretse ko imvugo ngo “ntiyongera kugaragaza umubabaro ukundi,” yumvikanisha ko kuva icyo gihe Hana yaranzwe n’ibyishimo. Uko byaba byaragenze kose, Penina ntiyatinze kubona ko ibikorwa bye bibi nta cyo byatwaraga Hana. Bibiliya ntiyongeye kuvuga ibya Penina ukundi.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze