Mbese, Wishimira Umuteguro wa Yehova?
“Uwiteka aravuga ati ‘ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye.’”—YESAYA 66:1.
1, 2. (a) Ni ibihe bihamya ushobora kwerekezaho, bigaragaza umuteguro wa Yehova? (b) Yehova aba hehe?
MBESE, wemera ko Yehova afite umuteguro? Niba ari ko biri, ni kuki ubyemera? Ushobora gusubiza uti ‘dufite Inzu y’Ubwami. Dufite itorero rimeze neza rifite n’inteko y’abasaza. Dufite umugenzuzi w’akarere washyizweho mu buryo bukwiriye, akaba adusura buri gihe. Duterana amakoraniro mato n’amanini afite gahunda. Dufite ibiro by’ishami bya Watch Tower Society mu gihugu cyacu. Nta gushidikanya, ibyo byose hamwe n’ibindi byinshi cyane, bigaragaza ko Yehova afite umuteguro ufite imirimo usohoza.’
2 Ibyo byose ni ibintu biranga umuteguro. Ariko kandi, niba ibyo tubona byose n’ibyo twishimira ari ibiri hano ku isi gusa, nta bwo tuba twiyumvisha mu buryo bwuzuye ibihereranye n’umuteguro wa Yehova. Yehova yabwiye Yesaya ko isi ari intebe y’ibirenge Bye gusa, ariko ijuru rikaba ari yo ntebe Ye y’Ubwami (Yesaya 66:1). Ni irihe ‘juru’ Yehova yerekezagaho? Yaba yarerekezaga ku kirere? Cyangwa ku rundi rwego runaka rw’ubuzima? Yesaya avuga iby’‘ubuturo bwo kwera n’ubw’icyubahiro’ bwa Yehova, n’umwanditsi wa Zaburi akavuga ko iryo juru ari ryo “buturo bwe.” Bityo rero, “ijuru” rivugwa muri Yesaya 66:1, ryerekeza ku buturo bwo mu buryo bw’umwuka butagaragara, ubwo Yehova afitemo umwanya w’ikirenga cyangwa usumba iyindi yose.—Yesaya 63:15; Zaburi 33:13, 14.
3. Ni gute dushobora kunesha ugushidikanya?
3 Ku bw’ibyo rero, niba mu by’ukuri dushaka kumenya neza umuteguro wa Yehova no kuwishimira, tugomba guhanga amaso mu ijuru. Kandi kuri bamwe, aho ni ho ikibazo kiri. Ubwo umuteguro wa Yehova wo mu ijuru utagaragara, tuzi dute ko ubaho koko? Ndetse bamwe bashobora no gushidikanya mu gihe runaka, bibaza bati ‘twabyemezwa n’iki?’ Ni gute ukwizera gushobora kunesha ugushidikanya? Icyigisho cya bwite cyimbitse cy’Ijambo ry’Imana no kujya mu materaniro ya Gikristo buri gihe no kuyifatanyamo, ni uburyo bubiri bw’ingenzi bwo kunesha ugushidikanya. Hanyuma, tubona umucyo w’ukuri ushobora kuvanaho ugushidikanya twari dufite. Hari n’abandi bagaragu b’Imana bagiye bagira ugushidikanya. Reka dufate urugero rw’umugaragu wa Elisa, igihe Isirayeli yaterwaga n’umwami w’i Siriya.—Gereranya na Yohana 20:24-29; Yakobo 1:5-8.
Umuntu Wabonye Ingabo zo mu Ijuru
4, 5. (a) Ni ikihe kibazo umugaragu wa Elisa yari afite? (b) Ni gute Yehova yashubije isengesho rya Elisa?
4 Umwami w’i Siriya yohereje ingabo nyinshi i Dotani nijoro, kugira ngo zifate Elisa. Mu gihe umugaragu wa Elisa yari abyutse kare mu gitondo maze akajya hanze, wenda kugira ngo afate akayaga ari hejuru y’inzu yabo yo mu Burengerazuba bwo Hagati, mbega ukuntu yahagaritse umutima! Ingabo zose uko zakabaye z’Abasiriya zifite amafarashi n’amagare y’intambara zari zigose umujyi, zitegereje gufata umuhanuzi w’Imana. Uwo mugaragu yatakambiye Elisa agira ati “biracitse, databuja; turagira dute?” Uko bigaragara, Elisa yamushubije atuje kandi afite icyizere, ati “witinya; kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.” Uwo mugaragu agomba kuba yaribajije ati ‘bari hehe? Sinshobora kubabona!’ Rimwe na rimwe, icyo gishobora kuba ari cyo kibazo natwe tugira—ikibazo cyo kutarebesha amaso yo gusobanukirwa, cyangwa kutiyumvisha ibirebana n’ingabo zo mu ijuru.—2 Abami 6:8-16; Abefeso 1:18.
5 Elisa yasenze asaba ko amaso y’umugaragu we yahumuka. Hanyuma byaje kugenda bite? “Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore, arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa” (2 Abami 6:17). Ni koko, yabonye ingabo zo mu ijuru, ingabo z’abamarayika zitegereje kurinda umugaragu w’Imana. Ubwo ni bwo noneho yashoboraga kwiyumvisha icyizere cya Elisa.
6. Ni gute dushobora kugira ubumenyi ku byerekeye umuteguro wa Yehova wo mu ijuru?
6 Mbese, rimwe na rimwe tujya tugira ikibazo cyo kwiyumvisha ibintu, nk’icyo umugaragu wa Elisa yari afite? Mbese, tubangukirwa no kubona ibintu bitwugarije cyangwa byugarije umurimo wa Gikristo mu bihugu bimwe na bimwe, mu buryo bw’umubiri gusa? Niba ari ko biri, mbese, dushobora kwitega kwerekwa ibintu byihariye byo kutumurikira? Oya, bitewe n’uko dufite ikintu runaka umugaragu wa Elisa atari afite—ni ukuvuga igitabo cyuzuye gikubiyemo ibyerekanywe byinshi, ari cyo Bibiliya, kikaba gishobora gutuma tumenya ibihereranye n’umuteguro wo mu ijuru. Nanone kandi, iryo Jambo ryahumetswe rikubiyemo amahame atuyobora agamije kugorora imitekerereze yacu n’uburyo bwacu bwo kubaho. Ariko kandi, tugomba gushyiraho imihati yo gushakashaka ubushishozi, no kwihingamo gushimira ku bw’ibyo Yehova yateganyije. Kandi ibyo dushobora kubikora binyuriye ku cyigisho cya bwite hamwe n’isengesho, no gutekereza ku byo twiga.—Abaroma 12:12; Abafilipi 4:6; 2 Timoteyo 3:15-17.
Twiyigishe Kugira ngo Twiyumvishe Ibintu
7. (a) Ni ikihe kibazo bamwe bashobora guhura na cyo, ku bihereranye n’icyigisho cya bwite cya Bibiliya? (b) Kuki bikwiriye gushyiraho imihati yo kugira icyigisho cya bwite?
7 Nta bwo abantu benshi byanze bikunze bashimishwa na gahunda y’icyigisho cya bwite, urugero nk’abatarigeze bishimira kwiga mu ishuri cyangwa abatarigeze babona uburyo bwo kwiga. Ariko kandi, niba dushaka kwiyumvisha no kwishimira umuteguro wa Yehova binyuriye ku maso yacu yo gusobanukirwa ibintu, tugomba kwihingamo icyifuzo cyo kwiga. Mbese, ushobora kwishimira ibyo kurya biryoshye, bitateguwe? Nk’uko umutetsi uwo ari we wese ubizobereyemo azabikubwira, gutegura ibyo kurya biryoshye bisaba akazi kenshi. Ariko kandi, bishobora kuribwa bikarangira mu gihe cy’igice cy’isaha cyangwa kitagezeho. Ku rundi ruhande, inyungu zibonerwa mu cyigisho cya bwite zishobora kuramba mu gihe cyose cy’ubuzima. Icyigisho cya bwite gishobora kugenda kituryohera, mu gihe tubonye amajyambere dushobora kugira. Mu buryo bukwiriye, intumwa Pawulo yavuze ko tugomba guhora twiyitaho tukita no ku nyigisho zacu, kandi tugakomeza kwihatira gusomera mu ruhame. Ibyo bisaba gushyiraho imihati ya buri gihe, ariko bishobora kuduhesha inyungu z’iteka.—1 Timoteyo 4:13-16.
8. Mu Migani hadusaba kugira iyihe myifatire?
8 Hari umuntu w’umunyabwenge wa kera wagize ati “mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye, ugakomeza amategeko yanjye; bituma utegera ubwenge amatwi, umutima wawe ukawuhugurira kujijuka; niba uririra ubwenge bwo guhitamo kandi ijwi ryawe ukarangurura, urihamagaza kujijuka; ukabushaka nk’ifeza, ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe; ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo, ukabona kumenya Imana.”—Imigani 2:1-5.
9. (a) Ni gute agaciro k’izahabu kagereranywa n’“ubumenyi ku byerekeye Imana” (NW)? (b) Ni ibihe bikoresho dukeneye kugira ngo tugire ubumenyi nyakuri?
9 Mbese, wamenye uwo inshingano yo gushyiraho imihati ireba? Akajambo ngenga ‘u-’ ni ko kagenda kagaruka mu nteruro. Kandi uzirikane aya magambo ngo ‘[niba] ugenzura [ubwenge] nk’ugenzura ubutunzi buhishwe.’ Tekereza ibinyejana byinshi abacukuzi b’ubutare bamaze bacukura ifeza n’izahabu muri Boliviya, muri Megizike, muri Afurika y’Epfo no mu bindi bihugu. Bakoranaga umwete, bifashishije amapiki n’ibitiyo, kugira ngo bacukure ibitare bashoboraga kubonamo amabuye y’agaciro. Bahaga izahabu agaciro gakomeye cyane, ku buryo mu kinombe kimwe cy’ubutare muri Kaliforuniya, ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bacukuye umwobo ureshya n’ibirometero 591 by’umurambararo, bacukura ikirometero kimwe n’igice z’ubujyakuzimu—kugira ngo bagere kuri zahabu. Nyamara se, warya zahabu? Wanywa zahabu? Mbese, yakuramira uri mu butayu wishwe n’inzara n’inyota? Oya, agaciro kayo kari mu buryo bw’ihame ryashyizweho kandi gashingiye ku mahitamo y’umuntu, kakaba gahinduka buri munsi, nk’uko bigaragarira ku masoko mpuzamahanga. Ariko kandi, hari abantu bapfuye kubera yo. None se, dukwiriye gushyiraho imihati ingana iki kugira ngo tubone zahabu yo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga “ubumenyi ku byerekeye Imana” (NW)? Tekereza gato: kugira ubumenyi ku byerekeye Umutegetsi w’Ikirenga akaba n’Umwami w’ijuru n’isi, ku byerekeye umuteguro we n’imigambi ye! Ku birebana n’ibyo, dushobora gukoresha amapiki n’ibitiyo byo mu buryo bw’umwuka. Ibyo bikaba ari ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, bidufasha gucukura mu Ijambo rya Yehova no kwiyumvisha icyo risobanura.—Yobu 28:12-19.
Ducukure Kugira ngo Turonke Ubumenyi
10. Ni iki Daniyeli yabonye mu iyerekwa?
10 Nimucyo tugire aho ducukura mu buryo bw’umwuka, kugira ngo dutangire kugira ubumenyi nyabwo ku byerekeye umuteguro wa Yehova wo mu ijuru. Kugira ngo tugire ubumenyi bw’ibanze, nimucyo turebe iyerekwa rya Daniyeli rihereranye n’Umukuru Nyir’ibihe byose wicaye ku ntebe ye y’ubwami. Daniyeli yanditse agira ati “nkomeza kwitegereza kugeza aho bashyiriyeho intebe z’ubwami. Haza Umukuru nyir’ibihe byose, aricara. Imyambaro ye yeraga nka shelegi, kandi umusatsi we wasaga n’ubwoya bw’intama bwera. Intebe y’ubwami bwe yasaga n’ibirimi by’umuriro, kandi inziga zayo zasaga n’umuriro ugurumana. Imbere ye hatembaga umuriro; uduhumbagiza baramukoreraga, kandi inzovu incuro inzovu bari bamuhagaze imbere. Imanza zirashingwa, ibitabo birabumburwa” (Daniyeli 7:9, 10). Abo ibihumbagiza bakoreraga Yehova ni ba nde? Amashakiro ari hagati y’imirongo muri Bibiliya yitwa New World Translation, yakoreshejwe nk’“amapiki” n’“ibitiyo,” atugeza ku mirongo y’Ibyanditswe, urugero nko muri Zaburi 68:18, umurongo wa 17 muri Biblia Yera no mu Baheburayo 1:14. Ni koko, abo bamukoreraga bari abamarayika bo mu ijuru!
11. Ni gute ibyo Daniyeli yeretswe bishobora kudufasha gusobanukirwa amagambo ya Elisa?
11 Nta bwo inkuru ya Daniyeli ivuga ko yabonye abamarayika bose bizerwa bategekwa n’Imana. Hashobora kuba hariho abandi babarirwa muri za miriyoni. Nta gushidikanya ariko, noneho dushobora gusobanukirwa impamvu Elisa yashoboraga kuvuga ati “abo turi kumwe [ni] benshi kuruta abari kumwe na bo.” N’ubwo ingabo z’umwami w’i Siriya zari zishyigikiwe n’abamarayika b’abahemu, ari bo badayimoni, ingabo za Yehova zo mu ijuru zabarutaga ubwinshi!—Zaburi 34:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; 91:11.
12. Ni gute ushobora kumenya byinshi ku bihereranye n’abamarayika?
12 Wenda wakwishimira kumenya byinshi ku bihereranye n’abo bamarayika, urugero nk’uruhare bafite mu gukorera Yehova. Dufatiye ku ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ijambo marayika, dushobora kubona ko ari intumwa, bitewe n’uko iryo jambo nanone risobanurwa ngo “intumwa.” Ariko kandi, hari ibindi byinshi bikubiye mu mirimo yabo. Icyakora, tugomba gucukura kugira ngo tubimenye. Niba ufite igitabo Insight on the Scriptures, ushobora kwiga ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Abamarayika,” cyangwa ushobora gusuzuma ingingo zamaze guhita mu Munara w’Umurinzi, zihereranye n’abamarayika. Uzatangazwa n’ukuntu ushobora kumenya byinshi ku bihereranye n’abo bagaragu b’Imana bo mu ijuru, maze wishimire ubufasha bwabo (Ibyahishuwe 14:6, 7). Ariko kandi, mu muteguro w’Imana wo mu ijuru harimo ibiremwa by’umwuka bimwe na bimwe bikora imirimo yihariye.
Ibyo Yesaya Yabonye
13, 14. Ni iki Yesaya yabonye mu iyerekwa, kandi se, ni gute ibyo byamugizeho ingaruka?
13 Reka noneho tugire ibyo ducukura mu byo Yesaya yeretswe. Gusoma igice cya 6, umurongo wa 1 kugeza ku wa 7 byagombye kugushimisha. Yesaya avuga ko “[y]abonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami,” n’“abaserafi bari bahagaze hejuru yayo.” Batangazaga ikuzo rya Yehova, basingiza ukwera kwe. Gusoma iyo nkuru byagombye nawe kukugiraho ingaruka. Ni gute Yesaya yabyifashemo? “Ndavuga nti ‘ni ishyano, ndapfuye we [ni ukuvuga ngiye muri sheoli]; kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye; kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.’” Mbega ukuntu yashimishijwe n’iryo yerekwa! Mbese, nawe riragushimisha?
14 Ni gute rero Yesaya yashoboye kwihanganira ibyo bintu yabonye by’ikuzo? Asobanura ko umuserafi yaje akamutabara, maze avuga ati “gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe” (Yesaya 6:7). Yesaya yashoboraga kwiringira impuhwe z’Imana kandi akita ku magambo ya Yehova. None se, ntiwakwishimira kumenya byinshi ku bihereranye n’ibyo biremwa by’abamarayika byo mu rwego rwo hejuru? Hanyuma se, ni iki ugomba gukora? Cukura kugira ngo ugire byinshi umenya. Igikoresho kimwe wakwifashisha, ni Index des Publications de la Société Watch Tower, ukurikije ibitabo byinshi yerekezaho, bitanga ibisobanuro byumvikana.
Ni Iki Ezekiyeli Yabonye?
15. Ni iki kigaragaza ko ibyo Ezekiyeli yeretswe byari ibyo kwiringirwa?
15 Hanyuma, reka twerekeze ku rundi rwego rw’ikiremwa cy’umwuka. Ezekiyeli yagize igikundiro cyo kwerekwa ibintu biteye ubwoba, mu gihe yari akiri mu bubata i Babuloni. Rambura Bibiliya yawe, muri Ezekiyeli igice cya 1, imirongo itatu ibanza. Ni gute iyo nkuru itangira? Mbese, itangira igira iti ‘kera habayeho, mu gihugu kimwe cya kure . . . ’? Oya, nta bwo ari umugani ushingiye ku nkuru ihereranye n’ibintu by’ibihimbano bivugwaho kuba byarabayeho mu gihe runaka. Umurongo wa 1 ugira uti “mu mwaka wa mirongo itatu, mu kwezi kwa kane, ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, nari mu mbohe ku mugezi Kebari, ijuru rirakinguka, maze mbona ibyo neretswe n’Imana.” Umenye iki ku bihereranye n’uwo murongo? Uvuga itariki nyayo n’ahantu hazwi. Izo ngingo zirambuye zerekeza ku mwaka wa gatanu Umwami Yehoyakini ajyanywe mu bunyage, ni ukuvuga mu mwaka wa 613 M.I.C.
16. Ni iki Ezekiyeli yabonye?
16 Ukuboko kwa Yehova kwaje kuri Ezekiyeli, maze atangira kwerekwa ibintu biteye ubwoba bigaragaza Yehova ari ku ntebe y’ubwami, mu igare rinini ryo mu ijuru rifite inziga nini zifite amaso impande zose. Ingingo idushishikaza aha ngaha, ni uko hariho ibizima bine, kuri buri ruziga hahagaze ikizima kimwe. “Uku ni ko byasaga: byari bifite ishusho y’umuntu; kandi buri kimwe cyari gifite mu maso hane, buri kimwe cyari gifite n’amababa ane. . . . Mu maso habyo uko hasaga, byari bifite nko mu maso h’umuntu; kandi byose uko ari bine, bifite nko mu maso h’intare mu ruhande rw’iburyo; kandi, uko ari bine, byari bifite nko mu maso h’inka [“ikimasa,” NW ] mu ruhande rw’ibumoso; kandi uko ari bine, byari bifite nko mu maso h’igisiga.”—Ezekiyeli 1:5, 6, 10.
17. Ni iki mu maso hane h’abakerubi hagereranya?
17 Ibyo bizima bine byashushanyaga iki? Ezekiyeli ubwe atubwira ko bari abakerubi (Ezekiyeli 10:1-3, 14). Kuki bari bafite mu maso hane? Bwari uburyo bwo kugaragaza imico ine y’ingenzi y’Umutegetsi w’Ikirenga, Umwami Yehova. Mu maso h’igisiga hashushanyaga ubwenge bwe bureba kure (Yobu 39:27-29). Ni iki mu maso h’ikimasa hashushanyaga? Ikimasa kirwana cyari kizwiho kuba cyarashoboraga kwerereza ifarashi n’uyigenderaho, bitewe n’uko gifite ijosi n’ibitugu bifite imbaraga nyinshi cyane. Nta gushidikanya, ikimasa kigereranya imbaraga zitagira imipaka za Yehova. Intare ikoreshwa mu kugereranya ubutabera burangwa n’ubutwari. Hanyuma, mu maso h’umuntu hashushanya mu buryo bukwiriye urukundo rw’Imana, bitewe n’uko umuntu ari we kiremwa cyo ku isi cyonyine gishobora kugaragaza uwo muco mu buryo burangwa n’ubwenge.—Matayo 22:37, 39; 1 Yohana 4:8.
18. Ni gute intumwa Yohana ituma turushaho kwiyumvisha ibihereranye n’umuteguro wo mu ijuru?
18 Hari ibindi byerekanywe bishobora kudufasha gusobanukirwa ibyo bintu mu buryo bwuzuye. Ibyo bikubiyemo ibyo Yohana yeretswe, byavuzwe mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe. Kimwe na Ezekiyeli, yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’ubwami y’ikuzo, ari kumwe n’abakerubi. Abo bakerubi barimo bakora iki? Bikirizaga ibyo abaserafi batangaje muri Yesaya igice cya 6, bagira bati “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana, Ishoborabyose; ni yo yahozeho, kandi iriho, kandi izahoraho” (Ibyahishuwe 4:6-8). Nanone kandi, Yohana yabonye umwana w’intama ari ku ntebe y’ubwami. Uwo ashobora kuba yaragereranyaga nde? Yagereranyaga Umwana w’Intama w’Imana, ari we Yesu Kristo.—Ibyahishuwe 5:13, 14.
19. Ni iki wamenye ku bihereranye n’umuteguro wa Yehova, binyuriye kuri iki cyigisho?
19 Bityo rero, ni iki dusobanukiwe binyuriye kuri iryo yerekwa? Dusobanukiwe ko Yehova Imana ari hejuru y’umuteguro wo mu ijuru, kandi ko yicaye ku ntebe ye y’ubwami ari kumwe n’Umwana w’Intama, Yesu Kristo, witwa Jambo cyangwa Logos. Hanyuma, twabonye ingabo zo mu ijuru z’abamarayika, hakubiyemo abaserafi n’abakerubi. Bagize umuteguro umwe munini wunze ubumwe, usohoza imigambi ya Yehova. Kandi umwe muri iyo migambi, ni ukubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose muri iki gihe cy’imperuka.—Mariko 13:10; Yohana 1:1-3; Ibyahishuwe 14:6, 7.
20. Ni ikihe kibazo kizasubizwa mu gice gikurikira?
20 Hanyuma, dufite Abahamya ba Yehova ku isi, bateranira mu Mazu yabo y’Ubwami, kugira ngo bige ukuntu bakora ibyo Umutegetsi akaba n’Umwami w’Ikirenga ashaka. Nta gushidikanya, ubu dushobora kwishimira ko hari benshi bari kumwe natwe, kurusha abari kumwe na Satani hamwe n’abanzi b’ukuri. Ikibazo gisigaye ni iki, umuteguro wo mu ijuru ufitanye sano ki n’umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami? Igice gikurikira kizasuzuma icyo kibazo hamwe n’ibindi.
Ibibazo by’Isubiramo
◻ Ni iki tugomba kumenya, kugira ngo twishimire umuteguro wa Yehova?
◻ Ni ibihe bintu byabaye ku mugaragu wa Elisa, kandi se, ni gute uwo muhanuzi yamuteye inkunga?
◻ Ni gute twagombye kubona ibirebana n’icyigisho cya bwite?
◻ Ni gute Daniyeli, Yesaya na Ezekiyeli bavuze ibihereranye n’umuteguro wo mu ijuru mu buryo burambuye?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Inyungu zibonerwa mu cyigisho cya bwite zisumba kure cyane izibonerwa mu byo kurya byateguwe neza
[Ifoto yo ku ipaji ya 15]
Iyerekwa ryagaragazaga ingabo zo mu ijuru ryari uburyo Yehova yashubijemo isengesho rya Elisa