ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w04 1/1 p. 32
  • Mbese Imana itwitaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese Imana itwitaho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
w04 1/1 p. 32

Mbese Imana itwitaho?

MBESE waba uhanganye n’ibibazo by’umuryango wawe, uburwayi, ibibazo by’akazi cyangwa ibibazo bitewe n’izindi nshingano zikuremereye? Abantu benshi ni uko bamerewe. Ni nde muri iki gihe utagerwaho n’akarengane, ubugizi bwa nabi n’urugomo? Koko rero, ibyo bihuye neza n’uko Bibiliya ibivuga igira iti “ibyaremwe byose binihira hamwe bikaramukirwa hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). Ntibitangaje rero ko abantu bibaza bati ‘mbese Imana itwitaho? Mbese izadufasha?’

Umwami w’umunyabwenge Salomo yabwiye Imana mu isengesho ati “kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu.” Salomo yiringiraga ko Imana itatuzi gusa, ko ahubwo nanone itwitaho buri muntu ku giti cye. Yashoboraga gusaba Imana ko yajya ‘yumva iri mu ijuru’ kandi igasubiza amasengesho ya buri muntu wese uyitinya uyihishuriye “indwara ye n’umubabaro we.”​—2 Ngoma 6:29, 30.

No muri iki gihe Yehova Imana aracyatwitaho kandi adutumirira kumwinginga binyuriye mu isengesho (Zaburi 50:15). Asezeranya ko azasubiza amasengesho bamutura avuye ku mutima; amasengesho ahuje n’ibyo ashaka (Zaburi 55:16, 23; Luka 11:5-13; 2 Abakorinto 4:7). Ni koko, Yehova yumva ‘umuntu wese ugize icyo asaba cyose yinginze, cyangwa [ibyo] abantu be’ bamusaba. Ku bw’ibyo, nitwiringira Imana, tukayisenga kugira ngo idufashe kandi tukayegera, izatwitaho mu buryo bwuje urukundo kandi ituyobore (Imigani 3:5, 6). Umwanditsi wa Bibiliya Yakobo atwizeza agira ati “mwegere Imana na yo izabegera.”​—Yakobo 4:8.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze