Kuba indahemuka binezeza umutima wa Yehova
“Mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”—IMIG 27:11.
1, 2. (a) Igitabo cya Yobu kivuga iby’ikihe kirego cya Satani? (b) Ni iki kigaragaza ko Satani yakomeje gutuka Yehova na nyuma y’urupfu rwa Yobu?
YEHOVA yemeye ko Satani agerageza umugaragu we wizerwa Yobu kugira ngo bigaragare ko yari indahemuka. Ibyo byatumye Yobu atakaza amatungo ye, abana be, kandi agerwaho n’uburwayi. Ariko igihe Satani yashidikanyaga ku budahemuka bwa Yobu, si we wenyine yari agambiriye. Satani yagize ati “umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.” Icyo kirego cyazamuye ikibazo kitarebaga Yobu wenyine, kandi cyarakomeje na nyuma y’igihe kirekire Yobu apfuye.—Yobu 2:4.
2 Nyuma y’imyaka hafi 600 Yobu agezweho n’ibigeragezo, Salomo ahumekewe na Yehova yaranditse ati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imig 27:11). Biragaragara ko icyo gihe Satani yari agikomeza kurwanya Yehova. Byongeye kandi, mu iyerekwa ry’intumwa Yohana, Satani yabonywe arega abagaragu b’Imana nyuma gato y’aho yirukaniwe mu ijuru. Ibyo byabaye nyuma y’igihe runaka Ubwami bw’Imana bwimitswe mu mwaka wa 1914. Koko rero, no muri iki gihe, ubwo iyi si mbi igeze mu marembera yayo, Satani aracyakomeza kugerageza abagaragu b’Imana kugira ngo ababuze gukomeza kuba indahemuka.—Ibyah 12:10.
3. Ni ayahe masomo y’ingenzi dushobora kuvana mu gitabo cya Yobu?
3 Reka noneho dusuzume nibura amasomo atatu y’ingenzi dushobora kuvana mu gitabo cya Yobu. Isomo rya mbere ni uko ibigeragezo byageze kuri Yobu byashyize ahagaragara umwanzi nyakuri w’abantu, kandi bikagaragaza inkomoko y’ibitotezo bigera ku bagize ubwoko bw’Imana. Uwo mwanzi ni Satani. Isomo rya kabiri ni uko, uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose, gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana bizadufasha gukomeza kuba indahemuka. Naho irya gatatu ni uko iyo tugeragejwe, Imana idufasha kwihangana nk’uko yabigenjereje Yobu. Muri iki gihe, Yehova adufasha binyuze ku Ijambo rye, umuteguro we n’umwuka wera.
Jya umenya umwanzi nyakuri uwo ari we
4. Ni nde ukwiriye kuryozwa ibibera ku isi muri iki gihe?
4 Hari abantu benshi batemera ko Satani abaho. Bityo, nubwo bashobora guterwa ubwoba n’ibibera ku isi, ntibasobanukirwa ko Satani ari we mu by’ukuri ubiteza. Ni iby’ukuri ko abantu ari bo bikururira imibabaro myinshi ibageraho. Ababyeyi bacu ba mbere, ari bo Adamu na Eva, bahisemo kwigenga batisunze Umuremyi. Kuva icyo gihe kandi, abantu babayeho mu bihe bitandukanye bagiye bakora ibintu bitarangwa n’ubwenge. Nubwo bimeze bityo ariko, Satani ni we washutse Eva kugira ngo yigomeke ku Mana. Yashyize ku isi yose ituwe n’abantu badatunganye gahunda y’ibintu abereye umuyobozi. Kubera ko Satani ari “imana y’iyi si,” abantu bagaragaza bimwe mu bintu bimuranga, urugero nk’ubwibone, amakimbirane, ishyari, umururumba, ubushukanyi n’ubwigomeke. (2 Kor 4:4; 1 Tim 2:14; 3:6; soma muri Yakobo 3:14, 15.) Ibyo bintu byatumye habaho amakimbirane ashingiye kuri politiki no ku madini, bituma habaho urwango, kurya ruswa ndetse n’umururumba, ibyo bikaba bigira uruhare runini mu mibabaro abantu bahura na yo.
5. Ni iki twifuza gukoresha ubumenyi bw’agaciro dufite?
5 Mbega ubumenyi bw’agaciro kenshi twebwe abagaragu ba Yehova dufite! Koko rero, dusobanukiwe nyirabayazana w’imimerere iri ku isi igenda irushaho kuba mibi. None se ubwo ibyo ntibituma twumva twakwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kugira ngo tumenyeshe abantu umwanzi wacu nyakuri uwo ari we? Ese ntitwishimira kuba duhagarariye Imana y’ukuri, ari yo Yehova, no kuba dusobanurira abandi uko izakuraho Satani n’ibyago bigera ku bantu?
6, 7. (a) Ni nde nyirabayazana w’ibitotezo bigera ku basenga Imana by’ukuri? (b) Twakwigana dute urugero rwa Elihu?
6 Satani si nyirabayazana w’imibabaro iri muri iyi si gusa, ahubwo nanone ni we uri inyuma y’ibitotezo bigera ku bagaragu b’Imana. Yiyemeje kutugerageza. Yesu Kristo yabwiye intumwa Petero ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye ngo abagosore nk’uko bagosora ingano” (Luka 22:31). Mu buryo nk’ubwo, umuntu wese ugera ikirenge mu cya Yesu azahura n’ibigeragezo by’uburyo butandukanye. Petero yagereranyije Satani n’‘intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.’ Naho Pawulo we, yagize ati “abantu bose bifuza kubaho bubaha Imana bunze ubumwe na Kristo Yesu na bo bazatotezwa.”—1 Pet 5:8; 2 Tim 3:12.
7 Mu gihe mugenzi wacu duhuje ukwizera agezweho n’ingorane, ntitwagombye kumva ko ari Yehova wazimuteje. Nk’uko twabibonye, Satani ni we mwanzi nyakuri wacu. Aho kugira ngo twitarure uwo muvandimwe wagezweho n’ingorane, bityo tube tubaye nka ba bahumuriza b’ibinyoma, tumera nka Elihu wavugishije Yobu nk’incuti nyancuti. Twifatanya n’umuvandimwe wacu mu kurwanya umwanzi wacu Satani (Imig 3:27; 1 Tes 5:25). Intego tuba dufite, iba ari iyo gufasha Umukristo mugenzi wacu gukomeza kuba indahemuka uko byagenda kose, bityo akanezeza umutima wa Yehova.
8. Kuki Satani atashoboye kubuza Yobu gukomeza kubaha Yehova?
8 Ikintu cya mbere Satani yatumye Yobu atakaza, ni amatungo ye. Ayo matungo yari ay’agaciro kubera ko ashobora kuba ari yo yatumaga abona ibyo yabaga akeneye. Ariko nanone, Yobu yakoreshaga ayo matungo ye muri gahunda yo gusenga. Kugira ngo Yobu atambe ibitambo byo kweza abana be ‘yabyukaga kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n’umubare wabo, kuko yavugaga ati “ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo.” Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose’ (Yobu 1:4, 5). Ku bw’ibyo, Yobu yahoraga atambira Yehova ibitambo by’amatungo. Ubwo ibigeragezo byatangiraga, ibyo ntibyongeye gushoboka. Nta ‘butunzi’ Yobu yari agifite bwo kubahisha Yehova (Imig 3:9). Ariko yashoboraga kubahisha Yehova akanwa ke, kandi ibyo yarabikoze.
Itoze kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi
9. Ni ikihe kintu cy’agaciro kenshi kuruta ibindi dufite?
9 Twaba turi abakire cyangwa turi abakene, twaba tukiri bato cyangwa tugeze mu za bukuru, twaba dufite amagara mazima cyangwa turwaragurika, dushobora kwitoza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose, kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi bizadufasha gukomeza kuba indahemuka, kandi tunezeze umutima wa Yehova. Hari ndetse n’abantu bamwe bari bafite ubumenyi buciriritse bw’ukuri bagiye bagira ubutwari bagashikama, bityo bagakomeza kuba indahemuka.
10, 11. (a) Ni gute mushiki wacu yitwaye igihe yahuraga n’ibigeragezo byashoboraga gutuma adakomeza kuba indahemuka? (b) Ni gute yashubije neza cyane ikibazo cya Satani?
10 Reka turebe urugero rwa mushiki wacu witwa Valentina Garnovskaya, akaba ari umwe mu Bahamya ba Yehova benshi bo mu Burusiya babaye nk’umugabo wizerwa Yobu, bagakomeza kuba indahemuka nubwo bahuye n’ibigeragezo bikaze. Mu mwaka wa 1945, ubwo yari afite imyaka 20, umuvandimwe yaramubwirije. Uwo muvandimwe yasubiye kumuganiriza kuri Bibiliya izindi ncuro ebyiri, ariko kuva icyo gihe, Valentina ntiyongeye kumuca iryera. Nubwo byagenze bityo ariko, Valentina yatangiye kubwiriza abaturanyi be. Ibyo byatumye afatwa, maze akatirwa igifungo cy’imyaka umunani mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa. Mu mwaka wa 1953 yararekuwe, maze ahita yongera kubwiriza. Yongeye gufatwa, icyo gihe afungwa imyaka icumi. Amaze imyaka myinshi mu kigo kimwe cyakoranyirizwagamo imfungwa, yimuriwe mu kindi. Muri icyo kigo yimukiyemo, hari harimo bashiki bacu bari bafite Bibiliya. Umunsi umwe, mushiki wacu umwe yayeretse Valentina. Mbega ukuntu byamushimishije! Tekereza nawe, indi Bibiliya Valentina yari yarabonye, ni iyo wa muvandimwe wamubwirije mu mwaka wa 1945 yari afite!
11 Mu mwaka 1967, Valentina yararekuwe maze amaherezo agaragaza ko yiyeguriye Yehova abatizwa. Yakoresheje umudendezo yari abonye, maze abwirizanya umwete kugeza mu mwaka wa 1969. Muri uwo mwaka ariko, yongeye gufatwa, noneho akatirwa igifungo cy’imyaka itatu. Nyamara kandi, Valentina yakomeje kubwiriza. Mbere y’uko apfa mu mwaka wa 2001, yari yarafashije abantu 44 kumenya ukuri. Yamaze imyaka 21 muri za gereza no mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa. Yabaga yiteguye guhara ikintu icyo ari cyo cyose, hakubiyemo n’umudendezo we, kugira ngo akomeze kuba indahemuka. Igihe Valentina yari hafi gupfa, yagize ati “sinigeze ngira iwanjye. Nubwo ibintu nari ntunze byose byabaga mu kavarisi kamwe, nari nyuzwe kandi nishimye mu murimo nakoreraga Yehova.” Mbega ukuntu Valentina yanyomoje neza cyane ikibazo cya Satani, we wihandagaje avuga ko abantu badashobora gukomeza kubera Imana indahemuka mu gihe bahuye n’ibigeragezo (Yobu 1:9-11)! Dushobora kwizera tudashidikanya ko Valentina yanejeje umutima wa Yehova, kandi ko Yehova yifuza cyane gusubiza ubuzima Valentina hamwe n’abandi bose bapfuye ari indahemuka, akazabikora binyuriye ku muzuko.—Yobu 14:15.
12. Ni uruhe ruhare urukundo rugira mu mishyikirano tugirana na Yehova?
12 Imishyikirano dufitanye na Yehova ishingiye ku rukundo tumukunda. Twishimira imico ye kandi tugakora uko dushoboye kose kugira ngo tubeho mu buryo buhuje n’imigambi ye. Mu buryo bunyuranye n’ibyo Satani yihandagaza avuga, dukunda Yehova ku bushake kandi tukabikora tutabitewe n’ibyo aduha. Urwo rukundo ruvuye ku mutima ruduha imbaraga zo gukomeza kuba indahemuka mu bigeragezo. Yehova na we ‘atunganya inzira z’abera be,’ cyangwa indahemuka ze.—Imig 2:8; Zab 97:10.
13. Yehova ashingira ku ki aha agaciro ibyo tumukorera?
13 Urukundo rutuma twubaha izina rya Yehova, nubwo twaba twumva hari ibyo tudashobora kugeraho. Abona intego nziza tuba dufite, kandi ntaduciraho iteka iyo tudashoboye gusohoza ibyo twifuza gukora byose. Ntiyita gusa ku byo dukora, ahubwo anita ku mpamvu zituma tubikora. Nubwo Yobu yari yarashenguwe n’agahinda kandi akaba yari yarihanganye cyane, yabwiye abamushinjaga ibinyoma ukuntu yakundaga inzira za Yehova. (Soma muri Yobu 10:12; 28:28.) Mu gice gisoza igitabo cya Yobu, Imana yagaragaje ko yari yarakariye Elifazi, Biludadi na Zofari, kubera ko batari bavuze ukuri. Icyo gihe, Yehova yanagaragaje ko yemera Yobu amwita ‘umugaragu we’ incuro enye zose, kandi abigaragaza amusaba gusabira abo bahumuriza b’ibinyoma (Yobu 42:7-9). Nimucyo natwe tujye dukora ibintu nk’ibyo bituma Yehova atwemera.
Yehova ashyigikira abagaragu be b’indahemuka
14. Ni gute Yehova yafashije Yobu gukosora imitekerereze ye?
14 Yobu yakomeje kuba indahemuka nubwo yari umuntu udatunganye. Hari igihe yabaga ahanganye n’ibigeragezo bikomeye, akabona ibintu mu buryo budakwiriye. Urugero, yabwiye Yehova ati ‘ndagutakira nyamara ntunsubiza undenganyisha imbaraga zose z’ukuboko kwawe.’ Byongeye kandi, Yobu yakabije kwiregura igihe yagiraga ati ‘si ndi umunyabyaha,’ kandi akongera ati ‘nta rugomo ruri mu maboko yanjye, kandi gusenga kwanjye kuratunganye’ (Yobu 10:7; 16:17; 30:20, 21). Ariko kandi, Yehova yafashije Yobu abigiranye ubugwaneza, amubaza ibibazo by’uruhererekane byatumye areka gukabya kwitekerezaho. Nanone kandi, byafashije Yobu kurushaho kubona neza ukuntu Imana ikomeye cyane, no kubona ko umuntu nta cyo ari cyo umugereranyije n’Imana. Yobu yemeye ubuyobozi yahawe, kandi arikosora.—Soma muri Yobu 40:8; 42:2, 6.
15, 16. Ni gute Yehova afasha abagaragu be muri iki gihe?
15 No muri iki gihe, Yehova aha abagaragu be ubuyobozi burangwa n’ineza ariko butajenjetse. Ikindi kandi, tubona imigisha myinshi. Urugero, Yesu Kristo yatanze igitambo cy’incungu, bityo ashyiraho urufatiro rwo gutuma tubabarirwa ibyaha. Bitewe n’icyo gitambo, dushobora kugirana imishyikirano ya bugufi n’Imana nubwo tudatunganye (Yak 4:8; 1 Yoh 2:1). Nanone kandi, mu gihe duhanganye n’ibigeragezo, dusenga Imana tuyisaba ubufasha n’imbaraga z’umwuka wera. Byongeye kandi, dufite Bibiliya yuzuye, kandi iyo tuyisomye tukanatekereza ku birimo, tuba twitegura kugira ngo tuzashobore guhangana n’ibitugerageza. Kwiyigisha bidufasha gusobanukirwa ibirego bya Satani, ni ukuvuga ikibazo kirebana n’ubutegetsi bw’ikirenga bw’ijuru n’isi n’ikirebana n’ubudahemuka bwacu.
16 Ikindi kandi, twungukirwa cyane no kuba turi bamwe mu bagize umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose Yehova aha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, binyuze ku “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” (Mat 24:45-47). Mu matorero agera ku 100.000 y’Abahamya ba Yehova habera amateraniro atwigisha, kandi akadufasha kugira imbaraga zo guhangana n’ibintu bishobora kutugerageza. Ibyo bishobora kugaragazwa n’inkuru y’ibyabaye ku Muhamya w’umwangavu witwa Sheila uba mu Budage.
17. Tanga urugero rugaragaza ko ari iby’ubwenge gukurikiza neza inyigisho duhabwa n’umuteguro wa Yehova muri iki gihe.
17 Umunsi umwe ubwo Sheila yari ku ishuri, hashize igihe runaka ishuri yigagamo ritarimo umwarimu. Abanyeshuri biganaga bafashe umwanzuro wo gukoresha akabaho gakoreshwa mu bupfumu (Ouija), kugira ngo barebe uko bigenda. Sheila yahise asohoka mu ishuri, kandi ibyo yumvise nyuma yaho byatumye yishimira uwo mwanzuro yari yafashe. Igihe abo banyeshuri bakoreshaga ako kabaho, bamwe muri bo bumvise aho bari bari hari abadayimoni, maze bashya ubwoba barahunga. None se, ni iki cyari cyafashije Sheila gufata umwanzuro wo gusohoka mu ishuri atazuyaje? Sheila yagize ati “mbere gato yuko ibyo biba, twari twasuzumiye mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami iby’akaga gaterwa no gukoresha utwo tubaho (Ouija). Ku bw’ibyo, nari nzi icyo nagombaga gukora. Nifuzaga gushimisha Yehova nk’uko Bibiliya ibivuga mu Migani 27:11.” Mbega ukuntu kuba Sheila yari mu materaniro kandi agatega amatwi yitonze ibyayavugiwemo byamugiriye akamaro!
18. Ni iki wiyemeje gukora?
18 Nimucyo buri wese muri twe yiyemeze gukurikiza ubuyobozi duhabwa n’umuteguro w’Imana. Tubona ubuyobozi n’ubufasha dukeneye binyuriye mu kwifatanya mu materaniro, gusoma Bibiliya, kwiyigisha inyandiko zishingiye kuri Bibiliya, gusenga no kwifatanya n’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, kandi ibyo tukabikora buri gihe. Yehova yifuza ko twatsinda ibigeragezo, kandi yizeye ko tuzakomeza kuba indahemuka. Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo guhesha ikuzo izina rya Yehova, gukomeza kuba indahemuka no gushimisha umutima we!
Ese uribuka?
• Ni iyihe mimerere iri ku isi Satani ateza, kandi se ni nyirabayazana w’ibihe bigeragezo?
• Ni ikihe kintu cy’agaciro kenshi kurusha ibindi dufite?
• Imishyikirano dufitanye na Yehova ishingiye ku ki?
• Muri iki gihe, ni ubuhe buryo bumwe na bumwe Yehova adufashamo?
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Ese wumva wifuza cyane kugeza ku bandi ubumenyi bw’agaciro kenshi ufite?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Dushobora gufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera gukomeza kuba indahemuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Valentina yari yiteguye kwigomwa ikintu icyo ari cyo cyose kugira ngo akomeze kuba indahemuka