ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w88 1/5 pp. 5-10
  • “Umwuka” w’isi urica

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Umwuka” w’isi urica
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “Umwuka” w’isi
  • “Umwuka” w’isi ugaragarira mu bigezweho
  • Mukomeze kugandukira “Umwuka utanga ubuzima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Umwuka
    Nimukanguke!—2023
  • Ese umwuka mwiza n’izuba ni “umuti”?
    Nimukanguke!—2015
  • Mbese, unanira umwuka w’isi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
w88 1/5 pp. 5-10

“Umwuka” w’isi urica

“Namwe yarabazuye, mwebg’ abari bapfuye, muziz’ ibicumuro n’ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera, mukurikiz’ imigenzo y’iyi si, mugakurikiz’ umwam’ utegek’ ikirere, ni we mwuk’ ukorera mu batumvira.”​—Abefeso 2:1, 2.

1. Ni kuki ibyanduza ikirere bifite ingaruka mbi ku kiremwamuntu?

Mbese akuka keza gasukuye ntikagirira neza umuntu uvuye ahantu hari umwuka muke? Nyamara no ku gasozi kadatuwe kwanduza ikirere byabaye ikibazo gikomeye cyane. Mu bihugu byinshi uburozi buri nu kirere bwageze ku rwego ruteye impungenge. Umwuka urimo ibyuka bibi, imikungugu itera indwara, imbuto z’indwara na za mikorobi na virusi. Umwuka ngombwa ku buzima Umuremyi wacu yatwihereye mu buntu bwe ubu uragenda urushaho kuba mubi kubera abantu batabyitaho cyangwa bafite irari ryinshi.

2. Ni uwuhe “mwuka” wanduye kandi urusha ububi umwuka wanduye duhumeka?

2 N’ubwo ikirere cyacu cyabaye kibi, dushobora guhumeka undi mwuka wanduye wica utarandujwe n’ibyabereye i Tchernobyl igihe habera impanuka y’ibirozi bibyara ibigufu bya karahabutaka [nikleyeri] cyangwa se mu bihu by’i Los Angeles (ibihu biterwa n’ibyotsi biva mu nganda). Intumwa Paulo yarabivuze igihe yandikira bagenzi be b’abakristo ngo: “Namwe yarabazuye, mwebg’ abari bapfuye, muziz’ ibicumuro byanyu n’ibyaha, byanyu mukurikiz’ imigenzo y’iyi si, mugakurikiz’ umwam’utegek’ikirere, ni we mwuk’ ukorera mu batumvira.”​—Abefeso 2:1, 2

3, 4. (a) Ni nde “umugenga w’ububasha bwo mu kirere”? (b) Ni kuki ikirere cyivugwa mu Abefeso 2:1, 2 atari ahantu hatuwe n’abadaimoni?

3 Mbese icyo “kirere” ni ikihe? Paulo arerakana ko gifite ububasha n’ubushobozi kandi ko kiyobowe n’umwami, ariwe umugenga cyangwa umutware. Nta washidikanya kumenya uwo mutware. Ni Satani Umwanzi, uwo Yesu Kristo yise “Umutware w’ab’iyi si”. (Yohana 12:13) Abiga Bibiliya bamaze kumva ibyo, batekereje nk’abapagani cyangwa abayuda maze akaba avuga ikirere ko ari ubuturo bw’abadaimoni bayobowe n’Umwanzi. Bibiliya nyinshi mu guhindurwa zerekanye ko icyo gitekerezo ari cyo. Ariko icyo “kirere” ntabwo ari kimwe ‘n’ahantu ho mw’ ijuru’ aho “n’imyuka mibi” iba. —Abefeso 6:11, 12

4 Mu gihe Paulo yandikira abakristo b’Efeso, Satani n’abadaimoni n’ubwo bari batagikundwa n’Imana, bari bakiri mu ijuru. Bari batarajugunywa hafi y’isi. (Ibyahishuwe 12:7-10). Ikindi kandi, iby’ikirere bireba cyane abantu kurusha uko bireba ibiremwa by’umwuka. Niyo mpamvu, igihe urwabya rw’umujinya w’Imana rwa nyuma rwamenwaga ku “kirere”, ni abantu bagezweho n’ibyabaye.—Ibyahishuwe 16:17-21.

5. Icyo “kirere” ni ikihe kandi gifite izihe ngaruka ku bantu?

5 Ubanza Paulo yarakoresheje ikirere kugira ngo ahe ishusho umwuka cyangwa imyifatire igaragara cyane mu bantu bari kure y’Imana kandi irangwa n’ubwikunde no gusuzugura. Icyo “kirere” ni kimwe n’ “mwuk’ ukorera mu batumvira” kimwe n’ “mwuka w’iyi si.” (Abefeso 2:2; 1 Abakorinto 2:12) Kimwe n’uko umwuka ushobora guhumekwa ahantu hose ni kimwe n’uko “mwuka w’iyi si” uri hose. Urinjira ugahindura umuntu ugaha ishusho ibitekerezo n’ibikorwa b’abantu kuva mu bwana kugeza mu mva, mu gihe baba bashaka gushimisha ibyifuzo, ibyiringiro n’imigambi byabo.

6. (a) Ni iki cyongera uburozi bwica bw’ “umwuka” w’isi kandi ufite ubuhe “bubasha”? (b) Uhumeka uwo “mwuka” ashobora ate kwigana imyifatire y’ubwigomeke y’Umwanzi?

6 Uwo mwuka urangwa n’icyaha no kwigomeka, uganje cyane mu bantu badatunganye. Ntabwo abantu bahumeka uwo “mwuka gusa, ahubwo ibiwurimo byica byongerwa cyane n’ibyo bagenzi babo babanduza kimwe no kwifuza ibinezeza kurushaho kwiyongera. Utegeka abantu mu buryo buhamye. (reba Abaroma 6:12-14) Birumvikana ko Umwanzi ari we soko y’ikibi cyose (Yohana 8:44) Akurura abantu mu kumwigana mu myifatire ye yo kwigomeka, ubwo rero, aha ishusho umwuka uhumekwa n’abantu bose akawuhumeka akawutegeka. Kubera ko Satani ari we “mugenga” kuri ubwo bushobozi cyangwa “ubutware” bubi, arawukoresha kugira ngo atware ibitekerezo by’abantu. Intego ye ni iyo uko abantu bose bahugira mu gushimisha ibyifuzo by’umubiri hanyuma bagakomeza kurarikira ibiranga iyi si ku buryo batabona igihe n’icyifuzo cyo gushaka kumenya Imana bakagandukira umwuka wayo wera “Umwuka ni w’ utang’ ubugingo.” (Yohana 6:63). Mu buryo bw’umwuka baba barapfuye.

7. (a) Ni mu buryo ki abakristo kera nabo bari “abana bo kurimbuka”? (b) Ni irihe hinduka bakoze igihe baba abakristo?

7 Abakristo nabo kera bari mu “bubasha” cyangwa ubutegetsi bw’uwo “mwuka” wanduye mbere yo kwiga ukuri kuri mu Ijambo ry’Imana hanyuma bagatangira guhuza n’amategeko y’Imana akiranuka. “Kandi natwe twese twahoze muri bo, dukurikiz’ ibyo kamere yacu yifuza, tugakor’ ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi kubga kavukire yacu twar’ abo kugirirw’ umujinya, nk’abandi bose.” Ariko tumaze kuba abakristo twaretse guhumeka “umwuka” w’isi. ‘Twiyambuye umuntu wa kera washushanyaga imyifatire yacu ya kera. Hanyuma twambara umuntu mushya waremewe, ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’ukw’ Imana yabishatse.’​—Abefeso 2:3; 4:22-24.

8. Imimerere yacu y’iki gihe yagereranywa ite n’iyo Abisiraeli bari mu butayu?

8 Ubwo rero twahunze ikirere cyanduye cy’isi, ariko hari icyago kiturekereje: dushobora gukururwa mu gusubirayo. Ubungubu ‘ibihe by’imperuka’ bigeze kure tukaba twegereye isi nshya. (Daniel 12:3) Ntidushaka rero kubyibuza tugwa mu mitego imwe n’iyo Abisiraeli baguyemo. Bamaze kugobotorwa muri Egiputa mu buryo bw’igitangaza, mu gihe bari ku nkiko z’igihugu basezeranijwe abenshi muri bo “barimbukira mu butayu.” Ni ukubera iki se? Bamwe bagiye mu gusenga ibigirwamana; abandi bagwa mu busambanyi, abandi bagerageza Yehova bijujuta kandi bitotomba. Paulo aratanga igitekerezo gikomeye igihe agira ati: “Ibyo byababereyeho kutuber’ akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura, twebg’ abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”​—1 Abakorinto 10:1-11.

9. (a) Dushobora dute kuba mu isi tutari ab’isi? (b) Tugomba gukora iki kugira ngo tutongera kumirwa n’ikirere kica cy’isi?

9 Yesu yasabiye abigishwa be ngo “Kukw’ atar’ ab’isi, nk’uko nanjye ntar’uw’isi. Sinsaba k’ubakura mw’ isi, ahubg’ ubarind’ Umubi.” (Yohana 17:14, 15) Yehova azaturinda ariko ntabwo azatuzengurutsaho “Urugo”. Ntabwo aturinda mu buryo bw’igitangaza “umwuka” w’isi. (Yobu 1:9, 10) Kuri twe ikidukomereye cyane ni ukuba mu isi tutari ab’isi, no gukikizwa n’ “umwuka” wanduye w’iyi si kandi tutawuhumeka. Nk’iyo dusoma ibitabo by’isi, cyangwa tukareba televiziyo n’indi myidagaduro tuba twiterereje “umwuka” w’isi. Niba koko tudashobora kwirinda kwegera abantu b’iyi si ari ku murimo, cyangwa ku ishuri n’ahandi, nyamara tugomba kuba maso cyane kugira ngo tutongera kumirwa n’ikirere cy’isi gikurura urupfu.​—1 Abakorinto 15:33, 34.

10, 11. (a) Ni kuki dushobora kugereranya kuba turi muri paradiso y’umwuka no kuba mu gice cyagenewe abatanywa itabi? (b) Tugomba gukora iki niba tubonye ko ibyotsi by’ “umwuka” w’isi bitugeraho?

10 Tumerewe nk’umuntu waba yicaye muri resitora irimo ibice bibiri; icy’ “abanywa itabi” n’icy’ “abatarinywa”. Kubera ko turi abakristo muri paradiso ya Yehova mu buryo bw’umwuka turi mu gice cy’ “abatarinywa”, kure y’umwuka nyakuri w’isi. Birumvikana rwose ko tutashaka kujya kwicara mu banywi b’itabi kuko byaba ari ubusazi. Ariko se bikunda kutugendekera bite iyo turi muri resitora mu “batanywa itabi”? Umwuka wandujwe n’umwotsi ukwira hose, igice kimwe kikatugeraho. Mbese iyo bigenze bityo, umwuka wanduye utyo uradukurura, cyangwa duhita twigendera?

11 Mbese ubigenza ute iyo imyotsi y’ “umwuka” w’isi ikugezeho? Mbese uhita ukora ku buryo wirinda icyo kibi? Niba, aho kugenda, uhumetse uwo “mwuka”, umenye neza ko bizagira ingaruka ku bitekerezo byawe. Uko urusha ho guhumeka uwo mwuka, niko urusha ho kuwumenyera. Ikindi kandi, uko igihe gihita ntabwo uwo mwuka uba ukinuka ahubwo, urahumura ugasindisha, umubiri ukawifuza. Uwo “mwuka” ushobora kubyutsa ibyifuzo bimwe wajyaga wirinda cyane.

12. Tugomba gukora iki kugira ngo tutagerwaho n’ibigize “umwuka“ w’isi bitabonwa mu buryo bworoheje?

12 Kimwe n’uko ibyuka byanduje ikirere bitagira impumuro cyangwa uburyohe, niko n’ibyanduza “umwuka” w’isi byica bitavumburwa mu buryo bworoheje. Dushobora kumva ibyo “byotsi” byica ari uko byadusatiriye. Niyo mpamvu tugomba kuba maso kugira ngo tutagwa mu mutego wica dufite imyifatire ikunda iby’isi ishyigikira ikibi no gusuzugura amategeko akiranuka yashyizweho n’Imana. Paulo yateye inkunga abavandimwe be b’abakristo ngo “muhuguran’ iminsi yose, bicyitw’ uyu munsi, hatagir’ uwo muri mw’ unangirw’ umutima n’ibihendo by’ibyaha.”​—Abaheburayo 3:13; Abaroma 12:2.

“Umwuka” w’isi

13. (a) Vuga kimwe mu biranga umwuka w’isi tugomba kwirinda? (b) Ni iki kitwereka ko uwo “mwuka” wageze ku bagaragu ba Yehova?

13 Mbese ni iyihe myifatire dushobora kwitoza tutabona ko tubikora kuberako “umwuka” w’isi wanduza mu buryo bukomeye? Imwe muri yo ni ugukinisha icyanduye. Twajwemo n’igitekerezo cy’isi ku gitsina n’umuco. Abantu benshi baravuga ngo ’nta kibi mu gusambana, kubyara umuntu atarashyingiranywe no kuryamana kw’igitsina kimwe. Ni ibisanzwe, ni kamere’. Uwo “mwuka” w’isi mbese hari icyo utwara abantu ba Yehova? Nibyo, n’ubwo bibabaje. Muri 1986 abantu 37,426 baciwe mu itorero ry’abakristo. Abenshi muri bo akaba ari ukubera ko baguye mu busambayi. Ikindi kandi kuri abo abacyashywe kubera imyifatire y’abo yanduye ariko ntibacibwe kubera ko bihannye ni benshi.​—Imigani 28:13.

14. Ni kuki abakristo bamwe bagenda bahondobera mu byerekeye imico, kandi ni iyihe nama yo muri Bibiliya banga?

14 Mbese byagendekeye bite abakristo’ bagwa mu busambanyi? Iyo bibaye ibigaragara akenshi abo bakristo baba baratangiye guhumeka umwuka wica w’isi. Imyifatire isi yihaye yatumye amahame ayobora umuco agabanuka cyane. Bashobora kuba baratangiye kureba za filimi bari baranze kera. Cyangwa se bakaba bafite za video, zituma bareba za filimi zidakwiriye abakristo. Gukinisha icyanduye kuri ubwo buryo bitandukanije neza n’uku guhendahenda dusanga muri Bibiliya ngo: “Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe, nk’uko bikwiriy’ abera: cyangw’ ibitey’ isoni, cyangw’ amagambo y’ubupfu, cyangw’ amashyengo mabi, kukw’ ibyo bidakwiriye; ahubgo mushim’ Imana.”​—Abefeso 5:3, 4

15. Erekana ukuntu ibishuko byo gukinisha uhusambanyi bishobora gutangira mu buryo bwihishe?

15 Hari ubwo wakwigizayo igishuko cyo gusambana. Ariko se ubigenza ute iyo ku kazi cyangwa ku ishuri hari ushatse kugukinisha afite amagambo n’ingiro nk’aho mumenyeranye cyane cyangwa akagutumira? Ibyo ni ibyotsi by’ “umwuka” w’isi biba bikujeho. Mbese uzerekana ko ukunze ibyo urimo ugirirwa, cyangwa ubitera inkunga. Nk’uko abasaza babivuga, imyifatire mibi iva kuri ubwo buryo bwihishe. Umugabo ashobora kubwira umukristokazi ati: “Uyu munsi wabaye mwiza cyane!” Bishobora kuba ari byiza ku umugore kumva amagambo nk’ayo cyane cyane iyo ari nka wenyine. Ikibi kurusha hari nk’igihe abakristokazi batakoranye ubwenge nko mu gihe abagabo babagiriraga ingiro zidakwiye. Baberetse ko batabishaka ariko batabyeruye neza ku buryo abo bantu byabateye inkunga yo gukomeza. Mbese umukristokazi akwiye kugenza ate niba hari umugabo ukomeje kumusaba kuryamana nawe; ibyo bikaba bimeze nk’ibyotsi by’umwuka wanduye bimugezeho? Azamubwira ashize amanga ko atabishaka kandi ko azakomeza kubirwanya. Akomeje guhumeka uwo “mwuka” imbaraga ze zagabanuka agashobora kugwa mu cyaha kibi cyane no kurongorwa mu buryo butateganijwe butarimo ubwenge.​—Reba Imigani 5:3-14; 1 Abakorinto 7:39.

16. Tugomba gukora iki kugira ngo “tube impumuro nziza ya Kristo”?

16 Jya wihutira kwamaganira kure “umwuka” w’isi wanduye kandi wica. Aho kureka ugakururwa n’impumuro yawo, hanyuma bigatukisha izina n’umuteguro bya Yehova, jya ubera Imana impumuro nziza kubera imyifatire yawe myiza. Ibyo ni byo Paulo yavuze ngo: “kuko tur’ impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka. Kuri bamwe tur’ impumuro y’urupf’ izan’ urupfu, ariko ku bandi tur’ impumuro y’ubugingw izan’ ubugingo. Kand’ ibyo ni nd’ubikwiriye?” (2 Abakorinto 2:15, 16) Ntacyo bivuze rwose abantu benshi batishimiye imyifatire yacu ya gikristo. (1 Petero 4:1-5) Isi niyikurikirire inzira yatoranije isaruremo imbuto mbi; ugutandukana kw’imiryango, abana batemewe n’amategeko indwara zandurira ku bitsina nka Sida, n’izindi ngorane z’umubiri n’iz’imibanire. Ntabwo uzirinda imibabaro gusa, ahubwo uzemerwa n’Imana. Ikindi kandi, byibuze hariho abantu bazashimishwa n’imyifatire yawe myiza hamwe n’ubutumwa bw’Ubwami ubabwiriza kandi bakazakururwa n’“impumuro y’ubingingw’ izan’ ubugingo”.

“Umwuka” w’isi ugaragarira mu bigezweho

17. Ni gute imyambarire n’imisokoreze y’umukristo ishobora kwerekana ko yandujwe n’umwuka w’isi?

17 Ikindi gice cy’ “umwuka” w’isi ni ikireba imyambarire n’imisokoreze igezweho. Abantu benshi bambara mu buryo buteye isoni. Mbere yo kugimbuka abantu bashaka kugaragaza ko bakuze maze bakabyerekanisha kugaragaza uko bateye. Mbese nawe wahuye n’uwo “mwuka,” n’iyo myifatire? Mbese wambara ku buryo ukurura cyangwa ukarangaza abo mudahuje igitsina? Niba ari byo urakinisha umuriro. Nuhumeka uwo mwuka uzazimangatanya kwicisha bugufi kwawe, n’icyifuzo cyawe cyo kugendana n’Imana. (Mika 6:8) Uzakurura abantu buzuye umwuka w’isi. Ibikorwa byawe bizatuma bakeka ko ushaka kwifatanya nabo mu myifatire yabo yanduye. Mbese ni kuki wajya muri iyo nzira ugatuma uwo “mwuka” ugukurura mu gukora ibibi mu maso y’Imana?

18. Ni kuki kuba twibuka buri gihe ko duhagarariye Yehova bizadufasha kwambara no gusokoza mu buryo bukwiye?

18 Mu kwicisha bugufi ntabwo ari ngombwa kwambara imyambaro itameze neza. Uzitegereze urebe ukuntu Abahamya ba Yehova benshi bambara kandi basokoza. Bamagana ibigezweho bikabije, ariko bakambara neza kuko batibagirwa ko ari intumwa zihagarariye Yehova. Naho isi yavuga nabi imyambarire yabo yoroheje, bo ntabwo bazanduzwa n’isi kandi ntabwo bazashyira hasi amahame yabo.” Ni cyo gituma mvug’ ibi, nkabihamya mu Mwami, yuko mutakigenda nk’ukw’ abapagani bagenda, bakurikiz’ ibitagir’ umumaro byo mu mitima yabo. Kandi babay’ ibiti, bih’ ubusambanyi bginshi, gukor’iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza.” (Abefeso 4:17-19) Abakristo basheshe akanguhe bambara mu buryo bworoheje, batagenda nk’uko amahanga agenda.​—1 Timoteo 2:9, 10.

19. Twasuzumye gusa ibice bibiri by’ “umwuka” w’isi, ariko se ni iki twabonye neza ku bibi uwo “mwuka” ufite?

19 Kugeza ubu twarebye gusa ibice bibiri by’ “umwuka” w’isi. Ariko ubu tumaze kubona ko uwo mwuka ari mubi ku buzima bwacu bw’umwuka. Mu nyandiko ikurikira, turasuzuma ibindi bice by’uwo “mwuka” wica wa Satani na gahunda yayo udasiba guhuha ku bakristo mu cyizere ko bagushwa nawo. Ni ingenzi rwose ko twamagana uwo “mwuka” kubera ko guhumeka uwo mwuka w’isi byaba bihwanye no guhumeka ibyuka byica.

Wasubiza ute?

◻ “Ikirere” cy’isi ni iki kandi ni nde ukiyobora?

◻ “Umwuka” w’isi ufite ubuhe bubasha ku bantu?

◻ Ni kuki dushobora kuvuga ko abakristo bari ahantu hagenewe “abatanywa itabi”?

◻ “Umwuka” w’isi ushobora ute gutuma abakristo bakinisha ubusambanyi

◻ Mu byerekeye gutoranya imyambaro n’imisokoreze; kwicisha bugufi bizadufasha bite kwanga kwanduzwa n’“umwuka” w’isi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 5]

Mbese ujya wanga guhumeka umwuka wica w’isi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Wakora iki niba ibyokotsi by’umwuka w’isi bikugezeho?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze