ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g21 No. 1 p. 14
  • Kumenya Imana bituma twifuza kuba incuti zayo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumenya Imana bituma twifuza kuba incuti zayo
  • Nimukanguke!—2021
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umuremyi wacu afite izina bwite
  • Yehova ni Imana y’urukundo
  • Yehova ni Imana ibabarira
  • Yehova yumva amasengesho yacu
  • ‘[Mukomeze] Kubabarirana Ibyaha’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Yehova agira imbabazi kurusha abantu bose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Ukuri ku byerekeye Imana ni ukuhe?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Imana ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
Reba ibindi
Nimukanguke!—2021
g21 No. 1 p. 14

Kumenya Imana bituma twifuza kuba incuti zayo

Umuremyi wacu si umunyambaraga gusa, ahubwo afite n’imico myiza ituma tumukunda. Nanone yifuza ko tumumenya kandi tukaba incuti ze (Yohana 17:3; Yakobo 4:8). Ni yo mpamvu yatubwiye byinshi ku birebana n’uwo ari we.

Umuremyi wacu afite izina bwite

“Abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”​—ZABURI 83:18.

Bibiliya yigisha ko Yehova ari we Mana y’ukuri yonyine. Ni we waremye ijuru n’isi n’ibinyabuzima byose. Ubwo rero ni we wenyine dukwiriye gusenga.—Ibyahishuwe 4:11.

Yehova ni Imana y’urukundo

Izina ry’Umuremyi ari ryo Yehova, ryanditse mu Gihinde, Igipunjabi, Ikigujarati, Igitelugu, Igitamili no mu Kinyarwanda.

‘Imana ni urukundo.’​—1 YOHANA 4:8.

Yehova yakoresheje Bibiliya n’ibyo yaremye, kugira ngo atwigishe imico ye. Umuco we w’ingenzi ni urukundo. Ibyo akora byose abikorana urukundo. Uko tugenda tumenya byinshi kuri Yehova ni ko turushaho kumukunda.

Yehova ni Imana ibabarira

“Uri Imana ikunda kubabarira.”​—NEHEMIYA 9:17.

Yehova azi ko tudatunganye. Ni yo mpamvu aba aba yiteguye ‘kutubabarira.’ Iyo tumusabye imbabazi kandi tugakora uko dushoboye ntitwongere gukora amakosa, aratubabarira kandi iyo atubabariye ntakomeza kwibuka ibibi twakoze kera. —Zaburi 103:12, 13.

Yehova yumva amasengesho yacu

“Yehova aba hafi y’abamwambaza bose . . . Azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize.”​—ZABURI 145:18, 19.

Yehova ntadusaba gukurikiza imigenzo runaka mu gihe tumusenga cyangwa ngo tumusenge twifashishije ibintu runaka. Yumva amasengesho yacu nk’uko umubyeyi ukunda abana be abatega amatwi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze