ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yehova—afite amaboko n’ububasha
    Umunara w’Umurinzi—2000 | 1 Werurwe
    • 5. Ni ikihe gihamya kigaragaza imbaraga za Yehova tubonera mu mirimo ye?

      5 ‘Niturondora’ ‘imirimo y’Uwiteka’ nk’uko Dawidi yabigenje, tuzibonera igihamya cy’imbaraga zayo ahantu hose—haba mu muyaga no mu mihengeri, mu nkuba no mu mirabyo, mu nzuzi zikomeye no mu misozi iteye neza (Zaburi 111:2; Yobu 26:12-14). Byongeye kandi, nk’uko Yehova yibukije Yobu, inyamaswa zitanga igihamya cy’imbaraza Ze. Muri zo hari Behemoti, cyangwa imvubu. Yehova yabwiye Yobu ati “imbaraga zayo ziri mu matako yayo, . . . Amaguru yayo ameze nk’ibihindizo by’ibyuma” (Yobu 40:15-18). Imbaraga ziteye ubwoba z’imbogo na zo zari zizwi cyane mu bihe bya Bibiliya, kandi Dawidi yasenze asaba ko yakizwa “akanwa k’intare” n’“amahembe y’imbogo.”—Zaburi 22:22, umurongo wa 21 muri Biblia Yera; Yobu 39:9-11.

      6. Mu Byanditswe, ikimasa kigereranywa n’iki, kandi kuki? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

      6 Kubera ko ikimasa kigira imbaraga, muri Bibiliya gikoreshwa mu kugereranya imbaraga za Yehova.c Iyerekwa intumwa Yohana yabonye ryerekeranye n’intebe y’ubwami ya Yehova rigaragaza ibizima bine, kimwe muri byo kikaba cyari gifite mu maso hasa n’ah’ikimasa (Ibyahishuwe 4:6, 7). Uko bigaragara, umwe mu mico ine y’ingenzi ya Yehova yagaragajwe n’abo bakerubi, ni imbaraga. Indi mico ni urukundo, ubwenge n’ubutabera. Kubera ko imbaraga ari ikintu cy’ingenzi mu bigize kamere y’Imana, gusobanukirwa neza ibyerekeye imbaraga zayo n’ukuntu izikoresha, bizatuma turushaho kugirana na yo imishyikirano ya bugufi kandi bizadufasha kwigana urugero rwayo binyuriye mu gukoresha neza imbaraga izo ari zo zose twaba dufite.—Abefeso 5:1.

  • Yehova—afite amaboko n’ububasha
    Umunara w’Umurinzi—2000 | 1 Werurwe
    • c Ikimasa cyo mu gasozi (imbogo) kivugwa muri Bibiliya gishobora kuba cyerekeza ku bisimba bimeze nk’inka byabagaho kera byitwa aurochs (mu Kilatini urus). Imyaka 2.000 ishize, izo nyamaswa zabonekaga ahitwa Gaule (muri iki gihe akaba ari mu Bufaransa), kndi Julius Caesar yazerekejeho yandika azisobanura agira ati “izo nyamaswa zitwa uri usanga zibura gato ngo zingane n’inzovu mu bunini, ariko kandi mu byerekeye kamere yazo, ibara n’imiterere yazo, usanga ari kimwe n’ibimasa. Zifite imbaraga nyinshi, kandi zigendera ku muvuduko uhambaye: nta muntu cyangwa igikoko zibabarira, zipfa gusa kuba zabibonye.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze