“Nzazenguka igicaniro cyawe, Uwiteka”
“NZAKARABA, ntafite igicumuro, ni ko nzazenguka igicaniro cyawe, Uwiteka” (Zaburi 26:6). Ni muri ayo magambo Umwami Dawidi wo mu gihe cya kera yagaragajemo ko yiyeguriye Yehova. Ariko se, kuki yari ‘kuzenguka’ igicaniro cya Yehova, kandi se, ni mu buryo ki yari kubikora?
Kuri Dawidi, ihema ry’ibonaniro hamwe n’igicaniro gitwikirijwe imiringa cyaryo cyatambirwagaho ibitambo, ni ryo ryari ihuriro rya gahunda yo kuyoboka Yehova, mu gihe cy’ubutegetsi bwe iryo hema rikaba ryari riri i Gibeyoni, mu majyaruguru ya Yerusalemu (1 Abami 3:4). Icyo gicaniro cyari gifite metero kare 2,2, kikaba cyari gito cyane kurusha igicaniro kitagira uko gisa cyari kuzubakwa mu rugo rw’urusengero rwa Salomo.a Byongeye kandi, Dawidi yashimishwaga cyane n’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro cyaryo, rikaba ryari ihuriro ry’ugusenga kutanduye muri Isirayeli.—Zaburi 26:8.
Ibitambo byoswa, ibitambo by’uko bari amahoro n’ibitambo byo gukuraho ibyaha, byose byatambirwaga ku gicaniro, kandi ku Munsi w’Impongano wabaga buri mwaka hatambwaga ibitambo ku bw’inyungu z’ishyanga ryose. Igicaniro n’ibitambo byagitambirwagaho bifite icyo bisobanura ku Bakristo muri iki gihe. Intumwa Pawulo yasobanuye ivuga ko igicaniro cyagereranyaga ugushaka kw’Imana, kukaba ari ko kwatumye yemera igitambo gikwiriye cyo gucungura abantu. Pawulo yagize ati “uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.”—Abaheburayo 10:5-10.
Mu gihe abatambyi babaga bagiye gukora imirimo yo ku gicaniro, bari bafite umugenzo wo gukaraba intoki mu mazi kugira ngo biyeze. Ku bw’ibyo rero, birakwiriye kuba Umwami Dawidi yarakarabye intoki ze ‘adafite igicumuro’ mbere y’uko ‘azenguruka igicaniro.’ Yakoranaga “umutima ukiranutse kandi utunganye” (1 Abami 9:4). Iyo ataza gukaraba intoki muri ubwo buryo, ugusenga kwe—kwagereranywaga no ‘kuzenguka igicaniro’—ntikuba kwaremewe. Birumvikana ko Dawidi atari Umulewi kandi ntiyari afite igikundiro cyo gukora imirimo y’ubutambyi ku gicaniro. N’ubwo yari umwami, nta n’ubwo yari yemerewe kwinjira mu rugo rw’ihema ry’ibonaniro. Icyakora, kubera ko yari Umwisirayeli wizerwa, yumviraga Amategeko ya Mose kandi buri gihe yazanaga amaturo ye akayamurika ku gicaniro. Yazengurukaga igicaniro mu buryo bw’uko imibereho ye yari ishingiye ku gusenga kutanduye.
Mbese, twebwe muri iki gihe dushobora gukurikiza urugero rwa Dawidi? Yego rwose. Natwe dushobora gukaraba intoki zacu tudafite igicumuro kandi tukazenguruka igicaniro cy’Imana niba twizera igitambo cya Yesu kandi tugakorera Yehova tubigiranye umutima wacu wose ‘dufite amaboko atanduye n’umutima uboneye.’—Zaburi 24:4.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Icyo gicaniro cyari gifite metero kare 9.
[Ifoto yo ku ipaji ya 23]
Igicaniro cyagereranyaga ugushaka kwa Yehova, kukaba ari ko kwatumye yemera igitambo gikwiriye cyo gucungura abantu