Hungira Kuri Yehova
“Uwiteka, ni wowe mpungiraho.”—ZABURI 31:2 (umurongo wa 1 muri “Biblia Yera”).
1. Ni mu yahe magambo Zaburi 31 ivuga ibyo kwiringira ububasha bwa Yehova bwo kuba ubuhungiro?
IRYO JWI ry’umuririmbo unogeye amatwi, rirumvikanamo kuba ari nk’iry’umuntu wishingikiriza kuri Yehova, n’ubwo yari yarashegeshwe mu bwenge no ku mubiri. Iyo ndirimbo yera, ivuga ko ukwizera kunesha. Uwo muntu yabonye ubuhungiro mu maboko akiza y’Isumbabyose, ubwo yari asumbirijwe n’abanzi be bamuhigaga. Yaravuze ati “Uwiteka, ni wowe mpungiraho: singakorwe n’isoni: unkize ku bwo gukiranuka kwawe.”—Zaburi 31:2 (umurongo wa 1 muri Biblia Yera).
2. (a) Ni izihe nkingi ebyiri twakwishingikirizaho twizera Yehova ho igihome cyacu? (b) Yehova ni Imana bwoko ki?
2 Uwo mwanditsi wa Zaburi yari afite uwo ahungiraho umwe rukumbi—uruta abandi bose! N’ubwo ibindi byose byashidikanywaho, kuri we, Yehova ni igihome cye kimukingira. Ibyiringiro bye bishingiye ku nkingi ebyiri zitajegajega. Iya mbere, ni ukwizera kwe, kandi Yehova akaba atazigera na rimwe agutenguha, iya kabiri ni ugukiranuka kwa Yehova, ari byo bivuga ko atazigera atererana umugaragu We burundu. Yehova si Imana ikoza isoni abagaragu bayo b’indahemuka; ni Imana itica amasezerano. Ahubwo, ni Imana y’ukuri, kandi igororera abayiringira babikuye ku mutima. Amaherezo ukwizera kuzagororerwa. Agakiza kazaza!—Zaburi 31:6, 7 (umurongo wa 5 n’uwa 6 muri Biblia Yera).
3. Ni gute umwanditsi wa Zaburi yahimbaje Yehova?
3 Mu guhimba indirimbo ye ashyiramo amajwi arangwamo ibyiyumvo binyuranye, ibyiyumvo byumvikanamo ishavu n’agahinda mu buryo bwimbitse, kugeza ubwo byumvikanamo icyizere mu rugero ruhanitse, uwo mwanditsi wa Zaburi yumvise agaruye ubuyanja. Yahimbaje Yehova ku bw’urukundo rwe rudahemuka agira ati “Uwiteka ahimbarizwe, kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza mu mudugudu ufite igihome gikomeye.”—Zaburi 31:22 (umurongo wa 21 muri Biblia Yera).
Umutwe Ukomeye w’Abaririmbyi Ugizwe n’Ababwiriza b’Ubwami
4, 5. (a) Ni uwuhe mutwe ukomeye w’abaririmbyi basingiza Yehova muri iki gihe, kandi ni gute babikoze mu mwaka w’murimo ushize? (b) Ni mu buhe buryo abateranye ku Rwibutso bagaragaza ko hakiri abandi bantu bashaka kwifatanya n’itsinda ry’ababwiriza b’Ubwami? (c) Ni bande mu itorero ryawe baba bari mu nzira yo kwifatanya n’iryo tsinda?
4 Muri iki gihe, ayo magambo ya Zaburi yongeye kugira ireme. Indirimbo zo gusingiza Yehova, ntizishobora kuzibiranywa n’umwanzi uwo ari we wese, ibyago biturutse ku mpanuka kamere, cyangwa ibibazo by’ubukungu. Mu by’ukuri, ineza Yehova agirira abagaragu be, zigaragara mu buryo butangaje. Mu isi yose, mu mwaka w’umurimo ushize, umutwe ukomeye w’abaririmbyi bagera kuri 4.709.889 waririmbye ubutumwa bw’Ubwami bw’Imana mu bihugu 231. Ubutegetsi bwa Yehova bwo mu ijuru buyobowe na Kristo Yesu, ni ubuhungiro butazigera bubatenguha. Mu mwaka ushize, abo babwiriza b’Ubwami bari mu matorero agera ku 73.070, bamaze amasaha agera kuri 1.057.341.972 mu murimo wo kubwiriza. Ibyo byatumye haboneka abantu 296.004 bagaragaje ukwitanga kwabo babatizwa mu mazi. Kandi se mbega ukuntu abantu bari bateranye mu Ikoraniro Mpuzamahanga, Inyigisho Ziva ku Mana, ryari ryabereye i Kiev, ho muri Ukraine, mu kwezi kwa Kanama [1993] umwaka ushize, batunguwe n’ibintu bishimishije cyane! Babonye ibintu bitazibagirana mu mateka, ubwo biboneraga n’amaso yabo umubare utari warigeze ugerwaho mbere hose w’Abakristo b’ukuri babatirijwe icyarimwe. Nk’uko byari byarahanuwe muri Yesaya 54:2, 3, ubwoko bw’Imana burimo buriyongera mu buryo bwisukiranya.
5 Nanone kandi, hari abandi bantu bashaka kuba abayoboke b’Ubwami bw’Imana bari mu nzira yo kwifatanya n’uwo mutwe. Mu mwaka ushize [1993], Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu rwateranyweho n’umubare utangaje w’abantu bagera kuri 11.865.765. Turizera ko benshi muri abo bazuzuza ibisabwa kugira ngo bazifatanye mu kuririmba indirimbo y’Ubwami ku nzu ni nzu muri uyu mwaka w’umurimo. Mbega ukuntu ibyo bintu twiringiye bigomba kuba bituma umwanzi w’ukuri, ari we Satani Umwanzi, agira umujinya mwinshi!—Ibyahishuwe 12:12, 17.
6, 7. Sobanura ukuntu umugabo umwe wari ushimishijwe yaje kuva mu maboko y’abadayimoni bamubuzaga amahwemo abifashijwemo na Yehova.
6 Satani azagerageza gukumira abandi bantu kugira ngo batunga amajwi yabo ku y’ab’uwo mutwe ukomeye w’abaririmbyi. Urugero, ababwiriza bo muri Tayilandi bahura n’abantu benshi babuzwa amahwemo n’abadayimoni, kandi umubare wabo ukagenda urushaho kwiyongera. Ariko kandi, hari abantu benshi bafite umutima utaryarya babohowe babifashijwemo na Yehova. Umugabo umwe yamaze imyaka icumi mu maboko y’abadayimoni, bitewe n’uko yagiye ku muvuzi wa gihanga ajyanywe no kwimara amatsiko. Yagerageje kwigobotora mu nzara zayo abifashijwemo n’umuyobozi wa kidini, ariko nta cyo imihati ye yagezeho kigaragara. Umuhamya wa Yehova w’umubwiriza w’igihe cyose, yaje kumutangiza icyigisho cya Bibiliya maze amwigisha uburyo bumwe rukumbi buboneka muri Bibiliya, bwo kuva mu maboko y’abadayimoni—ari bwo kugira ubumenyi nyakuri bw’ukuri, kwizera Yehova Imana no kuyiyambaza mu isengesho.—1 Abakorinto 2:5; Abafilipi 4:6, 7; 1 Timoteyo 2:3, 4.
7 Mu ijoro ryakurikiye icyo kiganiro, uwo mugabo yaje kurota aterwa na se wari warapfuye, maze amubwira ko azamumerera nabi niba adasubiye mu mirimo ye y’ubupfumu. Umuryango we watangiye kugira ibibazo. Kubera ko uwo mugabo atashakaga kureka umugambi we, yakomeje kwiga Bibiliya, ndetse atangira no kujya mu materaniro. Igihe kimwe barimo biga, wa mupayiniya yaje kumusobanurira ko hari ubwo ibintu byakoreshejwe mu mihango y’ubupfumu bishobora gutuma abadayimoni babona urwaho rwo kubuza abantu amahwemo mu gihe baba bagerageza kwikura mu maboko yabo. Uwo mugabo yaje kwibuka ko yari abitse amavuta yajyaga akoresha mu by’ubupfumu. Yahise abona ko agomba kuyajugunya. Kuva akimara kuyajugunya, nta bwo imyuka mibi yongeye kumujujubya. (Gereranya n’Abefeso 6:13; Yakobo 4:7, 8.) Ubu we n’umugore we bafite amajyambere ashimishije mu cyigisho cyabo, kandi baterana buri gihe mu materaniro yungura ubumenyi bwa Bibiliya.
8, 9. Ni izihe mbogamizi zindi ababwiriza bamwe b’Ubwami baje guhangana na zo?
8 Hari izindi mbogamizi zishobora kuzibiranya ijwi ry’ubutumwa bwiza. Kubera ko ubukungu bwifashe nabi cyane muri Gana, bituma abantu benshi birukanwa ku kazi. Ubuzima burahenda cyane ku buryo kugira ngo umuntu abone ibintu by’ingenzi bya ngombwa mu buzima, bigoye cyane. Ni gute ubwoko bwa Yehova buhangana n’iyo mimerere? Ni mu kutishingikiriza ku mbaraga zabo ubwabo, ahubwo bakiringira Yehova. Urugero, umunsi umwe, hari umuntu wasize ibahasha ifunze ku biro by’ishami aho bakirira abantu. Muri iyo bahasha harimo amadolari 200, akaba yari ahwanye n’umushahara uciriritse w’amezi atatu. Kuri iyo bahasha, nta zina rya nyir’ugutanga iyo mpano ryari ryanditseho, uretse ko ku gapapuro kari kazingiyemo ayo madolari, hari handitseho ngo “natakaje akazi kanjye, ariko Yehova yampaye akandi. Ndamushimira we n’Umwana we, Kristo Yesu. Iyo mpano iciriritse ntanze, ni iyo kugira ngo ngire icyo nunganira mu kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mbere y’uko imperuka iza.”—Gereranya na 2 Abakorinto 9:11.
9 Kujya mu materaniro bifasha mu gutoza abifatanya n’umutwe ukomeye w’abaririmbyi basingiza Yehova. (Gereranya na Zaburi 22:23, umurongo wa 22 muri Biblia Yera.) Mu majyepfo ya Honduras, hari itorero ryitwa El Jordán. Ni iki iryo tsinda rito rifite cy’umwihariko? Ni ubudahemuka burangwa ku barigize ku bihereranye no kujya mu materaniro. Ku babwiriza 19 rifite, 12 muri bo bajya mu materaniro bagombye kwambuka uruzi runini buri cyumweru. Mu gihe cy’impeshyi ntibibagora cyane, kubera ko bashobora kwambuka bakandagiye ku mabuye yo gutarukiraho. Ariko kandi, mu gihe cy’imvura birahinduka. Icyari ikidendezi cy’amazi kidakanganye gihinduka ruhurura itembana icyo ihuye na cyo cyose. Kugira ngo bashobore guhangana n’iyo mbogamizi, abavandimwe na bashiki bacu bagomba kuba bazi koga neza. Mbere yo kwambuka, babanza gushyira imyenda bajyanye mu materaniro mu ibesani (bita tina), hanyuma bakayitwikiriza umufuka wa plasitiki. Uzi koga kurusha abandi, ayobora iryo tsinda yogera kuri ya besani. Iyo bamaze kwambuka, barihanagura, bakambara, maze bakagera mu Nzu y’Ubwami bafite ibyishimo byinshi bahindutse umupyemure!—Zaburi 40:10 (umurongo wa 9 muri Biblia Yera).
Igihome Dushobora Guturamo
10. Kuki twahindukirira Yehova mu bihe by’akaga?
10 Waba ubuzwa amahwemo n’ibitero bitaziguye by’abadayimoni, cyangwa se ukaba uhangayitse biturutse ku zindi mpamvu, Yehova ashobora kukubera igihome. Mwiyambaze mu isengesho. Yumva ukuniha k’ubwoko bwe abyitayeho rwose, ndetse n’ubwo byaba bikozwe mu buryo bworoheje cyane. Umwanditsi wa Zaburi yiboneye ukuri kw’ayo magambo maze yandika agira ati “untegere ugutwi, utebuke unkize: umbere igitare gikomeye, inzu y’igihome yo kunkiza. Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira: nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore. Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa: kuko ari wowe gihome kinkingira.”—Zaburi 31:3-5 (kuva ku murongo wa 2 kugeza k’uwa 4 muri Biblia Yera).
11. Sobanura impamvu Yehova, we gihome gikomeye, atari ubuturo bw’igihe gito?
11 Nta bwo Yehova ari ubuhungiro bw’igihe gito, ahubwo ni igihome kidashobora guterwa, aho dushobora gutura mu mutekano. Ubuyobozi n’inama atanga, nta bwo bijya bitenguha ubwoko bwe. Imbaraga z’Imana zizaburizamo uburiganya bwa Satani bwose hamwe n’ubw’amashumi ye (Abefeso 6:10, 11). Nitwiringira Yehova n’umutima wacu wose, azatugobotora mu mitego ya Satani (2 Petero 2:9). Mu myaka ine ishize, umurimo wo kubwiriza w’Abahamya ba Yehova watangijwe mu bihugu bigera kuri 35. Nanone kandi, mu duce tumwe tw’isi, ibibazo by’imibanire y’abantu, iby’ubukungu cyangwa ibya gipolitiki, bibangamira umurimo wo kubwiriza, abantu bagereranywa n’intama bagiye bimuka bakajya aho bashobora kugerwaho nta nkomyi. Mu Buyapani, ni hamwe muri aho hantu.
12. Ni gute umupayiniya wo mu Buyapani yagize Yehova igihome cye?
12 Mu Buyapani hagiye himukira abantu benshi bahurujwe no gushaka akazi, bityo hashingwa amatorero menshi y’abantu bavuga indimi zo mu mahanga. Inkuru y’ibyabaye ku muvandimwe wo mu itorero rimwe ryo mu Buyapani, yerekana ukuntu uwo murima w’abavuga indimi zo mu mahanga ubonekamo umusaruro utubutse. Uwo muvandimwe yashakaga kujya gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane. Ariko, aho yari ari yayoboraga ibyigisho icumi. Umwe mu ncuti ze yaje kumubwira yikinira ati “nuramuka ugiye aho ubufasha bukenewe cyane, ugomba kuzayobora ibyigisho 20!” Hanyuma yaje koherezwa i Hiroshima. Nyamara kandi, nyuma y’amezi ane, yari afite icyigisho cya Bibiliya kimwe gusa. Umunsi umwe, yaje guhura n’umugabo wo muri Brezili wavugaga ururimi rw’Igiporutugali gusa. Kubera ko uwo muvandimwe atashoboraga kuvugana n’uwo mugabo, yaje kugura agatabo kigisha Igiporutugali. Amaze kumenya amagambo amwe n’amwe yoroshye yakoresha mu biganiro, yasubiye gusura wa mugabo. Ubwo uwo muvandimwe yamusuhuzaga mu Giporutugali, uwo mugabo yaratangaye, maze amuha ikaze iwe aseka cyane. Icyigisho cya Bibilia cyahise gitangira. Mu gihe gito, uwo muvandimwe yayoboraga ibyigisho 22; 14 mu Giporutugali, 6 mu Gihisipaniya, na 2 mu Kiyapani!
Kubwirizanya Ibyiringiro
13. Kuki nta wukwiriye kuduhatira gukorera Yehova adukoza isoni?
13 Abagize ubwoko bwa Yehova baririmbana ibyiringiro indirimbo y’Ubwami, bakizera mu buryo bwimazeyo ko Yehova ari we buhungiro bwabo (Zaburi 31:15, umurongo wa 14 muri Biblia Yera). Ntibazakorwa n’isoni—nta bwo Yehova azabakoza isoni, kuko azasohoza ijambo rye (Zaburi 31:18, umurongo wa 17 muri Biblia Yera). Umwanzi hamwe n’ingabo ze z’abadayimoni, ni bo bazakorwa n’isoni. Kubera ko abagize ubwoko bwa Yehova batumwe kubwiriza ubutumwa budakojeje isoni, nta we ubahatira kujya gukora uwo murimo abakoza isoni. Nta bwo Yehova, cyangwa Umwana we, batera abantu inkunga yo kumusenga bakoresheje ubwo buryo. Iyo imitima y’abantu yuzuyemo ukwizera hamwe no gushimira ku bw’ineza ya Yehova n’urukundo rwe, ukunyurwa kw’imitima yabo ni ko gutuma iminwa yabo ivuga (Luka 6:45). Ku bw’ibyo rero, igihe icyo ari cyo cyose tumara mu murimo buri kwezi, cyane cyane iyo icyo gihe gihwanye n’icyo ubushobozi bwacu butwemerera gukora tutizigamye, ibyo biba ari byiza rwose nta giteye isoni kirimo. None se, nta bwo amasenge abiri ya wa mupfakazi yashimiwe cyane na Yesu hamwe na Se?—Luka 21:1-4.
14. Ni iki wavuga ku bihereranye n’umurimo w’ubupayiniya?
14 Ku mubare urushaho kugenda wiyongera w’ababwiriza, kwitanga n’ubugingo bwabo bwose mu gusenga kwabo, hakubiyemo no gukora umurimo w’ubupayiniya—umubare w’abakoze uwo murimo mu mwaka ushize ukaba wari 890.231. Nihakomeza kubaho amajyambere nk’ay’uwo mwaka ushize, uwo mubare ushobora kuzarenga 1.000.000. Inkuru ikurikira irerekana ukuntu mushiki wacu umwe wo muri Nigeria yaje kuba umupayiniya. Yanditse agira ati “mbere gato y’uko ndangiza amashuri yisumbuye, nagiye gufasha mu mirimo yo gutekera abari baje mu ishuri ry’abapayiniya ry’Abahamya ba Yehova. Naje kuhahurira na bashiki bacu babiri barutaga nyogokuru mu myaka. Nkimara kumenya ko bari abapayiniya kandi ko bari baje mu ishuri, nahise nibaza nti ‘niba bariya bashobora gukora umurimo w’ubupayiniya, kuki jye ntawukora?’ Ubwo nkimara kurangiza amashuri, nahise mba umupayiniya w’igihe cyose.”
15. Ni mu buhe buryo kubwiriza mu buryo bufatiweho bishobora gutuma n’abandi bantu bahungira kuri Yehova?
15 N’ubwo ubupayiniya budashobora gukorwa na bose, nyamara kandi bose bashobora gutanga ubuhamya. Mu Bubiligi, mushiki wacu umwe wari ufite imyaka 82 yagiye kugura inyama. Yaje kumenya ko umugore w’uwagurishaga inyama yari ahangayikishijwe n’imivurungano ya vuba aha mu rwego rwa gipolitiki. Igihe uwo mushiki wacu yishyuraga, yaje gushyira inkuru y’ubwami Abahamya ba Yehova Bizera Iki? mu noti yishyuye. Ubwo uwo mushiki wacu yari asubiye kuri iryo duka, uwo mugore yahise amubaza icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’intambara ya gatatu y’isi yose ishobora kuzabaho. Uwo mushiki wacu yamushyiriye igitabo La paix et la sécurité véritables: comment est-ce possible? Nyuma y’igihe gito, ubwo wa mushiki wacu ukuze yasubiraga muri rya duka, wa mugore yahise amubaza ibindi bibazo. Uwo mushiki wacu yumvise akunze uwo mugore, maze ahita amusaba ko bakwigana Bibiliya, umugore arabimwemerera. Ubu uwo mugore arashaka kubatizwa. Bite se ku byerekeye umugabo we? Yaje gusoma ya nkuru y’ubwami, none ubu na we yiga Bibiliya.
‘Ineza Yabikiwe [Abubaha Imana]’
16. Ni gute Yehova yazigamiye ineza ubwoko bwe?
16 Muri iyi minsi ya nyuma igoye, mbese, nta bwo Yehova ‘yeretse imbabazi ze zitangaza abamuhungiraho’? Kimwe n’umubyeyi wuje urukundo urinda abe, Yehova yazigamiye ineza abana be bo ku isi. Yagiye abahundagazaho imigisha imbere ya bose nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze agira ati “erega kugira neza kwawe ni kwinshi, uko wabikiye abakubaha, uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y’abantu.”—Zaburi 31:20, 22 (umurongo wa 19 n’uwa 21 muri Biblia Yera).
17-19. Ni izihe ngaruka nziza zazanywe n’uko umusaza wo muri Gana yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko?
17 Ni yo mpamvu abantu b’isi babona ubudahemuka bw’abasenga Yehova bikabatangaza cyane. Hari urugero rw’umugabo umwe wo muri Gana wari ufite imyaka 96, wagiye ku biro by’ubutegetsi bishinzwe gusezeranya abantu asaba ko bamusezeranya mu buryo bwemewe n’amategeko, nyuma y’imyaka 70 yari amaze yarashyingiwe mu buryo bw’imiryango gusa. Ushinzwe ibyo gusezeranya yaratangaye maze aramubaza ati “mbese koko, urizera udashidikanya ko ibyo ari byo ushaka muri icyo kigero cy’imyaka ugezemo?”
18 Uwo mugabo yaje kumusobanurira agira ati “ndashaka kuba umwe mu Bahamya ba Yehova nkifatanya mu murimo w’ingenzi cyane kurusha iyindi mbere yuko imperuka y’isi iza—uwo akaba ari umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Uwo murimo uyobora ku buzima bw’iteka. Abahamya ba Yehova bubahiriza amategeko ya Leta, harimo n’itegeko rirebana no gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko. None rero, ndabinginze nimunsezeranye.” Uwo wari ushinzwe ibyo gusezeranya yarumiwe, maze aramusezeranya, nuko umusaza agenda yishimiye ko noneho asezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.—Gereranya n’Abaroma 12:2.
19 Nyuma y’ibyo, wa mugabo usezeranya yaje kwibaza ku magambo yari yumvise. Ngo “Abahamya ba Yehova . . . [u]murimo w’ingenzi cyane . . . imperuka y’isi . . . Ubwami bw’Imana . . . ubuzima bw’iteka.” Kubera ko atashoboye kwiyumvisha icyo ibyo byose byaba bivuze ku musaza w’imyaka 96, yahisemo kujya gushaka Abahamya ba Yehova kugira ngo asuzume icyo kibazo mu buryo bwimbitse. Yaje kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze agira amajyambere vuba vuba. Ubu, ni Umuhamya wabatijwe. Bityo rero, iyo twumviye Yehova, ndetse no mu byo bamwe babona ko bidakomeye, bishobora kutuzanira ibyiza byinshi, twe ubwacu, ndetse n’ababona imyifatire yacu.—Gereranya na 1 Petero 2:12.
20. Ni gute ubudahemuka bwa mushiki wacu umwe ukiri muto wo muri Birimaniya bwatumye habaho gutanga ubuhamya bwiza?
20 Abantu bakuze bemera ko ukuri guhindura imyifatire yabo maze bagahinduka inyangamugayo, ni intangarugero ku rubyiruko rwo muri iyi si irangwa n’ubuhemu. Muri Birimaniya (Myanmar), hari mushiki wacu ukiri muto wakurikije urugero nk’urwo. Akomoka mu muryango uciriritse w’abana icumi. Se, wahawe pansiyo, ni umupayiniya w’igihe cyose. Umunsi umwe, mu gihe mushiki wacu uwo yari ku ishuri, yaje gutoragura impeta ya diyama, maze yihutira kuyishyira umwarimukazi we nta kuzuyaza. Bukeye bw’aho, uwo mwarimukazi yaje gusobanurira abanyeshuri ukuntu impeta yabonetse, maze igasubizwa nyirayo. Hanyuma, uwo mwarimukazi yasabye uwo mushiki wacu guhagarara imbere y’abanyeshuri bose maze akabasobanurira impamvu yatumye abigenza atyo, kandi yari azi ko iyo baza kuba abandi bana bo bashoboraga kuyigumanira. Uwo mushiki wacu yabasobanuriye ko ari Umuhamya wa Yehova, kandi ko Imana ye idakunda ubujura cyangwa ubuhemu ubwo ari bwo bwose. Ibyo byasakaye kuri icyo kigo cyose, bituma mushiki wacu abona uburyo bwiza bwo kubwiriza abarimu ndetse n’abanyeshuri bagenzi be.
21. Iyo abakiri bato biringiye Yehova, ni gute imyifatire yabo imugaragaza?
21 Mu Bubiligi, umwarimu umwe yigeze kuvuga neza Abahamya ba Yehova ari mu ishuri. Yari yitegereje imyifatire y’umwe mu banyeshuri be na we wari mushiki wacu ukiri muto, maze aravuga ati “uko mbona Abahamya ba Yehova ubu, binyuranye n’uko nari nsanzwe mbabona. Kuba narabafataga uko batari byatumaga nibwira ko ari abantu batajya borohera abandi na mba. Nyamara kandi, byagaragaye ko ari bo bantu bihanganirana kurusha abandi bose, bitewe n’uko batarenga ku mahame abayobora.” Buri mwaka, abarimu baha ibihembo abanyeshuri babo bagaragaje ubuhanga kurusha abandi. Muri ibyo bihembo, harimo n’ibihabwa abagize imyifatire myiza kurusha abandi. Mu myaka itatu ikurikiranye, ibihembo bitatu bya mbere byahawe abana b’Abahamya ba Yehova bitanzwe n’uwo mwarimu. Uko ni ko bikunze kugendekera abiringira Yehova mu budahemuka.—Zaburi 31:24 (umurongo wa 23 muri Biblia Yera).
22. Ni uwuhe musozo wa Zaburi ya 31 urangwamo ijwi ryo kunesha, kandi ni gute ibyo bidufasha mu ndunduro y’iyi gahunda y’ibintu?
22 Zaburi ya 31 isoza irangurura ijwi ryo kunesha igira iti “mwa bategereza Uwiteka mwese mwe, nimukomere, imitima yanyu ihumure” (Zaburi 31:25, umurongo wa 24 muri Biblia Yera). Ku bw’ibyo rero, uko tugenda dusatira indunduro ya gahunda mbi ya Satani, nta bwo Yehova azigera adutererana, ahubwo azagenda arushaho kutwegera no kutwongerera imbaraga. Yehova ni Imana idahemuka, kandi itabura kugera ku cyo yagambiriye. Ni ubuhungiro bwacu; ni umunara wacu.—Imigani 18:10.
Mbese Uribuka?
◻ Ni gute twagira Yehova ubuhungiro bwacu dufite ibyiringiro?
◻ Ni iki cyerekana ko umutwe ukomeye w’abaririmbyi urimo uririmbana ubutwari indirimbo z’Ubwami z’ibisingizo?
◻ Kuki twakwiringira ko imitego ya Satani itazigera na rimwe ifata ubwoko bwa Yehova?
◻ Ni ubuhe butunzi Yehova yazigamiye abamuhungiraho?
[Ifoto yo ku ipaji ya 4]
Abahungira kuri Yehova bagize umutwe ukomeye w’abaririmbyi ugizwe n’ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 4.709.889!
Senegal