ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 189
  • Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ibibazo bitandukanye
  • Gupfusha uwo wakundaga
  • Kwicira urubanza bikabije
  • Agahinda
  • Uburwayi
  • Imihangayiko
  • Intambara
  • Guhangayikira iby’ejo hazaza
  • Bibiliya ibivugaho iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
  • Uko Bibiliya yafasha abagabo bahangayitse
    Izindi ngingo
  • Ese Bibiliya ishobora kumpumuriza ko numva nicira urubanza?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ikoreze Yehova imihangayiko yawe yose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 189
Umugore wishimiye gusoma Bibiliya.

Ese muri Bibiliya nabonamo amagambo yampumuriza?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Yego (Abaroma 15:4). Reka dusuzume ingero z’imirongo yo muri Bibiliya yagiye ifasha abantu bahanganye n’ibibazo bitandukanye cyangwa bihebye.

Muri iyi ngingo turasuzuma:

  • Ibibazo bitandukanye

  • Gupfusha uwo wakundaga

  • Kwicira urubanza bikabije

  • Agahinda

  • Uburwayi

  • Imihangayiko

  • Intambara

  • Guhangayikira iby’ejo hazaza

Ibibazo bitandukanye

Zaburi 23:4: “Nubwo nanyura mu gikombe cy’umwijima w’icuraburindi, sinzatinya ikibi, kuko uri kumwe nanjye.”

Icyo usobanura: Iyo ufite ibibazo bitandukanye maze ugasenga Imana kandi ugashakira ubuyobozi mu Ijambo ryayo Bibiliya, ushobora kugira ubutwari bwo guhangana na byo.

Abafilipi 4:13: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga.”

Icyo usobanura: Imana ishobora kuguha imbaraga zo guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose wahura na cyo.

Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’uko Bibiliya yagufasha guhangana n’ibibazo umaranye igihe kirekire, reba ingingo ivuga ngo: “Ingorane uhanganye na zo: Ibibazo ufite nta cyo wabikoraho.”

Gupfusha uwo wakundaga

Umubwiriza 9:10: “Kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”

Icyo usobanura: Abapfuye ntibababara cyangwa ngo babe batugirira nabi. Nta kintu na kimwe bazi.

Ibyakozwe 24:15: “Hazabaho umuzuko.”

Icyo usobanura: Imana ifite ubushobozi bwo kugarura abantu bacu twakundaga bapfuye, bakongera kuba bazima.

Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yagufasha guhangana n’agahinda gaterwa no gupfusha uwo wakundaga, reba ingingo ivuga ngo: “Icyagufasha kwihangana—Icyo wakora ubu.”

Kwicira urubanza bikabije

Zaburi 86:5: “Yehova,a uri mwiza kandi witeguye kubabarira. Ineza yuje urukundo ugaragariza abakwambaza bose ni nyinshi.”

Icyo usobanura: Imana ibabarira abantu bababazwa n’ibyo bakoze mu gihe cyashize kandi bakiyemeza kutazabisubira.

Zaburi 103:12: “Nk’uko aho izuba rirasira hitaruye aho rirengera, ni ko yashyize kure yacu ibicumuro byacu.”

Icyo usobanura: Iyo Imana itubabariye, ishyira kure cyane amakosa yacu. Ntiyongera kuyatwibutsa kugira ngo iduhane cyangwa ngo idushinje ibyaha.

Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yagufasha guhangana no kwicira urubanza bikabije, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese Bibiliya ishobora kumpumuriza ko numva nicira urubanza?”

Agahinda

Zaburi 31:7: “Kubera ko wabonye akababaro kanjye, ukamenya agahinda k’ubugingo bwanjye.”

Icyo usobanura: Imana izi neza ibintu byose bikubabaza. Isobanukiwe neza uko wiyumva ndetse n’igihe abandi batiyumvisha uko umerewe.

Zaburi 34:18: “Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”

Icyo usobanura: Imana igusezeranya ko izakwitaho mu gihe ubabaye. Ishobora kuguha imbaraga zo guhangana n’agahinda.

Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yagufasha guhangana n’agahinda, reba videwo ivuga ngo: “Icyo wakora ngo udakomeza kubabara.”

Uburwayi

Zaburi 41:3: “Yehova azamwiyegamiza ari ku buriri arwariyeho.”

Icyo usobanura: Imana ishobora kugufasha guhangana n’uburwayi bukomeye, iguha amahoro yo mu mutima hamwe n’imbaraga, kwihangana n’ubwenge bwagufasha gufata imyanzuro myiza.

Yesaya 33:24: “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”

Icyo usobanura: Imana idusezeranya ko hari igihe abantu bose bazaba bafite ubuzima bwiza.

Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yagufasha guhangana n’uburwayi, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Icyo wakora mu gihe urwaye.”

Imihangayiko

Zaburi 94:19: “Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.”

Icyo usobanura: Iyo duhangayitse maze tugasenga, Imana idufasha gukomeza gutuza.

1 Petero 5:7: “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”

Icyo usobanura: Imana yita ku mihangayiko yacu. Idusaba kuyibwira ibiduhangayikishije mu isengesho.

Niba wifuza kumenya uko Bibiliya yagufasha guhangana n’imihangayiko, reba ingingo ivuga ngo: “Uko warwanya imihangayiko.”

Intambara

Zaburi 46:9: “Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”

Icyo usobanura: Vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho intambara zose.

Zaburi 37:11, 29: “Abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi. . . . Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”

Icyo usobanura: Abantu beza bazishimira amahoro iteka ryose ku isi.

Niba wifuza kumenya impamvu tuvuga ko Ubwami bw’Imana bwegereje, reba ingingo ivuga ngo: “Ubwami bw’Imana buzatangira gutegeka isi ryari?”

Guhangayikira iby’ejo hazaza

Yeremiya 29:11: “‘Kuko nzi neza ibyo ntekereza kubagirira,’ ni ko Yehova avuga. ‘Ni amahoro si ibyago, kugira ngo muzagire imibereho myiza mu gihe kizaza, n’ibyiringiro.

Icyo usobanura: Imana yizeza abantu bayo ko bashobora kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kiri imbere.

Ibyahishuwe 21:4: “Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”

Icyo usobanura: Imana isezeranya ko izavanaho ibintu bibi byose ubona bibaho muri iki gihe.

Niba wifuza kumenya ibyo Bibiliya ivuga ku gihe kizaza, reba ingingo ivuga ngo: “Ibyiza biri imbere.”

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo “Yehova ni nde?”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze