ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ‘Ishimire Uwiteka’
    Umunara w’Umurinzi—2003 | 1 Ukuboza
    • “Ntugirire ishyari abakiranirwa”

      3, 4. Ni iyihe nama Dawidi yatanze muri Zaburi ya 37:1, kandi se kuki kuyumvira ari ngombwa muri iki gihe?

      3 Turi mu ‘bihe birushya’ kandi ubugome bwaragwiriye. Twibonera ukuntu amagambo ya Pawulo asohora, amagambo agira ati “abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:1, 13). Biroroshye cyane ko twakumva tugiriye ishyari abantu babi kubera ko usanga basa n’aho baguwe neza kandi barageze kuri byinshi! Ibyo bishobora kuturangaza, bigatuma tudakomeza kwibanda ku bintu byo mu buryo bw’umwuka. Iyumvire nawe ukuntu amagambo abimburira Zaburi ya 37 aduha umuburo kuri ako kaga dushobora guhura na ko agira ati “ntugahagarikwe umutima n’abakora ibyaha, kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.”

      4 Buri munsi twumva mu itangazamakuru ibikorwa byinshi by’akarengane. Abacuruzi badatinya umugayo bakora forode ntibabihanirwe. Abagizi ba nabi babonerana abantu batagira kirengera. Hari abicanyi batajya bamenyekana ngo bafatwe, banafatwa ntibahanwe. Izo ngero zose zigaragaza ukuntu ubutabera budakurikizwa zishobora kuturakaza bikatubuza amahoro yo mu mutima. Iyo tubona ukuntu abantu babi basa n’aho bagashize, dushobora no kumva tubagiriye ishyari. Ariko se hari icyo twakunguka dukomeje guteshwa umutwe n’uko basa n’aho bamerewe neza? Kubagirira ishyari kubera ko hari ibintu basa n’aho bagezeho se hari icyo byahindura ku rubategereje? Nta na kimwe! Kandi ntitugomba ‘guhagarika umutima.’ Kubera iki?

  • ‘Ishimire Uwiteka’
    Umunara w’Umurinzi—2003 | 1 Ukuboza
    • 6. Ni irihe somo twakura ku magambo ari muri Zaburi ya 37:1, 2?

      6 None se ubwo twagombye kwemera ngo ibintu byiza abakora ibibi bagezeho bitazamara kabiri biduteshe umutwe? Isomo twakura mu mirongo ibiri ya mbere ya Zaburi ya 37 ni iri: ntukemere ko ibyo bagezeho bituma uteshuka inzira wahisemo yo gukorera Yehova. Ahubwo komeza kwibanda ku migisha n’intego byo mu buryo bw’umwuka.—Imigani 23:17.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze