ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 15/9 p. 22
  • Ibibazo by’abasomyi—Nzeri 2014

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi—Nzeri 2014
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • ‘Abashaka Yehova nta kintu cyiza bazabura’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Yehova yabaye “umukiza” mu bihe bya Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Unyigishe gukora ibyo ushaka”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Tujye twishingikiriza ku mwuka w’Imana mu gihe imimerere y’ubuzima ihindutse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 15/9 p. 22

IBIBAZO BY’ABASOMYI

Ese amagambo Dawidi yavuze muri Zaburi ya 37:25 n’ayo Yesu yavuze muri Matayo 6:33 yumvikanisha ko Yehova atari kuzigera na rimwe yemera ko Umukristo abura ibyokurya bimuhagije?

Dawidi yanditse avuga ko ‘atigeze abona umukiranutsi atereranwa burundu, cyangwa ngo urubyaro rwe rusabirize ibyokurya.’ Ayo magambo yayavuze muri rusange ashingiye ku byamubayeho. Yari azi ko Imana idahwema kwita ku bagaragu bayo (Zab 37:25). Ariko kandi, amagambo ya Dawidi ntiyumvikanisha ko nta mugaragu wa Yehova wigeze agira icyo abura kandi ko nta we bizigera bibaho.

Hari igihe Dawidi ubwe yagiye agera mu bihe bitoroshye. Urugero ni nk’igihe yahungaga Sawuli. Ibyokurya byaramushiranye, maze asaba imigati yari kurya we n’abari kumwe na we (1 Sam 21:1-6). Icyo gihe Dawidi ntiyari afite ibyokurya, ariko ntiyigeze ajya mu muhanda ngo asabirize. Yari azi ko Yehova yari kumwitaho.

Muri Matayo 6:33, tuhasanga amagambo Yesu yavuze agaragaza ko Imana izaha abagaragu bayo ibyo bakenera nibashyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere. Yesu yaravuze ati “nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Ibyo bintu bindi byose [ni ukuvuga ibyokurya, ibyokunywa n’imyambaro] muzabihabwa.” Icyakora, Yesu yanagaragaje ko ‘abavandimwe’ be bashoboraga gusonza bitewe n’ibitotezo (Mat 25:35, 37, 40). Ibyo byabaye ku ntumwa Pawulo. Hari igihe yagiraga inzara n’inyota.—2 Kor 11:27.

Abagabo bazahajwe n’inzara mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa

Yehova atubwira ko tuzatotezwa mu buryo bunyuranye. Ashobora kwemera ko tubura ibintu bimwe na bimwe tuba dukeneye mu gihe tugira uruhare mu gutuma ibirego Satani yazamuye bisubizwa (Yobu 2:3-5). Urugero, bamwe mu Bahamya bagenzi bacu, tuvuge nk’abashyizwe mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa by’Abanazi, bahuye n’akaga bitewe no gutotezwa. Kuba batarabonaga ibyokurya bihagije ni bumwe mu buryo Satani yakoresheje kugira ngo badakomeza kuba indahemuka. Abahamya bizerwa bakomeje kumvira Yehova; ntiyigeze abatererana. Yemeye ko icyo kigeragezo kibageraho, nk’uko areka n’abandi Bakristo bose bakagerwaho n’ibigeragezo binyuranye. Ariko kandi, nta gushidikanya ko Yehova ashyigikira abantu bose bababazwa bazira izina rye (1 Kor 10:13). Dukwiriye kuzirikana amagambo ari mu Bafilipi 1:29, agira ati “mwatoneshejwe ku bwa Kristo, atari ukugira ngo mumwizere gusa, ahubwo ari no kugira ngo mubabazwe ku bwe.”

Yehova asezeranya abagaragu be ko azakomeza kuba hamwe na bo. Urugero, muri Yesaya 54:17 hagira hati “intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho.” Iryo sezerano, kimwe n’andi ameze nka ryo, ryemeza ko abagize ubwoko bw’Imana muri rusange bazarindwa. Icyakora, Umukristo ku giti cye ashobora guhura n’ibigeragezo, ndetse akaba yagera n’ubwo yicwa.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze