-
Iringire ko Yehova Azasohoza Imigambi YeUmunara w’Umurinzi—1994 | 1 Ugushyingo
-
-
15. Ni gute Dawidi yerekanye ko yiringiraga umugambi wa Yehova?
15 Imyaka igera ku binyejana bitandatu nyuma ya Yobu, na nyuma y’imyaka hafi igihumbi mbere y’uko Yesu aza ku isi, Dawidi yavuze ibyiringiro yari afite bihereranye n’isi nshya. Yanditse muri Zaburi agira ati “abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu. Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho; . . . Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.” Kubera ko Dawidi yari afite ibyiringiro bitajegajega, yateye [abantu] inkunga agira ati “wiringire Uwiteka. . . . Kandi wishimire Uwiteka, na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.”—Zaburi 37:3, 4, 9-11, 29.
-
-
Iringire ko Yehova Azasohoza Imigambi YeUmunara w’Umurinzi—1994 | 1 Ugushyingo
-
-
22. Kuki twakwiringira Yehova?
22 Mu isi nshya, abantu b’indahemuka bazabona isohozwa ry’ibivugwa mu Baroma 8:21 hagira hati ‘ibyaremwe bizabaturwa ku bubata bwo kubora, byinjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’ Bazabona isohozwa ry’isengesho Yesu yigishije abagishwa be rigira riti “ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru” (Matayo 6:10). Ku bw’ibyo rero, iringire Yehova mu buryo bwuzuye, kubera ko isezerano rye ridahinyuka rigira riti “abakiranutsi bazaragwa igihugu [“isi,” MN ] bakibemo iteka.”—Zaburi 37:29.
-