ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/3 pp. 11-15
  • Yehova Ntasuzugura Umutima Umenetse

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova Ntasuzugura Umutima Umenetse
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Umutima Wera Urakenewe
  • Umwuka Wera Ntangabuzima
  • Kunezezwa n’Agakiza
  • Ni Iki Cyigishwa Abacumura?
  • Ibitambo Byemewe Bitambirwa Imana
  • Ku bw’Ugusenga Kutanduye
  • Yehova Yumva Gutaka Kwacu
  • Imbabazi za Yehova Zidukiza Kwiheba
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Kwatura ibyaha bituma umuntu akira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Tujye twishingikiriza ku mwuka w’Imana mu gihe imimerere y’ubuzima ihindutse
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Kuba Yehova ababarira bigufitiye akahe kamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/3 pp. 11-15

Yehova Ntasuzugura Umutima Umenetse

“Ibitamb’ Imana ishima n’ umutim’ umenetse; Umutim’ umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.”​—⁠ZABURI 51:⁠17.

1. Iyo abasenga Yehova bakoze ibyaha bikomeye ariko bakihana ababona ate?

YEHOVA ashobora ‘gukingira igicu, kugira ngo gusenga kwacu kudahita, ngo kumugereho’ (Amaganya 3:​44). Ariko kandi, ashaka ko ubwoko bwe bumugeraho. Ndetse n’ubwo umwe mu bamusenga yaba akoze ikosa rikomeye ariko akihana, Data wo mu ijuru yibuka ibyiza byakozwe n’uwo muntu. Ni yo mpamvu Paulo yashoboraga kubwira bagenzi be b’Abakristo ati “Kukw Imana idakiranirwa, ngo yibagirw’ imirimo yanyu n’urukundo mwerekanye ko mukunz’ izina ryayo.”​—⁠Abaheburayo 6:⁠10.

2, 3. Ni gute abasaza b’Abakristo bakwiriye kugenzereza bagenzi babo basangiye ukwizera mu gihe bateshutse?

2 Abasaza b’Abakristo na bo bagombye kuzirikana imyaka bagenzi babo bizera bamaze mu murimo bakorera Imana mu budahemuka. Ibyo bikubiyemo n’umurimo wera ukorwa n’abihannye bari barateshutse inzira cyangwa barakoze icyaha gikomeye. Abungeri b’Abakristo bashaka ko abari mu mukumbi w’Imana bose bamererwa neza mu buryo bw’umwuka.​—⁠Abagalatia 6:​1, 2.

3 Umunyabyaha wihana aba akeneye imbabazi za Yehova. Ariko kandi, akeneye ibirenze ibyo. Ibyo bigaragazwa neza n’amagambo ya Dawidi ari muri Zaburi 51:​10-19.

Umutima Wera Urakenewe

4. Kuki Dawidi yasenze asaba umutima wera kandi mushya?

4 Mu gihe Umukristo witanze ari mu mimerere mibi mu by’umwuka bitewe n’icyaha yakoze, ni iki aba akeneye uretse imbabazi za Yehova? Dawidi yatakambye agira ati “Mana, undememw umutima wera: Unsubizemw umutim’ ukomeye” (Zaburi 51:​10). Uko bigaragara, Dawidi yavuze iryo sengesho bitewe n’uko ibyiyumvo bimusunikira gukora icyaha gikomeye byari bikiri mu mutima we. Dushobora kuba tutarigeze kurangwaho icyaha kimeze nk’icyo Dawidi yaguyemo gihereranye na Batisheba na Uria, ariko kandi dukeneye ubufasha bwa Yehova kugira ngo twirinde guha urwaho icyatwoshyoshya kugira imyifatire iyo ari yo yose yatuma dukora icyaha gikomeye. Byongeye kandi, dushobora kuba dukeneye ubufasha bwa bwite kugira ngo dushobore kuvana mu mitima yacu kamere nk’iyo ibogamiye ku cyaha irangwa n’umururumba n’inzangano​—⁠ubugizi bwa nabi bwo kwiba no kwica.​—⁠Abakolosai 3:​5, 6; 1 Yohana 3:⁠15.

5. (a) Kugira umutima wera bisobanura iki? (b) Ni iki  Dawidi  yifuzaga  ubwo  yasabaga  umutima  mushya?

5 Yehova ashaka ko abagaragu be bagira “umutima wera,” ni ukuvuga ibyiyumvo biboneye. Bitewe n’uko Dawidi yumvaga ko ataboneye atyo, yasenze Imana ayisaba kweza umutima we maze ikawuhuza n’amahame y’Imana. Umwanditsi wa zaburi na we yashakaga kugira umutima mushya, utunganye, cyangwa kutinangira mu bitekerezo. Yari akeneye umutima wari gutuma ashobora kunanira amoshya kandi agashobora kwizirika ku mategeko ya Yehova n’amahame ye.

Umwuka Wera Ntangabuzima

6. Kuki Dawidi yinginze Yehova amusaba kutamukuraho umwuka wera?

6 Mu gihe twihebye bitewe n’amakosa yacu cyangwa icyaha, dushobora kumva ko Imana igiye kutureka maze ikatuvanaho umwuka wayo wera cyangwa imbaraga zayo. Dawidi yagize ibyiyumvo nk’ibyo, kuko yinginze Yehova agira ati “Ntunte kure yo mu maso yawe, ntunkureh’ [u]mwuka wawe [w]era” (Zaburi 51:​11). Dawidi yaricujije kandi yicisha bugufi yumva ko adakwiriye gukorera Yehova bitewe n’ibyaha bye. Gutabwa kure y’amaso y’Imana byasobanuraga kutongera kwemerwa na yo, kuyiboneraho inkunga n’umugisha. Kugira ngo Dawidi agarure ubuyanja mu buryo bw’umwuka, yari akeneye umwuka wera wa Yehova. Ku bw’uwo mwuka, uwo mwami yashoboraga gushakashaka ubuyobozi bw’Imana abishyize mu isengesho kugira ngo ashobore gushimisha Yehova, kwirinda icyaha no gutegekesha ubwenge. Kubera ko Dawidi yari azi neza ko yacumuye kuri Nyir’ugutanga umwuka wera, byari bikwiriye ko atakambira Yehova kugira ngo atawumukuraho.

7. Kuki tugomba gusenga dusaba umwuka wera kandi tukirinda kuwubabaza?

7 Na ho se kuri twe bimeze bite? Tugomba gusenga dusaba umwuka wera kandi tukirinda kuwubabaza bitewe no kudakurikiza ubuyobozi bwawo (Luka 11:​13; Abefeso 4:​30). Bitagenze bityo, twatakaza uwo mwuka, kandi nta bwo twashobora kwera imbuto zawo zitangwa n’Imana. Izo mbuto ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ineza, kwizera, kwicisha bugufi no kwirinda. Yehova Imana ashobora kutuvanaho umwuka we wera mu gihe cyane cyane tutihannye tugakomeza kumucumuraho.

Kunezezwa n’Agakiza

8. Mu gihe dukoze icyaha ariko tukaba twifuza kunezezwa n’agakiza tugomba gukora iki?

8 Umunyabyaha wihannye akagarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka ashobora kongera kunezezwa n’agakiza kava kuri Yehova. Kubera ko Dawidi yari afite icyo cyifuzo, yingize Imana agira ati “Unsubizemo kunezezwa n’agakiza kawe; unkomeresh’ umutima wemera” (Zaburi 51:​12). Mbega ukuntu byari byiza cyane kunezezwa n’icyiringiro kidahinyuka cy’agakiza kava kuri Yehova Imana! (Zaburi 3:⁠8). Nyuma yo gucumura ku Mana, Dawidi yashakishije uko yakongera kunezezwa n’agakiza kava kuri yo. Mu bihe byakurikiyeho, Yehova yaje gutanga agakiza binyuriye ku gitambo cy’incungu cy’Umwana we, Yesu Kristo. Mu gihe, twe abagaragu b’Imana bayiyeguriye turamutse dukoze icyaha gikomeye ariko tukaba dushaka kongera kunezezwa n’agakiza, tugomba kwihana kandi tukirinda gucumura ku mwuka wera.​—⁠Matayo 12:​31, 32; Abaheburayo 6:​4-6.

9. Ni iki Dawidi yashakaga ubwo yasabaga Imana kumukomeresha “umutima wemera”?

9 Dawidi yasabye Yehova kumukomeresha “umutima wemera.” Uko bigaragara, nta bwo Dawidi yasabaga ko Imana igira ubushake bwo kumukomeza cyangwa ngo abe yarasabaga umwuka wayo, ahubwo yasabaga ko yasunikirwa kutinangira mu bitekerezo. Dawidi yashakaga ko Imana imukomeza imuha kugira umutima wemera gukora ibyo gukiranuka kugira ngo atongera kugwa mu cyaha. Yehova Imana ahora akomeza abagaragu be kandi akemesha abahetamishijwe n’ibigeragezo binyuranye (Zaburi 145:​14). Mbega ukuntu kumenya ibyo biduhumuriza, cyane cyane nko mu gihe twaba twarateshutse inzira ariko tukaba twicuza kandi dushaka kongera gukorera Yehova mu budahemuka iteka!

Ni Iki Cyigishwa Abacumura?

10, 11. (a) Ni iki Dawidi yashoboraga kwigisha abacumura b’Abisirayeli? (b) Ni iki Dawidi ubwe yari kubanza gukora kugira ngo abone kwigisha abacumura?

10 Mu gihe Imana yari kuba ibimwemereye, Dawidi yashakaga kugira icyo akora kugira ngo agaragaze ko yishimira imbabazi za Yehova, kandi yari gufasha abandi atizigamye. Mu byiyumvo yagaragarije mu isengesho yatuye Yehova, uwo mwami wicujije yakomeje agira ati “Nzigish’ inzira yaw’ abacumura, abanyabyaha baguhindukirire” (Zaburi 51:​13). Ni gute umunyabyaha Dawidi yari kwigisha abacumura Amategeko y’Imana? Ni iki yashoboraga kubabwira? Kandi se, ni ibihe byiza byajyaga kugerwaho bitewe n’ibyo?

11 Mu gihe abacumura bo muri Isirayeli Dawidi yari kuba abereka inzira za Yehova agamije kubavana mu nzira mbi, yari kuvuga ububi bw’icyaha, agasobanura icyo kwihana bivuga n’uburyo bwo kubabarirwa n’Imana. Kubera ko Dawidi yari yarigeze kugira intimba itewe no kutemerwa na Yehova no kugira umutimanama wicira urubanza, nta gushidikanya ko yari kuba umwigisha w’umunyempuhwe w’abanyabyaha bicuza kandi bakagira umutima umenetse. Birumvikana ariko ko mbere y’uko yitangaho urugero yigisha abandi, na we ubwe yari kubanza kwemera amahame ya Yehova no kubabarirwa na We, kuko abanga gukurikiza ibyo basabwa n’Imana badafite ubure­nganzira bwo ‘kuvuga amategeko yayo.’​—⁠Zaburi 50:​16, 17.

12. Kuba Dawidi yari azi ko Imana yamukijije urubanza rw’inyama y’umuntu byamwunguye iki?

12 Yongera kuvuga ibyo yari agambiriye mu bundi buryo, Dawidi yagize ati “Mana, ni wowe Mana y’agakiza kanjye, unkize urubanza rw’inyama y’umuntu; ni bg’ ururimi rwanjye ruzaririmba cyane gukiranuka kwawe” (Zaburi 51:​14). Urubanza rw’inyama y’umuntu rugendana no gukatirwa urwo gupfa (Itangiriro 9:​5, 6). Bityo rero, kuba Dawidi yari azi ko Imana y’agakiza ke yari yaramukijije urubanza rw’inyama y’umuntu ruhereranye na Uria byatumaga agira amahoro mu mutima no mu bitekerezo. Ku bw’ibyo, ururimi rwe rwashoboraga kuririmbana ibyishimo ibihereranye no gukiranuka kw’Imana, aho kuririmba ugukiranuka kwe bwite (Umubgiriza 7:​20; Abaroma 3:​10). Ntabwo Dawidi yashoboraga gusibanganya ubusambanyi bwe cyangwa ngo azure Uria, kimwe n’uko muri iki gihe nta muntu ushobora gusubiza ubusugi uwo yoheje akabumuvutsa nk’uko ntawashobora kuzura uwo yishe. Nonese, ntitwari dukwiriye kuzirikana ibyo mu gihe haba hagize ikitwoshyoshya? Kandi se mbega ukuntu twagombye kwishimira imbabazi twagiriwe na Yehova zihuje no gukiranuka! Koko rero, ugushimira kwagombye kudutera kuyobora abandi kuri iyo Soko nkuru yo gukiranuka n’imbabazi.

13. Ni mu yihe mimerere yonyine umunyabyaha ashobora kubumbura iminwa ye kugira ngo ahimbaze Yehova mu buryo bukwiriye?

13 Nta munyabyaha wabasha kubumbura iminwa ye mu buryo bukwiriye ngo asingize Yehova atabishobojwe n’Imana ku bw’imbabazi zayo kugira ngo, mu buryo runaka, ayibumburire kuvuga ukuri kwayo. Ni yo mpamvu Dawidi yaririmbye ati “Mwami [Yehova, MN], bumbur’ iminwa yanjye; ni bg’ akanwa kanjye kazerekan’ ishimwe ryawe” (Zaburi 51:​15). Abigiranye umutima ukeye bitewe n’imbabazi z’Imana, Dawidi yari gusunikirwa kwigisha inzira za Yehova abacumura kandi yashoboraga kumusingiza ntacyo yishisha. Abababariwe ibyaha byabo kimwe na Dawidi bose bagombye kwishimira ubuntu Yehova yabagiriye, kandi bagombye gukoresha akanya kose babonye mu gutangaza ukuri kw’Imana no ‘kwerekana ishimwe ryayo.’​—⁠Zaburi 43:⁠3.

Ibitambo Byemewe Bitambirwa Imana

14. (a) Ni ibihe bitambo byasabwaga n’Amategeko y’isezerano? (b) Kuki kwibwira ko twakomeza gukora ibyaha hanyuma tukajya tubitwikiriza ibikorwa bimwe na bimwe byiza byaba ari ukwibeshya?

14 Dawidi yari afite ubushishozi bwimbitse bwatumye avuga ati “N’uk’ utishimir’ ibitambo, mba mbiguhaye: Ntunezererw’ ibitambo byokeje” (Zaburi 51:​16). Amategeko y’isezerano yasabaga ko Imana itambirwa ibitambo by’amatungo. Ariko kandi, ibyaha bya Dawidi by’ubusambanyi n’ubwicanyi, ibyaha byahanishwaga igihano cyo kwicwa, ntibyari gutangirwa impongano z’ibitambo nk’ibyo. Iyo biba ibyo, ntiyari kubura gutambira Yehova ibitambo by’amatungo yimazeyo. Hatabayeho ukwicuza kuvuye ku mutima, nta gaciro ibitambo byaba bifite. Ku bw’ibyo rero, kwibwira ko twakomeza gukora ibyaha hanyuma tukajya tubitwikiriza ibikorwa bimwe na bimwe byiza byaba ari ukwibeshya.

15. Umuntu witanze ufite umutima umenetse aba ameze ate?

15 Dawidi yongeyeho ati “Ibitamb’ Imana ishima n’ umutim’ umenetse; umutim’ umenetse, ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura” (Zaburi 51:​17). Ku munyabyaha wihannye, “ibitamb’ Imana ishima n’ umutim’ umenetse.” Umuntu nk’uwo nta bwo arangwaho amahane. Umuntu witanze ufite umutima umenetse ababazwa cyane n’icyaha cye, yicisha bugufi bitewe no kumva ko atemewe n’Imana, kandi akagira ubushake bwo gukora ikintu cyose cyatuma yongera kwemerwa na yo. Nta kintu cy’agaciro dushobora gutura Imana kiruta kwihana ibyaha byacu no kuyiha imitima yacu tuyiyegurira burundu.​—⁠Nahumu 1:⁠2.

16. Ni gute Imana ibona umuntu washavujwe n’icyaha yakoze?

16 Ntabwo Imana yanga igitambo nk’icyo cy’umutima umenetse kandi ushenjaguwe. Kubw’ibyo rero, twe ubwoko bwayo, ntiduhe urwaho icyatuma twiheba. Niba twarateshutse inzira y’ubuzima bityo mu buryo runaka umutima wacu ukaba ukeneye imbabazi z’Imana, twe kwiheba ngo twumve ko ibintu byaturangiranye. N’ubwo twaba twarakoze icyaha gikomeye ariko tukaba twicuza, nta bwo Yehova azirengagiza imitima yacu imenetse. Azatubabarira ashingiye ku gitambo cy’incungu cya Kristo kandi azatuma twongera kwemerwa na We (Yesaya 57:​15; Abaheburayo 4:​16; 1 Yohana 2:⁠1). Kimwe na Dawidi ariko, twagombye gusenga dusaba kwemerwa n’Imana aho kuba twakwihunza gucyahwa cyangwa guhabwa igihano kidukwiriye. Imana yababariye Dawidi, ariko kandi yanamuhaye igihano.​—⁠2 Samweli 12:​11-14.

Ku bw’Ugusenga Kutanduye

17. Uretse kwinginga Imana ngo ibababarire, ni iki kindi abaguye mu cyaha bagomba gukora?

17 Niba twarakoze icyaha gikomeye, nta gushidikanya ko ibyo bizatubuza amahwemo, kandi umutima wicuza uzatuma dutakambira Imana kugira ngo itubabarire. Ariko kandi, ntitukabure no gusabira abandi. N’ubwo Dawidi yari ashishikajwe no kongera gusenga Imana mu buryo yemera, nta bwo muri zaburi ye yirengagije abandi ngo yizirikane ubwe gusa. Harimo no kuba yaringinze Yehova agira ati “Ugirire nez’ i Sioni, nkuk’ uhishimira; wubak’ inkike z’i Yerusalemu.”​—⁠Zaburi 51:⁠18.

18. Kuki Dawidi wicujije yasabiye i Sioni?

18 Ni koko, Dawidi yari ashishikajwe no kubona yakongera kwemerwa n’Imana. Ariko kandi, muri zaburi ye irangwamo kwicisha bugufi, yasenze asaba ko ‘nk’uko Imana ibyishimira, yagirira neza i Sioni,’ umurwa mukuru wa Isirayeli, ari wo Yerusalemu aho yari yiringiye kuzubaka urusengero rw’Imana. Icyaha gikomeye cya Dawidi cyagize ingaruka ku ishyanga ryose, kuko rubanda rwose rwagezweho n’imibabaro bitewe n’icyaha cy’umwami. (Gereranya na 2 Samweli, igice cya 24.) Koko rero, ibyaha bye byatumye “inkike z’i Yerusalemu” zisenyuka ku buryo zagombaga kongera kubakwa.

19. Mu gihe twakoze icyaha ariko tukaba twarababariwe, ni iki kindi dukwiriye gusaba mu isengesho?

19 Niba twarakoze icyaha gikomeye ariko tukaba twaragiriwe imbabazi n’Imana, birakwiriye ko twasenga dusaba ko mu buryo runaka yasana ibyaba byarangiritse bitewe n’imyifatire yacu. Wenda dushobora kuba twaratukishije izina ryayo ryera, twarashyize ikizinga ku itorero no kubabaza umuryango wacu. Data wo mu ijuru udukunda ashobora kuvana umugayo wose ku izina rye, ashobora kubaka itorero binyuriye ku mwuka we wera, ndetse ashobora guhumuriza imitima y’abo dukunda bamukunda kandi bamukorera. Birumvikana rero ko, twaba twakoze icyaha cyangwa se tutagikoze, buri gihe dukwiriye guhora dushishikajwe no kwezwa kw’izina ry’Imana no kumererwa neza k’ubwoko bwayo.​—⁠Matayo 6:⁠9.

20. Ni mu yihe mimerere Yehova yari kwishimira ibitambo n’amaturo bya Isirayeli?

20 Mu gihe Yehova yari kuba yongeye kubaka Yerusalemu, ni iki cyajyaga gukurikiraho? Dawidi yararirimbye ati “Ni bg’ uzishimir’ ibitambo by’abakiranutsi, ni byo bitambo byokeje n’ibitwitswe: Ni bgo bazatamb’ amapfizi ku gicaniro cyawe” (Zaburi 51:​19). Icyari gishishikaje Dawidi ni uko we n’iryo shyanga bari kwemerwa na Yehova kugira ngo bashobore kumusenga mu buryo yemera. Ubwo ni bwo Imana yari kwishimira ibitambo n’amaturo. Byari kugenda bityo bitewe n’uko ibyo byari kuba ari ibitambo byo gukiranuka bitambwe n’abantu biyeguriye Imana, bataryarya, bihannye kandi bemewe n’Imana. Uretse gushimira ku bw’imbabazi za Yehova, bagombaga no gutamba amapfizi ku gicaniro cye​—⁠ni ukuvuga ibitambo byiza kandi by’agacio kuruta ibindi byose. Muri iki gihe, twubahisha Yehova tumutura ibirusha ibindi kuba byiza mu byo dutunze. Kandi rero, mu maturo yacu hakubiyemo n’ “ibimasa by’imisore by’iminwa yacu,” ari byo bitambo byo guhimbaza Yehova Imana yacu y’inyembabazi.​—⁠Hosea 14:​2, MN; Abaheburayo 13:⁠15.

Yehova Yumva Gutaka Kwacu

21, 22. Ni ayahe masomo y’ingirakamaro kuri twe ari muri Zaburi ya 51?

21 Isengesho rivuye ku mutima rya Dawidi riri muri Zaburi ya 51 ritwereka ko twagombye kugaragaza umutima wicuza by’ukuri mu gihe twaba dukoze icyaha. Nanone kandi, iyo zaburi ikubiyemo amasomo y’ingirakamaro kuri twe. Urugero, mu gihe dukoze icyaha ariko tukihana, dushobora kwiringira ko Imana itubabarira. Ariko kandi, tugomba mbere na mbere kubabazwa n’umugayo wose twaba twarashyize ku izina rya Yehova (Kuva ku murongo wa 1-4). Kimwe na Dawidi, dushobora kwambaza Data wo mu ijuru tumusaba imbabazi duhereye ku gukiranirwa twarazwe (Umurongo wa 5). Tugomba kuvugisha ukuri, kandi tugomba gushaka ubwenge buva ku Mana (Umurongo wa 6). Mu gihe twaba tuguye mu cyaha, twagombye gutakambira Yehova tumusaba umutima utanduye, uboneye kandi ukomeye.​—⁠Kuva ku murongo wa 7-10.

22 Nanone kandi, muri Zaburi ya 51 tubonamo ko nta na rimwe dukwiriye kwinangira ngo twirundumurire mu byaha. Turamutse tubigenje dutyo, Yehova yadukuraho umwuka we wera, ari zo mbaraga ze. Kandi rero, iyo umwuka w’Imana uri kuri twe, dushobora kwigisha abandi inzira ze mu buryo bugira ingaruka nziza (Kuva ku murongo wa 11-13). Mu gihe duteshutse ariko tukicuza, Yehova azatureka dukomeze kumuhimbaza kuko atazigera na rimwe asuzugura umutima umenetse kandi ushenjaguwe (Kuva ku murongo wa 14-17). Iyo zaburi inakomeza igaragaza ko amasengesho yacu adakwiriye kwibanda ku nyungu zacu bwite gusa. Ahubwo kandi, twagombye no kuzirikana mu isengesho abayobotse ugusenga kutanduye bose bakorera Yehova tubasabira umugisha no kumererwa neza mu by’umwuka.​—⁠Umurongo wa 18 n’uwa 19.

23. Kuki Zaburi ya 51 yagombye gutuma tugira ubutwari kandi ntitwihebe?

23 Iyo zaburi ya Dawidi igera ku mutima, yagombye gutuma tugira ubutwari kandi ntitwihebe. Ituma twumva ko tutagomba kwibwira ko ibintu byaturangiranye n’ubwo twaba twaguye mu cyaha. Kubera iki? Kubera ko iyo twihannye, imbabazi za Yehova zishobora kutuvana mu bwihebe. Iyo twicujije kandi tukiyegurira Data wo mu ijuru udukunda tutizigamye, aratwumva iyo tumusabye imbabazi. Kandi se mbega ukuntu bihumuriza kumenya ko Yehova adasuzugura imitima imenetse!

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki Abakristo bakeneye umutima wera n’umwuka wera w’Imana?

◻ Ni iki umuntu wicujije ashobora kwigisha abacumura amategeko ya Yehova?

◻ Ni gute Yehova abona umutima umenetse kandi ushenjaguwe?

◻ Ni ayahe masomo dusanga muri Zaburi ya 51?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze