Yehova Akora Ibintu Bitangaje
“U komeye kand’ ukor’ ibitangaza: ni wowe Mana wenyine.”—ZABURI 86:10.
1, 2. (a) Ni gute ibintu byahimbwe n’abantu byahinduye isi? (b) Ni hehe dushobora kubona ibyiringiro byo kuzabona ibintu byiza kurushaho?
UMUNTU wo muri iki gihe, ashobora kwivuga ibigwi by’uko yahimbye ibintu bitangaje, nk’amashanyarazi, itumanaho, video, imodoka, indege, n’ikoranabuhanga mu bya orudinateri. Ibyo bintu byatumye isi ihinduka nk’umurenge umwe. Ariko se, ni umurenge nyabaki! Aho kugira ngo abantu babeho mu mahoro, mu burumbuke kandi batengamare muri byose, bagagaritswe n’intambara zihitana imbaga, ubwicanyi, iterabwoba, ibyuka bihumanya, indwara n’ubukene. Intwaro za kirimbuzi ziri mu mpande zose z’isi, n’ubwo zagabanyijwe bwose, zishobora gutsembaho umuryango wose wa kimuntu. Abacuruza urupfu, ni ukuvuga abacura intwaro, baracyakomeza ubwo bucuruzi bukomeye kuruta ubundi bwose ku isi. Abakize bagenda barushaho gukira, na ho abakene bakarushaho gukena. Mbese, hari uwaba afite umuti w’ibyo bibazo?
2 Yego rwose! Kubera ko hariho Utanga isezerano ryo kubohora abantu, “Isumby’ abakur’ ubukuru,” Yehova Imana (Umubgiriza 5:8). Yahumekeye abantu kugira ngo bandike za zaburi, zibonekamo ihumure ryinshi n’inama zirangwamo ubwenge mu bihe by’akababaro. Muri zo harimo Zaburi ya 86, ifite umutwe woroheje uvuga ngo “Gusenga kwa Dawidi.” Iryo sengesho nawe ushobora kurigira iryawe.
Abari Bababaye Ariko Bagakomeza Kuba Indahemuka
3. Muri iki gihe, ni uruhe rugero rutera inkunga duhabwa na Dawidi?
3 Dawidi yanditse iyo Zaburi mu gihe yari ari mu kababaro. Natwe muri iki gihe, twe turiho mu “minsi y’imperuka” ya gahunda ya Satani, muri ibi bihe birushya,’ duhanganye n’ibigeragezo bisa n’ibyo. (2 Timoteo 3:1; reba nanone Matayo 24:9-13.) Kimwe natwe, Dawidi na we yagezweho n’imihangayiko no kwiheba bitewe n’ibibazo byari bimwugarije. Ariko kandi, ntiyigeze na rimwe aha urwaho ibyo bigeragezo ngo bitume adohoka mu kwiringira Umuremyi we mu budahemuka. Yatakambye agira ati “Uwiteka [Yehova, MN ] , nteger’ ugutwi, unsubirize kuko nd’ umunyamubabaro n’umukene. Rindir’ umutima wanjye kuko nd’ umukunzi wawe: Mana yanjye, kiz’ umugaragu waw’ ukwiringira.”—Zaburi 86:1, 2.
4. Ni gute twagaragaza ibyiringiro byacu?
4 Kimwe na Dawidi, natwe dushobora kwiringira ko “Imana nyir’ ihumure ryose,” Yehova, yiteguye guhindukirira iyi si maze igatega amatwi amasengesho yacu arangwamo ubwiyoroshye (2 Abakorinto 1:3, 4). Iyi nama ya Dawidi ikurikira, dushobora kuyikurikiza twiringiye Imana yacu mu buryo bwimazeyo: “Ikorez’ Uwiteka [Yehova, MN ] umutwaro wawe, na w’ azakuramira: nta bg’ azakundir’ umukiranutsi kunyeganyezwa.”—Zaburi 55:22.
Kugirana Imishyikirano ya Bugufi na Yehova
5. (a) Ni gute ubuhinduzi bumwe na bumwe bwakoranywe ubwitonzi bwakosoye amakosa yakozwe n’abanditsi b’Abayahudi? (b) Ni mu buhe buryo Zaburi ya 85 n’iya 86 zisingiza Yehova? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)
5 Muri Zaburi ya 86, Dawidi yakoresheje imvugo ngo “nyamuna Yehova, MN ” incuro 11. Mbega ukuntu iryo sengesho rya Dawidi ryari rivuye ku mutima, kandi mbega ukuntu yari afitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova! Nyuma y’aho, gukoresha izina ry’Imana mu buryo bwa gicuti gutyo byaje kudashimisha Abayahudi, cyane cyane Abasoferimu. Bishyizemo ikintu cyo gutinya gishingiye ku miziririzo cyo kuba bakoresha izina ry’Imana nabi. Mu kwirengagiza ko umuntu yari yararemwe mu ishusho y’Imana, banze kwemera ko Imana ifite imico runaka inarangwa ku muntu. Ni yo mpamvu ahantu 7 kuri 11 hari izina ry’Imana mu nyandiko y’Igiheburayo muri iyo Zaburi, bahashyize izina ry’icyubahiro ʼAdho-naiʹ mu mwanya w’izina YHWH (Yehova). Twakwishimira ko Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau, kimwe n’umubare runaka w’ubundi buhinduzi bwakoranywe ubwitonzi, bwashubije izina ry’Imana mu mwanya urikwiriye mu Ijambo ryayo. Ibyo bituma imishyikirano tugirana na Yehova igira ireme nk’uko bikwiriye.a
6. Ni mu buhe buryo dushobora kwerekana ko izina rya Yehova ari iry’agaciro kuri twe?
6 Isengesho rya Dawidi rikomeza rigira riti “Mwami , mbabaririra kukw ari wowe ntakir’ umuns’ ukīra. Wishimishiriz’ umutima w’umugaragu wawe, kukw ari wowe, Mwami, nshururir’ umutima” (Zaburi 86:3, 4). Tuzirikane ko Dawidi yakomezaga kwambaza Yehova “umuns’ ukīra.” Koko rero, hari ubwo incuro nyinshi yasengaga nijoro, nk’igihe yari yarahungiye mu butayu (Zaburi 63:6, 7). Muri iki gihe na bwo, Abahamya bamwe bagiye batakambira Yehova mu ijwi riranguruye nko mu gihe babaga bahanganye n’abashaka kuryamana na bo ku gahato cyangwa se basagariwe mu bundi buryo. Rimwe na rimwe bagiye batangazwa n’ingaruka zabyo zishimishije.b Izina rya Yehova ni iry’agaciro kuri twe nk’uko ryari iry’agaciro kuri “Yesu Kristo, mwene Dawidi” ubwo yari hano ku isi. Yesu yigishije abigishwa be gusenga basaba ko izina rya Yehova ryezwa kandi ababwira icyo risobanura.—Matayo 1:1; 6:9; Yohana 17:6, 25, 26.
7. Ni izihe ngero dufite zigaragaza ko Yehova acurura ubugingo bw’abagaragu be, kandi ibyo byagombye kudutera gukora iki?
7 Dawidi yacururiraga Yehova ubugingo bwe, ni ukuvuga we wese. Adutera inkunga yo kugenza dutyo muri Zaburi 3 7:5 agira ati “Ikorez’ Uwiteka [Yehova, MN ] urugendo rwawe rwose, ab’ari we wiringira, na w’ azabisohoza.” Niba dutakambira Yehova tumusaba ko yatuma ubugingo bwacu bunezerwa, nta bwo azatuninira. Abagaragu ba Yehova benshi b’indahemuka baracyakomeza kubona ibyishimo mu murimo we—n’ubwo baba bahanganye n’ingorane, ibitotezo n’indwara. Abavandimwe bacu bari mu turere twazahajwe n’intambara two muri Afurika, nko muri Angola, Liberia, Mozambique na Zaïre, bakomeje gushyira imbere umurimo wa Yehova mu mibereho yabo.c Rwose Yehova yatumye bagira umunezero wo kuba yarababashishije kubona umusaruro mwinshi wo mu buryo bw’umwuka. Natwe tugomba kwihangana nka bo (Abaroma 5:3-5). Kandi mu gihe twihangana, twizezwa ibi bikurikira: “Ibyerekanywe bifit’ igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho . . . ntibizahera” (Habakuki 2:3). Nimucyo rero dukomeze ‘kudatinda kukigeraho,’ twiringiye kandi twizeye Yehova mu buryo bwimazeyo.
Ineza ya Yehova
8. Ni iyihe mishyikirano ya bugufi dushobora kugirana na Yehova, kandi ni gute yagaragaje ineza ye?
8 Dawidi akomeza avuga isengesho rivuye ku mutima agira ati “Wowe, Mwami [Yehova, MN ] , uri mwiza, witeguye kubabarira, kandi wuzuy’ imbabazi ku bakwambaza bose. Uwiteka [Yehova, MN ] , teger’ ugutwi gusenga kwanjye: tyariz’ ugutw’ ijwi ryo kwinginga kwanjye. Ku munsi w’amakuba yanjye no ku w’ibyago byanjye nzakwambaza: kuk’ uzansubiza” (Zaburi 86:5-7). “Nyamuna Yehova”—nanone ubucuti burangwa muri iyo mvugo bwongeye gutuma ubwuzu butwuzura umutima. Ubwo bucuti bushobora gukomeza kubungabungwa binyuriye mu isengesho. Hari ubundi Dawidi yigeze gusenga agira ati “Ntiwibuk’ ibyaha byo mu busore bganjye, cyangw’ ibicumuro byanjye: nkukw imbabazi zawe ziri, ab’ari k’ unyibuka, kubgo kugira neza kwawe, Uwiteka [nyamuna Yehova, MN ]” (Zaburi 25:7). Kugira neza ni umuco urangwa muri kamere ya Yehova uko yakabaye—ibyo bikaba bigaragazwa no kuba yaratanze incungu, ari yo Yesu, kuba ababarira abanyabyaha bihannye, n’ukuntu agirira neza Abahamya be b’indahemuka kandi bashima.—Zaburi 100:3-5; Malaki 3:10.
9. Ni ikihe cyizere abanyabyaha bihana bagomba kugira?
9 Ariko se, twagombye gushengurwa n’amakosa twaba twarakoze kera? Niba ubu tugendera mu nzira igororotse, kwibuka ko intumwa Petero yijeje abihana ko ‘ibihe byo guhemburwa’ bizava kuri Yehova, biraduhumuriza (Ibyakozwe 3:19). Nimucyo rero dukomeze kuba bugufi bwa Yehova mu isengesho binyuriye ku Ncungu yacu Yesu, we wavuganye urukundo ati “Mwes’ abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kub’ abagaragu banjye, munyigireho; kuko nd’ umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabon’ uburuhukiro mu mitima yanyu.” Muri iki gihe, Abahamya b’indahemuka basenga Yehova mu izina ry’igiciro rya Yesu, bararuhurwa rwose.—Matayo 11:28, 29; Yohana 15:16.
10. Ni akahe gaciro igitabo cya Zaburi giha ineza ya Yehova?
10 Igitabo cya Zaburi kivuga “ubuntu” bwa Yehova incuro zisaga ijana. Yewe, ubwo buntu ni bwinshi rwose! Mu mirongo yayo ine ibanza, Zaburi ya 118 ihugurira abagaragu b’Imana gushimira Yehova, isubiramo incuro enye aya magambo ngo ‘[ubuntu bwe, MN ] buhoraho iteka.’ Zaburi ya 136 itsindagiriza uwo muco w’ ‘ubuntu’ umutureherezaho, incuro 26 zose. Uko twaba ducumura kose—kandi koko muri Yakobo 3:2 havuga ko “ducumura muri byinshi”—tujye duhora twiteguye gushaka kubabarirwa na Yehova, twiringiye imbabazi ze n’ubuntu bwe. Ubuntu atugirira ni uburyo bwo kutugaragariza urukundo rwe rudahemuka. Nidukomeza gukora iby’Imana ishaka mu budahemuka, izatugaragariza urukundo rwayo rudahemuka iduha imbaraga zo guhangana n’ikigeragezo cyose.—1 Abakorinto 10:13.
11. Ni gute abasaza bashobora gufasha umuntu kwivanamo umutima wo kwicira urubanza?
11 Hari igihe abandi bantu bashobora kutubera igitsitaza. Bamwe mu bakomerekejwe mu byiyumvo cyangwa se bakaba barononwe mu bwana bwabo, bumva umutimanama wabo ubacira urubanza cyangwa bakumva ko nta kintu na gito bamaze. Umuntu nk’uwo ashobora kwambaza Yehova yiringiye ko azamwumva (Zaburi 55:16, 17). Umusaza ashobora kumufasha mu bugwaneza kugira ngo yiyumvishe ko atari we nyirabayazana w’ibyamubayeho. Nyuma y’ibyo, uwo musaza agiye amuvugisha kuri telefone rimwe na rimwe mu buryo bya gicuti, ashobora kumufasha kugeza ubwo amaherezo azaba ashobora ‘ kwikorera uwo mutwaro.’—Abagalatia 6:2, 5.
12. Ni gute ibibuza abantu amahwemo byagiye byiyongera, ariko se ni gute dushobora guhangana na byo?
12 Muri iki gihe, ubwoko bwa Yehova bugomba guhangana n’indi mimerere myinshi ibuza abantu amahwemo. Kuva Intambara ya Mbere y’Isi Yose yatangira mu wa 1914, iyi si yatangiye kugerwaho n’ibyago bikomeye. Nk’uko byari byarahanuwe na Yesu, ibyo byabaye “itangiriro ryo kuramukwa.” Uko tugenda dusatira “iherezo rya gahunda y’ibintu,” ni na ko imibabaro igenda yiyongera (Matayo 24:3, 8, MN ). “Igihe gito” Umwanzi ashigaje kirihuta kigana ku ndunduro yacyo (Ibyahishuwe 12:12). Kimwe n’ “intare yivuga” ishaka umuhigo, uwo Mwanzi ukomeye arimo arakoresha uburiganya bwose afite kugira ngo adutandukanye n’umukumbi w’Imana maze aturimbure (1 Petero 5:8). Icyakora, nta bwo azabigeraho! Kuko, kimwe na Dawidi, twiringiye Imana yacu imwe rukumbi, ari yo Yehova, mu buryo bwimazeyo.
13. Ni gute ababyeyi n’abana bashobora kungukirwa n’ineza ya Yehova?
13 Nta gushidikanya ko Dawidi yacengeje mu mutima w’umwana we Salomo ko kwishingikiriza ku neza ya Yehova ari ngombwa. Ni yo mpamvu Salomo yabashije guha umwana we ubwe iyi nyigisho igira iti “Wiringir’ Uwiteka [Yehova, MN ] n’umutima wawe wose, wē kwishingikiriza ku buhanga bgawe; uhor’ umwemera mu migendere yawe yose, na w’ azajy’akuyobor’ inzir’ unyuramo” (Imigani 3:5-7). Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe, ababyeyi bagombye kwigisha abana babo gusenga Yehova bamwiringiye, n’uburyo bwo guhangana n’ibitero by’iyi si itagira icyo yitaho—urugero nk’ibishuko bahura na byo ku ishuri muri bagenzi babo bigana n’amoshya yo kuba bakora igikorwa cy’ubwiyandarike. Kugendera mu kuri muri kumwe n’abana banyu buri munsi, bizatuma bacengerwamo no gukunda Yehova by’ukuri no kumwishingikirizaho mu isengesho.—Gutegeka kwa kabiri 6:4-9; 11:18, 19.
Imirimo ya Yehova Itagereranywa
14, 15. Ni iyihe mirimo imwe n’imwe itagereranywa ya Yehova?
14 Dawidi yavuganye ukwemera kwimbitse agira ati “Mwami [Yehova, MN ] , mu bigirwamana nta gihwanye nawe; kandi nta mirim’ ihwanye n’iya we” (Zaburi 86:8). Imirimo ya Yehova irakomeye cyane, irahebuje cyane kandi irahanitse cyane ku buryo umuntu adashobora kwiyumvisha. Uko siyansi yo muri iki gihe itwereka isanzure yaremye—ukwaguka kwaryo, gahunda iririmo n’ubwiza bwaryo buhebuje—byagaragaje ko ritangaje cyane kuruta uko Dawidi yashoboraga kubyiyumvisha. Nyamara kandi, yagize ibyiyumvo byatumye avuga ati “Ijuru rivug’ icyubahiro cy’Imana, isanzure ryekan’ imirimo y’intoke zayo.”—Zaburi 19:1.
15 Nanone kandi, imirimo ya Yehova igaragarira mu buryo butangaje ku kuntu yatendetse kandi agategura isi kugira ngo habeho amanywa n’ijoro, ibihe by’ihinga n’isarura, n’ibindi bintu byinshi bishimishije byari kunezeza umuntu. Kandi se mbega ukuntu twe ubwacu twaremwe kandi dufite ibikwiriye byose mu buryo butangaje, kugira ngo dushobore kwishimira imirimo ya Yehova idukikije!—Itangiriro 2:7-9; 8:22; Zaburi 139:14.
16. Ni ubuhe buryo buruta ubundi Yehova yagaragarijemo kugira neza kwe, kandi ibyo byerekeza ku yihe mirimo yindi itagereranywa?
16 Nyuma y’uko ababyeyi bacu ba mbere bagomeye Imana, bityo bagateza ibyago byagagaritse abantu kugeza ubu, Yehova, abitewe n’urukundo rwe, yakoze igikorwa gitangaje yohereza Umwana we ku isi kugira ngo atangaze Ubwami bw’Imana kandi ngo atange ubugingo bwe ho incungu ku bantu. Kandi se, mbega igitangaza gihambaye! Hanyuma, Yehova yaje kuzura Kristo kugira ngo abe umufasha we ari Umwami (Matayo 20:28; Ibyakozwe 2:32, 34). Nanone kandi, Imana yatoranyije “icyaremwe gishya” mu bantu b’indahemuka kugira ngo kizategekane na Kristo ari “ijuru rishya” rizazanira ibyiza “isi nshya,” ari yo muryango wa kimuntu uzaba ukubiyemo na za miriyari z’abantu bazazuka (2 Abakorinto 5:17; Ibyahishuwe 21:1, 5-7; 1 Abakorinto 15:22-26). Bityo, imirimo ya Yehova izagenda igana ku isonga ryayo rihimbaje. Mu by’ukuri, dushobora kwiyamirira tugira tuti “Uwiteka [Yehova, MN ] , . . . erega kugira neza kwawe ni kwinshi, uko wabikiy’ abakūbaha [abagutinya, MN ] .”—Zaburi 31:17-19.
17. Ku bihereranye n’imirimo ya Yehova, ni gute muri Zaburi ya 86:9 harimo hasohozwa ubu?
17 Muri iki gihe, imirimo ya Yehova ikubiyemo ibyo Dawidi yavuze muri Zaburi 86:9 agira ati “Mwami [Yehova, MN ] , amahanga yose waremy’ azaza, akwikubit’ imbere, akuramye: kandi bazahimbaz’ izina ryawe.” Nyuma yo guhamagara mu bantu aba nyuma mu bagize icyaremwe cye gishya, ari cyo “mukumbi muto” w’abaragwa b’Ubwami, Yehova yatangiye gukorakoranya mu “mahanga yose,” ‘umukumbi munini’ w’ “izindi ntama,” ni ukuvuga abantu babarirwa muri za miriyoni, na bo bizera amaraso ya Yesu yamenwe. Yabagize umuteguro ukomeye, ari na wo muryango umwe rukumbi ku isi ugizwe n’abantu bakunda amahoro muri iki gihe. Ibiremwa byo mu ijuru byitegereza ibyo, byikubita hasi byubamye imbere ya Yehova, bigira biti “Amahirwe n’icyubahiro n’ubgenge n’ishimwe no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bib’ iby’Imana yac’ iteka ryose.” Umukumbi munini na wo usingiza izina rya Yehova, umukorera “ku manywa na n’ijoro,” wiringiye kuzarokoka imperuka y’iyi si maze ukazabaho iteka muri paradizo ku isi.—Luka 12:32; Ibyahishuwe 7:9-17; Yohana 10:16.
Ugukomera kwa Yehova
18. Ni gute Yehova yagaragaje ko ari we ‘Mana wenyine’?
18 Dawidi akomeza yerekeza ibitekerezo ku bumana bwa Yehova agira ati “U [ra] komeye kand’ ukor’ ibitangaza: ni wowe Mana wenyine” (Zaburi 86:10). Kuva kera, Yehova yagiye yerekana ko rwose ari we ‘Mana wenyine.’ Farao wo muri Egiputa watwazaga igitugu ni we wahangaye gushotora Mose agira ati “Uwiteka [Yehova, MN ] ni nde, ngo mmwumvire ndek’ Abisiraeli? Sinz’ Uwiteka [Yehova, MN ] , kandi nta bgo narekur’ Abisiraeli.” Ariko kandi, ntiyatinze kumenya ugukomera kwa Yehova. Imana ishobora byose yakojeje isoni imana zo muri Egiputa n’abatambyi b’aho bakoraga iby’ubumaji ateza icyo gihugu ibyago bikomeye, yica abana b’imfura bo muri Egiputa, kandi arimburira Farao n’ingabo ze z’intwari mu Nyanja Itukura. Mu by’ukuri, mu mana zose nta n’imwe ihwanye na Yehova!—Kuva 5:2; 15:11, 12.
19, 20. (a) Ni ryari indirimbo yo mu Byahishuwe 15:3, 4 izaririmbwa mu buryo buhimbaje kurushaho? (b) Ni gute, guhera ubu, dushobora kwifatanya mu murimo wa Yehova?
19 Yehova, we Mana wenyine, yatangiye gukora ibikorwa bitangaje ategura uburyo bwo kuzabohora abayoboke be bamwumvira muri Egiputa yo muri iki gihe—ari yo si ya Satani. Yatumye imanza ze zitangazwa ku isi hose, kugira ngo bibe ubuhamya, binyuriye ku murimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse cyane kuruta ikindi gihe cyose mu mateka, bityo bigasohoza ubuhanuzi bwa Yesu bwo muri Matayo 24:14. Vuba hano, ‘imperuka’ igiye kuza, ubwo Yehova azerekana ugukomera kwe mu rugero runini kuruta ikindi gihe cyose atsembaho ikitwa ubugizi bwa nabi mu isi yose (Zaburi 145:20). Ubwo ni bwo iyi ndirimbo ya Mose n’iy’Umwana w’Intama izaririmbwa mu buryo buhanitse. [Iragira iti] “Mwam’ Imana ishobora byose, imirimo yaw’ irakomeye kand’ iratangaje. Mugabe w’amahanga, inzira zawe n’ izo gukiranuka n’ukuri?”—Ibyahishuwe 15:3, 4.
20 Nimucyo rero, ku rwacu ruhande, tugire ishyaka mu kubwira abandi iby’iyo migambi ihebuje y’Imana. (Gereranya n’Ibyakozwe 2:11.) Yehova azakomeza gukora ibintu bikomeye kandi bitangaje muri iki gihe no mu gihe kizaza, nk’uko igice gikurikira kizabigaragaza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ubusobanuro bumwe bwatanzwe kuri Bibiliya mu wa 1874 busubira mu magambo yavuzwe na Andrew A. Bonar agira ati “Ikintu cy’ingenzi, ndetse cy’ingenzi cyane, kiranga kamere yihariye y’Imana, izina ryayo rifite ikuzo, kigaragazwa mu mpera z’iyo Zaburi [ya 85]. Wenda iyo ishobora kuba ari yo mpamvu ituma ikurikirwa n’indi Zaburi [yitwa] ‘Isengesho rya Dawidi,’ isa n’aho yuzuyemo ibiranga kamere ya Yehova. Ingingo y’ingenzi yiganje muri iyo Zaburi [ya 86] ni izina rya Yehova.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
b Reba igazeti yitwa Réveillez-vous! yo ku wa 22 Nzeri 1984, ku ipaji ya 28, yanditswe na Watch Tower Bible and Tract Society of New York, Inc.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
c Ku bihereranye n’ubusobanuro burambuye, wareba “Raporo y’Umwaka w’Umurimo w’Abahamya ba Yehova ku Isi Hose yo mu wa 1992,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mutarama 1993 (mu Gifaransa).
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki isengesho ryo muri Zaburi ya 86 twagombye kurigira iryacu?
◻ Ni gute dushobora kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova?
◻ Ni gute Yehova atugaragariza ineza ye?
◻ Ni iyihe mirimo imwe n’imwe itagereranywa ya Yehova?
◻ Ku bihereranye no gukomera, ni gute Yehova ari we ‘Mana wenyine’?
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Mu “isi nshya” yegereje, imirimo itangaje ya Yehova izakomeza guhamya ikuzo rye no kugira neza kwe