ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w02 1/10 p. 32
  • Mbese, wagombye kuba umuntu uguwe neza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, wagombye kuba umuntu uguwe neza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
w02 1/10 p. 32

Mbese, wagombye kuba umuntu uguwe neza?

URAMUTSE ubwiye umuntu ko aguwe neza, ko yituriza kandi ko yihangana, hari benshi bashobora kumva ko ari ukumushima. Nyamara, hari ikindi gikubiyemo. Bibiliya igira iti “kugubwa neza kw’abapfu kuzabarimbura” (Imigani 1:32). Ibyo bisobanura iki?

Mu zindi Bibiliya, ijambo ry’umwimerere ry’Igiheburayo ryakoreshejwe ryahinduwemo ‘kwidamararira ntugire icyo witaho’ (American Standard Version). Muri ubwo buryo, kugubwa neza bishyirwa mu rwego rumwe n’ubunebwe no kutita ku bintu, bikaba bifitanye isano n’ubupfu cyangwa ubugoryi.

Mu kinyejana cya mbere, Abakristo bo mu itorero ry’i Lawodikiya bari barwaye mu buryo bw’umwuka kandi nta cyo byari bibabwiye. Bariyemeraga bikabije bakavuga ko ‘nta cyo bari bakennye.’ Yesu Kristo yarabakosoye, abasaba ko bakongera bakagira umwete mu murimo wa Gikristo.​—Ibyahishuwe 3:14-19.

Abantu bo mu gihe cya Nowa na bo bari baraguwe neza. Bari bahugiye mu mihihibikano yabo ya buri munsi, ‘barya, banywa, barongora, bashyingira, ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye, ukabatwara bose.’ Hanyuma Yesu yongeyeho ati “ni ko no kuza [“ukuhaba,” NW] k’Umwana w’umuntu kuzaba.”​—Matayo 24:37-39.

Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya rigaragaza ko turi mu gihe cy’“ukuhaba k’Umwana w’umuntu,” ari we Yesu Kristo. Ntitukazigere na rimwe tuba abantu batagira icyo bitaho, b’abanenganenzi, baguwe neza mu buryo budakwiriye.​—Luka 21:29-36.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze