Iringire Yehova!
“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose.”—IMIGANI 3:5.
1. Ni gute amagambo ari mu Migani 3:5 yashishikaje umusore umwe, kandi ibyo byagize izihe ngaruka z’igihe kirekire?
UMUMISIYONARI w’igihe kirekire yanditse agira ati “ ‘WIRINGIRE UWITEKA N’UMUTIMA WAWE WOSE, WE KWISHINGIKIRIZA KU BUHANGA BWAWE.’ Ayo magambo yo muri Bibiliya yari yanditse mu gakadere (cadre) kari kamanitse ku rukuta rwo mu nzu nari nasuye, yanteye kwibaza. Igihe cy’uwo munsi cyari gisigaye, nakomeje kuyatekerezaho. Naribajije nti, mbese, nshobora kwiringira Imana n’umutima wanjye wose?” Icyo gihe, uwo mu misiyonari yari afite imyaka 21. Kuri ubu amaze imyaka 90, akaba agikora umurimo mu budahemuka ari umusaza w’itorero i Peth, muri Ositaraliya, ashobora gusubiza amaso inyuma maze akareba imibereho ye yakungahajwe n’uko yiringiye Yehova mu buryo bwimazeyo, hakubiyemo n’imyaka 26 yo gukakara yamaze atangiza umurimo w’ubumisiyonari muri Ceylon (muri iki gihe hakaba ari muri Sri Lanka), muri Birimaniya (muri iki gihe hakaba ari muri Myanmar), muri Malaisie, muri Tayilandi, mu Buhinde no muri Pakisitani.a
2. Ni ikihe cyizere mu Migani 3:5 hagombye kutubibamo?
2 “Wiringire Yehova n’umutima wawe wose”—ayo magambo yo mu Migani 3:5, nk’uko avugwa muri Traduction du monde nouveau, yagombye gutuma twese dukomeza kwegurira Yehova ubuzima bwacu tutizigamye, twiringira ko ashobora gukomeza ukwizera kwacu, ku buryo ndetse dushobora kurenga inzitizi zimeze nk’imisozi (Matayo 17:20). Reka noneho dusuzume imirongo ikikije mu Migani 3:5.
Inyigisho za Kibyeyi
3. (a) Ni iyihe nkunga dusanga mu bice icyenda bya mbere by’igitabo cy’Imigani? (b) Kuki twagombye kwitondera cyane amagambo yo mu Migani 3:1, 2?
3 Ibice icyenda bya mbere by’igitabo cy’Imigani, bikubiyemo inyigisho za kibyeyi, inama z’ubwenge zituruka kuri Yehova zagenewe abantu bose bafite icyiringiro cyo kuzaba abana be mu ijuru, cyangwa “[u]mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana” muri paradizo ku isi (Abaroma 8:18-21, 23). Izo ni inama z’ubwenge ababyeyi bashobora kwifashisha mu kurera abahungu babo n’abakobwa babo. Mu Migani igice cya 3, harimo inama ihebuje itangira itanga umuburo ugira uti “mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye: ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye.” Mu gihe iminsi ya nyuma y’isi mbi ya Satani yenda kurangira, nimucyo tugende turushaho kwita ku byo Yehova atwibutsa. Inzira ishobora gusa nk’ibaye ndende, ariko isezerano ry’abantu bose bihangana ni ‘ukungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwabo, bakazarama, ndetse bakagira n’amahoro’—ni ukuvuga ubuzima bw’iteka muri gahunda nshya ya Yehova.—Imigani 3:1, 2.
4, 5. (a) Ni iyihe mishyikirano myiza ivugwa muri Yohana 5:19, 20? (b) Ni gute inama iri mu Gutegeka 11:18-21 yakurikizwa no muri iki gihe?
4 Imishyikirano myiza hagati y’umubyeyi n’umwana, ishobora kuba iy’agaciro gakomeye. Umuremyi wacu Yehova Imana, yateganije ko bimera bityo. Kristo Yesu yavuze iby’imishyikirano ya bugufi yari afitanye na Yehova agira ati “nta cyo Umwana abasha gukora ubwe, atabonye Se agikora: kuko ibyo Se akora byose, n’Umwana ari byo akora, kuko Se akunda Umwana we, akamwereka ibyo akora byose” (Yohana 5:19, 20). Yehova yashakaga ko imishyikirano nk’iyo iba hagati ye n’umuryango we wose wo ku isi, kimwe no hagati y’ababyeyi b’abantu n’abana babo.
5 Muri Isirayeli ya kera, kwizerana mu mishyikirano y’abagize umuryango, byaterwaga inkunga. Yehova yagiriye inama ababyeyi agira ati “mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu, ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y’amaso yanyu. Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n’uko mugenda mu nzira, n’uko muryamye, n’uko mubyutse. Kandi muzayandike ku nkomanizo z’amazu yanyu no ku byugarira byanyu, kugira ngo iminsi yanyu igwirire, mwebwe n’abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n’iy’ijuru riri hejuru y’isi” (Gutegeka 11:18-21). Ijambo ryahumetswe ry’Umwigisha wacu Mukuru, Yehova Imana, rishobora rwose gutuma ababyeyi n’abana babo bagirana na we imishyikirano ya bugufi, kimwe n’abandi bose bamukorera mu itorero rya Gikristo.—Yesaya 30:20, 21.
6. Ni gute dushobora kwemerwa n’Imana n’abantu?
6 Inama ya kibyeyi yahawe ubwoko bw’Imana, abakuru n’abato, ikomeza ku murongo wa 3 n’uwa 4 mu Migani igice cya 3 igira iti “imbabazi n’umurava [“ineza n’ukuri,” MN ] bye kukuvaho: ubyambare mu ijosi, ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri mu maso y’Imana n’abantu.” Yehova Imana ubwe arahebuje mu kugaragaza ineza n’ukuri. Nk’uko tubisoma muri Zaburi 25:10, “inzira zose za Yehova ni ineza n’ukuri.” (MN ) Mu kwigana Yehova, twagombye gukunda iyo mico hamwe n’ubushobozi bwayo bwo kuturinda, tukabona ko ari iy’agaciro gakomeye, nk’uko twabigenza ku mirimbo y’agaciro, kandi tukabyandika ku mitima yacu ubudasibangana. Ku bw’ibyo rero, dushobora gusengana umwete tugira tuti “Uwiteka, . . . imbabazi zawe [“ineza yawe,” MN ] n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka.”—Zaburi 40:12 (umurongo wa 11 muri Biblia Yera).
Ibyiringiro Bihoraho
7. Ni mu buhe buryo Yehova yagaragaje ko ari uwo kwiringirwa?
7 Inkoranyamagambo yitwa Webster’s Ninth New Collegiate Dictionary isobanura ijambo kwiringira ivuga ko ari “ukwizera kamere, ubushobozi, imbaraga, cyangwa ukuri k’umuntu cyangwa ikintu.” Ineza ishinze imizi muri kamere ya Yehova. Kandi rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko ashobora gusohoza ibyo yasezeranye, kuko n’izina rye ubwaryo, ari ryo Yehova, rihamya ko ari Nyir’umugambi ukomeye (Kuva 3:14; 6:2-8). Kubera ko ari Umuremyi, ni Isoko y’imbaraga n’ingufu (Yesaya 40:26, 29). We wese ni ukuri, kuko ‘Imana itabasha kubeshya’ (Abaheburayo 6:18). Ni yo mpamvu duterwa inkunga yo kwiringira Yehova, Imana yacu, mu buryo bwimazeyo, we Soko nkuru y’ukuri kose, we ufite ubushobozi bwose bwo kurinda abamwiringira no gusohozanya ikuzo imigambi ye ihebuje.—Zaburi 91:1, 2; Yesaya 55:8-11.
8, 9. Kuki kwizerana byabaye ingume cyane mu isi, kandi se ni gute ubwoko bwa Yehova bugaragaza ibinyuranye n’ibyo?
8 Mu isi idukikije yononekaye, kwizerana byabaye ingume. Ahantu hose harangwa umururumba no kurya ruswa. Ku gifubiko cy’ikinyamakuru cyitwa World Press Review cyo muri Gicurasi 1993, hari handitseho ubutumwa bugira buti “RUSWA IREZE—Amafaranga Yanduye Muri Gahunda Nshya y’Isi. Ruswa iragenda ikwirakwira, uhereye muri Brezili kugeza mu Budage, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugeza muri Arijantina, kuva muri Hisipaniya kugeza muri Pérou, kuva mu Butaliyani kugeza muri Mexique, kuva i Vatikani kugeza mu Burusiya.” Umururumba no kutizerana bishingiye ku nzagano, ari byo byiswe ko ngo ari gahunda nshya y’abantu, iragenda irushaho kubazanira imibabaro.
9 Ibinyuranye n’amahanga ya gipolitiki, Abahamya ba Yehova bo bishimira kuba “ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo.” Ni bo bonyine bashobora kuvugana icyizere bati ‘Imana ni yo twiringiye.’ Buri wese muri bo ashobora kurangururana ibyishimo agira ati “Imana izampa gushima izina [“ijambo,” MN ] ryayo, Imana ni yo niringiye, sinzatinya.”—Zaburi 33:12; 56:5, 12 (umurongo wa 4 n’uwa 11 muri Biblia Yera).
10. Ni iki cyahaye urubyiruko rwinshi rw’Abakristo imbaraga zo gukomeza kuba indahemuka?
10 Mu gihugu kimwe cyo muri Aziya, aho urubyiruko rw’Abahamya rubarirwa mu bihumbi rwagiye rukubitwa bikabije kandi rugafungwa, kwiringira Yehova byatumye abenshi muri bo bashobora kwihangana. Umusore w’Umuhamya wari wababajwe urubozo mu buryo bukomeye, ijoro rimwe ari muri gereza yumvise ukwihangana kwe gukendereye. Ariko, undi musore yahengereye hatabona maze aramwegera mu buryo bwa rwihishwa. Yamwongoreye agira ati “ntiwihakane, jye narihakanye, ariko uhereye icyo gihe nta mahoro nigeze ngira.” Wa musore wa mbere yahise ashimangira bundi bushya icyemezo cye cyo gushikama. Dushobora kugirira Yehova icyizere cyuzuye cy’uko azadufasha mu gutsinda imihati yose ya Satani yo kuburizamo ugushikama kwacu.—Yeremiya 7:3-7; 17:1-8; 38:6-13, 15-17.
11. Ni iki kidusunikira kwiringira Yehova?
11 Igice kimwe cy’itegeko rya mbere kigira kiti “ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose” (Mariko 12:30). Iyo turimo dutekereza ku Ijambo ry’Imana, ukuri gutangaje twiga gucengera mu mitima yacu maze kukadusunikira kwitanga tutizigamye mu murimo w’Imana yacu ihebuje, Umutegetsi w’Ikirenga, Umwami Yehova. Umutima wuzuye ishimwe—ku bw’ibyo yatwigishije byose, ibyo yadukoreye, n’ibyo azadukorera—ni wo udusunikira kwiringira agakiza ke mu buryo bwimazeyo.—Yesaya 12:2.
12. Uko imyaka yagiye ihita, ni gute Abakristo benshi berekanye ko biringira Yehova?
12 Ibyo byiringiro umuntu ashobora kubyihingamo mu gihe cy’imyaka myinshi. Umuhamya wa Yehova umwe wicishije bugufi wakoranye ubudahemuka mu gihe cy’imyaka irenga 50 ku cyicaro gikuru cya Watch Tower Society i Burukilini kuva muri Mata 1927, yanditse agira ati “mu mpera z’uko kwezi, nahawe amadorari 5 afungiye mu ibahasha hamwe n’agakarita kanditseho amagambo yo mu Migani 3:5, 6 . . . Nari mfite impamvu yo kwiringira Yehova, kuko ku cyicaro cya Sosayiti naje kwibonera bidatinze ko ahafite ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ wita ku nyungu z’Ubwami zose hano ku isi abigiranye ubudahemuka.—Matayo 24:45-47.”b Nta bwo umutima w’uwo Mukristo wari ubogamiye ku gukunda amafaranga, ahubwo ni ku “butunzi budashira buri mu ijuru.” Mu buryo nk’ubwo muri iki gihe, mu rwego rw’amategeko, abantu ibihumbi n’ibihumbi bitangira gukora imirimo kuri za Beteli za Watch Tower Society mu isi yose, babigenza batyo bakora ikintu kimeze nk’amasezerano yo kubaho mu buryo bwa gikene. Biringira ko Yehova azajya abaha ibyo bakeneye bya buri munsi.—Luka 12:29-31, 33, 34.
Twishingikirize Kuri Yehova
13, 14. (a) Ni hehe umuntu ashobora kubona inama zirangwamo ubushishozi honyine? (b) Ni iki umuntu agomba kwirinda kugira ngo atsinde ibitotezo?
13 Data wo mu ijuru aduha umuburo ugira uti “we kwishingikiriza ku buhanga bwawe” (Imigani 3:5). Abajyanama bo mu isi hamwe n’intiti mu bihereranye n’imyifatire y’abantu, ntibashobora kwiringira ko babasha kugera ku bwenge n’ubuhanga Yehova agaragaza. “Ubwenge bwe ntibugira akagero” (Zaburi 147:5). Aho kwishingikiriza ku bwenge bw’abantu bakomeye bo mu isi, cyangwa ku byiyumvo byacu birangwamo kutamenya, nimucyo dushakire inama zirimo ubushishozi kuri Yehova, mu Ijambo rye, no ku basaza b’itorero rya Gikristo.—Zaburi 55:22; 1 Abakorinto 2:5.
14 Ubwenge bw’abantu cyangwa icyubahiro, nta cyo byazatugezaho ku munsi w’ibigeragezo bikomeye uza udusatira cyane (Yesaya 29:14; 1 Abakorinto 2:14). Mu gihugu cy’Ubuyapani, mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, umwungeri umwe w’ubwoko bw’Imana, wari ushoboye ariko akaba yari umwibone, yaje guhitamo kwishingikiriza ku buhanga bwe. Mu gihe yari agezweho n’ibigeragezo bikomeye, yahindutse umuhakanyi, kandi abenshi mu bagize umukumbi na bo baradohotse mu gihe batotezwaga. Mushiki wacu umwe w’Umuyapanikazi wakomeje kuba indahemuka kandi akarokokana ubutwari ibintu bibabaje cyane yagiriwe ubwo yari afungiwe mu buroko bw’umwanda, yagize ati “abakomeje kuba indahemuka ntibari bafite ubushobozi budasanzwe, kandi ntibari abantu bazwi cyane. Nta gushidikanya ko twese tugomba kwiringira Yehova n’umutima wacu wose.”c
15. Ni uwuhe muco w’Imana wa ngombwa kugira ngo umuntu anezeze Yehova?
15 Kwiringira Yehova, aho kwishingikiriza ku buhanga bwacu, bisaba kwicisha bugufi. Mbega ukuntu uwo muco ari uw’ingenzi ku bantu bose bashaka kunezeza Yehova! Imana yacu na yo, n’ubwo ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ibyaremwe byose, igaragaza ukwicisha bugufi mu mishyikirano igirana n’ibiremwa byayo bifite ubwenge. Ibyo twagombye kubiyishimira. ‘Yicishiriza bugufi kureba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ikura uworoheje mu mukungugu’ (Zaburi 113:6, 7). Uretse impuhwe zayo nyinshi, inatubabarira mu ntege nke zacu ku bw’impano iruta izindi zose yahaye abantu, igitambo cy’incungu cy’agaciro gakomeye cy’Umwana wayo ukundwa Kristo Yesu. Mbega ukuntu twagombye gushimira ku bw’ubwo buntu twagiriwe!
16. Ni gute abavandimwe bashobora kwifuza guhabwa inshingano mu itorero?
16 Yesu ubwe atwibutsa agira ati “uzishyira hejuru, azacishwa bugufi, ūzicisha bugufi, azashyirwa hejuru” (Matayo 23:12). Abavandimwe babatijwe, bagomba kwifuza guhabwa inshingano mu itorero rya Gikristo bicishije bugufi. Ariko kandi, nta bwo abagenzuzi bagomba gufata inshingano yabo nk’aho ari ukuzamurwa mu ntera, ahubwo bagomba kubona ko ari uburyo bwo gukora umurimo bicishije bugufi, bashima kandi bashishikaye nk’uko Yesu yabigenje, we wagize ati “Data arakora kugeza n’ubu, nanjye ndakora.”—Yohana 5:17; 1 Petero 5:2, 3.
17. Ni iki twese tugomba kwemera, kandi ibyo bigomba kudusunikira gukora iki?
17 Tujye duhora twumva ko turi umukungugu mu maso ya Yehova tubigiranye ukwicisha bugufi mu isengesho. Mbega ukuntu dushobora kugira ibyishimo kubera ko “imbabazi [“ineza,” MN ] Uwiteka agirira abamwubaha zahereye kera kose, zizageza iteka ryose, gukiranuka kwe kugera ku buzukuru babo” (Zaburi 103:14, 17)! Ku bw’ibyo, twagombye kuba abigishwa b’Ijambo ry’Imana tubishishikariye. Igihe tumara turi mu cyigisho cya bwite n’icy’umuryango, hamwe n’amateraniro y’itorero, cyagombye kuba mu masaha y’icyumweru duha agaciro gakomeye. Ni muri ubwo buryo ‘tumenya Uwera.’ Ubwo ni bwo ‘buhanga.’—Imigani 9:10.
“Mu Migendere Yawe Yose . . .”
18, 19. Ni gute dushobora gushyira mu bikorwa ibivugwa mu Migani 3:6, kandi ingaruka zizaba izihe?
18 Mu kutubwira ibyerekeye Yehova, we Soko y’ubwenge, mu Migani 3:6 hakomeza hagira hati “uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.” Kwemera Yehova bikubiyemo no kuba hafi ye binyuriye mu isengesho. Aho twaba turi hose, n’imimerere twaba turimo yose, dushobora kumugeraho mu buryo butaziguye binyuriye mu isengesho. Twaba tugiye gutangira imirimo yacu ya buri munsi, twaba twitegura kujya ku murimo wo kubwiriza, cyangwa se tugiye kujya ku nzu n’inzu gutangaza Ubwami bwe, buri gihe dushobora gusenga dusaba ko yaha umugisha umurimo wacu. Bityo, tuzagira igikundiro n’ibyishimo bitagereranywa byo ‘kugendana n’Imana,’ twiringiye ko ‘izajya ituyobora inzira tunyuramo’ nk’uko yabigiriye abayitinyaga, nka Henoki, Nowa, hamwe n’Abisirayeli b’indahemuka nka Yosuwa na Daniyeli.—Itangiriro 5:22; 6:9; Gutegeka 8:6; Yosuwa 22:5; Daniyeli 6:23; reba nanone Yakobo 4:8, 10.
19 Mu gihe tumenyesheje Yehova ibyo dukeneye, dushobora kwiringira ko ‘amahoro y’Imana, ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindira imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:7). Ayo mahoro y’Imana agaragarira ku isura irangwaho ibyishimo, ashobora gutuma ubutumwa bwacu bwemerwa n’abantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza (Abakolosayi 4:5, 6). Nanone, ayo mahoro ashobora gutera inkunga abantu bashavujwe n’imihangayiko n’akarengane byogeye cyane mu isi ya none, nk’uko bigaragazwa n’inkuru ikurikira.d
20, 21. (a) Mu gihe cy’iterabwoba rya Nazi, ni gute ubudahemuka bw’Abahamya ba Yehova bamwe bwateraga abandi inkunga? (b) Ijwi rya Yehova ryagombye gutuma twiyemeza gukora iki?
20 Max Liebster, Umuyahudi warokotse Itsembwa ry’Abayahudi mu buryo bw’igitangaza, avuga iby’urugendo rwe ubwo yajyanwaga mu kigo cya Nazi cyicirwagamo imfungwa agira ati “twari dufungiranywe mu cyumba cya gari ya moshi itwara imizigo cyari cyahinduwemo utwumba twinshi tw’uburoko bw’imfunganwa tw’abantu babiri babiri. Ubwo nasunikishwaga umugeri maze nkarohwa muri kamwe muri utwo twumba, nasanzemo imfungwa yari ifite mu maso hatuje. Yari ari aho azira kumvira itegeko ry’Imana, yari yarahisemo uburoko, ndetse akaba yanapfa aho kuba yamena amaraso y’abandi bantu. Yari umwe mu Bahamya ba Yehova. Yari yarambuwe abana be, kandi umugore we yari yarishwe. Na we ni cyo yari ategereje. Iminsi 14 y’urugendo yasubije amasengesho yanjye, kuko muri urwo rugendo rw’urupfu ari mo naboneye icyiringiro cy’ubuzima bw’iteka.”
21 Amaze kuva Auschwitz, ari rwo “rwobo rw’intare,” nk’uko yarwise, hanyuma akanabatizwa, uwo muvandimwe yaje gushyingiranwa n’umwe mu Bahamya ba Yehova na we wari warafunzwe, kandi na se akaba yarababariye mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’i Dachau. Mu gihe se yari afungiwe aho i Dachau, yaje kumva ko umugore we n’umukobwa we muto na bo bafashwe. Avuga uko yabyakiriye agira ati “narahangayitse cyane. Umunsi umwe, ubwo nari ntonze umurongo imbere y’aho biyuhagirira, numvise ijwi rivuga amagambo yo mu Migani 3:5, 6 . . . Numvise ari nk’aho riturutse mu ijuru. Ibyo ni byo nari nkeneye kugira ngo ngarure ubuyanja.” Iryo jwi ryari iry’indi mfungwa yavugaga uwo murongo, ariko ibyo bikaba bigaragaza ukuntu Ijambo ry’Imana rishobora kutwongerera imbaraga (Abaheburayo 4:12). Cyo ngaho ijwi rya Yehova niritwongerere imbaraga muri iki gihe binyuriye mu magambo ari mu isomo ryacu ry’umwaka wa 1994 agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose.”
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Niringira Yehova n’Umutima Wanjye Wose,” yavuzwe na Claude S. Goodman mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1974, ku mapaji ya 184 kugeza 189 [mu Gifaransa].
b Reba inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Niyemeje Gusingiza Yehova,” yavuzwe na Harry Peterson, mu Munara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 15 Nzeri 1969, ku mapaji ya 568 kugeza 572 [mu Gifaransa].
c Reba inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Yehova Ntatererana Abagaragu Be,” yavuzwe na Matsue Ishii, iri mu Munara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1988, ku mapaji ya 21 kugeza 25 [mu Gifaransa].
d Reba nanone inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Twerekana ko Dushimira ku bwo Gucungurwa Kwacu!” yavuzwe na Max Liebster, mu Munara w’Umurinzi, wo ku itariki ya 1 Mutarama 1979, ku mapaji ya 20 kugeza 24 [mu Gifaransa].
Muri Make
◻ Ni iyihe nama ivugwa mu Migani?
◻ Ni gute twungukirwa no kwiringira Yehova?
◻ Kwishingikiriza kuri Yehova bikubiyemo iki?
◻ Kuki tugomba kwemera Yehova mu nzira zacu zose?
◻ Ni gute Yehova ayobora inzira zacu?
[Amafoto yo ku ipaji ya 18]
Ubutumwa bw’Ubwami bushimishije, bureshya abantu bafite imitima itaryarya