ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w99 15/11 pp. 13-18
  • Ujye Wibuka Umuremyi Wawe Mukuru!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ujye Wibuka Umuremyi Wawe Mukuru!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ingero Zihebuje z’Ibyabayeho mu Gihe Cyahise
  • Jya Wibuka Yehova Uhereye Ubu!
  • Ingaruka z’Iza Bukuru
  • Ni Iki Abibuka Bateganyirijwe mu Gihe Kizaza?
  • Koresha Neza Ubuzima Bwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Mbese, Usohoza Inshingano Ufite Imbere y’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe”
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Gukorera Yehova iminsi y’amakuba itaraza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
w99 15/11 pp. 13-18

Ujye Wibuka Umuremyi Wawe Mukuru!

“Ujye wibuka Umuremyi wawe . . . iminsi mibi itaraza.”​—UMUBWIRIZA 12:1.

1. Ni gute abakiri bato biyeguriye Imana bagombye kwifuza gukoresha ubusore bwabo n’imbaraga zabo?

YEHOVA aha abagaragu be imbaraga zo gukora ibyo ashaka (Yesaya 40:28-31). Ibyo ni ko bigenda uko ikigero cy’imyaka yabo cyaba kiri kose. Ariko kandi, abakiri bato biyeguriye Imana bagombye mu buryo bwihariye kwifuza gukoresha ubusore bwabo n’imbaraga zabo babigiranye ubwenge. Ku bw’ibyo, bashyira ku mutima inama y’“umubwiriza,” ni ukuvuga Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera. Yaduteye inkunga agira ati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza, n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo.’”​—Umubwiriza 1:1; 12:1.

2. Ni iki abana bafite ababyeyi b’Abakristo biyeguriye Imana bagombye gukora?

2 Inama yatanzwe na Salomo ku birebana no kwibuka Umuremyi Mukuru mu gihe cy’ubusore, yerekejwe mbere na mbere ku basore n’inkumi bo muri Isirayeli. Bari baravukiye mu ishyanga ryiyeguriye Yehova. Bite se ku birebana n’abana bafite ababyeyi b’Abakristo biyeguriye Imana muri iki gihe? Bagomba rwose kuzirikana Umuremyi wabo Mukuru. Nibabigenza batyo, bazamuha icyubahiro kandi na bo ubwabo bazungukirwa.​—Yesaya 48:17, 18.

Ingero Zihebuje z’Ibyabayeho mu Gihe Cyahise

3. Ni izihe ngero zatanzwe na Yozefu, Samweli, na Dawidi?

3 Abakiri bato benshi bavugwa mu nkuru ya Bibiliya, badusigiye ingero zihebuje ku bihereranye no kuba baributse Umuremyi wabo Mukuru. Kuva igihe Yozefu, umuhungu wa Yakobo yari akiri muto kugeza abaye mukuru, yibutse Umuremyi we. Igihe umugore wa Potifari yashukaga Yozefu kugira ngo asambane na we, yabyanze amaramaje maze aravuga ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” (Itangiriro 39:9). Umulewi witwaga Samweli ntiyibutse Umuremyi we mu bwana bwe gusa, ahubwo yamwibutse no mu gihe cyose cy’imibereho ye (1 Samweli 1:22-28; 2:18; 3:1-5). Nta gushidikanya ko umusore Dawidi w’i Betelehemu yazirikanaga Umuremyi we. Icyizere yari afitiye Imana cyagaragaye igihe yari ahanganye n’Umufilisitiya w’igihangange witwaga Goliyati, ubwo yagiraga ati “wanteranye inkota n’icumu n’agacumu; ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye. Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga; . . . kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana; kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka, kandi ari we uzabatugabiza.” Bidatinze, Goliyati aba arapfuye, maze Abafilisitiya barahunga.​—1 Samweli 17:45-51.

4. (a) Ni iki kigaragaza ko Umuremyi wacu Mukuru yibukwaga n’umukobwa w’Umwisirayelikazi wari warajyanywe ho umunyago muri Siriya, kandi ko yibukwaga n’Umwami wari ukiri muto witwaga Yosiya? (b) Ni gute Yesu yagaragaje ko yibukaga Umuremyi we igihe yari afite imyaka 12?

4 Undi muntu ukiri muto wibutse Umuremyi Mukuru, ni umukobwa w’Umwisirayelikazi wari warajyanywe ho umunyago. Yatanze ubuhamya bwiza cyane abwiriza umugore wa Naamani, wari umugaba w’ingabo z’Abasiriya, ku buryo uwo mugabo yasanze umuhanuzi w’Imana, agakizwa ibibembe, maze akaba umwe mu basenga Yehova (2 Abami 5:1-19). Umwami Yosiya wari ukiri muto, yateje imbere gahunda itanduye yo gusenga Yehova abigiranye ubutwari (2 Abami 22:1–23:25). Ariko kandi, urugero ruhebuje cyane kurusha izindi zose rw’umuntu wibutse Umuremyi we Mukuru mu gihe yari akiri muto, ni urwa Yesu w’i Nazareti. Zirikana uko byagenze igihe yari afite imyaka 12. Ababyeyi be bamujyanye i Yerusalemu kwizihiza Pasika. Mu gihe bari bari mu rugendo basubira imuhira, baje kubona ko batari kumwe na Yesu; bityo baza gusubira inyuma kugira ngo bamushake. Ku munsi wa gatatu, bamusanze mu rusengero arimo aganira n’abigisha ku birebana n’ibibazo bishingiye ku Byanditswe. Mu gihe Yesu yari arimo asubiza ikibazo nyina yari amubajije cyari kimuhangayikishije, yarabajije ati “mwanshakiraga iki? Ntimuzi yuko binkwiriye kuba mu rugo rwa Data?” (Luka 2:49). Byari iby’ingirakamaro ko Yesu agira ibintu by’agaciro ko mu buryo bw’umwuka amenyera mu rusengero, ari rwo ‘rugo rwa se.’ Muri iki gihe, Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova ni ahantu hahebuje tubonera ubumenyi nyakuri ku byerekeye Umuremyi wacu Mukuru.

Jya Wibuka Yehova Uhereye Ubu!

5. Ni gute wasobanura mu magambo yawe ibyavuzwe n’umubwiriza byanditswe mu Mubwiriza 12:1?

5 Umuntu usenga Yehova abigiranye umutima we wose, yifuza guhita atangira umurimo We bidatinze uko bishoboka kose, no gukorera Imana mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwe. Ariko kandi se, ni iki umuntu wapfushije ubusa ubusore bwe bitewe n’uko atibutse Umuremyi ashobora kwitega? Umubwiriza yahumekewe n’Imana, maze yandika agira ati “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza, n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo.’ ”​—Umubwiriza 12:1.

6. Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Simeyoni hamwe na Ana bari bageze mu za bukuru bibutse Umuremyi wabo Mukuru?

6 Nta muntu n’umwe wishimira “iminsi mibi” y’iza bukuru. Ariko kandi, abantu bageze mu za bukuru bazirikana Imana bagira ibyishimo. Urugero, Simeyoni wari ugeze mu za bukuru yafashe Yesu wari uruhinja ubwo yari ari mu rusengero, maze avuga yishimye ati “Mwami, noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro, nk’uko wabivuze: kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe, ako witeguye mu maso y’abantu bose, kuba umucyo uvira amahanga, no kuba ubwiza bw’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli” (Luka 2:25-32). Uwitwa Ana wari ufite imyaka 84, na we yibutse Umuremyi we. Buri gihe yahoraga mu rusengero, kandi igihe Yesu yajyanwagayo ari uruhinja, yari ahari. “Muri uwo mwanya na we araza, ashima Imana, avuga ibya Yesu, abibwira bose bari bategereje gucungurwa kw’i Yerusalemu.”​—Luka 2:36-38.

7. Abantu bashaje bakorera Imana bari mu yihe mimerere?

7 Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe basaziye mu murimo w’Imana, bashobora kugerwaho n’imibabaro hamwe n’inzitizi ziterwa n’imyaka y’iza bukuru. Nyamara kandi se, mbega ukuntu bafite ibyishimo, kandi mbega ukuntu dushimira ku bw’umurimo bakoze ari abizerwa! ‘Bishimana Uwiteka,’ bitewe n’uko bazi ko yagaragarije ububasha bwe budashobora kuneshwa ku isi, kandi akaba yarashyizeho Yesu Kristo kugira ngo abe Umwami wo mu ijuru w’umunyambaraga (Nehemiya 8:10). Iki ni cyo gihe abakiri bato n’abakuze bagomba kumvira inama igira iti “namwe, basore n’inkumi; namwe, basaza n’abana. Bishimire izina ry’Uwiteka, kuko izina rye ryonyine ari ryo rishyirwa hejuru: icyubahiro cye kiri hejuru y’isi n’ijuru.”​—Zaburi 148:12, 13.

8, 9. (a) Ni bande badashimishwa n’“iminsi mibi,” kandi se, kuki bimeze bityo? (b) Ni gute wasobanura ibivugwa mu Mubwiriza 12:2?

8 “Iminsi mibi” yo mu za bukuru ntishimisha​—ndetse ishobora no kubabaza cyane​—ku bantu badatekereza ku Muremyi wabo Mukuru kandi bakaba badasobanukiwe ibyerekeranye n’imigambi ye y’agahebuzo. Nta bumenyi bafite mu bintu by’umwuka bushobora kuziba icyuho cy’ibigeragezo by’iza bukuru, hamwe n’amakuba yagiye agwirira abantu uhereye igihe Satani yirukaniwe mu ijuru (Ibyahishuwe 12:7-12). Ku bw’ibyo rero, umubwiriza adutera inkunga yo kwibuka Umuremyi wacu “izuba n’umucyo n’ukwezi n’inyenyeri bitarijimishwa, n’ibicu bitaragaruka imvura ihise” (Umubwiriza 12:2). Ayo magambo asobanura iki?

9 Salomo agereranya igihe cy’ubusore n’igihe cy’impeshyi yo muri Palesitina, ubwo izuba, ukwezi n’inyenyeri biba bivusha umucyo wabyo mu ijuru ritamurutse. Icyo gihe ibintu biba bishamaje cyane. Ariko kandi, igihe umuntu ageze mu za bukuru, iminsi ye iba imeze nk’igihe cy’imbeho n’imvura byo mu itumba, cyuzuyemo amakuba yisukiranya ubudatuza (Yobu 14:1). Mbega ukuntu byaba bibabaje umuntu amenye ibyerekeye Umuremyi ariko akananirwa kumukorera mu gihe cy’impeshyi y’ubuzima! Mu gihe ubuzima buba bugeze mu gihe cy’itumba ry’iza bukuru, ibintu birijima, cyane cyane ku bantu batakoresheje neza uburyo babonye bwo gukorera Yehova mu gihe bari bakiri abasore, bitewe n’uko birundumuriye mu bintu bitagira umumaro. Icyakora, uko imyaka dufite yaba ingana kose, nimucyo ‘twomatane n’Uwiteka rwose,’ nk’uko Kalebu wari uwizerwa akaba yarifatanyaga n’umuhanuzi Mose mu budahemuka yabigenje.​—Yosuwa 14:6-9.

Ingaruka z’Iza Bukuru

10. Ni iki kigereranywa n’ (a) “abarinzi b’inzu”? (b) “intwari”?

10 Salomo yakomeje yerekeza ku ngorane zibaho “igihe abarinzi b’inzu [baba bahinda] umushyitsi, kandi intwari zikunama, n’abasyi bakarorera kuko babaye bake, n’abarungurukira mu madirishya bagahuma” (Umubwiriza 12:3). “Inzu” yerekeza ku mubiri w’umuntu (Matayo 12:43-45; 2 Abakorinto 5:1-8). “Abarinzi” bayo ni amaboko n’intoki, birinda umubiri kandi bikawuha ibyo ukeneye. Akenshi iyo umuntu ageze mu za bukuru, usanga ahinda umushyitsi kubera ko inzu n’abarinzi biba byaratentebutse, bisusumira, kandi byarazahajwe na rubagimpande. “Intwari”​—ni ukuvuga amaguru​—ntaba akiri inkingi zihamye, ahubwo aba yaratentebutse kandi yarahinamiranye ku buryo ibirenge biba bitagishinga. Ariko se, ntushimishwa no kubona bagenzi bacu duhuje ukwizera bageze mu za bukuru baje mu materaniro ya Gikristo?

11. Mu buryo bw’ikigereranyo, “abasyi” n’“abarungurukira mu madirishya” ni bande?

11 “Abasyi bakarorera kuko babaye bake”​—ariko se mu buhe buryo? Amenyo ashobora kuba yaraboze cyangwa akaba yarakutse, hagasigara make iyo adashizemo. Gutapfuna ibyo kurya bikomeye biragorana cyangwa se bikaba byanahagarara burundu. “Abarungurukira mu madirishya”​—ni ukuvuga amaso hamwe n’ubushobozi bw’ubwenge twifashisha mu kureba​—agenda aba ibirorirori, ndetse wenda akanahuma burundu.

12. (a) Ni mu buhe buryo ‘imiryango yerekeye ku nzira ikingwa’? (b) Utekereza iki ku bihereranye n’ababwiriza b’Ubwami bageze mu za bukuru?

12 Umubwiriza akomeza agira ati “kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa; n’ijwi ry’ingasire rigaceceka, kandi umuntu akabyutswa n’ubunyoni, n’abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi” (Umubwiriza 12:3, 4). Imiryango ibiri y’umunwa​—ni ukuvuga umunwa wo hepfo n’uwo haruguru​—ntiyongera gukinguka cyane cyangwa ntikinguke na busa, kugira ngo ivuge ikiri mu ‘nzu,’ cyangwa mu mubiri, w’abantu bageze mu za bukuru badakorera Imana. Nta kintu cyoherezwa “ku nzira” nyabagendwa y’ubuzima. Ariko se, bite ku bihereranye n’ababwiriza b’Ubwami b’abanyamwete bageze mu za bukuru? (Yobu 41:6, umurongo wa 14 muri Biblia Yera.) Bashobora kugenda gahoro gahoro bava ku nzu bajya ku yindi, kandi bamwe na bamwe bashobora kuvuga bibagoye, ariko mu by’ukuri, basingiza Ya!​—Zaburi 113:1, NW.

13. Ni gute umubwiriza asobanura ibindi bibazo bigera ku bantu bageze mu za bukuru, ariko se, ni iki Abakristo bageze mu za bukuru bo bashobora gukora?

13 Ijwi ry’ingasire riceceka igihe ibyo kurya bitapfunishwa ibinyigishi. Mu gihe umusaza ari ku buriri bwe, ntaryama ngo asinzire cyane. Ndetse n’urusaku rw’utunyoni ruramukangura. Aririmba indirimbo nke, kandi n’indirimbo yose agerageje kuririmba ayiririmbana intege nke. “Abakobwa baririmba bose”​—ni ukuvuga amanota y’indirimbo​—“bagacishwa bugufi.” Umuntu ugeze mu za bukuru ntaba agishobora kumva neza umuzika n’indirimbo iririmbwa n’abandi. Ariko kandi, abasizwe bageze mu za bukuru hamwe na bagenzi babo, bamwe muri bo bakaba na bo basheshe akanguhe, bakomeza kurangurura amajwi yabo baririmba indirimbo zo gusingiza Imana mu materaniro ya Gikristo. Mbega ukuntu dushimishwa no kuba tubafite iruhande rwacu basingiza cyane Yehova mu itorero!​—Zaburi 149:1.

14. Ni ibiki bitinyisha umuntu ugeze mu za bukuru?

14 Mbega ukuntu amaherezo y’abageze mu za bukuru ateye agahinda, cyane cyane ababa barirengagije Umuremyi! Umubwiriza yagize ati “ni ukuri bazatinya ibiri hejuru, bafatirwe n’ubwoba mu nzira; kandi igiti cy’umuluzi kizarabya. N’igihōre kizaba kiremereye, kandi kwifuza kuzabura; kuko umuntu aba ajya iwabo h’iteka, abarira bakabungerera mu mayira” (Umubwiriza 12:5). Iyo abantu bageze mu za bukuru bahagaze ku madarajya maremare, usanga abenshi bafite ubwoba bwo kuba bagwa. Ndetse no kureba ikintu kiri hejuru bishobora gutuma bagira isereri. Iyo bibaye ngombwa ko basohoka bakajya mu mihanda igendwamo n’abantu b’uruvunganzoka, bashya ubwoba iyo batekereje ko bashobora guhutazwa cyangwa bakaba baterwa n’abajura.

15. Ni mu buhe buryo ‘igiti cy’umuluzi kirabya,’ kandi se, ni gute igihore ‘kiremera’?

15 Ku muntu ugeze mu za bukuru, ‘igiti cy’umuluzi kirarabya,’ uko bigaragara bikaba bigaragaza ko umusatsi we uhinduka imvi, hanyuma ukererana nk’urubura. Imisatsi yabaye imvi igenda ihunguka nk’uburabyo bwera bw’igiti cy’umuluzi. Mu gihe agenda ‘yiremereye,’ wenda yunamye n’amaboko anagana cyangwa yifashe mu manyankinya inkokora zireba hejuru, aba ameze nk’igihore. Icyakora, niba muri twe hari uwo ari we wese waba ajya kumera atyo, abandi bagomba kuzirikana ko tubarirwa mu ngabo z’inzige za Yehova zigenda zihuta cyane, kandi zifite imbaraga!​—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1998, ku Ipaji ya 8-13.

16. (a) Kuba “kwifuza kuzabura” bisobanura iki? (b) “Iwabo h’iteka” h’umuntu ni hehe, kandi se, ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko aba ari hafi gupfa?

16 Umuntu ugeze mu za bukuru aba atakiryoherwa cyane, kabone n’ubwo bamuzanira ibyo kurya biryoshye nk’imbuto z’agati ko mu bwoko bw’ibirungo kitwa câprier. Kuva kera, imbuto z’ako gati zajyaga zikoreshwa mu gutuma umuntu arushaho kugira ipfa ry’ibyo kurya. Kuba “kwifuza kuzabura,” bigaragaza ko iyo umuntu ageze mu za bukuru ipfa yagiriraga ibyo kurya rigabanuka, ndetse n’izo mbuto ntiziba zigishobora kubyutsa ipfa ry’ibyo kurya. Ibyo biba bigaragaza ko ari hafi ‘kujya iwabo h’iteka,’ ni ukuvuga mu mva. Niba yarananiwe kuzirikana Umuremyi we kandi akaba yaragize imyifatire mibi cyane ku buryo Imana itazamwibuka ngo imuzure, aho ni ho hazaba iwe iteka ryose. Ibimenyetso bigaragaza ko ari hafi gupfa bigaragarira ku majwi yo kurizwa n’agahinda n’iminiho yo kwitotomba ituruka mu muryango w’iminwa y’ugeze mu za bukuru.

17. “Akagozi k’ifeza” gacika gate, kandi se, ni iki gishobora kugereranywa n’“urwabya rw’izahabu”?

17 Duterwa inkunga yo kwibuka Umuremyi wacu “akagozi k’ifeza kataracika, n’urwabya rw’izahabu rutarameneka, n’ikibindi kitaramenekera ku isōko, n’uruziga rutaravunikira ku iriba” (Umubwiriza 12:6). “Akagozi k’ifeza” gashobora kuba ari uruti rw’umugongo. Mu gihe uwo muyoboro uhebuje unyuramo ubutumwa bwose bujya mu bwonko wangiritse ku buryo udashobora guteranywa, umuntu arapfa nta kabuza. “Urwabya rw’izahabu” rushobora kwerekeza ku bwonko, buri mu magufa y’igihanga ameze nk’urwabya, ari na bwo uruti rw’umugongo rufasheho. Kuba ubwonko buvugwaho ko ari zahabu, bigaragaza ko ari ubw’agaciro, kandi iyo bumenetse umuntu arapfa.

18. Mu buryo bw’ikigereranyo, ‘ikibindi ku isōko’ bisobanura iki, kandi se, bigenda bite iyo kimenetse?

18 ‘Ikibindi ku isoko’ ni umutima, wakira amaraso aza yisuka, maze ukongera ukayohereza kugira ngo atembere mu mubiri. Iyo umuntu apfuye, umutima uhinduka nk’ikibindi kimenetse, cyamenekeye ku isoko bitewe n’uko uba utagishobora kwakira amaraso y’ingenzi mu gutunga umubiri no gutuma ugarura ubuyanja, ngo uyabike kandi uyasunike uyohereze mu mubiri. ‘Uruziga ruvunitse’ ruba rutacyikaraga, bigatuma amaraso yabeshagaho ubuzima areka gutembera mu mubiri. Uko ni ko Yehova yamenyesheje Salomo ibihereranye n’uko amaraso atembera, kera cyane mbere y’uko umuganga wo mu kinyejana cya 17 witwaga William Harvey yerekana ko atembera mu mubiri.

19. Ni gute amagambo avugwa mu Mubwiriza 12:7, yerekeza ku gupfa?

19 Umubwiriza yongeyeho ati “n’umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n’umwuka ugasubira ku Mana yawutanze” (Umubwiriza 12:7). Kubera ko “uruziga” ruba rwavunitse, umubiri w’umuntu, mbere na mbere waremwe mu mukungugu wo hasi, usubira mu mukungugu (Itangiriro 2:7; 3:19). Ubugingo burapfa kubera ko umwuka, cyangwa imbaraga y’ubuzima yatanzwe n’Imana, isubira ku Muremyi wacu ikaguma mu maboko ye.​—Ezekiyeli 18:4, 20; Yakobo 2:26).

Ni Iki Abibuka Bateganyirijwe mu Gihe Kizaza?

20. Ni iki Mose yari arimo asaba igihe yasengaga avuga amagambo yanditswe muri Zaburi 90:12?

20 Salomo yagaragaje mu buryo bwiza cyane ukuntu kwibuka Umuremyi wacu Mukuru ari iby’ingenzi. Mu by’ukuri, ubuzima bugufi ugereranyije kandi bwuzuyemo amakuba, si bwo bwonyine bwateganyirijwe abantu bazirikana Yehova kandi bakaba bakora ibyo ashaka babigiranye umutima wabo wose. Baba bakiri bato cyangwa bakuze, bafite imyifatire nk’iya Mose, we wasenze avuga ati “utwigishe kubara iminsi yacu, uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.” Umuhanuzi w’Imana wicishaga bugufi yifuzaga nta buryarya ko Yehova yabereka, cyangwa yabigisha we hamwe n’ubwoko bwa Isirayeli uburyo bwo gukoresha ubwenge mu kumenya agaciro k’‘iminsi yabo’ no kuyikoresha mu buryo bwemewe n’Imana.​—Zaburi 90:10, 12.

21. Niba twifuza kubara iminsi yacu kugira ngo duheshe Yehova ikuzo, ni iki tugomba gukora?

21 Mu buryo bwihariye, urubyiruko rwa Gikristo rwagombye kwiyemeza rumaramaje kumvira inama yatanzwe n’umubwiriza yo kwibuka Umuremyi. Mbega ukuntu bafite uburyo buhebuje bwo gukorera Imana umurimo wera! Icyakora, uko imyaka twaba tumaze yaba ingana kose, nitwitoza kubara iminsi yacu kugira ngo duheshe Yehova ikuzo muri iki ‘gihe cy’imperuka,’ dushobora kuzakomeza kuyibara ubuziraherezo (Daniyeli 12:4; Yohana 17:3). Kugira ngo tubigereho, birumvikana ko tugomba kwibuka Umuremyi wacu Mukuru. Nanone kandi, tugomba gusohoza inshingano yose dufite imbere y’Imana.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki abakiri bato baterwa inkunga yo kwibuka Umuremyi wabo?

◻ Ni zihe ngero zimwe na zimwe zishingiye ku Byanditswe z’abantu bibutse Umuremyi wabo Mukuru?

◻ Ni izihe ngaruka zimwe na zimwe z’imyaka y’iza bukuru zasobanuwe na Salomo?

◻ Ni iki abantu bibuka Yehova bateganyirijwe mu gihe kizaza?

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Dawidi, umukobwa w’Umwisirayelikazi w’umunyagano, Ana na Simeyoni bibutse Yehova

[Amafoto yo ku ipaji ya 16]

Abahamya ba Yehova bageze mu za bukuru bakorera Umuremyi wacu Mukuru umurimo wera, babigiranye ibyishimo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze