ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mbese, Usohoza Inshingano Ufite Imbere y’Imana?
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 15 Ugushyingo
    • 12. Ni gute wasobanura mu magambo yawe bwite ibyo Salomo yavuze byanditswe mu Mubwiriza 12:11, 12?

      12 Ndetse n’ubwo mu gihe cya Salomo ari nta buryo bwo gucapa bugezweho ubu bwari buriho, habonekaga ibitabo byinshi. Ni gute ibyo bitabo byagombaga kubonwa? Yagize ati “amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho; n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe. Ariko kandi, mwana wanjye, uhuguke: kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo; kandi kwiga cyane binaniza umubiri.”​—Umubwiriza 12:11, 12.

  • Mbese, Usohoza Inshingano Ufite Imbere y’Imana?
    Umunara w’Umurinzi—1999 | 15 Ugushyingo
    • 14. (a) Ni ibihe bitabo usanga ‘kubyiga cyane’ nta kamaro bifite? (b) Ni izihe nyandiko twagombye kwitaho mu buryo bw’ibanze, kandi kuki?

      14 None se, kuki Salomo yavuze icyo yakoresheje ibitabo? Mu by’ukuri, ugereranyije n’Ijambo rya Yehova usanga imibumbe y’ibitabo byinshi by’iyi si ikubiyemo imitekerereze ya kimuntu gusa. Imyinshi muri iyo mitekerereze igaragaza ibitekerezo bya Satani Diyabule (2 Abakorinto 4:4). Ku bw’ibyo rero, “kwiga cyane” ibyo bitabo by’isi nta gaciro karambye cyane bigira. Mu by’ukuri, ibyinshi muri byo bishobora kutwangiza mu buryo bw’umwuka. Kimwe na Salomo, nimucyo dutekereze ku cyo Ijambo ry’Imana rivuga ku bihereranye n’ubuzima. Ibyo bizatuma tugira ukwizera gukomeye kandi bitume turushaho kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi. Kwita mu buryo burengeje urugero ku bindi bitabo cyangwa ku zindi nyandiko ziturukamo inyigisho, bishobora kutunaniza cyane. Izo nyandiko zishobora kutugiraho ingaruka zonona kandi zigatuma tudakomeza kwizera Imana n’imigambi yayo, cyane cyane iyo zikomoka ku mitekerereze y’isi ivuguruza ubwenge buva ku Mana. Bityo rero, nimucyo twibuke ko inyandiko z’ingirakamaro cyane kuruta izindi zose zari ziriho mu gihe cya Salomo ndetse n’iziriho muri iki gihe, ari izigaragaza ubwenge bw’“umwungeri umwe,” ari we Yehova Imana. Yatanze ibitabo 66 bigize Ibyanditswe Byera, kandi ibyo ni byo tugomba kwimiriza imbere tukabyitaho mbere y’ibindi. Bibiliya n’ibitabo by’ingirakamaro bitangwa n’‘umugaragu ukiranuka’ bituma dushobora “kumenya Imana.”​—Imigani 2:1-6.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze