“Iyi ni yo Mana yacu”
Ibi bice byombi bisuzuma bimwe mu bintu bikubiye mu gitabo Egera Yehova, cyasohotse mu makoraniro y’intara yabereye hirya no hino ku isi mu mwaka wa 2002/2003.—Reba ingingo ivuga ngo “Cyazibye icyuho cyari mu mutima wanjye,” ku ipaji ya 20.
“Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka [“Yehova,” “NW” ].”—YESAYA 25:9.
1, 2. (a) Yehova yise ate umukurambere Aburahamu, kandi se, ibyo bishobora gutuma twibaza ikihe kibazo? (b) Bibiliya itwizeza ite ko dushobora rwose kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi?
“INCUTI yanjye.” Uko ni ko Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi, yise umukurambere Aburahamu (Yesaya 41:8). Tekereza nawe, umuntu buntu kugirana ubucuti n’Umwami akaba n’Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi! Ushobora kuba wibaza uti ‘ese nanjye nagirana n’Imana imishyikirano ya bugufi nk’iyo?’
2 Nyamara, Bibiliya itwizeza ko dushobora rwose kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi. Aburahamu “yizeye Imana” bituma agirana na yo imishyikirano ya bugufi (Yakobo 2:23). Muri iki gihe na bwo, ‘ibanga ryayo rimenywa n’abakiranutsi’ (Imigani 3:32). Muri Yakobo 4:8, Bibiliya idutera inkunga igira iti “mwegere Imana na yo izabegera.” Uko bigaragara rero, nidutera intambwe twegera Yehova, na we azatwegera. Ariko se, ayo magambo yahumetswe yaba yumvikanisha ko twebwe abantu badatunganye ari twe dutera intambwe ya mbere? Oya rwose. Hari intambwe ebyiri z’ingenzi Yehova Imana yacu yuje urukundo yateye zituma dushobora kugirana na we imishyikirano ya bugufi.—Zaburi 25:14.
3. Ni izihe ntambwe ebyiri Yehova yateye zituma dushobora kuba incuti ze?
3 Mbere na mbere, Yehova ni we watumye Yesu ‘atanga ubugingo bwe kuba incungu ya benshi’ (Matayo 20:28). Icyo gitambo cy’incungu gituma dushobora kwegera Imana. Bibiliya igira iti “turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda” (1 Yohana 4:19). Koko rero, kubera ko Imana “ari yo yabanje kudukunda,” ni yo yadushyiriyeho urufatiro rwo kuba incuti zayo. Icya kabiri, Yehova yatumenyesheje uwo ari we. Ubucuti ubwo ari bwo bwose tugirana n’umuntu, bukomezwa n’uko tuba tumuzi neza kandi twishimira imico ye imutandukanya n’abandi. Reka turebe icyo ibyo bisobanura. Iyo Yehova aza kuba Imana yihisha idashobora kumenyekana, ntitwari kuzigera tugirana na we imishyikirano ya bugufi. Icyakora, aho kutwihisha, Yehova yifuza ko tumumenya (Yesaya 45:19). Binyuriye ku Ijambo rye Bibiliya, aduhishurira uwo ari we mu magambo dushobora kumva, ibyo bikaba bitagaragaza gusa ko adukunda ahubwo bikaba binagaragaza ko yifuza ko tumumenya kandi tukamukunda nka Data wo mu ijuru.
4. Ni ibihe byiyumvo tugira uko tugenda turushaho gusobanukirwa imico ya Yehova?
4 Waba warigeze kubona akana gato kereka incuti zako se, maze kakazibwira kishimye kandi gafite ishema ryinshi, kati “dore papa”? Abasenga Imana bafite impamvu nyinshi zo kugirira Yehova ibyiyumvo nk’ibyo. Bibiliya ihanura ko hari igihe abantu bizerwa baziyamirira bati “iyi ni yo Mana yacu” (Yesaya 25:8, 9). Uko tugenda turushaho gusobanukirwa imico ya Yehova, ni na ko turushaho kumva ko dufite Umubyeyi mwiza cyane n’Incuti magara kuruta abandi bose. Koko rero, gusobanukirwa imico ya Yehova biduha impamvu nyinshi zo kumwegera. Nimucyo noneho dusuzume ukuntu Bibiliya iduhishurira imico y’ingenzi ya Yehova, ari yo imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo. Muri iki gice, turi busuzume imico itatu ya mbere.
‘Afite ububasha buhebuje’
5. Kuki ari Yehova wenyine ukwiriye kwitwa ‘Ushoborabyose,’ kandi se, ni mu buhe buryo akoresha imbaraga ze zihambaye?
5 Yehova ‘afite ububasha buhebuje’ (Yobu 37:23). Muri Yeremiya 10:6 hagira hati “nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n’izina ryawe rikomeranye imbaraga.” Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku kiremwa icyo ari cyo cyose, Yehova we afite imbaraga zitagira imipaka. Ku bw’ibyo, ni we wenyine witwa “Ishoborabyose” (Ibyahishuwe 15:3). Yehova akoresha imbaraga ze zihambaye mu kurema, mu kurimbura, mu kurinda no mu gusubiza ibintu mu buryo. Reka turebe gusa uko akoresha imbaraga ze mu kurema no mu kurinda.
6, 7. Izuba rifite imbaraga zingana iki, kandi se, riduhamiriza ukuhe kuri kw’ingenzi cyane?
6 Iyo uhagaze hanze ku zuba ku manywa y’ihangu, wumva iki ku mubiri wawe? Wumva ubushyuhe bw’izuba. Ubwo bushyuhe wumva buba bukomoka ku mbaraga za Yehova zo kurema. Izuba rifite imbaraga zingana zite? Ubushyuhe bwo mu nda y’izuba bugera kuri dogere miriyoni 15. Uramutse ufashe akamanyu gato cyane ko mu nda y’izuba kangana n’agatwe k’urushinge ukagashyira hano ku isi, kazana ubushyuhe bwinshi cyane bushobora no kugutwika n’iyo waba uri ku birometero 150! Buri sogonda, izuba ritanga ingufu zingana n’ingufu zishobora kuboneka haturikijwe ibisasu bya kirimbuzi bibarirwa muri za miriyoni amagana n’amagana. Icyakora, isi izenguruka iryo tanura ritangaje iri ku ntera ikwiriye. Iramutse iryegereye cyane, amazi ari ku isi yose yakama; nanone iramutse iryitaruye cyane, amazi ari ku isi yose yahinduka barafu. Iyo mimerere yombi yatuma uyu mubumbe wacu utabaho ubuzima.
7 Nyamara n’ubwo ubuzima bw’abantu bushingiye ku izuba, hari abantu benshi babona ko ari ikintu gisanzwe. Ku bw’ibyo, bacikanwa n’isomo izuba rishobora kutwigisha. Muri Zaburi ya 74:16, Bibiliya ivuga ko Yehova ari we “waremye umucyo n’izuba.” Koko rero, izuba rihesha Yehova icyubahiro, we “waremye ijuru n’isi” (Zaburi 146:6). Nyamara izuba ni kimwe gusa mu bintu byinshi Yehova yaremye bitwigisha ibihereranye n’imbaraga ze nyinshi. Uko turushaho kumenya byinshi ku mbaraga za Yehova zo kurema, ni na ko turushaho kumwubaha mu buryo bwimbitse.
8, 9. (a) Ni uruhe rugero rushishikaje rudufasha kwiyumvisha ukuntu Yehova yishimira kurinda no kwita ku bagaragu be? (b) Mu bihe bya Bibiliya, umwungeri yitaga ate ku ntama ze, kandi se, ibyo bitwigisha iki ku Mwungeri wacu Mukuru?
8 Yehova anakoresha imbaraga ze nyinshi mu kurinda abagaragu be no kubitaho. Hari ingero zishishikaje kandi zikora ku mutima Bibiliya ikoresha isobanura isezerano Yehova yasezeranyije abagaragu be ko azabitaho akanabarinda. Reka turebe urugero ruboneka muri Yesaya 40:11. Aho ngaho, Yehova yigereranya n’umwungeri, naho ubwoko bwe akabugereranya n’intama. Hagira hati “izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.” Ese waba wiyumvisha ibivugwa muri uwo murongo?
9 Mu matungo atazi kwirwanaho, harimo n’intama. Mu bihe bya Bibiliya, umwungeri yagombaga kuba intwari kugira ngo arinde intama ze ibirura, amadubu n’intare (1 Samweli 17:34-36; Yohana 10:10-13). Ariko hari n’igihe kurinda intama no kuzitaho byasabaga kugaragaza impuhwe. Urugero, iyo intama yabyariraga kure y’ikiraro, umwungeri yarindaga ate akana kayo kabaga kadafite imbaraga? Yashoboraga kumara iminsi runaka agenda agatwaye “mu gituza,” ubwo ni mu mwitero we yabaga yakubiranyije. Ariko se, ako kana k’intama kageraga gate mu gituza cy’umwungeri? Kabaga kaje hafi y’umwungeri, ndetse wenda kakamwurira ku kuguru. Icyakora, umwungeri ni we wagombaga kunama, akarambura amaboko akagaterura maze akabona kugashyira mu gituza cye, aho kabaga gafite umutekano. Mbega ishusho ishishikaje igaragaza ukuntu Umwungeri wacu Mukuru yishimira kurinda no kwita ku bagaragu be!
10. Ni ubuhe burinzi Yehova aduha muri iki gihe, kandi se, kuki dukeneye cyane ubwo burinzi?
10 Yehova yakoze ibirenze kudusezeranya ko azaturinda. Mu bihe bya Bibiliya, yakoze ibitangaza bigaragaza ko afite ubushobozi bwo ‘gukiza abamwubaha ibibagerageza’ (2 Petero 2:9). Naho se muri iki gihe? Tuzi neza ko adakoresha imbaraga ze mu kuturinda ingorane zose duhura na zo muri iki gihe. Icyakora, hari ikindi kintu cy’ingenzi cyane adukorera, ari cyo kuturinda mu buryo bw’umwuka. Imana yacu idukunda iturinda akaga ako ari ko kose ko mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kuduha ibyo dukeneye byose kugira ngo twihanganire ibigeragezo, kandi tubumbatire imishyikirano myiza dufitanye na yo. Urugero, muri Luka 11:13 hagira hati ‘ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha umwuka wera abawumusabye?’ Izo mbaraga zikomeye cyane zishobora kudufasha guhangana n’ikigeragezo cyangwa ikibazo icyo ari cyo cyose twahura na cyo (2 Abakorinto 4:7). Bityo rero, Yehova agira icyo akora kugira ngo arinde ubuzima bwacu, atari mu gihe cy’imyaka mike gusa, ahubwo mu gihe cy’iteka ryose. Nituzirikana ibyo, tuzabona ko imibabaro iyo ari yo yose yo muri iyi si ari ‘iy’igihwayihwayi y’akanya [gato]’ (2 Abakorinto 4:17). Mbese ntitwumva tureherejwe kuri iyo Mana ikoresha imbaraga zayo ku bw’inyungu zacu, kubera urukundo idukunda?
“Uwiteka akunda imanza zitabera”
11, 12. (a) Kuki ubutabera bwa Yehova butuma twifuza kumwegera? (b) Ku bihereranye n’ubutabera bwa Yehova, ni uwuhe mwanzuro Dawidi yagezeho, kandi se, kuki ayo magambo yahumetswe aduhumuriza?
11 Igihe cyose, Yehova akora ibyo gukiranuka nta kubogama. Ubutabera bw’Imana si umuco utuma tuyitinya, wenda ngo tuyihunge, ahubwo ni umuco wuje urukundo utuma twifuza kuyegera. Bibiliya isobanura neza ukuntu uwo muco w’ingenzi wa Yehova ususurutsa umutima. Reka noneho dusuzume uburyo butatu Yehova agaragazamo ubutabera.
12 Mbere na mbere, ubutabera bwa Yehova butuma abera abagaragu be indahemuka. Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, yaje gusobanukirwa icyo kintu kigize ubutabera bwa Yehova. Ni uwuhe mwanzuro Dawidi yagezeho ahereye ku bintu byamubayeho, amaze no gutekereza ku nzira z’Imana? Yagize ati “Uwiteka akunda imanza zitabera, ntareka abakunzi be, barindwa iteka ryose” (Zaburi 37:28). Mbega amagambo ahumuriza! Imana yacu ntizigera na rimwe itererana abantu bayibera indahemuka. Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko izakomeza kutuba hafi no kutwitaho mu buryo bwuje urukundo. Ubutabera bwayo ni bwo bubitwemeza!—Imigani 2:7, 8.
13. Amategeko Yehova yahaye Abisirayeli agaragaza ate ko yita ku bantu batishoboye?
13 Icya kabiri, ubutabera bw’Imana butuma yita ku byo abantu bababaye bakeneye. Kuba Yehova yita ku bantu batishoboye bigaragarira mu Mategeko yahaye Abisirayeli. Urugero, Amategeko yateganyaga ko imfubyi n’abapfakazi bitabwaho (Gutegeka 24:17-21). Kubera ko yari azi ko ubuzima bushobora gukomerera bene abo bantu, Yehova ubwe yababereye Umucamanza n’Umurinzi urangwa n’imico ya kibyeyi (Gutegeka 10:17, 18). Yaburiye Abisirayeli ko igihe cyose bari kuzagirira nabi abagore cyangwa abana batagira kirengera bakamutakira, yari kuzumva ugutaka kwabo, maze ‘uburakari bwe bukagurumana,’ nk’uko yabivuze mu Kuva 22:21-23. N’ubwo kurakara atari umwe mu mico y’ingenzi y’Imana, iyo ibonye ibikorwa by’akarengane bikorwa nkana, cyane cyane iyo bikorewe abantu batagira kirengera, irarakara, ariko mu buryo bukiranuka.—Zaburi 103:6.
14. Ni ikihe gihamya gikomeye kigaragaza ko Yehova atarobanura ku butoni?
14 Icya gatatu, mu Gutegeka kwa Kabiri 10:17, Bibiliya itwizeza ko Yehova ari Imana “itita ku cyubahiro cy’umuntu, [ko] idahongerwa.” Mu buryo butandukanye n’uko bimeze ku bantu benshi bafite ububasha, Yehova we ntahumwa amaso n’ubutunzi cyangwa igihagararo. Ntagira urwikekwe kandi ntarobanura ku butoni. Dore igihamya gikomeye kigaragaza ko atarobanura ku butoni: kubarirwa mu mubare w’abamusenga bahishiwe ubuzima bw’iteka mu gihe kizaza, ntibihabwa gusa itsinda ry’abantu bake yitoranyirije. Ahubwo, mu Byakozwe n’Intumwa 10:34, 35 havuga ko “Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.” Ibyo byiringiro yabihaye abantu bose aho bava bakagera, ititaye ku rwego rw’ubukungu barimo, ibara ry’uruhu rwabo cyangwa igihugu batuyemo. Mbese ubwo si bwo butabera nyabwo? Koko rero, gusobanukirwa neza ubutabera bwa Yehova bituma twifuza cyane kumwegera!
‘Mbega uburyo ubwenge bw’Imana butagira akagero!’
15. Ubwenge ni iki, kandi se Yehova abugaragaza ate?
15 Intumwa Pawulo yiyamiriye avuga amagambo yanditse mu Baroma 11:33, agira ati ‘mbega uburyo ubwenge bw’Imana butagira akagero!’ Kandi koko iyo dutekereje ku bintu bitandukanye bigaragaza ubwenge buhambaye bwa Yehova, nta kindi dukora uretse kurushaho kumutinya. Ariko se, wasobanura ute uwo muco we? Ubwenge budufasha gukoreshereza hamwe ubumenyi, ubushishozi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu, tukabibyaza icyo dushaka kugeraho. Kubera ko Yehova afite ubumenyi bwinshi n’ubushobozi buhambaye bwo kwiyumvisha ibintu, buri gihe afata imyanzuro myiza yose ishoboka, akayisohoza akora ibikorwa byiza byose umuntu yatekereza.
16, 17. Ibintu Yehova yaremye bigaragaza bite ko afite ubwenge butagira akagero? Tanga urugero.
16 Ni ibihe bintu bimwe na bimwe bigaragaza ubwenge bwa Yehova butagira akagero? Muri Zaburi ya 104:24 hagira hati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, isi yuzuye ubutunzi bwawe.” Koko rero, uko tugenda tumenya byinshi ku bintu Yehova yaremye, ni na ko tugenda turushaho gutangazwa n’ubwenge bwe. Ndetse rwose abahanga mu bya siyansi bigiye byinshi ku byo Yehova yaremye. Yewe, hari ndetse n’ishami ry’ikoranabuhanga bita biomimétique, rigerageza kwigana imiterere kamere y’ibyaremwe.
17 Urugero, ushobora kuba utangazwa cyane n’ubwiza bw’inzu y’igitagangurirwa. Imiterere yayo iratangaje cyane. Tumwe mu tudodo ubona ko tworohereye cyane tuba dukomeye kuruta icyuma binganya umubyimba, dukomeye kuruta ubudodo bakoramo amakoti adatoborwa n’isasu. Ibyo mu by’ukuri se bigaragaza iki? Tekereza uramutse waguye inzu y’igitagangurirwa ukayinganya n’urushundura barobesha amafi. Iyo nzu y’igitagangurirwa yaba ikomeye cyane ku buryo ishobora gutangira indege yagejeje ku muvuduko wayo uhanitse! Koko rero, Yehova yaremye ibyo bintu byose mu buryo burangwa n’ “ubwenge.”
18. Kuki twemeza ko kuba Yehova yarakoresheje abantu mu kwandika Ijambo rye Bibiliya bigaragaza ko afite ubwenge bwinshi?
18 Igihamya gikomeye kurusha ibindi byose kigaragaza ko Yehova afite ubwenge bwinshi kiboneka mu Ijambo rye Bibiliya. Inama zirangwa n’ubwenge tuyisangamo zitwereka uburyo bwiza bwo kubaho buruta ubundi bwose (Yesaya 48:17). Icyakora, n’uburyo Bibiliya yanditse na bwo bugaragaza ko Yehova afite ubwenge butagereranywa. Mu buhe buryo? Ubwenge ni bwo bwatumye Yehova akoresha abantu mu kwandika Ijambo rye. Ese iyo Yehova aza gukoresha abamarayika mu kwandika Ijambo rye ryahumetswe, aho ryari kuba rishishikaje nk’uko bimeze ubu? Nta gushidikanya ko abamarayika bari kugaragaza Yehova bakurikije uburyo bwabo buhanitse babonamo ibintu, kandi bakavuga ukuntu bo bamugandukira. Ariko se mu by’ukuri, twari kubasha koko gusobanukirwa imitekerereze y’ibiremwa by’umwuka bitunganye, bifite ubumenyi, ubuhanga n’imbaraga biruta kure cyane ibyacu?—Abaheburayo 2:6, 7.
19. Ni uruhe rugero rugaragaza ko kuba Imana yarakoresheje abantu mu kwandika Bibiliya bituma iba igitabo gisusurutsa kandi gishishikaje cyane?
19 Kuba Imana yarakoresheje abantu mu kwandika Bibiliya byatumye iba igitabo gisusurutsa kandi gishishikaje cyane. Abanditsi bacyo bagiraga ibyiyumvo nk’ibyacu. Kubera ko na bo bari abantu badatunganye, nta gushidikanya ko na bo bahuraga n’ibigeragezo n’imihangayiko nkatwe twese. Hari ibyo banditse bivugaho ubwabo, ibyiyumvo bagiraga n’ingorane bahanganye na zo (2 Abakorinto 12:7-10). Ubwo rero, banditse amagambo abamarayika batashoboraga kuvuga. Reka turebe nk’amagambo ya Dawidi yanditswe muri Zaburi ya 51. Amagambo ayibimburira avuga ko Dawidi yayanditse amaze gukora icyaha. Dawidi yagaragaje agahinda kenshi yari afite, yinginga Imana ayisaba imbabazi, ntiyagira icyo ayikinga. Ku murongo wa 4 n’uwa 5, agira ati “unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye, unyeze unkureho ibyaha byanjye. Kuko nzi ibicumuro byanjye, ibyaha byanjye biri imbere yanjye iteka.” Ku murongo wa 7, ho agira ati “dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye.” Naho ku murongo wa 19, ho agira ati “ibitambo Imana ishima ni umutima umenetse, umutima umenetse ushenjaguwe, Mana, ntuzawusuzugura.” Mbese waba wiyumvisha agahinda uwo mwanditsi yari afite? Ni nde wundi washoboraga kugaragaza ibyiyumvo nk’ibyo, utari umuntu udatunganye nkatwe?
20, 21. (a) Kuki dushobora kuvuga ko ibikubiye muri Bibiliya ari ubwenge bwa Yehova n’ubwo tuzi ko yanditswe n’abantu? (b) Ni iki tuzasuzuma mu gice gikurikira?
20 Kuba Yehova yarakoresheje abantu badatunganye, byatumye aduha neza neza icyo twari dukeneye, ari cyo inyandiko ‘yahumetswe n’Imana’ ariko ikubiyemo amagambo akwiranye n’abantu (2 Timoteyo 3:16). Koko rero, abo banditsi bari bayobowe n’umwuka wera. Ni yo mpamvu ibyo banditse ari ubwenge bwa Yehova, si ubwabo bwite. Ubwo bwenge ni ubwo kwizerwa mu buryo bwuzuye rwose. Buruta kure cyane ubwenge bwacu, ku buryo Imana idutera inkunga yuje urukundo igira iti “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe. Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo” (Imigani 3:5, 6). Iyo twumviye iyo nama irangwa n’ubwenge, turushaho kwegera Imana yacu ifite ubwenge butagira akagero.
21 Icyakora, urukundo ni wo muco ushishikaje kurusha indi yose mu mico ya Yehova. Igice gikurikira gisuzuma ukuntu Yehova yagiye agaragaza urukundo.
Mbese uribuka?
• Ni izihe ntambwe Yehova yateye zituma dushobora kugirana na we imishyikirano ya bugufi?
• Ni izihe ngero zimwe na zimwe zigaragaza ko Yehova akoresha imbaraga ze mu kurema no kurinda?
• Ni ubuhe buryo Yehova agaragazamo ubutabera bwe?
• Ibintu Yehova yaremye hamwe na Bibiliya bigaragaza bite ko afite ubwenge bwinshi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 10]
Nk’uko umwungeri aterurira umwana w’intama mu gituza cye, ni ko na Yehova yita ku ntama ze mu buryo bwuje urukundo
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Uburyo Bibiliya yanditse bugaragaza ko Yehova afite ubwenge bwinshi cyane