ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w11 15/2 pp. 6-10
  • Uruhare rw’umwuka wera mu gihe cy’irema

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uruhare rw’umwuka wera mu gihe cy’irema
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igitangaza cy’irema
  • Imbaraga z’Imana zitagira imipaka
  • Umwuka wera n’isi
  • Umwuka wera n’ibinyabuzima
  • Ikiremwa kiruta ibindi byose byo ku isi
  • Tumenye uruhare rw’umwuka wera
  • Umwuka wera no kwizera Imana
  • Umwuka wera ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Kuki tugomba kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Imbaraga zo kurema z’‘uwaremye ijuru n’isi
    Egera Yehova
  • Ibintu utari uzi ku byerekeye irema
    Nimukanguke!—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
w11 15/2 pp. 6-10

Uruhare rw’umwuka wera mu gihe cy’irema

“Ijuru ryaremwe binyuze ku ijambo rya Yehova, ingabo zaryo zose zaremwe binyuze ku mwuka wo mu kanwa ke.”​—ZAB 33:6.

1, 2. (a) Uko igihe cyagiye gihita, ni mu buhe buryo abantu bagiye barushaho gusobanukirwa iby’isanzure ry’ikirere n’isi? (b) Ni ikihe kibazo dukwiriye gushakira igisubizo?

MU MWAKA wa 1905, umuhanga mu bya siyansi uzwi cyane witwa Albert Einstein hamwe n’abandi bahanga mu bya siyansi benshi bemeraga ko isanzure ry’ikirere rigizwe n’urujeje rumwe, ari rwo Nzira Nyamata. Mbega ukuntu batiyumvishaga uburyo isanzure ry’ikirere ari rinini cyane! Muri iki gihe abantu bavuga ko ikirere kirimo injeje zirenga miriyari 100, zimwe muri zo zikaba zirimo inyenyeri zibarirwa muri za miriyari. Uko abantu bagenda bakoresha ibyuma birushijeho kugira ubushobozi bwo kureba kure cyane mu kirere, ni na ko bagenda bavumbura izindi njeje.

2 Uko abahanga mu bya siyansi batari bazi byinshi ku birebana n’ikirere mu mwaka wa 1905, ni na ko batari bazi byinshi ku byerekeye isi. Birumvikana ko abantu babayeho mu kinyejana gishize bari bazi byinshi kurusha abababanjirije. Icyakora, muri iki gihe abantu barushijeho gusobanukirwa ubwiza bw’ibinyabuzima no kuba byararemwe mu buryo buhambaye, ndetse n’ukuntu isi ituma ibyo binyabuzima bikomeza kubaho. Nta gushidikanya kandi ko mu myaka iri imbere tuzarushaho kumenya byinshi ku birebana n’isi ndetse n’isanzure. Ariko, birakwiriye rwose ko twibaza tuti “ubundi se ibyo byose byabayeho bite?” Dushobora kumenya igisubizo cy’icyo kibazo kubera ko Umuremyi yakiduhishuriye mu Byanditswe Byera.

Igitangaza cy’irema

3, 4. Imana yaremye ite ijuru n’isi, kandi se ni mu buhe buryo imirimo yayo iyihesha ikuzo?

3 Amagambo abimburira Bibiliya agaragaza uko ijuru n’isi byabayeho. Agira ati “mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi” (Intang 1:1). Yehova akoresheje umwuka we wera, ni ukuvuga imbaraga ze, yaremye ikirere, isi hamwe n’ibintu byose bibirimo, nta kindi kintu gifatika ahereyeho. Umunyabukorikori akoresha amaboko ye n’ibikoresho bitandukanye kugira ngo akore ibintu, ariko Imana yo yohereza umwuka wayo wera ugakora imirimo yayo itangaje.

4 Ibyanditswe byerekeza mu buryo bw’ikigereranyo ku mwuka w’Imana bivuga ko ari “urutoki” rwayo (Luka 11:20; Mat 12:28). Kandi “imirimo y’amaboko yayo,” ni ukuvuga ibyo Yehova yaremye binyuze ku mwuka we wera, imuhesha ikuzo ryinshi. Umwanditsi wa zaburi Dawidi yararirimbye ati “ijuru ritangaza ikuzo ry’Imana, n’isanzure rikavuga imirimo y’amaboko yayo” (Zab 19:1). Koko rero, ibyaremwe bigaragarira amaso byerekana ko umwuka wera w’Imana ufite imbaraga zitangaje (Rom 1:20). Mu buhe buryo?

Imbaraga z’Imana zitagira imipaka

5. Tanga urugero rugaragaza imbaraga z’umwuka wera wa Yehova mu birebana n’irema.

5 Isanzure ry’ikirere rinini bitagereranywa rigaragaza ko Yehova afite imbaraga n’ububasha bidashira. (Soma muri Yesaya 40:26.) Reka dufate urugero rw’izuba. Izuba ryacu, na ryo rikaba ari inyenyeri, riri ku birometero bisaga miriyoni 150 uturutse ku isi kandi rifite ubushyuhe bugera kuri dogere miriyoni 15. Nubwo izuba ritanga ubushyuhe bwinshi bene ako kageni, riri ku ntera ikwiriye uturutse ku isi kugira ngo ibinyabuzima byose bikomeze kubaho. Birumvikana ko kugira ngo izuba ndetse n’izindi nyenyeri zibarirwa muri za miriyari bishobore kuremwa, byasabye imbaraga nyinshi cyane. Yehova afite imbaraga zari zikenewe kugira ngo ibyo byose bishobore kubaho, kandi rwose afite n’izirenze izo.

6, 7. (a) Kuki dushobora kuvuga ko Imana yakoresheje umwuka wayo wera mu buryo bufite gahunda? (b) Ni iki kigaragaza ko isanzure ry’ikirere ritapfuye kubaho mu buryo bw’impanuka?

6 Dufite ibintu byinshi bigaragaza ko Imana yakoresheje umwuka wayo wera mu buryo bufite gahunda. Reka dufate urugero: tuvuge ko ufite ikarito irimo udutenesi tw’amabara atandukanye. Ufashe iyo karito urayicugusa ku buryo utwo dutenesi twose twivanga, hanyuma twose udusukira hasi icyarimwe. Ese wakwitega ko utwo dutenesi tugwa hasi dukurikije amabara yatwo: utw’ubururu ukwatwo, utw’umuhondo ukwatwo, bityo bityo? Birumvikana ko ibyo bidashoboka. Ibintu bikozwe mu buryo butateguwe neza ntibishobora kuvamo ibintu biri kuri gahunda. Abantu bose bemera ko ibyo ari ukuri.

7 Iyo twubuye amaso tukareba mu kirere cyangwa tukarebesha ibyuma bireba kure cyane mu kirere, tubona iki? Tubona injeje nyinshi ziri kuri gahunda ihambaye, inyenyeri n’imibumbe, byose bigenda kuri gahunda ihamye. Ibyo ntibyari kubaho mu buryo bw’impanuka cyangwa mu buryo butateguwe neza. Ku bw’ibyo, tugomba kwibaza tuti “hakoreshejwe izihe mbaraga kugira ngo habeho isanzure ry’ikirere rifite gahunda ihamye rikurikiza?” Siyansi n’ikoranabuhanga ntibishobora kugaragaza izo mbaraga izo ari zo. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko izo mbaraga ari umwuka wera w’Imana, akaba ari zo mbaraga zikomeye cyane kurusha izindi zose mu ijuru no mu isi. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “ijuru ryaremwe binyuze ku ijambo rya Yehova, ingabo zaryo zose zaremwe binyuze ku mwuka wo mu kanwa ke” (Zab 33:6). Iyo turebesheje amaso yacu mu kirere nijoro, tubona agace gato cyane gusa k’izo ‘ngabo,’ ari zo nyenyeri!

Umwuka wera n’isi

8. Mu by’ukuri, ibintu tuzi ku birebana n’imirimo ya Yehova bingana iki?

8 Ibyo tuzi ku birebana n’ibintu biri ku isi ni bike cyane ugereranyije n’ibyo dukwiriye kumenya. Ku birebana n’ubumenyi dufite ku byo Imana yaremye, umukiranutsi Yobu yaravuze ati “dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo, kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa!” (Yobu 26:14). Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Umwami Salomo wari umuhanga mu kwitegereza ibyo Yehova yaremye, yaravuze ati “ikintu cyose [Imana] yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo. Ndetse yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka, ku buryo batazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo.”—Umubw 3:11; 8:17.

9, 10. Ni izihe mbaraga Imana yakoresheje mu kurema isi, kandi se ni ibihe bintu bimwe na bimwe byabayeho mu minsi itatu ya mbere y’irema?

9 Icyakora, Yehova yahishuye ibintu bya ngombwa ku birebana n’imirimo ye. Urugero, Ibyanditswe bitubwira ko kera cyane mu gihe cy’imyaka itabarika, umwuka w’Imana wakoreraga ku isi. (Soma mu Ntangiriro 1:2.) Icyo gihe nta butaka bwari buriho, nta n’umucyo wariho kandi uko bigaragara nta mwuka mwiza wo guhumeka wari ku isi.

10 Bibiliya ikomeza ivuga ibyo Imana yakoze mu gihe cy’iminsi y’irema ikurikirana. Iyo ntabwo ari iminsi y’amasaha 24, ahubwo ni igihe kirekire cyagiye gikorwamo ibintu bitandukanye. Ku munsi wa mbere w’irema, Yehova yatumye umucyo utangira kuboneka ku isi. Icyo gikorwa cyari kurangirana n’uko izuba n’ukwezi bigaragaye ku isi (Intang 1:3, 14). Ku munsi wa kabiri yatangiye kurema ikirere (Intang 1:6). Icyo gihe noneho isi yari ifite amazi, umucyo n’umwuka ariko nta butaka buyiriho. Mu ntangiriro z’umunsi wa gatatu w’irema, Yehova akoresheje umwuka we wera, yatumye ubutaka butumburuka mu nyanja (Intang 1:9). Hari ibindi bintu bitangaje byari kubaho kuri uwo munsi wa gatatu no mu yindi minsi y’irema yari gukurikiraho.

Umwuka wera n’ibinyabuzima

11. Kuba ibinyabuzima byararemwe mu buryo buhambaye, bikaba bifite gahunda n’ubwiza butangaje, bigaragaza iki?

11 Nanone, umwuka w’Imana watumye habaho ibinyabuzima bifite gahunda ihambaye bikurikiza. Kuva ku munsi wa gatatu kugeza ku wa gatandatu, Imana yaremye ibimera byinshi bitangaje n’inyamaswa, ikoresheje umwuka wayo wera (Intang 1:11, 20-25). Ku bw’ibyo, mu binyabuzima harimo ingero zitabarika z’ibintu bihambaye, bifite gahunda n’ubwiza butangaje, bikaba bigaragaza ko byakoranywe ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru.

12. (a) ADN ifite akahe kamaro? (b) Kuba ADN ikomeza gusohoza umurimo wayo uko bikwiriye bitwigisha iki?

12 Reka dufate urugero rwa ADN (aside iba mu ntima y’ingirabuzima fatizo) igira uruhare mu guhererekanya ibiranga ubwoko ubu n’ubu bw’ibinyabuzima. Ibinyabuzima byo ku isi byose, harimo za mikorobe, ibyatsi, inzovu, ibifi binini ndetse n’abantu, byororoka binyuze kuri ADN. Nubwo ku isi hari ibinyabuzima binyuranye, amategeko agenga ihererekanywa ry’ibintu byinshi bibiranga ntahindagurika kandi atuma hakomeza kubaho itandukaniro mu moko yabyo y’ingenzi uko ibihe biha ibindi. Ku bw’ibyo, nk’uko umugambi wa Yehova Imana wari uri, ibinyabuzima bitandukanye byo ku isi bigize urusobe ruhambaye rw’ubuzima, bikomeza gusohoza inshingano zabyo (Zab 139:16). Iyo gahunda nziza cyane itanga indi gihamya y’uko imirimo y’irema yakozwe n’“urutoki” rw’Imana cyangwa umwuka wera.

Ikiremwa kiruta ibindi byose byo ku isi

13. Imana yaremye ite umuntu?

13 Hashize imyaka itabarika Imana iremye ibintu byinshi cyane bifite ubuzima n’ibitabufite, isi ntiyakomeje ‘kutagira ishusho [no] kubaho ubusa.’ Icyakora Yehova yari atararangiza gukoresha umwuka we mu irema. Yari agiye kurema ikiremwa kiruta ibindi byose byo ku isi. Umunsi wa gatandatu w’irema ugiye kurangira, Imana yaremye umuntu. Yehova yamuremye ate? Yamuremye akoresheje umwuka we wera n’ibintu byo ku isi.—Intang 2:7.

14. Ni ikihe kintu cy’ingenzi gitandukanya abantu n’inyamaswa?

14 Mu Ntangiriro 1:27 hagira hati “Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imurema afite ishusho y’Imana; umugabo n’umugore ni uko yabaremye.” Kuba umuntu yararemwe mu ishusho y’Imana bisobanura ko Yehova yaturemanye ubushobozi bwo kugaragaza urukundo, kwihitiramo ibitunogeye, no kugirana imishyikirano n’Umuremyi wacu. Ku bw’ibyo, ubwonko bwacu butandukanye cyane n’ubw’inyamaswa. Mu buryo bwihariye, Yehova yaremye ubwonko bw’umuntu ku buryo dushobora gukomeza kwiga ibimwerekeyeho n’imirimo ye iteka ryose tubyishimiye.

15. Ni ibihe byiringiro Adamu na Eva bari bafite?

15 Imana imaze kurema Adamu n’umugore we Eva, yabahaye isi n’ibiremwa biyiriho bitangaje kugira ngo babisuzume bitonze kandi babyishimire (Intang 1:28). Yehova yabahaye ibyokurya byinshi cyane na paradizo ngo bayituremo. Bashoboraga kubaho iteka kandi bagakomokwaho n’abantu batunganye babarirwa muri za miriyari babakunda cyane. Ariko kandi, si uko ibintu byaje kugenda.

Tumenye uruhare rw’umwuka wera

16. Nubwo abantu ba mbere bigometse, dufite ibihe byiringiro?

16 Aho kugira ngo Adamu na Eva bashimire Umuremyi wabo bamwumvira, baranzwe n’ubwikunde maze bamwigomekaho. Bakomotsweho n’abantu badatunganye kandi bahura n’imibabaro. Ariko Bibiliya igaragaza ukuntu Imana izavanaho ibibi byose byazanywe n’icyaha cy’ababyeyi bacu ba mbere. Nanone kandi, Ibyanditswe bigaragaza ko Yehova azasohoza umugambi we wa mbere. Isi izahinduka paradizo ituwe n’abantu bishimye kandi bafite amagara mazima, bazabaho iteka (Intang 3:15). Kugira ngo dukomeze kwiringira ibyo bintu bishimishije, dukeneye kubifashwamo n’umwuka wera w’Imana.

17. Ni iyihe mitekerereze tugomba kwirinda?

17 Twagombye gusenga Yehova tumusaba umwuka wera (Luka 11:13). Nitubigenza dutyo, bizatuma turushaho kwemera ko ibyaremwe ari umurimo w’amaboko y’Imana. Muri iki gihe, poropagande zishingiye ku bitekerezo bibi kandi bidafite ishingiro by’abantu bavuga ko Imana itabaho, n’abavuga ko ibintu byose byabayeho biturutse ku bwihindurize, zigenda zirushaho kwiyongera. Ntitwagombye kureka ngo iyo mitekerereze mibi itume tugwa mu rujijo cyangwa ngo idukange. Abakristo bose bagombye kwitegura guhangana n’ibitero nk’ibyo hamwe n’amoshya y’urungano ajyanirana na byo.—Soma mu Bakolosayi 2:8.

18. Iyo dutekereje uko isanzure ry’ikirere n’abantu byabayeho, kuki byaba ari ukutareba kure tuvuze ko bitaremwe n’Umuremyi w’umuhanga?

18 Kugira ngo turusheho kwiringira Bibiliya n’Imana, tugomba gusuzuma ibintu byemeza ko irema ryabayeho tutabogamye. Iyo abantu batekereje uko ikiremwa muntu n’isanzure ry’ikirere byabayeho, abenshi bumva bidahuje n’ubwenge kwemera ko hari izindi mbaraga zabigizemo uruhare uretse izishobora kugaragazwa na siyansi. Icyakora, turamutse dusuzumye ibintu muri ubwo buryo, ntitwaba dusuzumye neza ibimenyetso byose tutagize aho tubogamira. Byongeye kandi, twaba twirengagije ibyaremwe “bitagira ingano” bigaragarira amaso yacu, biri kuri gahunda kandi bifite impamvu biriho (Yobu 9:10; Zab 104:25). Twebwe Abakristo tuzi neza ko imbaraga zakoreshejwe mu irema ari umwuka wera, uwo Yehova yakoresheje abigiranye ubuhanga bwinshi.

Umwuka wera no kwizera Imana

19. Ni iki cyakwemeza buri wese ko Imana iriho kandi ko umwuka wayo ukora?

19 Ntidukeneye kumenya buri kantu kose ku birebana n’irema kugira ngo twizere Imana, tuyikunde kandi tuyubahe cyane. Kimwe n’ubucuti abantu bagirana, kwizera Yehova ntibishingira gusa ku bintu bigaragarira amaso. Nk’uko imishyikirano incuti zigirana igenda irushaho gukomera uko buri wese agenda arushaho kumenya undi, ni na ko ukwizera kwacu kurushaho gukomera uko turushaho kwiga ibihereranye n’Imana. Koko rero, turushaho kwemera ko iriho iyo ishubije amasengesho yacu kandi tukabona ibyiza byo gukurikiza amahame yayo mu mibereho yacu. Turushaho kwegera Yehova iyo twiboneye ibimenyetso bidasiba kwiyongera bigaragaza ko ayobora intambwe zacu, aturinda, aduha imigisha ku bw’imihati dushyiraho mu murimo we, kandi akaduha ibyo dukeneye. Ibyo byose byemeza neza ko Imana iriho kandi ko umwuka wayo wera ukora.

20. (a) Kuki Imana yaremye ijuru, isi n’abantu? (b) Bizagenda bite nidukomeza gukurikiza ubuyobozi bw’umwuka wera w’Imana?

20 Bibiliya ni urugero ruhebuje rugaragaza ko Yehova akoresha imbaraga ze. Abayanditse “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” (2 Pet 1:21). Kwiga Ibyanditswe tubyitondeye bishobora gutuma turushaho kwizera ko Imana ari yo yaremye ibintu byose (Ibyah 4:11). Icyatumye Yehova arema ibintu ni uko yashakaga kutugaragariza umuco we mwiza cyane w’urukundo (1 Yoh 4:8). Nimucyo rero dukore ibishoboka byose kugira ngo dufashe abandi kumenya ibihereranye na Data wo mu ijuru udukunda cyane akaba n’Incuti yacu. Natwe nidukomeza kuyoborwa n’umwuka w’Imana, tuzishimira kwiga ibihereranye na yo iteka ryose (Gal 5:16, 25). Nimucyo buri wese muri twe akomeze kwiga ibihereranye na Yehova n’imirimo ye ikomeye, kandi mu mibereho yacu tujye twigana urukundo rutagereranywa yagaragaje igihe yakoreshaga umwuka we wera kugira ngo areme ijuru, isi n’abantu.

Ese wasobanura?

• Ijuru n’isi bitwigisha iki ku birebana no kuba Imana ikoresha umwuka wera?

• Kuba twararemwe mu ishusho y’Imana bitumarira iki?

• Kuki dukeneye gusuzuma ibintu bigaragaza ko habayeho irema?

• Ni mu buhe buryo dushobora kurushaho kugirana imishyikirano na Yehova?

[Ifoto yo ku ipaji ya 7]

Ni iki gahunda igaragara mu isanzure ry’ikirere itwigisha ku birebana n’irema?

[Aho ifoto yavuye]

Inyenyeri: Anglo-Australian Observatory/David Malin Images

[Amafoto yo ku ipaji ya 8]

Kuki ibi bintu byose bifite ADN?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Ese witeguye kuvuganira ukwizera kwawe?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze