“Aha intege” unaniwe
1 Hari igihe twese tujya twumva tunaniwe. Ntitunanirwa bitewe n’akazi gusa cyangwa ikindi kintu, ahubwo dushobora no kunanirwa bitewe n’ibibazo duhangana na byo muri ibi “bihe birushya” (2 Tim 3:1). None se ni gute twe abagaragu ba Yehova tubona imbaraga zo mu buryo bw’umwuka tuba dukeneye kugira ngo tudacogora mu murimo wacu? Tuzibona binyuze mu kwishingikiriza kuri Yehova, we ufite “amaboko n’ububasha” (Yes 40:26). Azi ibyo dukeneye kandi yifuza kudufasha abikuye ku mutima.—1 Pet 5:7.
2 Uburyo Yehova yateganyije: Yehova aduha imbaraga binyuze ku mwuka wera we, izo zikaba ari imbaraga zikomeye yakoresheje arema isi n’ijuru. Iyo tunaniwe, umwuka w’Imana uradufasha ‘ukadusubizamo intege nshya’ (Yes 40:31). Ibaze uti “ni ryari mperuka gusenga mu buryo bwihariye nsaba guhabwa umwuka wera kugira ngo ngire imbaraga zo gusohoza inshingano zanjye za gikristo?”—Luka 11:11-13.
3 Gusoma buri munsi Ijambo ry’Imana ryahumetswe, kuritekerezaho no kwigaburira mu buryo bw’umwuka binyuze mu kwiyigisha buri gihe ibitabo byacu, bizatuma tumera nk’igiti gitoshye “cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma.”—Zab 1:2, 3.
4 Nanone Yehova akoresha bagenzi bacu duhuje ukwizera, bakaba bashobora kutubera “ubufasha bu[du]komeza.” (Kolo 4:10, 11; gereranya na NW.) Iyo turi mu materaniro badukomeza binyuze mu biganiro bitera inkunga tugirana, ibitekerezo hamwe na za disikuru batanga (Ibyak 15:32). Mu buryo bwihariye, abasaza b’itorero baduha ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka kandi bakadutera inkunga zitugarurira ubuyanja.—Yes 32:1, 2.
5 Umurimo wo kubwiriza: Niwumva unaniwe, ntukareke kubwiriza. Mu buryo bunyuranye n’ibindi bikorwa byinshi, kubwiriza buri gihe bitugarurira ubuyanja (Mat 11:28-30). Kubwiriza ubutumwa bwiza bituma dukomeza kwerekeza ibitekerezo byacu ku Bwami bw’Imana kandi tugakomeza kuzirikana igihe cy’iteka n’imigisha ihebuje kiduhishiye.
6 Mbere y’uko iyi si mbi irimbuka, hari ibintu byinshi bigomba gukorwa. Dufite impamvu zo gukomeza gushikama mu murimo wacu, twishingikiriza ku ‘mbaraga Imana itanga’ (1 Pet 4:11). Yehova azadufasha kurangiza umurimo wacu, kuko “aha intege” unaniwe.—Yes 40:29.