ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/2 p. 15
  • “Jye sinzigera nkwibagirwa!”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Jye sinzigera nkwibagirwa!”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Ese Imana itwitaho?
    Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • “Impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu”
    Egera Yehova
  • Yehova—Data wa Twese Urangwa n’Impuhwe Zuje Urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • ‘Imana ni urukundo’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/2 p. 15

Egera Imana

“Jye sinzigera nkwibagirwa!”

ESE koko Yehova yita ku bagaragu be? Niba se abitaho, abikora mu rugero rungana iki? Ijambo ry’Imana ni ryo ryonyine rishobora kuduha ibisubizo by’ibyo bibazo. Muri Bibiliya, Yehova adusobanurira neza uko yiyumva. Suzuma amagambo yo muri Yesaya 49:15.

Kugira ngo Yehova adufashe kumva ukuntu yita ku bwoko bwe mu buryo bwihariye, yakoresheje urugero rwiza cyane rukora ku mutima, rwanditswe n’umuhanuzi Yesaya. Yatangiye abaza ikibazo gikangura ibitekerezo, kigira kiti “mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntagirire impuhwe umwana yibyariye?” Ugisoma ayo magambo, uhita wumva igisubizo cy’ikibazo Yehova yabajije cyigaragaza. Ese koko umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Uwo mwana aba amukeneye amanywa n’ijoro, kandi iyo akeneye kwitabwaho arabigaragaza. Icyakora ikibazo Yehova yabajije gifite ibindi cyumvikanisha.

Kuki umubyeyi yonsa umwana we kandi akita ku kintu cyose akeneye? Ese ni ukugira ngo ahoze uwo mwana urira? Oya rwose. Ni ibisanzwe ko umubyeyi ‘agirira impuhwe umwana yibyariye.’ Inshinga y’igiheburayo yahinduwemo ‘kugira impuhwe’ ishobora gusobanura ‘kugira imbabazi’ (Kuva 33:19; Yesaya 54:10). Nanone ishobora kumvikanisha igitekerezo cyo kugaragariza impuhwe zirangwa n’ubwuzu, umuntu utagira kirengera cyangwa udashobora kwirwanaho. Impuhwe umubyeyi wonsa agirira umwana we, ni nyinshi cyane kuruta uko umuntu yabitekereza.

Ikibabaje ni uko buri mubyeyi wese atari ko agirira impuhwe umwana we ushaka konka. Yehova yavuze ko umubyeyi ‘ashobora kwibagirwa’ umwana we. Muri iyi si, hari abagabo n’abagore benshi b’“abahemu, badakunda ababo” (2 Timoteyo 3:1-5). Hari igihe tujya twumva ababyeyi batita ku bana babo b’impinja, bakabafata nabi cyangwa bakabata. Hari igitabo gitanga ibisobanuro ku magambo yo muri Bibiliya cyanditse ku magambo aboneka muri Yesaya 49:15. Cyaranditse kiti “ababyeyi ntibatunganye kandi hari igihe urukundo bakunda abana babo rupfukiranwa n’ingeso zabo mbi. Ndetse bashobora no kwanga abana babo.”

Nyamara Yehova atwizeza ko ‘atazigera atwibagirwa.’ Ubu noneho dutangiye kumva impamvu Yehova yabajije cya kibazo kiri muri Yesaya 49:15. Aha Yehova yagaragaje ko agira impuhwe kurusha umubyeyi udatunganye. Ntameze nk’ababyeyi badatunganye bashobora kwibagirwa abana babo. Yehova ntazigera na rimwe yibagirwa cyangwa ngo areke kugaragariza abamusenga impuhwe, mu gihe bikenewe. Ibyo bihuje neza neza n’ibyo cya gitabo cyavuze ku magambo ari muri Yesaya 49:15, kigira ati “ubu ni bwo buryo buhebuje bwo kugaragaza urukundo rw’Imana, buruta ubundi bwose dusanga mu Isezerano rya Kera.”

Ese kumenya “impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu” ntibiduhumuriza (Luka 1:78)? Byaba byiza wize uko wakwegera Yehova. Iyo Mana yuje urukundo yahaye abayisenga isezerano rigira riti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”—Abaheburayo 13:5.

Ibice byo muri bibiliya wasoma muri gashyantare:

◼ Yesaya 43–62

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze