ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yehova ahembura imyuka y’abicisha bugufi
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
    • 22. Yehova yahanuye ko bizagendekera bite (a) abihannye? (b) ababi?

      22 Yehova yagaragaje itandukaniro riri hagati y’ibyari kugera ku bantu bihannye n’ibyari kugera ku bakomeza kugendera mu nzira zabo mbi agira ati “ni jye urema ishimwe ry’imirwa [“imbuto y’iminwa,” “NW”] ngo ‘amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku wo hafi, nanjye nzamukiza.’ Ni ko Uwiteka avuga. ‘Ariko abanyabyaha bameze nk’inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n’imivumba. Nta mahoro y’abanyabyaha.’ ”—Yesaya 57:19-21.

  • Yehova ahembura imyuka y’abicisha bugufi
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
    • 24. (a) Ni bande bari kugira amahoro y’Imana, kandi se ingaruka zari kuba izihe? (b) Ni bande batari kugira amahoro, kandi se ni gute byari kubagendekera?

      24 Mbega ukuntu Abayahudi bagomba kuba baratambye imbuto y’iminwa ishimishije igihe basubiraga mu gihugu cyabo baririmba indirimbo zo gusingiza Yehova! Bagomba kuba barishimiye kugira amahoro y’Imana, baba bari “kure” y’u Buyuda bategereje gutaha, cyangwa bari “hafi” igihe bari baramaze kugera mu gihugu cyabo. Ariko se mbega ukuntu ibyo bitandukanye cyane n’imimerere ababi barimo! Abantu babi abo ari bo bose n’aho bari bari hose banze kwemera igihano cya Yehova, nta mahoro na mba bari bafite. Kimwe n’inyanja ihora izikuka, bari mu mivurungano kandi aho gutamba imbuto y’iminwa yabo, bazikuraga “isayo n’imivumba,” ni ukuvuga ibintu byose byanduye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze