Igice cya makumyabiri na kane
Yehova yihesha izina ry’icyubahiro
1, 2. (a) Ni iki gishishikaza buri Mukristo ku giti cye ku bihereranye n’“umunsi w’Imana”? (b) Ni iyihe mpamvu ikomeye cyane izatuma umunsi wa Yehova uza?
ABAKRISTO bamaze imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri ‘bategereje bakanatebutsa umunsi w’Imana’ (2 Petero 3:12; Tito 2:13). Birumvikana ko rwose bategerezanyije uwo munsi amatsiko menshi. Kandi ni mu gihe, kuko kuri uwo munsi ari bwo bazatangira kuvanirwaho akaga kose gaturuka ku kudatungana (Abaroma 8:22). Uzaba ari n’iherezo ry’ibibazo byose bahura na byo muri ibi ‘bihe birushya.’—2 Timoteyo 3:1.
2 Icyakora, n’ubwo umunsi wa Yehova uzatuma abakiranutsi bavanirwaho ibibabangamira byose, uzaba ari n’umunsi ‘abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu’ bazarimbukiraho (2 Abatesalonike 1:7, 8). Ibyo rero kubitekereza bituma umuntu yibaza byinshi. Ubwo se koko Imana izarimbura ababi kugira ngo gusa ikize ubwoko bwayo imibabaro buhura na yo? Igice cya 63 cy’igitabo cya Yesaya kigaragaza ko hari indi mpamvu ikomeye cyane kuruta iyo, ari yo yo kwezwa kw’izina ry’Imana.
Urugendo rw’umusirikare wanesheje
3, 4. (a) Ni iyihe mimerere Abayahudi barimo yatumye ubuhanuzi bwo muri Yesaya igice cya 63 bwandikwa? (b) Ni nde Yesaya yabonye agenda ajya i Yerusalemu, kandi se zimwe mu ntiti mu bya Bibiliya zivuga ko uwo muntu ari nde?
3 Muri Yesaya igice cya 62 handitse ibihereranye no kubohorwa kw’Abayahudi bava i Babuloni mu bunyage n’ukuntu basubiye mu gihugu cyabo. Ibyo bituma duhita twibaza tuti “ese Abayahudi bari barasigaye bari gutinya ko igihugu cyabo cyashoboraga kuzongera gusakizwa n’andi mahanga y’abanzi babo?” Ibyo Yesaya yeretswe byabamaze impungenge. Ubwo buhanuzi butangira bugira buti “uriya ni nde uturutse muri Edomu, agahaguruka i Bosira yambaye imyambaro y’imihemba, yambaye imyenda y’icyubahiro agendana imbaraga zihebuje?”—Yesaya 63:1a.
4 Yesaya yabonye umusirikare w’umunyambaraga kandi wagendaga anesha agana i Yerusalemu. Imyambaro ye y’akataraboneka igaragaza ko ari umusirikare ukomeye. Yari aturutse mu mujyi ukomeye cyane wa Edomu witwa Bosira, ibyo bikaba bigaragaza ko yari amaze kunesha bidasubirwaho icyo gihugu cy’abanzi. Uwo musirikare yaba ari nde? Hari intiti mu bya Bibiliya zivuga ko ari Yesu Kristo. Abandi bo bavuga ko ari umugaba w’ingabo w’Umuyahudi witwaga Yuda Makabe. Icyakora, uwo musirikare yivuze uwo ari we igihe yasubizaga cya kibazo avuga ati “ni jye uvugisha gukiranuka, nyir’imbaraga zo gukiza.”—Yesaya 63:1b.
5. Umusirikare Yesaya yabonye ni nde, kandi se kuki ushubije utyo?
5 Nta wakwirirwa ashidikanya ko uwo musirikare ari Yehova Imana ubwe. Hari ahandi hantu muri Bibiliya avugwaho ko afite “imbaraga nyinshi” kandi ko ‘avuga ibyo gukiranuka’ (Yesaya 40:26; 45:19, 23). Imyambaro myiza cyane y’uwo musirikare itwibutsa amagambo umwanditsi wa zaburi yavuze agira ati “Uwiteka Mana yanjye urakomeye cyane, wambaye icyubahiro no gukomera” (Zaburi 104:1). N’ubwo Yehova ari Imana y’urukundo, Bibiliya igaragaza ko iyo bibaye ngombwa yambarira urugamba.—Yesaya 34:2; 1 Yohana 4:16.
6. Kuki Yehova yari avuye ku rugamba muri Edomu?
6 Ariko se, kuki Yehova yari avuye ku rugamba muri Edomu? Abanyedomu bari bafitiye inzika ubwoko bw’Imana bw’isezerano kuva mu gihe cy’umusekuruza wabo Esawu; bari abanzi babwo kuva na kera (Itangiriro 25:24-34; Kubara 20:14-21). Urwango rwinshi Edomu yari ifitiye u Buyuda rwaje kugaragara cyane igihe Yerusalemu yasakizwaga, Abanyedomu bagatiza umurindi abasirikare b’Abanyababuloni (Zaburi 137:7). Yehova yabonaga ko ari we ubwe biyenzagaho. Ni yo mpamvu yiyemeje gukura inkota ye akihorera kuri Edomu!—Yesaya 34:5-15; Yeremiya 49:7-22.
7. (a) Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwavugaga akaga kari kuzagera kuri Edomu bwasohoye ku ncuro ya mbere? (b) Edomu ishushanya iki?
7 Ku bw’ibyo rero, ibyo Yesaya yeretswe byari gutera inkunga cyane Abayahudi bari gusubira i Yerusalemu. Byari kubizeza ko bazaba mu gihugu cyabo gishya bafite umutekano. Koko rero, mu gihe cy’umuhanuzi Malaki, Imana yahinduye ‘imisozi ya [Edomu] amatongo, gakondo ye ayiha imbwebwe zo mu kidaturwa’ (Malaki 1:3). Ibyo se byaba bisobanura ko ubuhanuzi bwa Yesaya bwarangije gusohora mu gihe cya Malaki? Nta bwo ari byo, bitewe n’uko n’ubwo Edomu yari amatongo, yiyemeje gusana uturere twaho twari twarasenyutse, kandi Malaki akaba yarakomeje yita Edomu “igihugu cyo gukiranirwa” n’“ubwoko Uwiteka ahora arakarira iteka ryose”a (Malaki 1:4, 5). Mu buryo bw’ubuhanuzi ariko, Edomu ntiyerekezaga gusa ku bakomotse kuri Esawu. Ishushanya amahanga yose agaragaza ko yanga abasenga Yehova. Ku birebana n’ibyo, ibihugu byiganjemo amadini yiyita aya gikristo ni byo byakunze kuza ku isonga. Iyo Edomu yo muri iki gihe se bizayigendekera bite?
Urwengero rwa vino
8, 9. (a) Umusirikare Yesaya yabonye yakoraga uwuhe murimo? (b) Ni ryari kandi ni gute umuvure wo mu buryo bw’ikigereranyo wari kwengerwamo?
8 Yesaya yabajije wa musirikare wari uvuye ku rugamba ati “ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n’iy’uwengesheje ibirenge mu muvure wengerwamo vino?” Yehova yaramushubije ati “niyengesheje umuvure jyenyine, mu bantu bo mu mahanga yose nta n’umwe twari kumwe. Ni ukuri nabengesheje ibirenge ndakaye, mbavungisha umujinya wanjye maze amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana.”—Yesaya 63:2, 3.
9 Ayo magambo y’ikigereranyo avuga ibihereranye n’imivu y’amaraso. Tekereza ko ndetse n’imyenda myiza cyane ya Yehova yari yahindanye, nk’imyenda y’umuntu wengesheje imizabibu ibirenge! Umuvure ugereranya neza neza umutego abanzi ba Yehova Imana bari kwisangamo igihe yari kuba aje kubarimbura. Ni ryari uwo muvure w’ikigereranyo wari kwengerwamo? Ubuhanuzi bwa Yoweli n’ubw’intumwa Yohana na bwo bwavuze kuri uwo muvure w’ikigereranyo. Umuvure uvugwa muri ubwo buhanuzi wari kwengerwamo igihe Yehova yari guhonyora abanzi be kuri Harimagedoni, akabarimbura (Yoweli 4:13; Ibyahishuwe 14:18-20; 16:16). Umuvure uvugwa mu buhanuzi bwa Yesaya na wo werekeza kuri icyo gihe.
10. Kuki Yehova yavuze ko ari we wiyengesheje mu muvure?
10 Ariko se, kuki Yehova yavuze ko ari we ubwe wiyengesheje muri uwo muvure nta muntu n’umwe wo mu mahanga bari kumwe? None se, ko Yesu Kristo ari we uhagarariye Imana, si we uzarangaza imbere abandi mu gihe cyo kwengera muri uwo muvure (Ibyahishuwe 19:11-16)? Ibyo ni ukuri, ariko Yehova hano yavuze abantu ntiyavuze ibiremwa by’umwuka. Yavugaga ko ari nta muntu n’umwe ushobora gukora igikorwa kitoroshye cyo kuvana ku isi abambari ba Satani (Yesaya 59:15, 16). Imana Ishoborabyose ni yo izabahonyorana uburakari bwayo, kugeza ubwo bahindutse ubushingwe.
11. (a) Ni iyihe mpamvu yatumye Yehova azana “umunsi wo guhoreramo inzigo”? (b) “Abantu bacunguwe” mu gihe cya kera ni bande, kandi se muri iki gihe bwo ni bande?
11 Yehova yakomeje asobanura impamvu ari we wikoreye uwo murimo agira ati “nari naragambiriye umunsi wo guhoreramo inzigo, none n’umwaka wo gucungura abantu banjye na wo uratashye” (Yesaya 63:4).b Yehova ni we wenyine ufite uburenganzira bwo guhora inzigo abantu bagirira nabi ubwoko bwe (Gutegeka 32:35). Mu bihe bya kera, ‘abantu bacunguwe’ bari Abayahudi bari barakandamijwe n’Abanyababuloni (Yesaya 35:10; 43:1; 48:20). Muri iki gihe, ni abasigaye basizwe (Ibyahishuwe 12:17). Kimwe na bagenzi babo bo mu gihe cya kera, baracunguwe bakurwa mu bubata bwa kidini. Ikindi kandi, kimwe n’abo Bayahudi, abasizwe hamwe n’abagize “izindi ntama” baratotejwe kandi bararwanywa (Yohana 10:16). Ku bw’ibyo rero, ubuhanuzi bwa Yesaya butuma Abakristo bo muri iki gihe biringira badashidikanya ko igihe Imana yagennye nikigera izabarwanirira.
12, 13. (a) Ni mu buhe buryo nta muntu waje gufasha Yehova? (b) Ni mu buhe buryo ukuboko kwa Yehova gutanga agakiza, kandi se ni gute uburakari bwe bumushyigikira?
12 Yehova yakomeje agira ati “nararanganije amaso mbona nta wutabaye, ntangazwa n’uko ari nta wandengeye. Ni cyo cyatumye ukuboko kwanjye kunzanira agakiza, n’uburakari bwanjye ni bwo bwandengeye. Mvungisha amahanga uburakari bwanjye, mbasindisha umujinya wanjye, amaraso yabo nyavushiriza ku isi.”—Yesaya 63:5, 6.
13 Nta muntu n’umwe uzaba wafashije Yehova ku buryo yakwiyitirira ibizakorwa ku munsi we ukomeye wo guhora inzigo. Nta n’ubwo Yehova akeneye ko hagira umuntu umufasha gusohoza ibyo ashaka.c Ukuboko kwe gufite imbaraga zitagereranywa kurahagije (Zaburi 44:4; 98:1; Yeremiya 27:5). Ikindi kandi, uburakari bwe ni bwo bumushyigikira. Mu buhe buryo? Mu buryo bw’uko uburakari bw’Imana atari ibyiyumvo bitagira rutangira ahubwo ari uburakari burangwa no gukiranuka. Kubera ko ibyo Yehova akora byose biba bishingiye ku mahame akiranuka, uburakari bwe buramushyigikira bugatuma ‘avushiriza ku isi amaraso’ y’abanzi be, bakamwara kandi bakaneshwa.—Zaburi 75:9; Yesaya 25:10; 26:5.
Ineza y’Imana
14. Ni ibihe bintu Abayahudi bari bakwiriye kwibutswa Yesaya yababwiye?
14 Mu gihe cya kera, Abayahudi bahise bibagirwa ibyo Yehova yari yarabakoreye. Nk’uko byari bikwiriye rero, Yesaya yabibukije impamvu Yehova yari yarabakoreye ibyo bintu byose. Yesaya yaravuze ati “nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n’ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko yavuze ati ‘ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.’ Nuko ababere Umukiza. Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.”—Yesaya 63:7-9.
15. Ni gute kandi ni ryari Yehova yagaragarije ineza urubyaro rwa Aburahamu rwari mu Misiri?
15 Mbega urugero ruhebuje Yehova yatanze agaragaza ineza cyangwa urukundo rudahemuka (Zaburi 36:8; 62:13)! Yehova yari afitanye na Aburahamu imishyikirano ishingiye ku rukundo (Mika 7:20). Yasezeranyije uwo mukurambere ko amahanga yose yo mu isi yari kuzihesha umugisha binyuriye ku rubyaro rwe (Itangiriro 22:17, 18). Yehova yakomeje iryo sezerano, agaragariza ineza inzu ya Isirayeli. Igikorwa gikomeye kuruta ibindi byose cy’urukundo rudahemuka cyabaye icyo gukura urubyaro rwa Aburahamu mu bubata bwo mu Misiri.—Kuva 14:30.
16. (a) Yehova yatekerezaga iki kuri Isirayeli igihe bagiranaga isezerano? (b) Ni gute Imana ifata ubwoko bwayo?
16 Nyuma yo kuvana Abisirayeli mu Misiri, Yehova yabajyanye ku Musozi Sinayi maze arabasezeranya ati “nimunyumvira by’ukuri, mukitondera isezerano ryanjye muzambera amaronko. . . kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ubwoko bwera” (Kuva 19:5, 6). Ese icyo gihe Yehova yarabashukaga? Oya, kubera ko Yesaya yagaragaje ko Yehova yivugiye ati “ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Hari intiti mu bya Bibiliya yavuze iti “Imana ntiyakoresheje imvugo ngo ‘ni ukuri’ bitewe n’uko ari yo mutegetsi w’ikirenga cyangwa se bitewe n’uko ifite ububasha bwo kumenya ibintu mbere y’igihe. Ahubwo yabivuze bitewe n’uko yakundaga ubwoko bwayo ikabwiringira.” Koko rero, Yehova yagiranye na bo isezerano abikuye ku mutima, ashaka ko rwose abagize ubwoko bwe bagira icyo bageraho. N’ubwo bari bafite amakosa agaragara, yarabiringiye. Mbega ukuntu gusenga Imana yiringira ityo abayisenga ari nta ko bisa! Muri iki gihe, abasaza na bo iyo bagirira icyizere nk’icyo abo bashinzwe kuyobora, bifasha cyane ubwoko bw’Imana burangwa n’ineza.—2 Abatesalonike 3:4; Abaheburayo 6:9, 10.
17. (a) Ni iki Yehova yakoze kigaragaza urukundo yakundaga Abisirayeli? (b) Ni iki dushobora kwiringira muri iki gihe?
17 Ariko rero, umwanditsi wa zaburi yavuze ku Bisirayeli agira ati “bibagirwa Imana umukiza wabo, yakoreye ibikomeye muri Egiputa” (Zaburi 106:21). Kutumvira kwabo no kutagonda ijosi incuro nyinshi byagiye bituma bahura n’akaga (Gutegeka 9:6). Ese Yehova yaba yararetse kubagaragariza ineza? Ashwi da! Yesaya yavuze ko “yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose.” Mbega ukuntu Yehova agira impuhwe! Kimwe n’undi mubyeyi ukunda abana be wese, Imana yababazwaga no kubona abana bayo bababara, ndetse n’iyo babaga bazira ubupfapfa bwabo. Yohereje “marayika umuhora iruhande” ushobora kuba ari Yesu mbere y’uko aza hano ku isi, kugira ngo abajyane mu Gihugu cy’Isezerano nk’uko byari byarahanuwe, bikaba byari n’ikimenyetso kibagaragariza urukundo yabakundaga (Kuva 23:20). Bityo Yehova yateruye iryo shyanga, arariheka “nk’uko umugabo aheka umuhungu we” (Gutegeka 1:31; Zaburi 106:10). Muri iki gihe na bwo dushobora kwiringira rwose ko Yehova azi imibabaro yacu kandi ko atugirira impuhwe mu gihe duhanganye n’ibibazo bitoroshye. Dushobora rwose ‘kumwikoreza amaganya yacu yose kuko yita kuri twe.’—1 Petero 5:7.
Imana ihinduka umwanzi
18. Kuki Yehova yahindutse umwanzi w’ubwoko bwe?
18 Ariko rero, kuba Imana igira neza ntitwagombye kubigira urwitwazo rwo gukora ibyaha. Yesaya yakomeje avuga ati ‘ariko baragoma bababaza umwuka we wera, bituma ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo’ (Yesaya 63:10). Yehova yatanze umuburo w’uko n’ubwo ari Imana y’imbabazi kandi igira impuhwe, ‘adatsindishiriza na hato abo gutsindwa’ (Kuva 34:6, 7). Abisirayeli bakoze ibintu byagombaga gutuma bahanwa kuko bakundaga kwigomeka. Mose yarabibukije ati “ujye wibuka ntukibagirwe uko warakazaga Uwiteka Imana yawe uri mu butayu, uhereye igihe mwaviriye mu gihugu cya Egiputa ukageza aho mwaziye aha, mugomera Uwiteka” (Gutegeka 9:7). Kubera ko banze kwemera ko umwuka w’Imana ubayobora mu bikorwa byabo, barawubabaje cyangwa bawuteye agahinda (Abefeso 4:30). Bahatiye Yehova kuba umwanzi wabo.—Abalewi 26:17; Gutegeka 28:63.
19, 20. Ni ibihe bintu Abayahudi bibutse, kandi se kuki?
19 Mu gihe bari bahanganye n’imibabaro, Abayahudi bamwe na bamwe batekereje ku bya kera. Yesaya yaravuze ati ‘yibuka ibya kera, yibuka Mose n’abantu be ati “Uwabazamuranye n’abungeri b’intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo umwuka we wera ari he? Ni nde watumye ukuboko kwe kw’icyubahiro kugenda iruhande rw’iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho, akabanyuza imuhengeri nk’amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare? Nk’uko inka zinyura mu gikombe, ni ko umwuka w’Uwiteka wabaruhuraga.”’—Yesaya 63:11-14a.d
20 Koko rero, igihe Abayahudi bagerwagaho n’ingaruka zo kutumvira kwabo bifuje cyane imimerere barimo igihe Yehova yari Umukiza wabo aho kuba umwanzi wabo. Bibutse ukuntu “abungeri” babo, Mose na Aroni babambukije Inyanja Itukura (Zaburi 77:21; Yesaya 51:10). Bibutse igihe aho kubabaza umwuka w’Imana bayoborwaga na wo binyuriye ku buyobozi bwa Mose n’ubw’abandi bakuru bari barashyizweho n’umwuka (Kubara 11:16, 17). Bibutse kandi ukuntu binyuriye kuri Mose Yehova yabakirishije ‘ukuboko [kwe] kw’icyubahiro’ kw’imbaraga! Hashize igihe gito nyuma yaho, Yehova yabanyujije mu butayu bunini buteye ubwoba abajyana mu gihugu gitemba amata n’ubuki, ahantu rwose ho kuruhukira (Gutegeka 1:19; Yosuwa 5:6; 22:4). Noneho ariko, Abisirayeli bari mu kaga bazira ko batari bagifitanye imishyikirano myiza n’Imana!
‘Izina ry’icyubahiro yihesheje’
21. (a) Ni ikihe gikundiro gikomeye Abisirayeli bashoboraga kugira ku birebana n’izina ry’Imana? (b) Ni iyihe mpamvu y’ibanze yatumye Imana ibohora urubyaro rwa Aburahamu ikarukura mu Misiri?
21 Ibintu Abisirayeli bari baratakaje nta ho byari bihuriye n’igikundiro bari baritesheje cyo kugira uruhare mu guhesha ikuzo izina ry’Imana. Mose yasezeranyije Abisirayeli ati “Uwiteka azagukomereza kumubera ubwoko bwera nk’uko yakurahiye, niwitondera amategeko y’Uwiteka Imana yawe, ukagenda mu nzira ikuyoboye. Amahanga yo mu isi yose azabona yuko witiriwe izina ry’Uwiteka, agutinye” (Gutegeka 28:9, 10). Igihe Yehova yatabaraga abagize urubyaro rwa Aburahamu abakura mu bubata bwa Egiputa, ntiyabikoreye gusa kugira ngo abakize imibabaro barimo cyangwa ngo barusheho kumererwa neza. Hari ikindi kintu gifite agaciro kurushaho cyabimuteye, ni ukuvuga izina rye. Ni koko, yashakaga ko izina rye ‘ryamamara mu isi yose’ (Kuva 9:15, 16). Ikindi kandi, ubwo Imana yababariraga Isirayeli mu butayu nyuma y’uko yigomeka, ntibyatewe gusa n’impuhwe yari iyifitiye. Yehova yarivugiye ati “nagiriye izina ryanjye, kugira ngo ridasuzugurwa imbere y’abanyamahanga.”—Ezekiyeli 20:8-10.
22. (a) Mu gihe kiri imbere, kuki Imana izongera ikarwanirira ubwoko bwayo? (b) Ni mu buhe buryo urukundo dukunda izina ry’Imana rugira ingaruka ku byo dukora?
22 Mbega ukuntu Yesaya yashoje ubuhanuzi bwe avuga amagambo akomeye! Yaravuze ati “uko ni ko wayoboye abantu bawe, kugira ngo wiheshe izina ry’icyubahiro” (Yesaya 63:14b). Ibyo bituma dusobanukirwa impamvu Yehova arwanirira ubwoko bwe n’imbaraga nyinshi. Ni ukugira ngo yiheshe izina ry’icyubahiro. Ku bw’ibyo, ubuhanuzi bwa Yesaya bwibutsa rwose ko kwitirirwa izina rya Yehova ari igikundiro kitagereranywa ariko akaba ari n’inshingano itoroshye. Abakristo b’ukuri bo muri iki gihe bakunda izina rya Yehova kurusha uko bakunda ubuzima bwabo (Yesaya 56:6; Abaheburayo 6:10). Ntibifuza na gato gukora ikintu gishobora gutukisha iryo zina ryera. Bitabira urukundo rw’Imana rudahemuka bakomeza kuyibaho indahemuka. Ikindi kandi kubera ko bakunda izina ry’icyubahiro rya Yehova, bifuza cyane umunsi azahonyorera abanzi be mu muvure w’umujinya we, atari ukubera gusa ko bizagira ibyiza bibazanira ahubwo kubera ko bizatuma izina ry’Imana yabo bakunda rihabwa ikuzo.—Matayo 6:9.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Abategetsi bo mu kinyejana cya mbere bitwaga ba Herodi bari Abanyedomu.
b Imvugo ngo “umwaka wo gucungura abantu banjye” n’“umunsi wo guhoreramo inzigo” zishobora kuba zerekeza ku gihe kimwe. Reba ukuntu muri Yesaya 34:8 hakoreshejwe imvugo zisa n’izo, zombi zikaba zerekeza ku kintu kimwe.
c Yehova yatangajwe n’uko nta muntu n’umwe wamushyigikiye. Kandi koko urebye biratangaje kubona nyuma y’imyaka hafi 2.000 Yesu apfuye, abantu bakomeye muri iyi si bakirwanya Imana!—Zaburi 2:2-12; Yesaya 59:16.
d Kuba iyo mirongo itangizwa n’amagambo ngo “yibuka ibya kera” ntibishatse kuvuga byanze bikunze ko Yehova ari we wabyibutse. Amagambo akurikiraho agaragaza ibyari mu mitima y’ubwoko bw’Imana, ntagaragaza ibyo Yehova yatekerezaga. Bibiliya Ntagatifu yahinduye ayo magambo ngo “nuko bibuka ibyabaye kera.”
[Ifoto yo ku ipaji ya 359]
Yehova yari yiteze byinshi ku bagize ubwoko bwe