ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 112
  • Ijuru ni iki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ijuru ni iki?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ijuru ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ijuru
    Nimukanguke!—2016
  • Ibibazo abantu bibaza ku biremwa byo mu ijuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Ibyahishuwe 21:1—“Ijuru rishya n’isi nshya”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 112
Imirase y’izuba ihinguka mu bicu

Ijuru ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ijambo “ijuru” rikoreshwa mu buryo butatu muri Bibiliya: (1) ikirere; (2) aho ibiremwa by’umwuka biba nanone (3) rigereranya umwanya wo hejuru cyane. Imirongo ikikije uwo usoma ni yo ikwereka icyo ijambo ijuru risobanuro.a

  1. Ikirere: Ijambo ikirere ryerekeza ku isanzure ritwikiriye isi, rihuhwamo umuyaga, aho inyoni zigurukira, aho ibicu bizana imvura n’urubura biba n’aho imirabyo irabiriza (Zaburi 78:26; Imigani 30:19; Yesaya 55:10; Luka 17:24). Nanone risobanura hejuru cyane aho “izuba n’ukwezi n’inyenyeri” biba.—Gutegeka kwa Kabiri 4:19; Intangiriro 1:1.

  2. Aho ibiremwa by’umwuka biba. Nanone ijambo “ijuru” ryerekeza ku ijuru ryo mu buryo bw’umwuka aho ibiremwa by’umwuka biba, rikaba riri hejuru cyane y’ikirere tubonesha amaso (1 Abami 8:27; Yohana 6:38). Muri iryo juru ni ho Yehova n’abamarayika yaremye baba, kuko bose ari “Umwuka” (Yohana 4:24; Matayo 24:36). Hari n’igihe ijuru rivugwa nk’aho ari umuntu, nko mu gihe riba rigereranya abamarayika b’indahemuka, ni ukuvuga “iteraniro ry’abera.”—Zaburi 89:5-7.

    Nanone kandi Bibiliya ikoresha ijambo “ijuru” ishaka kuvuga kimwe mu bice bigize ubuturo bw’imyuka, ni ukuvuga ‘ubuturo’ bwa Yehova cyangwa aho aba (1 Abami 8:43, 49; Abaheburayo 9:24; Ibyahishuwe 13:6). Urugero, Bibiliya yari yaravuze ko Satani n’abadayimoni be bari kwirukanwa mu ijuru, ntibongere kwemererwa kugera aho Yehova aba. Ariko baracyari ibiremwa by’umwuka.—Ibyahishuwe 12:7-9, 12.

  3. Rigereranya umwanya wo hejuru cyane. Hari igihe Ibyanditswe bikoresha ijambo “ijuru” bishaka kuvuga umwanya wo hejuru cyane, kandi akenshi riba ryerekeza ku butegetsi. Uwo mwanya wo hejuru ushobora kubamo:

    • Yehova Imana kuko ari we Mutegetsi w’ikirenga.​—2 Ngoma 32:20; Luka 15:21.

    • Ubwami bw’Imana kuko ari bwo butegetsi buzasimbura ubw’abantu. Bibiliya ivuga ko ubwo Bwami ari “ijuru rishya.”​—Yesaya 65:17; 66:22; 2 Petero 3:13.b

    • Abakristo bari ku isi, ariko bafite ibyiringiro byo kuzaba mu ijuru.​—Abefeso 2:6.

    • Ubutegetsi bw’abantu bwishyira hejuru y’abo buyobora.​—Yesaya 14:12-14; Daniyeli 4:20-22; 2 Petero 3:7.

    • Imyuka mibi itegeka isi.​—Abefeso 6:12; 1 Yohana 5:19.

Ijuru rimeze rite?

Aho ibiremwa by’umwuka biba hakorerwa ibintu byinshi. Ni ho haba ibiremwa by’umwuka bibarirwa muri miriyoni amagana ‘bisohoza ijambo’ rya Yehova.​—Zaburi 103:20, 21; Daniyeli 7:10.

Bibiliya ivuga ko ijuru ari nk’umucyo urabagirana cyane (1 Timoteyo 6:15, 16). Umuhanuzi Ezekiyeli yeretswe ijuru rimeze nk’“umucyo,” mu gihe Daniyeli we yabonye rimeze nk’“umugezi w’umuriro” (Ezekiyeli 1:26-28; Daniyeli 7:9, 10). Mu ijuru ni ahera kandi ni heza cyane.​—Zaburi 96:6; Yesaya 63:15; Ibyahishuwe 4:2, 3.

Muri rusange, iyo Bibiliya isobanura ijuru twumva ari ibintu bitangaje (Ezekiyeli 43:2, 3). N’ubundi kandi, abantu ntibashobora gusobanukirwa ibirebana n’ijuru mu buryo bwuzuye, kuko birenze ubushobozi bwabo.

a Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “ijuru” rikomoka ku ijambo risobanura ikintu ‘gihanitse’ kiri hejuru (Imigani 25:3, Bibiliya Ijambo ry’Imana).—The New Brown, Driver, and Briggs Hebrew and English Lexicon of the Old Testament, ipaji ya 1029.

b Hari igitabo cyavuze ko ijuru rishya rivugwa muri Yesaya 65:17 risobanura “ubutegetsi bushya, cyangwa ubwami bushya.”​—McClintock and Strong’s Cyclopedia, Umubumbe wa IV, ipaji ya 122.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze