Igice cya 18
Imitingito y’isi ku munsi w’Umwami
1, 2. (a) Bigenda bite iyo habayeho umutingito w’isi ukomeye? (b) Yohana avuga ko habaye iki igihe ikimenyetso cya gatandatu cyamenwaga?
WABA warigeze kugerwaho n’umutingito w’isi ukomeye? Ntibishimisha na gato. Igishyitsi gikomeye gishobora gutangirana n’ikiriri gikura umutima no guhinda nk’ukw’inkuba. Mu gihe umuntu yiruka ajya kwihisha, wenda nko munsi y’ameza, umutingito uba wamaze kwiyongera cyane. Hashobora no kubaho igishyitsi gitunguranye gisenyagura ibintu, kigatuma ibikoresho byo mu nzu bimenagurika, ndetse n’amazu akaba yasenyuka. Umutingito ushobora kwangiza ibintu byinshi cyane, kandi incuro nyinshi ukurikirwa n’indi mitingito yonona ibindi bintu, ikarushaho gusubiza ibintu irudubi.
2 Mu gihe tukizirikana ibyo, reka dusuzume ibyo Yohana avuga ko yabonye igihe ikimenyetso cya gatandatu cyamenwaga. Yagize ati “nuko mbona amena ikimenyetso cya gatandatu, habaho igishyitsi cyinshi” (Ibyahishuwe 6:12a). Uwo mutingito ugomba kubera rimwe n’igikorwa cyo kumena ibindi bimenyetso. Mu gihe cy’umunsi w’Umwami, ni ryari uwo mutingito wabayeho, kandi se uwo mutingito ni bwoko ki?—Ibyahishuwe 1:10.
3. (a) Ni ibihe bintu Yesu yahanuye mu buhanuzi buhereranye n’ikimenyetso cyo kuhaba kwe? (b) Ni mu buhe buryo imitingito y’isi isanzwe ifitanye isano n’umutingito w’isi ukomeye w’ikigereranyo uvugwa mu Byahishuwe 6:12?
3 Muri Bibiliya havugwamo imitingito y’isi isanzwe n’iy’ikigereranyo incuro zitari nke. Mu buhanuzi bukomeye bwa Yesu buhereranye n’ikimenyetso cy’ukuhaba kwe ari Umwami wimitswe, yavuze ko hari kuzabaho “ibishyitsi hamwe na hamwe.” Ibyo byari kuzaba bimwe mu bigize “itangiriro ryo kuramukwa.” Kuva mu mwaka wa 1914, mu gihe abaturage b’isi biyongeraga cyane bakagera muri za miriyari, imitingito y’isi yongereye mu buryo bugaragara imibabaro duhura na yo muri iki gihe (Matayo 24:3, 7, 8). Ariko nubwo iyo mitingito isohoza ubuhanuzi bwa Yesu, ni imitingito iyi isanzwe ibarirwa mu mpanuka kamere. Ibanziriza umutingito w’isi ukomeye w’ikigereranyo wavuzwe mu Byahishuwe 6:12. Uwo uzaba ari umutingito wa nyuma wa kirimbuzi uzabanzirizwa n’ibishyitsi byiyungikanya bizatigisa gahunda y’ibintu yashyizweho n’abantu kuri iyi si iyoborwa na Satani, kugeza ku mfatiro zayo.a
Imitingito mu batuye isi
4. (a) Ni ryari ubwoko bwa Yehova bwasobanukiwe mbere y’igihe ko hari ibintu biteye ubwoba byari kubaho mu mwaka wa 1914? (b) Umwaka wa 1914 wari kuranga iherezo ry’ibihe bihe?
4 Kuva mu myaka ya 1870, abagize ubwoko bwa Yehova basobanukiwe mbere y’igihe ko mu mwaka wa 1914 hari gutangira kubaho ibintu biteye ubwoba, kandi ko byari kuranga iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga. Ibyo ni bya ‘bihe birindwi’ (bihwanye n’imyaka 2.520) bitangirana n’igihe ubwami bwabakomokaga kuri Dawidi bwakurwagaho i Yerusalemu, mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, kugeza igihe Yesu yimikiwe muri Yerusalemu yo mu ijuru mu mwaka wa 1914.—Daniyeli 4:24, 25; Luka 21:24.b
5. (a) Ni irihe tangazo ryatanzwe na C. T. Russell ku itariki ya 2 Ukwakira mu mwaka wa 1914? (b) Ni irihe hinduka rikomeye mu bya politiki ririho kuva mu mwaka wa 1914?
5 Ni yo mpamvu mu gitondo cyo ku itariki ya 2 Ukwakira 1914, igihe C. T. Russell yazaga kuri gahunda yo gusenga ya mu gitondo hamwe n’abagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn (New York), yatanze itangazo rishishikaje cyane agira ati “ibihe by’Abanyamahanga byararangiye; abami babo bacyuye igihe cyabo.” Koko rero, ihinduka rikomeye ryabaye ku isi hose ryatangiye mu mwaka wa 1914 ryafashe intera ndende, ku buryo ubutegetsi bwinshi bwa cyami bwari bumaze igihe kirekire cyane buriho, bwazimangatanye. Ihirikwa ry’ubutegetsi bw’abatsari mu gihe cy’imyivumbagatanyo y’Ababolusheviki yo mu mwaka wa 1917, yabaye intandaro y’ubushyamirane bwamaze igihe kirekire hagati y’abari bashyigikiye amatwara ya gipolitiki ashingiye ku bitekerezo bya Karl Marx n’abagendera ku matwara ya gikapitalisiti. Imitingito irangwa n’ihindagurika mu bya politiki iracyakomeza guhungabanya abantu ku isi hose. Muri iki gihe, za leta nyinshi ntizirenza umwaka umwe cyangwa ibiri. Iryo hungabana muri politiki ryagaragajwe n’ibyabaye mu Butaliyani, aho guverinoma yahinduwe incuro 47 mu myaka 42 gusa nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Ariko kandi, iyo mitingito ni intangiriro gusa y’ihungabana rikomeye rizahirika ubutegetsi bw’isi. Ingaruka z’ibyo zizaba izihe? Isi yose izayoborwa n’Ubwami bw’Imana bwonyine.—Yesaya 9:6, 7.
6. (a) Ni mu yahe magambo uwitwa H. G. Wells yavuze iby’igihe gishya turimo kandi cy’ingenzi cyane? (b) Umuhanga mu bya filozofiya n’umunyapolitiki umwe banditse iki ku birebana n’igihe cyatangiye mu mwaka wa 1914?
6 Abahanga mu by’amateka, abahanga mu bya filozofiya n’abanyapolitiki bagaragaje ko umwaka wa 1914 wabaye intangiriro y’igihe gishya kandi cy’ingenzi cyane. Nyuma y’imyaka cumi n’irindwi icyo gihe gitangiye, umuhanga mu by’amateka H. G. Wells yaravuze ati “umuhanuzi yakwishimira guhanura ibintu bishimishije. Ariko inshingano ye ni ukuvuga ibyo abona. Dore ubu arabona isi iri mu maboko y’abasirikare, abakabya mu kurwanira ishyaka ibihugu byabo, n’abanyemari banyunyuza imitsi ya rubanda babashakamo inyungu nyinshi; isi yuzuye urwikekwe n’inzangano, aho udusigisigi tw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu tugenda dukendera mu buryo bwihuse cyane; isi igenda buhumyi igana mu bushyamirane bukaze bushingiye ku matsinda y’abantu, ari na ko yitegura intambara nshyashya.” Mu mwaka wa 1953, umuhanga mu bya filozofiya witwa Bertrand Russell yaranditse ati “uhereye mu mwaka wa 1914, buri wese uzi aho ibibera mu isi byerekeza, akurwa umutima no kubona ibintu bisa naho biri mu rugendo rudashobora gusubizwa inyuma kandi rwateguwe mbere y’igihe rugana mu byago bikomeye kurushaho. . . . Abona ko ikiremwamuntu kimeze nk’igihangange kivugwa mu mugani uteye ubwoba w’Abagiriki, cyatsimbuwe n’imana zarakaye, kikaba kitakigenga imibereho yacyo.” Mu mwaka wa 1980, umunyapolitiki w’Umwongereza witwaga Harold Macmillan yongeye gutekereza ku mahoro yari ariho mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, maze aravuga ati “byose byagendaga birushaho kuba byiza. Nguko uko isi navukiyemo yari imeze. . . . Nuko mu buryo butunguranye kandi butitezwe, mu gitondo kimwe cyo mu mwaka wa 1914, twagize dutya tubona ibintu byose bigeze ku iherezo.”
7-9. (a) Ni irihe hinduka rikomeye ryahungabanyije abantu muri rusange uhereye mu mwaka wa 1914? (b) Ni iki kindi cyari guhungabanya abantu mu gihe cyo kuhaba kwa Yesu?
7 Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yazanye indi nkubi y’ihinduka rikomeye. Uhereye ubwo, intambara nto hamwe n’iterabwoba mpuzamahanga ntibyahwemye guhubanganya isi. Ubwoba butewe n’ibitwaro bya kirimbuzi bishobora koreka imbaga butera abantu benshi kwibaza. Birashimishije kumenya ko igisubizo tutagishakira ku muntu, ahubwo ko gitangwa n’Umuremyi wenyine.—Yeremiya 17:5.
8 Uretse intambara ariko, hari ibindi bintu byahungabanyije umuryango w’abantu kugeza mu mfatiro zawo uhereye mu mwaka wa 1914. Kimwe mu bintu byahungabanyije abantu cyane kurusha ibindi ni icyatewe no kugwa kw’isoko ry’imigabane ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kwabaye ku itariki ya 29 Ukwakira 1929. Ibyo byateje ingorane zikomeye mu by’ubukungu zageze ku bihugu byose by’ibikapitalisiti. Uko kugwa k’ubukungu kwageze ku ntera yo hejuru cyane hagati y’umwaka wa 1932 na 1934, ariko na n’ubu turacyagerwaho n’ingaruka zako. Uhereye mu mwaka wa 1929, isi irwaye mu by’ubukungu yagiye ivurwa hakoreshejwe uburyo bwagereranywa n’igipfuko cyo kuyorohereza uburibwe by’akanya gato gusa. Za leta nyinshi zemera gufata imyenda y’amafaranga zidashobora kwishyura. Ibura ry’ibikomoka kuri peteroli ryabaye mu mwaka wa 1973 no kugwa kw’isoko ry’imigabane mu mwaka wa 1987 byatumye ubukungu burushaho kuzahara. Hagati aho, abantu bagera kuri za miriyoni batunzwe ahanini n’ibicuruzwa bafata ku ideni. Abantu batabarika baba ibitambo by’uburiganya mu by’imari, uburyo bwo gucuruza bwungura bamwe bugahombya abandi, kimwe na za tombora n’indi mikino y’amafaranga irimo uburiganya bufifitse, ibyinshi muri byo bikaba bishyigikirwa na za leta, kandi ari zo zagombye kurinda abaturage bazo. Ndetse n’abavugabutumwa bo mu biyita Abakristo bigishiriza kuri televiziyo, basaba ibihembo bigera kuri za miriyoni z’amadolari!—Gereranya na Yeremiya 5:26-31.
9 Mu gihe cyahise, ibibazo by’ubukungu byatumye Musolini na Hitileri bafata ubutegetsi. Babuloni Ikomeye na yo ntiyazuyaje mu kubashakaho ubutoni, ndetse Vatikani yagiranye amasezerano n’u Butaliyani mu mwaka wa 1929, n’u Budage mu mwaka wa 1933 (Ibyahishuwe 17:5). Nta gushidikanya, igihe cy’umwijima cyakurikiyeho ni kimwe mu bigize isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu bwavugaga ibyo kuhaba kwe, hakubiyemo no kuba ‘amahanga yari kubabara, akumirwa, abantu bakagushwa igihumure n’ubwoba no kwibwira ibyenda kuba mu isi’ (Luka 21:7-9, 25-31).c Bityo rero, imitingito yatangiye guhungabanya abantu mu mwaka wa 1914 yarakomeje, kuko yakurikiwe n’ibindi bishyitsi na byo bikaze.
Yehova ateje igishyitsi
10. (a) Kuki hariho imitingito myinshi ihungabanya abantu? (b) Ni iki Yehova arimo akora, kandi se agamije iki?
10 Iyo mitingito ihungabanya abantu iterwa n’uko umuntu adashobora kwitunganyiriza intambwe ze (Yeremiya 10:23). Byongeye kandi, Satani ya nzoka ya kera “iyobya abari mu isi bose,” akoresha imihati ya nyuma ateza abantu bose ibyago kugira ngo ababuze gusenga Yehova. Ikoranabuhanga ryo muri iki gihe ryatumye isi ihinduka nk’akadugudu, aho inzangano zishingiye ku mwuka wo gukunda igihugu no ku moko zihungabanya umuryango w’abantu kugeza ku mfatiro zawo; aho amahanga yitwa ko yunze ubumwe adashobora kubonera umuti icyo kibazo. Ubu umuntu afite ububasha ku wundi bwo kumugirira nabi kurusha ikindi gihe cyose (Ibyahishuwe 12:9, 12; Umubwiriza 8:9). Ariko kandi, hashize imyaka igera hafi kuri 90 Umutegetsi w’Ikirenga Umwami Yehova, Umuremyi w’ijuru n’isi, ateza igishyitsi mu buryo bwe, yitegura gukemura ibibazo by’isi mu buryo budasubirwaho. Abigenza ate?
11. (a) Ni ukuhe guhungabana kuvugwa muri Hagayi 2:6, 7? (b) Ni mu buhe buryo ubuhanuzi bwa Hagayi busohora?
11 Muri Hagayi 2:6, 7 hagira hati “nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n’isi n’inyanja n’ubutaka, kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Uhereye cyane cyane mu mwaka wa 1919, Yehova yatumye abahamya be batangaza imanza ze ku bantu b’inzego zose bo ku isi. Gahunda y’isi ya Satani yagiye igezwaho uwo muburo utangwa ku isi hose.d Uko uwo muburo ugenda wumvikana cyane kurushaho, ni na ko abantu batinya Imana, ni ukuvuga “ibyifuzwa,” bitandukanya n’amahanga. Ibyo ntibivuga ko bavanwamo n’ibishyitsi ubwabyo biri mu muteguro wa Satani. Ahubwo iyo bamaze gusobanukirwa uko ibintu byifashe, biyemeza ubwabo kwifatanya n’itsinda rya Yohana ryasizwe kugira ngo buzuze ikuzo mu nzu yo gusengeramo Yehova. Babigenza bate? Bakorana umwete umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bwamaze gushyirwaho (Matayo 24:14). Ubwo bwami buzayoborwa na Yesu hamwe n’abigishwa be basizwe, buzakomeza kuba “ubwami butabasha kunyeganyezwa” iteka, ku bw’ikuzo rya Yehova.—Abaheburayo 12:26-29.
12. Niba waratangiye kwitabira umurimo wo kubwiriza uvugwa muri Matayo 24:14, ni iki ugomba gukora mbere y’uko habaho umutingito w’isi ukomeye uvugwa mu Byahishuwe 6:12?
12 Ese waba uri umwe mu batangiye kwitabira uwo murimo wo kubwiriza? Waba se uri mu bantu babarirwa muri za miriyoni bagiye bifatanya mu kwizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu mu myaka ya vuba aha? Niba ari ko biri, komeza kugira amajyambere muri gahunda yawe yo kwiga ukuri kwa Bibiliya (2 Timoteyo 2:15; 3:16, 17). Reka burundu imibereho yanduye y’umuteguro wo ku isi uyoborwa na Satani kandi waciriweho iteka. Injira mu muryango wa gikristo w’isi nshya maze wifatanye mu buryo bwuzuye mu murimo ukorwa na wo mbere yuko ‘umutingito w’isi’ ukaze wa nyuma ujanjagura isi ya Satani yose. Ariko se uwo mutingito w’isi ukomeye ni iki? Reka tubirebe.
Igishyitsi cyinshi!
13. Ni mu buhe buryo cya gishyitsi cyinshi ari ikintu gishya rwose ku bantu?
13 Ni koko, iminsi y’imperuka iruhije turimo yaranzwe n’imitingito y’isi, yaba isanzwe cyangwa iy’ikigereranyo (2 Timoteyo 3:1). Ariko nta n’umwe muri iyo mitingito waba ari wo cya gishyitsi cyinshi cya nyuma Yohana abona igihe ikimenyetso cya gatandatu kimenwa. Igihe cy’ibishyitsi by’ibanze cyararangiye. Ubu noneho haje umutingito w’isi ukomeye utarigeze kubaho mu bantu. Urakomeye cyane ku buryo imihindaganyo n’ibishyitsi biterwa na wo bidashobora gupimwa ku gipimo cya Richter cyangwa ku kindi gipimo icyo ari cyo cyose cyahimbwe n’abantu. Icyo si igishyitsi cyoroheje cyo mu karere runaka, ahubwo ni umutingito wa kirimbuzi utsemba “isi” yose, ni ukuvuga abantu bose b’inkozi z’ibibi.
14. (a) Ni ubuhe buhanuzi buvuga iby’igishyitsi cyinshi n’ingaruka zacyo? (b) Ubuhanuzi bwa Yoweli n’ubwo mu Byahishuwe 6:12, 13 bugomba kuba bwerekeza ku ki?
14 Hari n’abandi bahanuzi ba Yehova bahanuye uwo mutingito w’isi n’ingaruka zawo za kirimbuzi. Urugero, ahagana mu mwaka wa 820 mbere ya Yesu, Yoweli yavuze ibyo kuza k’‘umunsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba,’ kandi anavuga ko ‘izuba ryari guhinduka umwijima, n’ukwezi kugahinduka amaraso.’ Nyuma yaho, yongeyeho aya magambo ngo “dore inteko, inteko nyinshi ziri mu gikombe cyo guciramo imanza, kuko umunsi w’Uwiteka wo guciramo iteka mu gikombe cy’imanza uri hafi. Izuba rirazimye n’ukwezi kurijimye, n’inyenyeri ziretse kumurika. Uwiteka azivuga ari i Siyoni, arangurure ijwi ari i Yerusalemu. Ijuru n’isi bizatigita, ariko Uwiteka azabera ubwoko bwe ubuhungiro, abere Abisirayeli igihome” (Yoweli 3:4; 4:14-16). Uko guhungabana nta kindi kwerekezaho kitari igihe Yehova azasohorezamo imanza ze mu gihe cy’umubabaro ukomeye (Matayo 24:21). Bigomba rero kuba ari na ko bimeze ku nkuru isa n’iyo iri mu Byahishuwe 6:12, 13.—Reba nanone Yeremiya 10:10; Zefaniya 1:14, 15.
15. Ni ikihe gishyitsi gikomeye cyahanuwe n’umuhanuzi Habakuki?
15 Imyaka 200 nyuma ya Yoweli, umuhanuzi Habakuki yasenze Imana ye agira ati “Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, . . . ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira.” Ubwo “burakari” bwari ubuhe? Habakuki akomeza avuga iby’umubabaro ukomeye, agira ati “irahagarara igera urugero rw’isi, iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino. . . . Watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi, uhondaguza amahanga uburakari. Nta kabuza ko nishimana Uwiteka nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye” (Habakuki 3:1, 2, 6, 12, 18). Mbega igishyitsi gikomeye Yehova azateza ku isi hose igihe azahondagura amahanga!
16. (a) Umuhanuzi Ezekiyeli yahanuye ko ari iki kizabaho igihe Satani azagaba igitero cye cya nyuma ku bwoko bw’Imana? (b) Ingaruka z’igishyitsi cyinshi kivugwa mu Byahishuwe 6:12 zizaba izihe?
16 Ezekiyeli na we yahanuye ko igihe Gogi wa Magogi (ni ukuvuga Satani wacishijwe bugufi) azagaba igitero cye cya nyuma ku bwoko bw’Imana, Yehova azateza “igishyitsi gikomeye mu gihugu cya Isirayeli” (Ezekiyeli 38:18, 19). Nubwo wenda hashobora kuzabaho imitingito nyamitingito, ntitwibagirwe ko Ibyahishuwe byerekanwa mu bimenyetso. Ubwo buhanuzi, hamwe n’ubundi bwavuzwe haruguru, ni ubwo gufatwa mu buryo bw’ikigereranyo rwose. Bityo rero, ukumenwa kw’ikimenyetso cya gatandatu gusa n’aho gutangaza indunduro y’ibishyitsi byose bihungabanya iyi gahunda y’ibintu y’isi, ni ukuvuga cya gishyitsi cyinshi kizarimburirwamo abantu bose barwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova Imana.
Igihe cy’umwijima
17. Ni gute cya gishyitsi cyinshi kigira ingaruka ku zuba, ku kwezi no ku nyenyeri?
17 Nk’uko Yohana abigaragaza, cya gishyitsi cyinshi gikurikirwa n’ibintu biteye ubwoba bigera ndetse no mu ijuru. Aravuga ati “izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya, ukwezi kose guhinduka nk’amaraso, inyenyeri zo mu ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi uragarika imbuto zawo zidahishije” (Ibyahishuwe 6:12b, 13). Mbega ibintu bitangaje! Ese ushobora kwiyumvisha umwijima uteye ubwoba wabaho ubwo buhanuzi buramutse busohoye nk’uko buvuzwe uko? Hehe n’urumuri rw’izuba rya ku manywa ruzana ubushyuhe rukanasusurutsa! Hehe n’umucyo mwiza w’ukwezi kwererana nijoro! N’inyenyeri uduhumbagiza ntizakongera kurabagirana mu gisenge cyiza cy’ijuru. Ahubwo habaho umwijima w’icuraburindi urimo ubukonje.
18. Ni mu buhe buryo ‘ijuru ryijimye’ kuri Yerusalemu mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu?
18 Hari ubuhanuzi buvuga iby’umwijima nk’uwo wo mu buryo bw’umwuka wari kugera kuri Isirayeli ya kera. Yeremiya yatanze umuburo ugira uti “igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose. Ni cyo kizatera isi kuboroga, n’ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza” (Yeremiya 4:27, 28). Igihe ubwo buhanuzi bwasohoraga mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, ibintu byarijimye rwose ku bwoko bwa Yehova. Umurwa mukuru wabwo Yerusalemu waguye mu maboko y’Abanyababuloni. Urusengero rwabwo rwarashenywe kandi igihugu cyabwo gihinduka umusaka. Nta mucyo uva mu ijuru bari bafite wo kubahumuriza. Ahubwo, byose byabaye nk’uko Yeremiya yari yarabibwiranye Yehova agahinda ati “watumiramirijeho uburakari bwawe uraduhiga, waratwishe ntiwatubabarira. Wikingiye igicu, kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho” (Amaganya 3:43, 44). Kuri Yerusalemu, ukwijima kw’ijuru kwashushanyaga urupfu no kurimbuka.
19. (a) Yesaya umuhanuzi w’Imana yavuze iby’umwijima wabaye mu ijuru ku birebana na Babuloni ya kera mu yahe magambo? (b) Ni ryari ubuhanuzi bwa Yesaya bwasohoye, kandi se bwasohoye bute?
19 Nyuma yaho, umwijima nk’uwo wo mu ijuru washushanyaga ibyago kuri Babuloni ya kera. Ku birebana n’ibyo, Imana yahumekeye umuhanuzi wayo kugira ngo yandike ati “dore umunsi w’Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo. Inyenyeri zo mu ijuru n’ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako. Nzahana ab’isi mbahora ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi” (Yesaya 13:9-11). Ubwo buhanuzi bwasohoye mu mwaka wa 539 mbere ya Yesu, igihe Babuloni yagwaga mu maboko y’Abamedi n’Abaperesi. Ubwo buhanuzi buvuga mu buryo burambuye iby’umwijima, kwiheba no kubura urumuri urwo ari rwo rwose ruhumuriza byageze kuri Babuloni, igihe yakurwaga burundu ku mwanya wayo w’ubutegetsi bw’isi bw’igihangange bwa mbere.
20. Ni irihe herezo riteye ubwoba rizagera kuri iyi gahunda y’ibintu igihe hazabaho cya gishyitsi cyinshi?
20 Mu buryo nk’ubwo, cya gishyitsi cyinshi nikiza, iyi gahunda y’ibintu y’isi uko yakabaye izamiramizwa n’umwijima w’icuraburindi. Ibitanga umucyo birabagirana bya gahunda y’isi ya Satani ntibizongera gutanga umurase n’umwe w’icyizere. Ndetse n’ubu, abanyapolitiki, cyane cyane abo mu gace k’isi kiganjemo amadini yiyita aya gikristo, bazwiho kuba ari abantu bamunzwe na ruswa, abanyabinyoma kandi biyandarika (Yesaya 28:14-19). Nta wushobora kongera kubagirira icyizere. Urumuri rwabo rukendera ruzazima burundu igihe Yehova azasohoza imanza ze. Bizaba bigaragajwe ko uruhare rwabo mu by’isi, rugereranywa n’ukwezi, ari rwo rutuma amaraso ameneka kandi rukanateza urupfu. Inyenyeri zabo z’isi z’ibyamamare zizazima nka za kibonumwe iyo zigeze ku isi, kandi zizaragarika nk’imbuto z’umutini zihubujwe n’umuyaga mwinshi zitarahisha. Isi yose izatigiswa n’“umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho” (Matayo 24:21). Mbega ukuntu bizaba biteye ubwoba!
“Ijuru” rikuweho
21. Ni iki Yohana abona mu iyerekwa rye ku birebana n’“ijuru” n’“imisozi yose n’ibirwa byose”?
21 Iyerekwa rya Yohana rikomeza rigira riti “ijuru rikurwaho nk’uko bazinga igitabo cy’umuzingo, imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa ahantu habyo” (Ibyahishuwe 6:14). Uko bigaragara, aha ntihavugwa ijuru, imisozi cyangwa ibirwa nyabyo. None se ibyo bishushanya iki?
22. Muri Edomu, ni ubuhe bwoko bw’“ijuru” ‘bwazinzwe nk’igitabo cy’umuzingo’?
22 Hari ubuhanuzi busa n’ubwo buvuga iby’uburakari Yehova afitiye amahanga budufasha gusobanukirwa icyo iryo ‘juru’ rishushanya, bugira buti “ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n’ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro” (Yesaya 34:4). Igihugu cya Edomu cyagombaga kuhababarira mu buryo bwihariye. Mu buhe buryo? Cyashenywe n’Abanyababuloni nyuma gato y’irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu. Nta nkuru n’imwe ivuga ko icyo gihe mu ijuru nyajuru haba harabayeyo ibintu bidasanzwe. Ahubwo, “ijuru” rya Edomu ni ryo ryabayemo ibyago bikomeye.e Abayobozi bayo b’abantu bacishijwe bugufi bavanwa mu mwanya wabo wo mu rwego rwo hejuru ugereranywa n’ijuru (Yesaya 34:5). Ni nk’aho ‘bazinzwe’ maze bagashyirwa iruhande nk’umuzingo ushaje utagikeneye gukoreshwa.
23. Ni irihe ‘juru’ ‘rizakurwaho nk’igitabo cy’umuzingo,’ kandi se ibyo byemezwa n’ayahe magambo ya Petero?
23 Bityo rero, “ijuru” rigomba ‘gukurwaho nk’igitabo cy’umuzingo’ ryerekeza ku butegetsi burwanya Imana butegeka ku isi. Buzakurwaho burundu n’ugendera ku ifarashi y’umweru utaneshwa (Ibyahishuwe 19:11-16, 19-21). Ibyo byemezwa n’amagambo yavuzwe n’intumwa Petero wari utegerezanyije amatsiko ibintu byari kubaho byashushanywaga n’ibyabaye igihe ikimenyetso cya gatandatu kimenwa, agira ati ‘ijuru n’isi bya none, iryo jambo ni ryo na none ryabibikiye umuriro uzatera ku munsi w’amateka, urimbure abatubaha Imana’ (2 Petero 3:7). Ariko se umuntu yasobanukirwa ate aya magambo ngo “imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa ahantu habyo”?
24. (a) Ni ryari mu buhanuzi bwa Bibiliya imisozi n’ibirwa bivugwaho kuba bitigita cyangwa bigahungabana? (b) Ni mu buhe buryo ‘imisozi yatigise’ igihe cyo kugwa kwa Nineve?
24 Ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ko imisozi n’ibirwa bitigita cyangwa bigahungabana iyo habayeho ihinduka rikomeye mu bya politiki. Urugero, igihe umuhanuzi Nahumu yahanuraga iby’imanza Yehova yaciriye Nineve, yaranditse ati “imisozi iratigitira imbere ye n’udusozi turanyeganyega, kandi isi iterurirwa imbere ye” (Nahumu 1:5). Nta nkuru n’imwe ivuga ko imisozi nyamisozi yatengaguritse igihe cyo kugwa kwa Nineve mu mwaka wa 632 mbere ya Yesu. Ahubwo, ubutegetsi bw’isi bw’igihangange mbere bwasaga n’aho butajegajega nk’umusozi, bwahirimye mu buryo butunguranye.—Gereranya na Yeremiya 4:24.
25. Igihe cy’iherezo ryegereje ry’iyi gahunda y’ibintu, ni gute “imisozi yose n’ibirwa byose” bizakurwa ahabyo?
25 Bityo rero, bihuje n’ubwenge rwose kuvuga ko “imisozi yose n’ibirwa byose” byavuzwe igihe ikimenyetso cya gatandatu kimenwa, ari ubutegetsi bwa gipolitiki n’imiteguro y’iyi si igengwa na bwo, ibyo ku bantu benshi bikaba bisa n’aho bidashobora guhungabana. Bizanyeganyezwa bikurwe ahabyo, maze ababyiringiraga bashoberwe kandi bakuke umutima. Nk’uko ubuhanuzi bukomeza bubivuga, ntibizashidikanywa ko umunsi ukomeye w’umujinya wa Yehova n’uw’Umwana we wo guhora, ari na wo mutingito wa nyuma uzatsembaho umuteguro wose wa Satani, uzaba usohoye!
‘Nimutugweho, muduhishe’
26. Ni iki abantu barwanya ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana bazakora bakutse umutima, kandi ni iki bazavugana ubwoba bwinshi?
26 Yohana akomeza agira ati “abami bo mu isi n’abatware bakomeye n’abatware b’ingabo, n’abatunzi n’ab’ububasha n’imbata zose n’ab’umudendezo bose bihisha mu mavumo no mu bitare byo ku misozi, babwira imisozi n’ibitare bati ‘nimutugweho, muduhishe amaso y’Iyicaye kuri iriya ntebe n’umujinya w’Umwana w’Intama, kuko umunsi ukomeye w’umujinya wabo usohoye kandi ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?’”—Ibyahishuwe 6:15-17.
27. Abisirayeli b’abahemu b’i Samariya bateye hejuru bavuga ayahe magambo, kandi ayo magambo yasohoye ate?
27 Igihe Hoseya yatangazaga urubanza Yehova yari yaraciriye Samariya, umurwa mukuru w’ubwami bw’amajyaruguru bwa Isirayeli, yaravuze ati “ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n’ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati ‘nimudutwikire,’ n’iyindi iringaniye bati ‘nimutugwire’” (Hoseya 10:8). Ayo magambo yasohoye ate? Igihe Samariya yagwaga mu maboko y’Abashuri b’abagome mu mwaka wa 740 mbere ya Yesu, nta buhungiro Abisirayeli bari bafite. Ayo magambo ya Hoseya agaragaza ibyiyumvo byari bifitwe n’ubwo bwoko bwari bwigaruriwe, ibyiyumvo byo kwiheba, gukuka umutima no kubura epfo na ruguru. Yaba imisozi nyamisozi yaba n’inzego z’ubutegetsi za Samariya zigereranywa n’imisozi ntibyashoboye kubarinda, nubwo mbere byasaga n’aho bidashobora guhungabana.
28. (a) Ni uwuhe muburo Yesu yahaye abagore b’i Yerusalemu? (b) Ni gute ibivugwa mu muburo wa Yesu byasohoye?
28 Mu buryo nk’ubwo, igihe Yesu yajyanwaga n’abasirikare b’Abaroma aho yari agiye kwicirwa, yabwiye abagore b’i Yerusalemu ati “iminsi izaza ubwo abantu bazavuga bati ‘hahirwa abagore b’ingumba, n’inda zitabyaye n’amabere ataronkeje!’ Icyo gihe bazatangira kubwira imisozi bati ‘nimutugwire!’ Babwire n’udusozi bati ‘nimudutwikire!’” (Luka 23:29, 30). Hari byinshi bivugwa mu mateka bihamya iby’isenywa rya Yerusalemu ryakozwe n’Abaroma mu mwaka wa 70, kandi uko bigaragara amagambo ya Yesu n’aya Hoseya afite ibisobanuro bimwe. Abayahudi basigaye i Yudaya nta buhungiro bari bafite. Aho bagerageje kwihisha hose muri Yerusalemu, ndetse n’igihe bahungiraga mu gihome cy’i Masada cyari cyubatswe mu mpinga y’umusozi, ntibashoboye kurokoka isohozwa ry’urubanza rukaze rwa Yehova.
29. (a) Umunsi w’umujinya wa Yehova nusohora, abashyigikira iyi gahunda y’ibintu bizabagendekera bite? (b) Ni ubuhe buhanuzi bwa Yesu buzasohora igihe Yehova azagaragaza umujinya we?
29 Ukumenwa kw’ikimenyetso cya gatandatu kuragaragaza ko ibintu nk’ibyo bizaba mu gihe cy’umunsi w’umujinya wa Yehova wegereje. Igihe cyo guteza iyi gahunda y’ibintu y’isi igishyitsi bwa nyuma, abayishyigikiye bazashakashaka aho bihisha ariko ntibazahabona. Ntibazaba bagishobora kwiringira ukundi idini ry’ikinyoma, ari ryo Babuloni Ikomeye. Amavumo yo mu misozi nyamisozi cyangwa imisozi y’ikigereranyo, ari yo miteguro ya gipolitiki n’iy’ubucuruzi, ntibizabazanira umutekano mu by’ubukungu cyangwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose. Nta kizabarinda umujinya wa Yehova. Yesu yavuze neza iby’ubwoba bwabo agira ati “ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.”—Matayo 24:30.
30. (a) Ikibazo kigira kiti “ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe” cyumvikanisha iki? (b) Ese hari umuntu n’umwe uzashobora guhagarara adatsinzwe igihe cy’urubanza rwa Yehova?
30 Ni koko, abanga kwemera ubutware bw’ugendera ku ifarashi y’umweru unesha, bazahatirwa kwemera ko bibeshye. Abantu bari mu rubyaro rw’inzoka ku bushake bazarimbuka igihe isi ya Satani izashira (Itangiriro 3:15; 1 Yohana 2:17). Uko ibintu byo ku isi bizaba byifashe icyo gihe bizatuma benshi bibaza bati “ni nde ubasha guhagarara adatsinzwe?” Uko bigaragara, bazabona ko nta muntu n’umwe ushobora guhagarara adatsinzwe imbere ya Yehova kuri uwo munsi w’imanza ze. Ariko bazaba bibeshya, nk’uko igitabo cy’Ibyahishuwe gikomeza kibyerekana.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Akenshi imitingito y’isi ibanzirizwa n’ihindagurika ry’imiterere y’ubutaka. Iyo imbwa zibyumvise ziramoka cyangwa zikagwa nabi, naho izindi nyamaswa zo ku butaka cyangwa mu mazi zikabura amahwemo. Abantu bo bashobora kutagira icyo bumva kugeza igihe umutingito ubereye.—Reba Réveillez-vous! yo ku itariki ya 8 Ukwakira 1982, ku ipaji ya 14.
b Niba ushaka ibisobanuro birambuye, reba ku ipaji ya 22 n’iya 24.
c Mu myaka isaga 35, kuva mu mwaka wa 1895 kugeza mu wa 1931, amagambo ari muri Luka 21:25, 28, 31 yandikwaga ku gifubiko cy’igazeti y’Umunara w’Umurinzi asa nakingirije umunara wagaragaraga inyuma uriho itara rimurika mu kirere cyuzuye imvura y’umugaru hejuru y’inyanja izikuka.
d Urugero, muri kampeni yihariye yakozwe mu mwaka wa 1931, Abahamya ba Yehova ubwabo bagejeje ku bakuru b’amadini, abayobozi ba gipolitiki n’abacuruzi bo ku isi hose kopi zibarirwa mu bihumbi byinshi z’agatabo kari gafite umutwe uvuga ngo “Ubwami ni byo byiringiro by’isi” (mu Cyongereza).
e Ubuhanuzi buboneka muri Yesaya 65:17, 18 buvugwamo “ijuru rishya,” aho ijambo “ijuru” rikoreshwa rityo, bwasohoye ubwa mbere nyuma y’itahuka ry’Abayahudi bava i Babuloni mu bunyage, ubwo mu Gihugu cy’Isezerano hashyirwagaho ubutegetsi bushya bwari buyobowe n’umutware Zerubabeli hamwe n’umutambyi mukuru Yeshuwa.—2 Ibyo ku Ngoma 36:23; Ezira 5:1, 2; Yesaya 44:28.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 105]
1914—Umwaka wari waravuzwe
“Mu mwaka wa 606 mbere ya Yesu ni ho ubwami bw’Imana bwarangiye, ikamba ry’ubwami rikurwaho kandi isi yose igabizwa Abanyamahanga. Igihe cy’imyaka 2520 cyatangiye mu mwaka wa 606 mbere ya Yesu, kizarangira mu mwaka wa 1914.f”—Byavanywe mu gitabo The Three Worlds, cyasohotse mu mwaka wa 1877, ku ipaji ya 83.
“Bibiliya igaragaza mu buryo bwumvikana kandi buhamye ko ‘Ibihe by’Abanyamahanga’ bingana n’igihe cy’imyaka 2520, kuva mu mwaka wa 606 mbere ya Yesu kugeza mu mwaka wa 1914.”—Etudes des Ecritures, ku ipaji ya 76, cyanditswe na C. T. Russell, gisohoka mu mwaka wa 1889 (mu Cyongereza).
Charles Taze Russell n’abandi bigishwa ba Bibiliya bagenzi be, basobanukiwe mbere y’igihe ko umwaka wa 1914 wari kuranga iherezo ry’Ibihe by’Abanyamahanga, cyangwa ibihe byagenwe by’amahanga (Luka 21:24). Nubwo muri ibyo bihe bya mbere batumvaga neza icyo ibyo byajyaga gusobanura, bari bazi ko umwaka wa 1914 wari kuba umwaka w’ingenzi cyane mu mateka y’isi, kandi ibyo byari ukuri. Irebere nawe amagambo akurikira yavuzwe n’ikinyamakuru kimwe:
“Intambara iteye ubwoba imaze kurota mu Burayi isohoza ubuhanuzi butangaje. Hashize imyaka igera kuri 25 ‘Umuryango Mpuzamahanga w’Abigishwa ba Bibiliya,’ bazwi ku izina ry’‘Abanyamuseso b’Ubwami bw’Imyaka Igihumbi,’ batangiye gutangariza isi, binyuze ku babwiriza no mu binyamakuru, ko Umunsi w’Uburakari wahanuwe muri Bibiliya wari gutangira mu mwaka wa 1914. Abavugabutumwa babarirwa mu magana bagiye barangurura bagira bati ‘mwitondere umwaka wa 1914!’”—The World, ikinyamakuru cy’i New York, cyo ku itariki ya 30 Kanama 1914.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
f Abo Bigishwa ba Bibiliya ntibari bagatahura ko hagati y’igihe cya “mbere ya Yesu” na “nyuma ya Yesu” hatarimo umwaka wa zeru, kandi ibyo byaturutse ku Mana. Nyuma yaho, igihe ubushakashatsi bwagaragazaga ko byari ngombwa kugira icyo bahindura ku mwaka wa 606 mbere ya Yesu, ukaba 607 mbere ya Yesu, umwaka wa zeru wakuweho, ku buryo ubuhanuzi buvuga iby’“umwaka wa 1914” bwakomeje kugira agaciro kabwo.—Reba igitabo “La vérité nous affranchira,” ku ipaji ya 220, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, gisohoka mu mwaka wa 1943 (mu Cyongereza).
[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 106]
1914: Ihinduka mu mateka
Igitabo kimwe cyasohotse mu mwaka wa 1987 i Copenhague, ku ipaji yacyo ya 40, havuga ibi bikurikira:
“Icyizere cy’amajyambere cyarangaga ikinyejana cya 19 cyaburiyemo mu mwaka wa 1914. Mu mwaka wabanjirije intambara, Peter Munch, umwanditsi w’amateka n’umunyapolitiki w’Umudanwa yandikanye icyizere ati ‘hari byinshi bigaragaza ko nta ntambara ishobora kuba hagati y’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “N’impungenge zatuma umuntu atekereza ko ishobora kubaho” na zo zizageraho zishire, nk’uko byagiye bigenda uhereye mu mwaka wa 1871.’
“Ariko kandi, mu bitabo yanditse nyuma yaho, yavuze ibinyuranye n’ibyo muri aya magambo ati ‘intambara yatangiye mu mwaka wa 1914, yabaye imbarutso y’ihinduka rikomeye mu mateka y’abantu. Twasohotse mu gihe cyatangaga icyizere mu birebana no gukataza mu majyambere, aho umuntu yashoboraga kwikorera imirimo ye mu mutekano uhagije, maze twinjira mu gihe cy’ibyago, ubwoba bukabije, inzangano no kubura umutekano aho waba uri hose. Uhereye icyo gihe kugeza n’ubu, nta muntu n’umwe wamenya niba umwijima watuguye gitumo muri uwo mwaka uzakomeza kugeza igihe isanzuramuco ryubatswe n’abantu mu myaka ibihumbi rizasenyukira burundu.’”—Politikens Verdenshistorie—Historiens Magt og Mening
[Ifoto yo ku ipaji ya 110]
‘Imisozi yose ikurwa ahantu hayo’
[Ifoto yo ku ipaji ya 112]
Bihishe mu mavumo