ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • “Mujye mwishimira ibyo ndema”
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
    • 29. (a) Ni iki abantu bumvira Imana basubiye mu gihugu cyabo bari kwishimira? (b) Kuki ibiti ari urugero rwiza ku birebana no kuramba? (Reba ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

      29 Yehova yakomeje avuga ku kuntu ibintu byari kuba bimeze igihe igihugu cy’u Buyuda cyari kuba cyongeye guturwa, agira ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo” (Yesaya 65:21, 22). Nyuma yo gusubira mu gihugu cy’u Buyuda bagasanga ari amatongo, ari nta nzu, nta n’uruzabibu biharangwa, abantu bumvira Imana bari kwishimira kuba mu mazu yabo no kurya imbuto z’imizabibu bitereye. Imana yari guhira imirimo yabo kandi bakabaho igihe kirekire, bakamara imyaka nk’ibiti bishimira imbuto z’imirimo yabo.f

      30. Ni iyihe mimerere ishimishije abagaragu ba Yehova barimo muri iki gihe, kandi se ni iki bazishimira mu isi nshya?

      30 Muri iki gihe, hari isohozwa ry’ubwo buhanuzi ryabaye. Mu mwaka wa 1919 abagize ubwoko bwa Yehova bavuye mu bunyage bwo mu buryo bw’umwuka maze batangira gusana “igihugu” cyabo, cyangwa se aho bakorera umurimo wabo kandi bakahasengera Imana. Bashinze amatorero kandi babiba imbuto z’umwuka. Ibyo byagize ingaruka z’uko, no kuri uyu munsi abagize ubwoko bwa Yehova bari muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, kandi bakaba bafite amahoro atangwa n’Imana. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko tuzakomeza kugira ayo mahoro kugeza igihe Paradizo nyayo izazira. Ntidushobora kwiyumvisha ibintu Yehova azakora mu isi nshya binyuriye ku bamusenga bafite imitima ikunze n’ubushake. Mbega ukuntu uzishimira kwiyubakira inzu yawe warangiza ukayibamo! Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana, abantu bose bazaba bafite akazi gashimishije. Mbega ukuntu bizadushimisha kujya buri gihe ‘tunezezwa n’ibyiza’ dukesha imirimo yacu (Umubwiriza 3:13)! Ese tuzabona igihe gihagije cyo kwishimira mu buryo bwuzuye imirimo yose tuzakora? Yego rwose! Ubuzima butagira iherezo bw’abantu b’indahemuka buzaba ari nk’ ‘iminsi ibiti bimara,’ imyaka ibarirwa mu bihumbi ndetse inarengaho!

  • “Mujye mwishimira ibyo ndema”
    Ubuhanuzi bwa Yesaya—Umucyo ku bantu bose II
    • e Bibiliya Ntagatifu ihindura Yesaya 65:20 iti “ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike, cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze