Ibitega bitabasha gukomeza amazi
MU BIHE bya Bibiliya, ibitega byabaga ari ibyobo byacukuwe n’abantu byakoreshwaga mbere na mbere mu kubika amazi. Mu gihugu cy’isezerano, mu bihe bimwe na bimwe, hari igihe gukoresha ibitega bwabaga ari bwo buryo bwonyine bwo kubika amazi babaga bakeneye cyane.
Mu gihe umuhanuzi Yeremiya yandikaga ibyo Imana yari yavuze, yavuze ku bitega mu buryo bw’ikigereranyo agira ati “abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y’amazi y’ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”—Yeremiya 2:12, 13.
Abisirayeli bari bararetse Imana yabo Yehova, ‘isōko y’amazi y’ubugingo,’ bagirana n’amahanga y’abapagani amasezerano yo mu rwego rwa gisirikare atari kuzagira icyo abagezaho, kandi bahindukirira ugusenga ibigirwamana by’ibinyoma bitashoboraga kugira icyo bibamarira. Aho bari biringiye ko bazakura ubuhungiro, dukurikije imvugo y’ikigereranyo ya Yeremiya, haje kuba nk’ibitega bitobotse bitari bifite ubushobozi na buke bwo kubarinda cyangwa kubarokora.—Gutegeka 28:20.
Mbese twe muri iki gihe hari isomo twakura kuri urwo rugero rwabayeho mu mateka? Nk’uko byari bimeze mu gihe cya Yeremiya, Yehova, Imana ihoraho, na n’ubu ni we ukiri Isoko yonyine itanga amazi y’ubugingo (Zaburi 36:10; Ibyahishuwe 4:11). Ni we wenyine ushobora guha abantu ubuzima bw’iteka binyuriye ku Mwana we Yesu Kristo (Yohana 4:14; 17:3). Nyamara, kimwe n’uko abo mu gihe cya Yeremiya bari bameze, abantu benshi bahitamo kwirengagiza ijambo ry’Imana ryanditse muri Bibiliya ndetse bakaripfobya. Ahubwo usanga biringira ko politiki ari yo izabakemurira ibibazo, bakagendera ku mitekerereze idakwiriye kandi itagira umumaro, kuri za filozofiya no ku bitekerezo bidafite ishingiro kandi bisuzuguza Imana (1 Abakorinto 3:18-20; Abakolosayi 2:8). Amahitamo aragaragara neza. Ese wowe uziringira nde? Ese uziringira ‘isōko y’amazi y’ubugingo,’ ari yo Yehova, cyangwa uziringira “ibitega bitobotse, bitabasha gukomeza amazi”?
[Ifoto yo ku ipaji ya 32]
Igishushanyo cy’ibumba cy’imana y’ingore basanze mu irimbi ryo muri Isirayeli
[Aho ifoto yavuye]
Ifoto: Uburenganzira bwatanzwe na British Museum