Umuco wo Kwizerana Ushobora Kongera Kubaho!
N’UBWO kuba umuco wo kwizerana waracitse muri iki gihe ari ikimenyetso kiranga ‘iminsi y’imperuka,’ ingeso yo kutizerana yagiye igaragara no mu myaka ibarirwa mu bihumbi yahise (2 Timoteyo 3:1). Yabanje kuboneka ahantu yasaga n’aho idashobora kugera rwose—ni ukuvuga muri paradizo. Bibiliya yerekeza kuri aho hantu igira iti “Imana ikeba ingobyi mu Edeni mu ruhande rw’iburasirazuba: iyishyiramo umuntu yaremye. Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa: imeza n’igiti cy’ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.”—Itangiriro 2:8, 9.
Imirongo ikurikiraho igaragaza aho ibyo bihuriye n’ingeso yo kutizerana iriho muri iki gihe. Dusoma ngo “Uwiteka Imana imutegeka iti ‘ku giti cyose cyo muri iyo ngobyi ujye urya imbuto zacyo, uko ushaka; ariko igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho: kuko umunsi wakiriyeho, no gupfa uzapfa’ ” (Itangiriro 2:16, 17). Mbese, Adamu yaba yari afite impamvu iyo ari yo yose yo gushidikanya ku byo Yehova yavuze?
Dukomeza dusoma ngo “inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti ‘ni ukuri koko Imana yaravuze iti “ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi”?’ Uwo mugore arayisubiza ati ‘imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya: keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti “ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.” ’ Iyo nzoka ibwira umugore, iti ‘gupfa ntimuzapfa; kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza, mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.’ Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, asoroma ku mbuto zacyo, arazirya, ahaho n’umugabo we wari kumwe na we, arazirya.”—Itangiriro 3:1-6.
Mu kwirengagiza umuburo w’Imana wumvikana neza, Adamu na Eva bagaragaje ingeso yo kutizera Yehova. Bakurikije Satani, umwanzi w’Imana, wari wavuganye na Eva binyuriye mu nzoka nyanzoka. Satani ntiyagiriye icyizere uburyo bwa Yehova bwo gutegeka. Kubera iyo mpamvu hamwe n’umutima we wari wuzuye ubwibone n’irari ryinshi, yigometse ku Mana kandi yoshya abantu kubigenza batyo. Yabateye gutekereza ko Imana atari iyo kwiringirwa.
Ingaruka Yabaye Iyihe? Havutse Ubwumvikane Buke
Ushobora kuba wariboneye ko abantu batiringira abandi, bahura n’ikibazo cyo kugira incuti ziramba. Uwitwaga Publilius Syrus, umwanditsi wakoreshaga ururimi rw’Ikilatini wo mu kinyejana cya mbere M.I.C., yanditse agira ati “kwizerana ni wo murunga umwe rukumbi w’ubucuti.” Binyuriye mu gikorwa cyo kwigomeka, Adamu na Eva bagaragaje ko batiringiraga Imana. Nta gushidikanya rero ko Imana na yo itari ifite impamvu yo kubagirira icyizere. Ingaruka y’uko kutiringirana, cyangwa kutizerana, yabaye iy’uko abantu ba mbere batakaje ubucuti bari bafitanye n’Imana. Nta kintu kigaragaza ko Yehova yaba yarongeye kuvugana na bo ukundi, nyuma y’aho abahaniye bitewe n’ubwigomeke bwabo.
Imishyikirano y’Adamu na Eva na yo yarahazahariye. Yehova yaburiye Eva agira ati “uzajya ubyara abana ubabara; kwifuza kwawe kuzaherēra ku mugabo wawe, na we azagutwara.” (Itangiriro 3:16, iryo jambo riri mu nyuguti ziberamye ni twe twaryanditse dutyo.) Bibiliya yitwa The Jerusalem Bible yo iravuga iti “azagutwaza igitugu.” Aho kugira ngo Adamu ayobore umugore we mu buryo bwuje urukundo nk’uko Imana yabishakaga, icyo gihe noneho yahindutse shebuja, atangira kumutwaza igitugu.
Bamaze gucumura, Adamu yagerageje kwegeka ikosa ku mugore we. Yumvaga ko ibyo umugore we yari yakoze, ari byo byari bitumye birukanwa mu busitani butunganye, bakajya mu isi idatunganyije, bakagokera mu mimerere idatunganye na busa, mbere yo gusubira mu mukungugu (Itangiriro 3:17-19). Dushobora kwiyumvisha rwose ko ibyo byabaye intandaro y’ubwumvikane buke hagati yabo bombi. Adamu ashobora kuba yararakaye cyane, avuga ko atari kuzigera yongera kumva ibyo Eva amubwira. Mu by’ukuri, hari ubwo yaba yarumvaga afite impamvu zo kumubwira ati ‘kuva ubu, ni jye mutware!’ Ku rundi ruhande, Eva na we ashobora kuba yarabonye ko Adamu yari yananiwe gusohoza inshingano ye yo kuba umutware w’umuryango, bigatuma icyizere yari amufitiye kiyoyoka. Uko byaba byaragenze kose, igihe abantu bagaragazaga ko batiringira Imana, batakaje ubucuti bari bafitanye na yo kandi bangiza imishyikirano yabo ubwabo.
Ni Nde Dushobora Kwiringira?
Nk’uko urugero rw’ibyabaye kuri Adamu na Eva rubigaragaza, umuntu wese si ko dukwiriye kumugirira icyizere. Ni gute twamenya uwo dukwiriye kugirira icyizere n’uwo tudakwiriye kukigirira?
Muri Zaburi 146:3, hatugira inama hagira hati “ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza.” No muri Yeremiya 17:5-7, dusoma ngo “havumwe umuntu wiringira undi muntu, akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka.” Ku rundi ruhande, “hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.”
Ariko kandi, kwizera abantu si ko buri gihe biba ari bibi. Ahubwo, iyo mirongo y’Ibyanditswe irumvikanisha gusa ko iyo umuntu yiringiye Imana nta na rimwe ashobora gusanga yaribeshye, nyamara kwiringira abantu badatunganye byo, rimwe na rimwe bikaba bishobora guteza amakuba. Urugero, abiringira ko abantu bazakora ibyo Imana yonyine ishobora gukora—ni ukuvuga kurokora abantu no kuzana amahoro yuzuye n’umutekano—bagiye kuzamanjirwa.—Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera; 1 Abatesalonike 5:3.
Mu by’ukuri, abantu n’imiryango ya kimuntu bikwiriye kwizerwa mu rugero ruhwanye gusa n’uko bikora ibihuje n’imigambi y’Imana, hamwe n’uko bigendera ku mahame y’Imana. Bityo rero, niba dushaka gutuma abandi batwizera, tugomba kuvugisha ukuri, tukaba abantu b’inyangamugayo kandi biringirwa (Imigani 12:19; Abefeso 4:25; Abaheburayo 13:18). Nitugira imyifatire ihuje n’amahame ya Bibiliya, ni bwo gusa icyizere abandi badufitiye kizaba gifite ishingiro, kandi kibe isoko yo gukomezanya no guterana inkunga.
Tugarure Umuco wo Kwizerana
Abahamya ba Yehova bafite urufatiro rukomeye rwo kwiringira Imana no gutera abandi inkunga yo kuyiringira. Yehova ni uwizerwa n’indahemuka, ni umuntu dushobora kwiringira igihe cyose ko azasohoza ibyo yavuze, kuko ‘Imana itabasha kubeshya.’ Icyizere dufitiye Imana y’urukundo ntikizigera kidupfira ubusa.—Abaheburayo 6:18; Zaburi 94:14; Yesaya 46:9-11; 1 Yohana 4:8.
Abantu bunze ubumwe mu kwiringira Yehova kandi bagakurikiza amahame ye mu mibereho yabo, bumva basunikiwe cyane kwizerana. Mbega ukuntu bishimisha kubona abantu biringirwa, mu isi itakibamo umuco wo kwizerana! Tekereza ukuntu isi yahinduka, mu gihe twaba dushobora kwizera mu buryo bwuzuye ibyo buri muntu wese avuga cyangwa akora! Ibyo ni ko bizaba bimeze mu isi nshya yegereje yasezeranyijwe n’Imana. Umuco wo kwizerana ntuzigera wongera kubura!
Mbese, wakwishimira kuzaba uhari? Niba ari ko biri, Abahamya ba Yehova baragutumiye kugira ngo urusheho kwiringira Imana n’ibyo yasezeranyije, binyuriye mu kwiga byinshi ku bihereranye n’ibyo idusaba kugira ngo tuzahabwe ubuzima. Icyigisho cya Bibiliya gitanga igihamya cy’uko Imana iriho, ikaba ishishikazwa n’icyatuma abantu bamererwa neza, kandi vuba aha ikaba izagira icyo ikora kugira ngo ikemure ibibazo biri ku isi, ikoresheje Ubwami bwayo. Abantu babarirwa muri za miriyoni bitoje kwiringira Imana n’Ijambo ryayo Bibiliya. Abahamya ba Yehova bazishimira kukwereka igikorwa bakorera abantu bose, cyo kubayoborera icyigisho cya Bibiliya nta kiguzi. Cyangwa se, niba ukeneye ibisobanuro by’inyongera, andikira abanditsi b’iyi gazeti.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 5]
Kutiringira Imana bituma imishyikirano y’abantu yangirika
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 6]
Abantu bakwiriye kwizerwa mu rugero ruhwanye gusa n’uko bagendera ku mahame y’Imana.