Yehova aha abami isomo
“Kukw’imirimo ye yos’ ar’ iy’ukuri, kand’ inzira ze ari izigororotse; arikw’abibone abasha kubacisha bugufi.”—Danieli 4:37.
1. Ni ku wuhe muco wa Yehova Elihu yatsindagirije?
DORE, Imana ikoresh’ibikomeye ububasha bgayo: Umwigish’ uhwanye na yo ni nde?” Ayo ni amagambo Elihu yabwiye Yobu mu gihe yari arimo ababara cyane amwereka umwe mu mico y’Umuremyi Yehova Imana. Ni we mwigisha utagira uwo bamugereranya. —Yobu 36:22.
2, 3. (a) Vuga rimwe mu masomo Yehova yabonye ari agombwa guha abantu? (b) Mu gihe cya Mose, ni uwuhe mutegetsi Yehova yagombye guha iryo somo kandi yakoresheje ubuhe buryo? (c) Ni kangahe mu ijambo ryayo Imana ivuga ko ifite umugambi wo guha abantu iryo somo?
2 Imana yigishije abantu hamwe n’amahanga umwanya bafite imbere ye. Umwanditsi wa Zaburi ni byo yanditse muri Zaburi 9:19, 20 ngo: “Uwiteka [Yehova, MN], haguruka, abantu be kunesha: amahang’acirwehw’iteka imbere yawe. Uwiteka [Yehova, MN], ubater’ubgoba; amahanga yimenye kw’ar’abantu buntu.”
3 Umwe mu bategetsi b’abantu Yehova yashatse guha isomo ni Farao wo mu gihe cya Mose. Yehova yakoresheje ibyago cumi yasutse ku Abanyegiputa. Yabwiye uwo Farao w’umwibone ngo: “Ariko n’ukur’iyi ni yo mpamv’itumye nguhagarika, ni ukugira ngo nkwerek’imbaraga zanjye, kandi ngw’izina ryanjye ryamamare mu isi yose.” (Kuva 9:16) Ikindi kandi mu ncuro zirenga 70, kuva mu Kuva 6:7 kugeza kuri Yoeli 3:17, Yehova avuga ko azakora ibindi bikorwa bitangaje kugira ngo abami, abantu n’amahanga bamenye ko ari we Usumba byose ku isi yose.
4. Mu gihe cya Danieli, Yehova yahaye isomo abategetsi batatu, ni bande kandi yaribahaye mu buhe buryo?
4 Igitabo cya Danieli kivuga ibihe byinshi Yehova yahaye isomo nyaryo abami nka Nebukadineza, Belushaza na Dario. Mbese yabikoze ryari? Hagomba kuba ari hagati ya 617 na 535 mbere yo kubara kwacu. Yakoresheje inzozi n’ubusobanuzi kandi abereka n’imbaraga ze. Yehova yamenyesheje abo batware b’abantu ko ari we Mutware w’ikirenga ku biriho byose kandi ko bo ubwabo ari abantu b’intege nkeya. Iryo ni—isomo abategetsi bo muri iyi si ya none bari bakwiye kwitaho na bo.
5. Ni ubuhe buhamya buhanagura gushidikanya bamwe bafite ku manyakuri y’igitabo cya Danieli?
5 Mbese amanyakuri y’igitabo cya Danieli ntabwo yashidikanyijweho n’abagenzuzi benshi bo muri iki gihe? Abo bakobanyi hari umuhanga mu bya Bibiliya wabashubije ati: “Ibitangaza biri muri icyo gitabo, ubuhanuzi bukubiyemo, byanditswe na Danieli mu gihe byarimo biba. Ubwo dufite imbere yacu ibitangaza n’ubuhanuzi by’amanyakuri cyangwa se ibinyoma byuzuye.” (Daniel the Prophet, cya E. Pusey, urupapuro rwa 75, mu Icyongereza) Mu ncuro nyinshi muri icyo gitabo uwacyanditse arimenyekanisha, muri aya magambo ngo, ‘Jyewe Danieli’! (Danieli 8:15; 9:2; 10:2) Mbese byari inkuru z’impimbano gusa? Mbere y’ikinyejana cya 18 ari Abayuda ari Abakristo bose ntibahamyaga ko Danieli ari we mwanditsi w’igitabo kimwitirirwa. Ibyo ari byo byose dufite ubuhamya budakuka buruta ubw’abahanga bose ba Bibiliya bo muri iki gihe cyacu ku gitabo cya Danieli: ni ubw’Ibyanditswe. Danieli avugwa mu ncuro eshatu mu gitabo cya Ezekieh. (Ezekieli 14:14, 20; 28:3) Gihamya idakuka muri ibyo byose ni amagambo ya Yesu, Umwana w’Imana ari muri Matayo 24:15, 16 ngo: “Arik’ubgo muzabon’ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Danieli gihagaz’ Ahera, (ubisoma, abyitondere), icyo gihe abazaba bar’i Yudaya bazahungire ku misozi.”a
Nebukadineza amenya ko ari Imana y’Ukuri
6. Ni ukuhe gutsinda gushobora kuba kwarahaye ubwibone umwami wa Babuloni kandi ni iki avuga mu nyandiko ze?
6 Nkuko umuhanuzi Yesaya abivuga abami b’i Babuloni bari abibone cyane. (Yesaya 14:4-23) Nebukadineza yari kandi umunyadini cyane. Mu nyandiko ze haravugwa “imishinga y’ubwubatsi no gusenga imana z’i Babuloni.” Kuba yarashoboye gufata Yerusalemu hamwe n’igihugu cya Yuda, byari byarananiye Senakeribu, byatumye yishyira hejuru cyane.
7. Ni bintu ki byabaye, bivugwa muri Danieli igice cya mbere byagombye kuba byarigishje Nebukadineza kubaha Imana y’Abaheburayo?
7 Nebukadineza yagombaga guhita atinya Imana ya Danieli hamwe na bagenzi be batatu bamaze kumwibwira. Ni koko: “Mw’ijambo ryose ry’ubgenge no kumenya, icy’umwami yababazaga, yabonaga barush’abakonikoni n’abapfumu bose bari mu gihugu cye cyose inkubge cumi.” Ni koko abanyabwenge bari bafite Imana ho Yehova barutaga kure abasenga izindi mana. Ibyo ntibyagombaga gucika Nebukadineza,—Danieli 1:20.
8. Ni mu buhe buryo Yehova yahishuye ko abanyabwenge b’i Babuloni nta bumenyi busumbye ubwo abandi bantu bari bafite?
8 Ariko Yehova yari afite ibindi bintu byo kwigisha Nebukadineza. Isomo rikurikira yamuhaye rivugwa muri Danieli igice cya 2. Yakoze ku buryo uwo mwami agira inzozi ziteye ubwoba hanyuma agahita azigabirwa. Kubera ko izo nzozi zahagaritse umutima cyane umwami w’i Babuloni, yatumije abanyubwenge bose kugira ngo bamubwire inzozi ze kandi bazimusobanurire. Birumvikana ko batashoboye kuzimubwira habe no kuzimusobanurira, maze bituma bibonera ubwabo ko nta bumenyi buhambaye bafite kurusha abandi. Umwami yararakaye cyane bituma ashaka kubica bose. Bamaze kumenyesha Danieli na bagenzi be iteka umwami yari amaze guca Danieli yasabye ko bisubikwa arabyemererwa. Hanyuma we na bagenzi be batatu babisabye Yehova mu isengesho, maze amuhishurira izo nzozi n’ubusobanuzi bwazo.—Danieli 2:16-20.
9. (a) Ni nde wari ushoboye wenyine gusobanura inzozi za Nebukadineza kandi ni ubuhe busobanuro yazihaye? (b) Ni uwuhe mwanzuro umwami yaje kugeraho?
9 Danieli amaze kugera imbere y’umwami Nebukadineza yaramubajije ati: “Mbeg’urambgir’inzozi neretswe, n’icyo zisobanura?” Danieli amaze gusobanurira uwo mwami w’umwibone ko abanyabwenge be batashoboye kumuhishurira ibanga riri mu nzozi ze no kuzimusobanurira yaravuze ati: “Ariko mw’ijuru hariho Imana ihishur’ibihishwe, kandi ni yo yerets’umwami Nebukadineza ibizaba mu bihe bizaza.” Ubwo Danieli yahise abwira umwami inzozi ze. Zari zirimo igishushanyo kinini cyane aranamusobanurira. Umwami yaratangaye cyane hanyuma ahita avuga ati: “N’ukuri Imana yanyu ni yo Mana nyamana, n’umwami w’abami, kandi ni y’ihishura ibihishwe, kukw’ishoboye guhishur’ibyo byahishwe.” Uko ni ko Yehova yamenyesheje Nebukadineza ko ari We Imana yonyine y’ukuri.—Danieli 2:26, 28, 47.
10, 11. (a) Ni iki Nebukadineza yakoranye ubwibone kandi ni irihe tegeko yaje gutanga nyuma? (b) Banga kumvira itegeko ry’Umwami, ni iki Abaheburayo batatu bateyeho gushidikanywa kandi ingaruka yabaye iyihe?
10 N’ubwo umwami Nebukadineza yari amaze gutangazwa n’ubumenyi hamwe n’ubwenge bw’Imana y’Abaheburayo yagombaga kwongera kubona andi masomo. Abitewe n’ubwibone yubakishije mu kibaya cya Dura igishushanyo kinini cyane cya zahabu gifite imikono 60 y’uburebure n’imikono 6 y’ubugari, izo ngero zikaba zitwibutsa umubare 666, ikimenyetso cy’ “[inyamaswa” cya Satani kivugwa mu Ibyahishuwe 13:18. (Umukono umwe ungana na santimetero 45. Ubwo rero icyo gishushanyo cyari gifite hafi metero 27 z’uburebure na 2.7 z’ubugari.) Umwami yategetse ibyegera byo mu bwami bwe byose ‘kuramya icyo gishushanyo’ no kukikubita imbere abacuranzi nibatangira gucuranga. Ibyegera by’Abakaludaya byari byuzuye ishyari byamaze kubona Abaheburayo batatu bari bahari bataramije icyo gishushanyo bajya kubarega,—Danieli 3:1, 2.
11 Ibyo rero byari ibintu bikomeye cyane mu maso ya Nebukadineza. Mbese umunsi umwe ntiyari yiratiye ko ‘ari we ushyira mu kanwa k’abantu ugusenga imana zikomeye’? Imyifatire y’abo Baheburayo batatu yari ukugomera bikomeye cyane ubwami bwe n’umuhati mu by’idini. Uwo mwami w’umwibone yararakaye cyane maze aha Abaheburayo batatu umwanya wo kwisubiraho ariko arababurira ati “ariko nimutakiramya, ako kanya murajugunywa mu itanura ry’umurir’ ugurumana; mbes’ imana iribubakiz’ amaboko yanjye ni iyihe?” Nebukadineza yagombaga kumenya ko Imana yabo yashoboraga neza gukiza abagaragu Bayo mu nzara z’umwami w’intege nkeya kandi ko hatariho indi mana ishobora gukiza nk’Imana y’Abaheburayo.—Danieli 3:15.
Inzozi z’Igiti
12, 13. (a) Ni ubuhe busobanuro Danieli yahaye Nebukadineza ku bihereranye n’inzozi z’igiti? (b) Ni mu buhe buryo Nebukadineza yerekanye ko ubusobanuzi bw’izo nzozi butagabanije ubwibone bwe?
12 Mbese ayo masomo uko ari atatu ashobora kukungura iki? Ubanza ngo atari ahagije gushyira Nebukadineza mu mwanya we. Yehova yagombye kumuha irindi somo. Yarongeye akoresha inzozi ntihagira umunyabwenge n’umwe w’i Babuloni ushobora kuzimubwira. Hanyuma Danieli yarahamagawe kandi ashobora gusobanurira umwami izo nzozi amubwira ko mu gihe cy’imyaka irindwi azabaho nk’“inyamaswa zo mw’ishyamba” hanyuma akazagarura ubwenge. —Danieli 4:1-37.
13 Ibintu uko byagiye bikurikirana byerekanye ko izo nzozi zitagabanuye ubwibone bwa Nebukadineza. Hashize hafi umwaka, uwo mwami arimo atembera mu ngoro avuga aya magambo y’ubwibone ngo: “Ngiyi Babuloni hakomeye niyubakiye ngo hab’umurwa wanjye nturaho, mpubakishij’ imbaraga z’amaboko yanjye, ngo hahesh’ ubwami bganjy’icyubahiro”! Mbega kumva ko yihagije! Muri ako kanya haje ijwi rivuye mu ijuru ribwira umwami ko yambuwe ubwami bwe kandi ko azabaho nk’inyamaswa zo mw’ishyamba mu bihe birindwi ‘kugez’ah’azamenyera kw’Isumba byose ari y’itegeka ubgami bw’abantu.’—Danieli 4:30-32.
14. Ni gute za nzozi z’igiti zaje gusohozwa kandi ingaruka yabaye iyihe kuri Nebukadineza?
14 Nebukadineza amaze imyaka irindwi ari nk’inyamaswa zo mu ishyamba Yehova yamushubije ubwenge bwe maze nawe yiyemerera ko ‘ntawe ubasha kuyikoma mu nkokora cyangwa kuyibaza ati: Uragira ibiki?’ Umwami w’i Babuloni yerekanye ko yari amaze kungurwa n’iri somo avuga ngo: “None jyewe Nebukadineza ndashimisha Umwami wo mw’ijuru, ndamusingiza, ndamwubaha; kukw’ imirimo ye yose ar’iy’ukuri, kand’ inzira ze ar’ izigororotse; arikw’ abibone abasha kubacisha bugufi” nkuko byamugendekeye. Mbese ibyo bihamya ukuntu Yehova akemura incuro nyinshi ikibazo cyerekeranye n’ubutware bwe ntabwo ari gihamya ikomeye yemeza ko izo nkuru atari impimbano, ahubwo ko ari ibintu n’amateka yemeza tugezwaho n’umuntu wahumetswemo n’Imana?—Danieli 4:35, 37.
Belushaza n’Inyandiko ku Rusika
15. Ni gute Belushaza yerekanye ko asuzuguye Yehova, Imana y’ukuri?
15 Belushaza ni undi mwami Yehova yashoboye guha isomo. Yari afatanije ubutegetsi na se Nabonide wari warasimbuye Nebukadineza. Igihe kimwe bari mu munsi mukuru Belushaza yatinyutse gutanga itegeko ko bamuzanira ibintu by’izahabu sekuru yari yaravanye mu rusengero rwa Yehova i Yerusalemu, kugira ngo abinyweremo ari we, n’abatware be n’abagore be b’inshoreke. Nuko “banywa vino, bahimbaz’ ibigirwamana by’izahabu n’iby’ifeza n’iby’imiringa n’iby’ibyuma n’iby’ibiti n’iby’amabuye.” —Danieli 5:3, 4.
16, 17. (a) Ni mu buhe buryo Yehova yateye ubwoba Belushaza? (b) Ni ubuhe busobanuro Danieli yatanze ku nyandiko yaje ku rukuta, kandi ni gute bwaje kugaragara ko ari ubw’ ukuri?
16 Igihe cyari kigeze ko Imana itsembe ubwami bw’i Babuloni. Yagaragaje inyandiko ku rusika. Icyo gitangaza cyateye ubwoba cyane umwami maze ahamagaza ako kanya abanyabwenge kugira ngo bamusobanurire ibyo bintu ariko ntihagira n’umwe ubishobora. Nyina yamwibukije ko Danieli wari warasobanuye inzozi za Nebukadineza yashoboraga gusobanura iyo nyandiko. (Danieli 5:10-12) Danieli yahise ahamagarwa. Umwami amaze kumubaza niba ashobora gutanga ubusobanuzi bw’iyo nyandiko, Danieli yamwibukije ko Imana yacishije bugufi sekuru w’umwibone kugira ngo amenye ko Isumba byose ari Umutware w’ubwami bw’abantu. —Danieli 5:20, 21.
17 Danieli yarongeye abwira Belushaza ngo: “Imana ifit’umwuka wawe mu kuboko kwayo, nyir’ukumeny’ imigendere yawe yose, nturakayishimisha.” (Danieli 5:23) Iyo nyandiko yafashije kumenyesha umwami w’i Babuloni ko ubwami bwe bwari bugiye kurunduka. Ko yari “yapimwe agasangwa adahagije kandi ko ubwami bwe bugabijwe Abamedi n’Abaperesi. Muri iyo joro Yehova amaze guha Belushaza isomo yari akwiye, uwo mwami w’umwibone w’Umukaludayo yarishwe.—Danieli 4:23.
18. Ni gute Yehova azaha amasomo asa nk’ayo abategetsi b’iki gihe ku bihereranye n’ubutware bwe bw’ikirenga n’ubushobozi bwe bwo gukiza?
18 Kimwe n’uko Imana yahaye isomo Nebukadineza hamwe na Belushaza kugira ngo bemere ubutware bwe n’ubushobozi bwe bwo gukiza ni kimwe n’uko i Harumagedoni azamenyesha abayobozi b’Isi bose ko ari Umwami w’ikirenga kandi ushobora byose ku biriho byose. Ibyo rero birareba ubuzima bwawe. Ubwo se ni ukubera iki? Ni ukubera ko muri icyo gihe Yehova azagobotora abagaragu be b’indahemuka nk’uko yagobotoye Abaheburayo batatu mu itanura rigurumana.—Danieli 3:26-30.
Dario amenyeshwa ko Yehova ashobora gukiza
19, 20. Ni kintu ki cyabaye mu buzima bwa Danieli cyigishije Dario ko Yehova afite ububasha bwo gukiza?
19 Igice cya 6 cy’igitabo cya Danieli kitubwira ko Yehova yahaye isomo undi umwami ari we Dario. Yamuhishuriye ubushobozi bwe bwo kugobotora. Kubera ubugambanyi umwami yategetswe kujugunya Danieli mu rwobo rw’intare. Uwo mwami ntabwo yari yaragize ubwibone bwo kurwanya Imana y’ukuri. Nyamara n’ubwo yari yijeje Danieli ko Imana ye izamukiza ntabwo mu by’ukuri mu mutima we yumvaga ko ari byo. Naho ubundi ni kuki yamaze ijoro ryose atagohetse hanyuma mu rukerera akihutira kujya ku rwobo rw’intare. Yahise avuga ngo: “Yewe Danieli mugaragu w’Imana ihoraho, mbes’Imana yaw’ukorer’iteka yabashije kugukiza intare?”—Danieli 6:18-20.
20 Ni koko Imana yabashije kurinda Danieli. Umwami Dario yarabyishimiye cyane ku buryo yatanze iri tegeko ngo: “Abantu bo mu butware bgose bgo mu gihugu cyanjye bajye bubah’Imana ya Danieli, bahindir’imishitsi imbere yayo, kukw’ari yo Mana nzima, ihorahw’iteka ryose; ubgami bgayo ntibuzarimburwa, kandi ubutegetsi bgayo buzageza . . . Ni y’irokor’igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mw’ijuru no mw’isi, kandi ni yo yakijije Danieli inzara z’intare.”—Danieli 6:26, 27.
21. Ni izihe ngero zikomeye ibice bitandatu bya mbere y’igitabo cya Danieli bitanga? (b) Inkuru y’ibyo byabaye yagombye kugira iyihe ngaruka kuri twe?
21 Ibice bitandatu bya mbere by’igitabo cya Danieli bigaragaza neza mu buryo butangaje ukuntu Yehova ufite umurava afuhira izina rye, yigishije abami bakomeye ko ari Ushobora byose, Umwami w’ibiriho byose ushobora gucisha bugufi abategetsi b’abibone no gukiza abagaragu be b’indahemuka. Ibyo byose byagombye gutuma dutinya Imana bikazaduha agakiza kandi tukayubahira ububasha bwayo n’ubutware bwayo. Ikindi kandi iyo nkuru yahumetswe n’Imana ikomeza ukwizera kwacu kuko itanga ingero n’ubutwari bitangaje nk’uko inyandiko ikurikira ibigaragaza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba La Tour de Garde 1 Ukwakira 1986, amapaji 3-7.
Wasubiza ute?
◻ Ni irihe somo Yehova yagombye guha abayobozi b’abantu?
◻ Twavuga iki ku byerekeranye n’amanyakuri y’igitabo cya Danieli?
◻ Ni irihe somo ryacishije bugufi Nebukadineza?
◻ Amasomo Yehova yahaye abami b’i Babuloni yagombye gutuma dukora iki?