ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yize kugira imbabazi
    Umunara w’Umurinzi—2009 | 1 Mata
    • Umwami na we yatinye Imana, ava ku ntebe y’ubwami, yiyambura imyambaro ya cyami myiza cyane, yambara imyenda imeze nk’iya rubanda, ndetse “yicara mu ivu.” Umwami yatanze itegeko afatanyije n’“abatware be b’intebe” cyangwa abanyacyubahiro, ategeka ko igikorwa cyo kwiyiriza ubusa abaturage bari batangije, gikorwa mu gihugu hose. Nanone yategetse ko abantu bose bambara ibigunira ndetse bakabyambika n’amatungo.c Yicishije bugufi yemera ko abaturage be bakoze ibikorwa bibi ndetse n’urugomo. Nanone umwami yagaragaje icyizere yari afite cy’uko Imana y’ukuri yari kubona bihannye ikabagirira imbabazi. Yaravuze ati ‘ahari Imana yahindukira ikareka uburakari bw’inkazi yari ifite ntiturimbuke!’—Yona 3:6-9.

  • Yize kugira imbabazi
    Umunara w’Umurinzi—2009 | 1 Mata
    • c Kuba amatungo yarambitswe ibigunira bishobora gusa n’aho bitumvikana, ariko mu gihe cya kera byajyaga bibaho. Umuhanga mu by’amateka w’Umugiriki witwaga Hérodote yavuze ko iyo Abaperesi bapfushaga umujenerali ukunzwe n’abaturage, bazanaga n’amatungo yabo mu mihango y’icyunamo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze