IGICE CYA 11
Yehova ashaka ko abantu babona ubuzima; nawe ni uko?
1, 2. (a) Uko Yona yakiriye icyemezo Yehova yafatiye Nineve bitwigisha iki? (b) Kuki twagombye gusuzuma imbabazi z’Imana n’uko ibona ubuzima?
YEHOVA yari yishimye. Umuhanuzi Yona we yari yijimye. Imana yari yagiriye imbabazi abantu babarirwa mu bihumbi irabarokora. Yona we yari kubareka bakarimbuka! Yehova we yahisemo kubabarira abari abanzi b’ubwoko bwe maze arabarokora.
Rimwe na rimwe, abagaragu b’Imana bashobora kutiyumvisha aho imbabazi zayo zigarukira
2 Nk’uko dushobora kubibonera ku rugero rwa Yona, rimwe na rimwe bijya bigora abantu kwiyumvisha urugero Imana igezamo yihangana no kugira icyifuzo nk’icyayo cy’uko abantu babona ubuzima. Icyemezo Yehova yafashe cyo kurokora abantu b’i Nineve ‘cyababaje Yona cyane, azabiranywa n’uburakari.’ Ese byashoboka ko Yona yari ahangayikishijwe n’ibyiyumvo bye gusa aho gushishikazwa no kugaragaza imbabazi, n’icyatuma ubuzima bw’abantu burokoka? Ashobora kuba yaratekerezaga ko iyo abaturage b’i Nineve barokoka yari guseba (Yona 4:1, 10, 11). Byifashe bite se muri iki gihe cyacu, dore ko n’umunsi wa Yehova wegereje cyane? Ushobora kwibaza uti ‘nakora iki kugira ngo ndusheho gusobanukirwa imbabazi z’Imana, kandi se ni mu buhe buryo nafasha abanyabyaha bihannye bakungukirwa mu buryo bwuzuye n’ineza ye? Ubwo se ni mu buhe buryo wakwigana icyifuzo cy’Imana cy’uko abantu babona ubuzima?’
UBUTABERA N’IMBABAZI HAGAMIJWE KUROKORA UBUZIMA
3. Mbese ubutabera bw’Imana n’imbabazi zayo biravuguruzanya? Sobanura.
3 Hari abantu bumva ko buri paji y’ibitabo by’abahanuzi 12 ivuga ku mujinya w’Imana, uko ihana abantu n’uko isohoza imanza zitabera. Bashobora kwibaza bati ‘ubwo se imbabazi za Yehova ziri he? Mbese kurokora ubuzima hari icyo biyibwiye?’ Mu by’ukuri, ubutabera bw’Imana n’imbabazi zayo ntibivuguruzanya, ahubwo biruzuzanya kandi bikagira uruhare mu kurokora ubuzima. Ubutabera n’imbabazi ni imico ibiri igize kamere itunganye y’Imana (Zaburi 103:6; 112:4; 116:5). Iyo Imana ikuraho ingaruka z’ibibi abantu babi bakoze, iba igaragariza imbabazi abantu bari mu mimerere ikwiriye. Ibyo bigaragaza ko ubutabera bwayo butunganye. Ku rundi ruhande, Yehova agaragariza imbabazi abantu badatunganye, akihanganira intege nke zabo kubera ko arangwa n’ubutabera busesuye. Ushobora kubivuga muri ubu buryo: igihano aho bikenewe, imbabazi aho bishoboka. Mu butumwa bw’abo bahanuzi, uzabonamo amagambo menshi agaragaza ukuntu iyo mico yuzuzanya mu buryo butunganye, bikaba bigaragaza ko Imana ishaka ko abantu babona ubuzima. Nimucyo tubisuzume kandi turebe amasomo dushobora gushyira mu bikorwa muri iki gihe.
4. Ni iki kitugaragariza ko Imana ishaka ko abantu babona ubuzima?
4 Umuhanuzi Yoweli yatangaje ubutumwa buciraho iteka, ariko nanone yemeje ko Imana ‘igira impuhwe n’imbabazi, itinda kurakara kandi ifite ineza nyinshi yuje urukundo’ (Yoweli 2:13). Hashize imyaka igera ku ijana nyuma yaho, ubwo hari mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu, Mika yatsindagirije ukuntu dukeneye cyane imbabazi za Yehova. Mika amaze kubaza ati “ni iyihe Mana ihwanye nawe?” yasobanuye imico ya Yehova agira ati ‘ntazakomeza kurakara iteka, kuko yishimira ineza yuje urukundo. Azongera atugirire imbabazi’ (Mika 7:18, 19). Nk’uko dushobora kubibonera ku nkuru ya Yona ivuga iby’abantu b’i Nineve, Imana iba yiteguye kongera gusuzuma umwanzuro wo guhana abakwiriye gusukwaho umujinya wayo, baramutse bagaragaje ko bicujije kandi bagakora ibikorwa bikwiranye no kwihana.
5. Ni ibihe bintu bigususurutsa umutima mu bigize imbabazi z’Imana no kuba ishishikazwa no kurokora ubuzima? (Reba nanone agasanduku kavuga ngo “Barigomwe baraboneka.”)
5 Ntituri mu gihe cy’abahanuzi 12. Ariko se, ntidukorwa ku mutima n’ibintu bigaragaza imbabazi za Yehova, n’uko ashishikazwa no kurokora ubuzima? Niba ari uko biri, uzarushaho gukunda Imana, kandi urusheho gushishikarira gufasha abandi kuronka ubuzima. Nubwo muri iki gihe abantu benshi bagendera mu nzira mbi, twizera tudashidikanya ko Imana ‘idashaka ko hagira n’umwe urimburwa, ahubwo ishaka ko bose bihana’ (2 Petero 3:9). Icyo cyifuzo Yehova afite kigaragazwa n’amagambo asusurutsa umutima Hoseya yavuze, amaze gucyura umugore we wamuciye inyuma. Yehova yabwiye abari bagize ubwoko bwe ‘amagambo meza abagera ku mutima.’ Imana ntiyahatirwaga kubababarira, ahubwo yari yiteguye kubababarira ‘ku bushake bwayo’ (Hoseya 1:2; 2:13, 14; 3:1-5; 14:4). Mbese uzi impamvu imyifatire Imana yagize hamwe n’ibyo yakoze muri iyo mimerere ari iby’ingenzi cyane? Ni ukubera ko bifitanye isano no kurokora ubuzima. Ushobora kubona ibindi bihamya bigaragaza imbabazi z’Imana n’icyifuzo cyayo cy’uko abantu babona ubuzima niwitegereza itorero rya gikristo, ubu rikora umurimo nawe ugiramo uruhare.
FASHA ABANTU KUBONA UBUZIMA
6. Ni mu buhe buryo bw’ibanze Imana igaragaza ko yifuza ko abantu babona ubuzima?
6 Kuki wifatanya mu murimo wo kubwiriza? Impamvu imwe y’ingenzi ituma ubikora, ni uko wifuza gufasha abandi kumenya Imana y’ukuri. Ariko hari ikintu cy’ingenzi kirebana na Yehova ugomba kumenya: atanga imiburo yumvikana neza mbere yo guhana. Ibyo bigaragaza ko yita ku bantu akabagirira imbabazi, adashaka ko bapfa, ahubwo ashaka ko babona ubuzima. Abahanuzi 12 bamenyesheje abanyabyaha ko Imana yabahaye uburyo bwo gukosora inzira zabo, bityo bakarokoka umujinya wayo ukiranuka. Natwe muri iki gihe dukora umurimo umeze nk’uwo. Kubera ko uri Umukristo, ufite igikundiro cyo gutangaza umuburo w’uko umunsi wo guhora kw’Imana wegereje. Mu gihe ukora uwo murimo, irinde kugira ibyiyumvo byo kwihimura, ngo wifuze ko abatitabira ubutumwa bagerwaho n’igihano kibakwiriye. Ibuka ko ahanini ubwiriza kugira ngo hagire abatangira kugendera mu nzira y’ubuzima.—Yoweli 3:9-12; Zefaniya 2:3; Matayo 7:13, 14.
7. (a) Kuki kwifatanya mu murimo wo kubwiriza ari iby’ingenzi? (b) Mu gihe duhuye n’abantu batitabira ubutumwa, ni mu buhe buryo gutekereza ku migenzereze ya Yehova byadufasha?
7 Igihe cyose ugiye mu murimo wo kugeza ku bandi ukuri ko muri Bibiliya haba ku nzu n’inzu, ku ishuri, ku kazi n’ahandi, uba urimo ufasha umuntu ukeneye mu buryo bwihutirwa imbabazi z’Imana n’impuhwe zayo (Hoseya 11:3, 4). Ni iby’ukuri ko hari igihe uzahura n’abantu batitabira ubutumwa. Ariko kandi, nukomeza kwihangana, uzaba wigana Imana yacu igira imbabazi, yabwiye abari bagize ubwoko bwayo bwayobye binyuze kuri Zekariya iti “nimungarukire mureke inzira zanyu mbi n’ibikorwa byanyu bibi” (Zekariya 1:4). Wabwirwa n’iki niba hatari abandi benshi bazitabira ubutumwa nubabwira ibyerekeye imbabazi z’Imana, kandi ukabereka inzira y’ubuzima? Nanone, gerageza guhora uzirikana ko ubwiriza bitewe n’uko Yehova ashaka ko abantu babona ubuzima, kandi nawe ni byo wifuza.
8. Kuki kwibuka ko hari abitabiriye imbabazi z’Imana bitera inkunga?
8 Ushobora guterwa inkunga no kuzirikana ko buri gihe habaga hari abantu bitabiraga ubutumwa bw’Imana. Ni yo mpamvu Hoseya yavuze ko hari ababonaga ko “inzira za Yehova zitunganye.” Uwo muhanuzi yongeyeho ati “abakiranutsi bazazigenderamo” (Hoseya 14:9). Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, hari abantu benshi bakozwe ku mutima n’itumira ry’Imana rigira riti “nimungarukire n’umutima wanyu wose” (Yoweli 2:12). Ayo magambo yabwirwaga abantu bari bazi Yehova, ariko nanone agaragaza ko Imana yita ku bagitangira kuyimenya. Koko rero, na n’ubu Imana iracyizera ko abantu bashobora kubabazwa n’amakosa bakoze mu gihe cyahise, bakihana kandi bagahinduka bagakora ibyiza. Ibyo bibaha uburyo bwo kuzarokoka.—1 Timoteyo 4:16.
9. Uko abaturage b’i Nineve bitabiriye ubutumwa bigaragaza ko hakenewe iki?
9 Hari indi mpamvu yatumye Yehova ababarira abaturage b’i Nineve. Dusoma ko abantu b’i Nineve bafatanye uburemere ubutumwa bwavugaga ko urubanza rw’Imana rwegereje, maze ‘bakizera Imana’ (Yona 3:5). Kugira ngo barokoke, bagombaga kugira ukwizera, atari ugutinya urubanza gusa. Kubera ko Yehova yifuza cyane ko abantu bihana kandi bakagira ukwizera, yatwemereye kuba ababwiriza bafasha abantu guhitamo. Ingaruka zabaye izihe? Dusoma ibyerekeye abaturage b’i Nineve ngo “Imana y’ukuri ibona ibyo bakoze, ukuntu bari baretse inzira zabo mbi, maze Imana y’ukuri yisubiraho ireka ibyago yari yavuze ko iri bubateze; ntiyabibateza” (Yona 3:10). Yehova ntashobora gushukwa n’amagambo gusa cyangwa ibikorwa byo kurangiza umuhango. Abaturage b’i Nineve bagomba kuba baragaragaje ko bababajwe n’ibyaha byabo nta buryarya, kandi babigaragariza mu bikorwa. Imana yabonye ko bari bahindutse by’ukuri; bagaragaje ko bicujije by’ukuri babitewe no kwizera.
10. Ni mu yihe mimerere Yehova yatanzemo agakiza ?
10 Ntitwagombye gutekereza ko abaturage b’i Nineve ari bo bonyine bungukiwe n’icyifuzo cya Yehova cyo kurokora ubuzima. Igihe Yerusalemu yarimburwaga mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu, nyuma y’aho Obadiya, Nahumu na Habakuki bakoreye umurimo wabo, Yehova yarokoye Yeremiya wumviraga hamwe n’itsinda rya bagenzi be bari indahemuka (Yeremiya 39:16-18). Ikindi kandi, abahanuzi b’Imana bahanuye ko abasigaye bihannye bari kuzava i Babuloni bagasubizaho ugusenga kutanduye (Mika 7:8-10; Zefaniya 3:10-20). Ubwo buhanuzi bwagize isohozwa rikomeye muri iki gihe. Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, Abakristo basutsweho umwuka, benshi muri bo bakaba batari bagishishikarira ugusenga k’ukuri, bongeye kugira ishyaka kandi bemerwa na Yehova, ari byo byari kuzatuma babona ubuzima. Muri iki gihe na bwo, abantu bakomoka mu ‘mahanga menshi basanga Yehova’ (Zekariya 2:11). Bafite ibyiringiro byo kuzarokoka imperuka y’iyi si yegereje. Bityo rero, umurimo ukora wo kubwiriza, si igikorwa cyo kumvira gusa; si umurimo ukora bitewe n’uko Abakristo bawutegetswe. Nta nubwo ari umurimo ukora kugira ngo usohoze ubuhanuzi (Matayo 24:14; 28:19, 20). Intego y’umurimo wo kubwiriza ukora, ni ugufasha abantu kumenya ibyerekeye Yehova, bakagira ukwizera maze bakazabona ubuzima.
ABAHINDUKIRIRA YEHOVA BABONA UBUZIMA
11, 12. Ni mu buhe buryo abigeze kuba mu basenga Yehova bakungukirwa n’imbabazi z’Imana?
11 Yehova yita ku bantu bashya, akifuza ko babona ubuzima, ariko ntajya yibagirwa abasanzwe bamukorera. Natwe twagombye kwita kuri abo bantu bashya, kandi tukabifuriza gukomeza kugendera mu nzira y’ubuzima. Ariko se twabagaragariza dute ko tubitaho?
12 Ushobora kuba uzi abantu bamenye Yehova kera, bakamwizera kandi bakagira ishyaka mu gusenga k’ukuri, ariko ubu bakaba batakimukorera. Ubutumwa Yehova yatanze abunyujije ku bahanuzi 12 bugaragaza ko yari yiteguye kubabarira abigeze kuba mu bwoko bwe, ariko bakaba bataragumye mu gusenga k’ukuri. Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe ku bantu baba barateshutse, ababa baritandukanyije n’Imana cyangwa abakoze icyaha bakaba bagomba kwihana (Abaheburayo 2:1; 3:12). Nubwo nta byishimo baba bafite mu gihe bitandukanyije na Yehova, kugaruka bishobora kutaborohera. Imana irabinginga nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’umuhanuzi wayo agira ati “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nimungarukire,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘nanjye nzabagarukira’” (Zekariya 1:3). Mbega ukuntu amagambo ya Hoseya ahumuriza! Yagize ati “Isirayeli we, garukira Yehova Imana yawe, kuko icyaha cyawe ari cyo cyakugushije. Nimugarukire Yehova, kandi muze mwitwaje amagambo y’ishimwe, maze mwese mumubwire muti ‘tubabarire icyaha cyacu. Wemere ibyiza.’” Koko rero, n’abantu bakoze ibyaha bikomeye ariko bakihana by’ukuri bakagarukira Imana, bashobora kubabarirwa bagakira burundu (Hoseya 6:1; 14:1, 2; Zaburi 103:8-10). Ibyo ni ko byagenze mu gihe cy’abahanuzi, kandi no muri iki gihe ni ko bimeze.
Wafasha ute Abakristo bahoze barangwa n’ishyaka kongera kugarukira Yehova?
13. Ni izihe mpamvu dufite zo kubabarira abantu Imana yababariye?
13 Ariko se ibyo bisobanura iki ku Bakristo bakomeje kugendera mu nzira y’ubuzima? Twagaragaza dute ko tubona abandi nk’uko Yehova ababona? Yehova aba atwitezeho ko tugaragariza imbabazi abashya, ndetse n’abateshutse mu murimo bamukorera. Imana yavuze icyo idusaba ibinyujije kuri Hoseya, igira iti “kuko icyo nishimira ari ineza yuje urukundo atari ibitambo.” Yesu Kristo yahereye kuri ayo magambo maze aravuga ati “nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo’” (Hoseya 6:6; Matayo 9:13). Ni ngombwa ko tugaragaza imbabazi niba dushaka gukomeza kugirana imishyikirano myiza n’Imana. Zirikana ko Pawulo yagaragaje ko hari isano hagati yo kubabarira no kwigana Imana agira ati “mugirirane neza, mugirirane impuhwe, kandi mube mwiteguye kubabarirana rwose nk’uko Imana na yo yabababariye rwose binyuze kuri Kristo. Ku bw’ibyo rero, nimwigane Imana nk’abana bakundwa, kandi mukomeze kugendera mu rukundo” (Abefeso 4:32–5:2). Ni mu rugero rungana iki wigana Imana mu bihereranye n’ibyo?
14, 15. Ni mu yihe mimerere kwigana imbabazi za Yehova biba bitoroshye?
14 Byagenda bite umuvandimwe yakoze icyaha gikomeye kandi ntiyihane, akaba agomba gucibwa mu itorero? Ibintu nk’ibyo byabayeho mu itorero ryo mu kinyejana cya mbere; Abakristo bakoze ibyaha ntibihane byabaye ngombwa ko bacibwa mu itorero. Niba ibyo byarabayeho igihe intumwa za Yesu zari zikiriho, ntibitangaje ko no muri iki gihe bijya bibaho. Mu gihe byagenze bityo, abagize itorero b’indahemuka, bemera ubuyobozi butangwa na Bibiliya, bakirinda kugirana ubucuti n’umuntu waciwe mu itorero. Iyo bakomeje kubera Yehova indahemuka, bishobora gufasha uwakoze icyaha akamenya uburemere bw’ibibi yakoze, bigatuma yihana. Dusoma muri Bibiliya ko umuntu wo mu itorero ry’i Korinto wari waraciwe yaje kwihana, arahindukira, yongera kugarurwa mu itorero (1 Abakorinto 5:11-13; 2 Abakorinto 2:5-8). Ese iyo ibyo bibayeho muri iki gihe, wumva umeze ute, kandi se ugaragaza ute ko ushishikajwe n’uko abandi babona ubuzima?
15 Umunyabyaha wihannye, ashobora kumva afite isoni, akumva yitakarije icyizere, kandi aba akeneye kumva ko Imana n’abavandimwe be bamukunda kandi ko bashaka ko abona ubuzima. Dore uko Imana yijeje ibigiranye impuhwe abari bagize ubwoko bwayo bwa kera bari biteguye kwihana. Yarababwiye iti “nzakurambagiza nkugaragarize ubudahemuka, kandi uzamenya Yehova” (Hoseya 2:20). Niba ari uko Imana ibibona, natwe twagombye kugaragaza ko tumeze nka yo, kuko Zekariya yavuze ko ‘igira imbabazi.’—Zekariya 10:6.
16. Twagombye kwifata dute mu gihe umuntu agaruwe?
16 Imana ishaka ko abantu babona ubuzima, bityo rero irishima iyo umunyabyaha yihannye, cyangwa umuntu wakonje iyo yongeye kurangwa n’ishyaka (Luka 5:32).a Igihe wa muntu wo mu itorero ry’i Korinto twigeze kuvuga yari amaze kugarurwa, Pawulo yasabye abari bagize itorero kumubabarira no kumutera inkunga, kugira ngo abone ko bamukunda rwose. Yarababwiye ati “uko uwo muntu yacyashywe na benshi muri mwe birahagije, ku buryo . . . mwagombye kuba mwiteguye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo mu rugero runaka, uwo muntu aticwa n’agahinda gakabije afite. Ku bw’ibyo rero, ndabinginga ngo mumugaragarize urukundo” (2 Abakorinto 2:6-8). Ibuka ko Hoseya yasubiyemo amagambo Yehova yabwiye abahoze ari abanyabyaha ati “nzabakiza ubuhemu bwabo. Nzabakunda ku bushake bwanjye” (Hoseya 14:4). Mbese tuzigana Yehova, twishimire kugira uruhare mu gutanga umuti ushobora kuyobora ku buzima bw’iteka?
17, 18. Twafasha dute mu buryo bwuje urukundo abagarukiye Yehova cyangwa abagize umuryango w’umuntu waciwe?
17 Yehova agaragaza neza ko aha icyubahiro abamugarukira, akabemera kandi akongera kubakunda atizigamye, nk’uko Hoseya yari yiteguye kugarura umugore we wari wamuciye inyuma. Yehova avuga uko yafataga abagaragu be agira ati “[nabaye] nk’ubakuye umugogo ku ijosi, nzanira buri wese ibyokurya mu bugwaneza” (Hoseya 11:4). Mbega ukuntu urukundo Yehova akuruza abo bantu bamugarukira rususurutsa umutima! Dushobora kumwigana twirinda kurakarira cyangwa kwishisha umuntu wagaragaje agahinda mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka, kandi akihana abikuye ku mutima. Iyo amaze kwemererwa kugaruka mu itorero, aho kumugirira urwikekwe cyangwa kumurwara inzika ku bw’amakosa yakoze kera, twagombye kumuganiriza tumuhumuriza igihe cyose bikenewe.—1 Abatesalonike 5:14.
18 Mbese ushobora gutekereza ubundi buryo twakwiganamo Yehova mu gihe hari uwaciwe mu itorero? Mu gihe bibaye ngombwa ko umuntu acibwa mu itorero, mbese dushobora gufasha abagize umuryango we b’indahemuka, wenda nk’uwo bashakanye wizerwa n’abana be? Bashobora kuba barwana intambara kugira ngo bakomeze kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza. Mbese tuzabaha ubufasha bwihariye bashobora kuba bakeneye? Ubundi buryo twagaragazamo imbabazi zirangwa n’impuhwe, ni ugukoresha “amagambo meza, ahumuriza,” tukagirana ibiganiro byubaka n’abo bantu bizerwa (Zekariya 1:13). Tubona uburyo bwinshi bwo kubigenza dutyo haba mbere cyangwa nyuma y’amateraniro, twajyanye mu murimo wo kubwiriza cyangwa se mu bindi bihe. Ni abakozi bakorana natwe, ni bamwe mu bagize itorero ryacu, turabakunda kandi ntitwagombye kubareka ngo bumve baratereranywe cyangwa bari mu bwigunge. Hari igihe abana b’umuntu waciwe baba barwana intambara bonyine kugira ngo bakomeze gukorera Yehova. Twifuza rwose ko bazabona ubuzima. Twabigaragaza dute?
“IMFUBYI IGIRIRWA IMPUHWE”
19. Ni iyihe nkunga yo mu buryo bw’umwuka Zefaniya yateye umuntu twagereranya n’“imfubyi”?
19 Umurimo wa Zefaniya, wahanuye mu kinyejana cya karindwi rwagati mbere ya Yesu, ushobora kuduha urugero mu bijyanye no gutanga ubufasha. Ashobora kuba yarakomokaga mu muryango wa cyami w’i Buyuda, akaba ashobora kuba yari mubyara wabo w’umwami Yosiya. Se w’umwami yari yarishwe, bituma Yosiya yima ingoma afite imyaka umunani. Yari afite umurimo utoroshye: ishyanga ryari ryarivuruguse mu bikorwa byo gusenga ibigirwamana n’ibindi bikorwa bibi (Zefaniya 3:1-7). Yosiya wari ukiri muto kandi ari imfubyi, yari akeneye ubuyobozi burangwa n’ubwenge n’inama nziza, kugira ngo ashobore kuyobora iryo shyanga ryari ryarayobye. Yehova yamuhaye ubuyobozi bwiringirwa binyuze kuri Yeremiya na Zefaniya, nk’uko byavuzwe mu gice cya 3 n’icya 5 by’iki gitabo. Igishishikaje ni uko nubwo Yehova abinyujije ku muhanuzi we yavuze ko azahagurukira “abatware” b’i Buyuda, atigeze anenga umwami ubwe (Zefaniya 1:8; 3:3). Ibyo bigaragaza ko Umwami Yosiya wari ukiri muto we yari abogamiye ku gusenga k’ukuri. Nta gushidikanya ko inama Yosiya yahawe n’umuhanuzi, zamufashije gukomera ku cyemezo yari yafashe cyo kuvanaho ugusenga kwanduye.
20. Ni mu buhe buryo “imfubyi” zafashwa mu buryo bw’umwuka mu itorero?
20 Uko Zefaniya yitaga kuri Yosiya, ni urugero rutwereka uko Yehova yita ku bakiri bato bakeneye kwitabwaho, nk’abana bafite ababyeyi baciwe mu itorero. Hoseya yavuze ko Imana ari yo ‘ituma imfubyi igirirwa impuhwe’ (Hoseya 14:3). Mbese waba uzi abana b’“imfubyi” bakeneye umuntu ubitaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri? Bashobora kuba ari imfubyi zo mu buryo bw’umwuka, bakaba ari abana barerwa n’umubyeyi umwe cyangwa abakiri bato bakorera Yehova badashyigikiwe n’imiryango yabo. Akenshi, kugira ngo abo bana bagume hafi y’itorero kandi bakure mu buryo bw’umwuka, ahanini biterwa n’uko baba bafite umuntu ubitaho mu buryo bw’umwuka. “Imfubyi” nyinshi zirakura zikavamo abantu bakuze mu buryo bw’umwuka, bitewe n’uko Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka mu itorero babitayeho mu buryo bwuje urukundo.—Zaburi 82:3.
Ese ushobora kwita mu buryo bw’umwuka ku bakiri bato b’imfubyi ubigiranye urukundo?
21. Ni mu buhe buryo Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora gufasha abakiri bato?
21 Urugero, umubyeyi urera abana wenyine azishima Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka nibita ku bana be (Yakobo 1:27). Nubwo abagenzuzi n’abandi bagize itorero bashobora gufasha mu buryo bw’umwuka abagize imiryango ifite ibibazo, bagomba kubikora bubaha ubutware mu muryango kandi bakirinda kurengera. Wenda wowe n’uwo mwashakanye cyangwa umuryango wawe, mushobora kumarana igihe n’umwana w’imfubyi. Mbese ushobora kugaragariza abakiri bato bafite ikibazo cyo kuba mu bwigunge ko ubitayeho? Bashobora kuba bakeneye umuntu wumva ibibazo byabyo bakamubwira ibibari ku mutima, ukaba ushobora kubatega amatwi mwajyanye kubwiriza. Nta gushidikanya ko nawe ugira akazi kenshi. Bityo rero, kwita ku muntu ukiri muto muri ubwo buryo kandi ukamara igihe kirekire ubikora buri gihe, ni byo bizagaragaza ‘niba urukundo rwawe ruzira uburyarya’ (2 Abakorinto 8:8). Imihati uzashyiraho ni yo izagaragaza ko ushishikajwe n’icyatuma abandi babona ubuzima.
22 Mbega ukuntu duhumurizwa no gutekereza ukuntu Imana yita ku bantu, ikaba ishaka ko babona ubuzima bw’iteka! Imana yahitamo kugaragariza urukundo abakiranutsi bayikunda kandi ikabaha ubuzima, kuruta kugaragaza ko itishimiye abahitamo kwigira kagarara kandi badakwiriye ubuzima bw’iteka. Mu gihe tugitegerezanyije amatsiko umunsi wa Yehova, nimucyo tumwigane dufasha abandi kugendera mu nzira y’ubuzima.
a Hari ingero eshatu zisusurutsa umutima zigaragaza uko Imana yita cyane ku bagaragu bayo bari barayobye: umugani w’intama yazimiye, uw’idarakama yabuze n’uw’umwana w’ikirara.—Luka 15:2-32.