ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • fy igi. 15 pp. 173-182
  • Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru
  • Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • TUMENYE KO BAKENEYE KUGARAGARIZWA URUKUNDO
  • KUBAHA IBINTU BAKENEYE
  • URUKUNDO NO KWIGOMWA
  • ISHYIRE MU MWANYA WABO KANDI UGERAGEZE KUBUMVA
  • KOMEZA KUBONA IBINTU UKO BIKWIRIYE
  • ABITA KU BAGEZE MU ZA BUKURU NA BO BAKENERA KWITABWAHO
  • IMBARAGA ZIRUTA IZISANZWE
  • Bibiliya ivuga iki ku birebana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Gushimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Kwita ku bageze mu za bukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Mujye mwubaha abageze mu za bukuru bo muri mwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
fy igi. 15 pp. 173-182

IGICE CYA CUMI NA GATANU

Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru

1. Ni uwuhe mwenda dufitiye ababyeyi bacu, kandi se ku bw’ibyo ni gute twagombye kubafata?

UMUGABO w’umunyabwenge wabayeho kera cyane yatanze inama igira iti “umvira so wakubyaye, kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru” (Imigani 23:22). Ushobora kuvuga uti ‘ibyo sinabirota!’ Benshi muri twe aho kumva dusuzuguye ababyeyi, twumva tubakunze cyane. Tuzi ko hari byinshi badukoreye dukwiriye kubitura. Icya mbere, ni bo dukesha kuba turiho. N’ubwo Yehova ari we Soko y’ubuzima, iyo ababyeyi bacu batabaho natwe ntituba turiho. Nta kintu twaha ababyeyi gifite agaciro nk’ubuzima baduhaye. Tekereza nanone ukuntu kurera umwana akagera ubwo aba mukuru bisaba ko bigomwa byinshi, bakamuhangayikira cyane, bagakoresha amafaranga menshi bamwitaho mu buryo bwuje urukundo. Ku bw’ibyo rero, bihuje n’ubwenge ko Ijambo ry’Imana ritubwira riti ‘wubahe so na nyoko kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.’—Abefeso 6:2, 3.

TUMENYE KO BAKENEYE KUGARAGARIZWA URUKUNDO

2. Ni mu buhe buryo abana bamaze gukura bakwitura ababyeyi babo “ibibakwiriye”?

2 Intumwa Pawulo yandikiye Abakristo agira ati ‘abana babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana’ (1 Timoteyo 5:4). Abana bamaze gukura bitura ababyeyi babo na ba sekuru na ba nyirakuru “ibibakwiriye” babereka ko babashimira imyaka bamaze babagaragariza urukundo, babakorera kandi bakabitaho. Uburyo bumwe abana bashobora kubikoramo ni ukumenya ko kimwe n’undi muntu uwo ari we wese, abantu bageze mu za bukuru baba bakeneye cyane gukundwa no guhumurizwa. Kimwe natwe twese, bakeneye kumva ko bafite agaciro kandi ko bafite icyo bamaze.

3. Ni gute twakubaha ababyeyi na ba sogokuru bacu?

3 Bityo rero, dushobora kubaha ababyeyi na ba sogokuru bacu tubamenyesha ko tubakunda (1 Abakorinto 16:14). Niba tutabana na bo, twagombye kwibuka ko baba bakeneye cyane kumenya amakuru yacu. Akandiko gashimishije, kubaterefona cyangwa kubasura, bishobora kubashimisha cyane. Igihe umugore witwa Miyo wo mu Buyapani yari afite imyaka 82, yaranditse ati “umukobwa wanjye [ufite umugabo w’umugenzuzi usura amatorero] akunda kumbwira ati ‘ma, ndakwinginze tujyane.’ Anyandikira ambwira itorero bazasura mu cyumweru iki n’iki n’inomero za telefoni zaho. Ubwo rero mba nshobora gufata ikarita yanjye nkavuga nti ‘ubu bageze aha!’ Buri gihe nshimira Yehova ku bwo kuba yarampaye umwana nk’uwo.”

KUBAHA IBINTU BAKENEYE

4. Ni mu buhe buryo abayobozi b’idini rya Kiyahudi bashingiye ku migenzo yabo, basunikiraga abantu kutagirira ababyeyi babo impuhwe?

4 Ese kubaha ababyeyi byaba binakubiyemo kubaha ibintu bakeneye? Yego rwose. Akenshi ni ko biba bimeze. Mu gihe cya Yesu, abayobozi b’idini rya Kiyahudi bemeraga bashingiye ku migenzo yabo ko iyo umuntu yavugaga ko amafaranga ye cyangwa umutungo we ‘yabituye Imana,’ yabaga atagisabwa kubikoresha yita ku babyeyi be (Matayo 15:3-6). Mbega abantu batagiraga impuhwe! Mu by’ukuri, abo bayobozi ba kidini ntibasunikiraga abantu kubaha ababyeyi babo ahubwo babasunikiraga kubasuzugura banga kubaha ibyo bakeneye babitewe n’umururumba. Ibyo ntibikatubeho!—Gutegeka 27:16.

5. N’ubwo mu bihugu bimwe na bimwe leta ishobora gufasha abantu bageze mu za bukuru, kubera iki kubaha ababyeyi rimwe na rimwe biba bikubiyemo no kubaha amafaranga yo kubafasha?

5 Mu bihugu byinshi muri iki gihe, habaho gahunda zishyigikiwe na leta zo guha abantu bageze mu za bukuru ibyo bakeneye, wenda nk’ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Ikindi nanone, abo bageze mu za bukuru bashobora kuba na bo hari udufaranga bari barizigamiye two kuzabagoboka bamaze gusaza. Ariko iyo ibyo byose bishize cyangwa se bikaba bitabahagije, abana bubaha ababyeyi babo bakora uko bashoboye kose ngo babahe ibyo bakeneye. Koko rero, kwita ku babyeyi bamaze gusaza ni kimwe mu bigaragaza ko umuntu yubaha Yehova Imana, we watangije umuryango.

URUKUNDO NO KWIGOMWA

6. Ni iki abana bamwe na bamwe bakoze kugira ngo bafashe ababyeyi babo?

6 Abana benshi bamaze gukura bagiye bita ku babyeyi babo banegekajwe n’imyaka y’iza bukuru, babigiranye urukundo no kwigomwa. Hari bamwe babazanye mu ngo zabo babana na bo, abandi bo barimutse bajya kuba hafi yabo. Hari abandi bimutse bajya kubana n’ababyeyi babo. Akenshi ibyo byagiye bigira icyo bifashaho, ari ku babyeyi no ku bana.

7. Kuki atari byiza kwihutira gufata imyanzuro ku bibazo birebana n’ababyeyi bageze mu za bukuru?

7 Rimwe na rimwe ariko, hari ubwo kwimuka gutyo bitagira ingaruka nziza. Kubera iki? Wenda kubera ko uwo mwanzuro bawufashe bahubutse cyangwa se bashingiye ku byiyumvo gusa. Bibiliya itugira inama igira iti “umunyamakenga yitegereza aho anyura” (Imigani 14:15). Urugero wenda, tuvuge ko mama wawe umaze gusaza atagishoboye kwibana, ukaba utekereza ko byaba byiza yimutse akaza mukabana. Mu kwitegereza aho unyura ubigiranye amakenga, ushobora kwibaza kuri ibi bikurikira: ni iki akeneye by’ukuri? Ese haba hari ibigo cyangwa imiryango ifashwa na leta ishobora kugira icyo idufasha kuri icyo kibazo? Ahubwo se arashaka kwimuka? Niba se abishaka, bizagira izihe ngaruka ku buzima bwe? Aho ntibizamusaba gusiga incuti ze? Ibyo se bizamugiraho ngaruka ki? Ese waba warabanje kubiganiraho na we? Niyimuka se bizagira izihe ngaruka ari kuri wowe, ku wo mwashakanye no ku bana bawe? Niba se mama wawe akeneye kwitabwaho, ni nde uzajya amwitaho? Hari abo se mushobora gufatanya? Waba warabiganiriyeho n’abo bireba bose?

8. Ni bande ushobora kujya inama na bo mu gihe ufata umwanzuro mu birebana no kwita ku babyeyi bawe bageze mu za bukuru?

8 Kubera ko inshingano yo kwita ku babyeyi iba ireba abana bose mu muryango, byaba byiza muteranyije umuryango kugira ngo mwese mufatire umwanzuro hamwe. Kuganira n’abasaza bo mu itorero rya gikristo cyangwa incuti zigeze kugira ikibazo nk’icyo na byo bishobora kubafasha cyane. Bibiliya itanga umuburo ugira uti “aho inama itari imigambi ipfa ubusa, ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.”—Imigani 15:22.

ISHYIRE MU MWANYA WABO KANDI UGERAGEZE KUBUMVA

Ifoto yo ku ipaji ya 179

Nta bwo ari iby’ubwenge gufatira umubyeyi imyanzuro utabanje kubiganiraho na we

9, 10. (a) N’ubwo ababyeyi bacu baba bageze mu za bukuru, ni mu buhe buryo twabagaragariza ko tubitaho? (b) Ibyo umwana umaze gukura yakorera ababyeyi be byose, ni iki yagombye buri gihe kubaha?

9 Kubaha ababyeyi bacu bageze mu za bukuru bisaba kwishyira mu mwanya wabo no kubumva. Uko bagenda basaza, bashobora kunanirwa kugenda, kurya no kwibuka ibintu bimwe na bimwe. Bashobora gukenera umuntu ubunganira. Akenshi usanga abana bakabya guhangayikira ababyeyi babo, bakagerageza kubaha amabwiriza bagenderaho. Nyamara ababyeyi bageze mu za bukuru baba ari abantu bakuru b’inararibonye, bamaze igihe kirekire biyitaho bakanifatira imyanzuro. Kumva ko bagifite inshingano yabo yo kuba ababyeyi kandi bakaba ari n’abantu bakuru bishobora kuba ari byo bituma bumva bari mu mwanya wabo kandi bakumva biyubashye. Ababyeyi bumva ko bagomba kureka abana babo bakajya babafatira imyanzuro bashobora kumva bihebye cyangwa bikabarakaza. Bamwe bararakara bakanga ibyo babona ko ari uburyo bwo kubabuza umudendezo wabo.

10 Gukemura ibyo bibazo ntibyoroha, ariko biba byiza iyo muretse ababyeyi banyu bageze mu za bukuru bakiyitaho bo ubwabo kandi bakifatira imyanzuro uko bishoboka kose. Si byiza ko ufatira ababyeyi bawe imyanzuro y’ibyo ubona byababera byiza utabanje kubiganiraho na bo. Ni koko, hari ibintu byinshi baba batagishoboye kubera gusaza. Bareke bikorere ibyo bagishoboye. Ushobora kuzibonera ko uko uzagenda ureka ababyeyi bawe bakajya bifatira imyanzuro ku birebana n’ubuzima bwabo, ari na ko muzagenda murushaho kugirana imishyikirano myiza. Bazarushaho kumva bishimye kandi nawe bizaba uko. N’ubwo rimwe na rimwe ushobora gusaba ababyeyi bawe ukomeje ko bakora ibintu bimwe na bimwe kuko ari byo byiza, kububaha bisaba ko ubaha agaciro bakwiriye. Ijambo ry’Imana ritanga inama igira iti “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe.”—Abalewi 19:32.

KOMEZA KUBONA IBINTU UKO BIKWIRIYE

11-13. N’ubwo mu mizo ya mbere umwana umaze kuba mukuru yaba atarabanye neza n’ababyeyi be, ni gute yabyifatamo mu birebana no kubitaho mu gihe bageze mu za bukuru?

11 Rimwe na rimwe abana bamaze kuba bakuru bagira ikibazo cyo kubaha ababyeyi babo bitewe n’imishyikirano bagiranaga bakiri bato. Urugero wenda, so yari umuntu utagira urugwiro kandi udakunda abantu, naho nyoko ari ingare. Kuba bari ababyeyi batameze nk’uko wumvaga ubyifuza bishobora kuba na n’ubu bikigutesha umutwe, bikakurakaza cyangwa bikakubabaza. Ariko se ibyo wabyivanamo ute?a

12 Uwitwa Basse, wakuriye mu gihugu cya Finilande yaravuze ati “umugabo wandeze wari warashyingiranywe na mama yari umusirikare mukuru mu ngabo z’ishyaka rya Nazi ryo mu Budage. Yari inkomwahato, kandi ibyo byatumye aba umuntu mubi. Yajyaga kenshi akubita mama ndeba. Igihe kimwe yarandakariye, akenyurura umukandara ankubita mu maso ka kuma kawufunga. Karambabaje cyane ku buryo nahise nitura ku buriri.”

13 Ariko rero, yari afite n’indi mico. Basse yongeyeho ati “ku rundi ruhande ariko, yari umunyamwete kandi ntiyigeraga na rimwe yirengagiza guha umuryango we ibyo ukeneye. Ntiyigeze na rimwe angaragariza urukundo rwa kibyeyi, ariko ntibyantangazaga kuko nari nzi ko yari yarababaye. Nyina yari yaramwirukanye mu rugo akiri muto. Yakuze ari umurwanyi aza no kujya ku rugamba akiri muto cyane. Mu rugero runaka nashoboraga kumwumva kandi sinamurenganyaga. Maze kuba mukuru, nifuzaga kumufasha uko nshoboye kose kugeza igihe apfiriye. Ntibyari byoroshye, ariko nakoze ibyo nari nshoboye byose. Nagerageje kumubera umwana mwiza kugeza ku iherezo, kandi ntekereza ko na we ari uko yabibonaga.”

14. Ni uwuhe murongo w’Ibyanditswe ushobora gufasha abantu mu bibazo ibyo ari byo byose bahura na byo, hakubiyemo n’ibijyanirana no kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru?

14 Mu bibazo birebana n’imiryango kimwe no mu bindi bibazo, hari inama ya Bibiliya ifasha abantu cyane. Igira iti “mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana, mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.”—Abakolosayi 3:12, 13.

ABITA KU BAGEZE MU ZA BUKURU NA BO BAKENERA KWITABWAHO

15. Kuki rimwe na rimwe kwita ku babyeyi bitera agahinda?

15 Kwita ku babyeyi banegekajwe n’imyaka y’iza bukuru ni akazi katoroshye, gakubiyemo imirimo myinshi n’inshingano nyinshi, kandi gatwara igihe. Akenshi ariko ikigorana cyane kuruta ibyo byose ni ingaruka bikugiraho ku byiyumvo byawe. Birababaza cyane kubona ababyeyi bawe bagenda bagira intege nke, bagatangira kwibagirwa, ndetse ntibabe bakibasha kwigenga. Uwitwa Sandy ukomoka muri Porto Rico yaravuze ati “mama yari afatiye runini umuryango wacu. Byaratubabazaga cyane kumubona ababara no kumukorera twose. Yarabanje akajya acumbagira; yaje kujya yicumba akabando, ubundi afata imbago hanyuma atangira kujya agendera mu igare ry’ibimuga. Yagendaga arushaho kumererwa nabi kugeza igihe apfiriye. Yari yararwaye kanseri yo mu magufwa, akeneye kwitabwaho amanywa n’ijoro. Twaramwuhagiraga, tukamugaburira, tukanamusomera. Byari ibintu bitoroshye na mba kandi bibabaje cyane. Igihe nabonaga mama asamba nararize cyane kuko namukundaga bitavugwa.”

16, 17. Ni iyihe nama ishobora gufasha umuntu wita ku babyeyi be gushyira mu gaciro?

16 Ibintu nk’ibyo se biramutse bikubayeho wabyifatamo ute? Gutega amatwi Yehova binyuriye mu gusoma Bibiliya no kuvugana na we mu isengesho, bizagufasha cyane (Abafilipi 4:6, 7). Nanone ujye ukora uko ushoboye kose urye indyo yuzuye kandi usinzire bihagije. Nubigenza utyo, uzaba witeguye neza, haba mu byiyumvo no mu buryo bw’umubiri kwita kuri uwo muntu wawe ukunda cyane. Ushobora no gushyiraho gahunda ugafata akaruhuko. N’ubwo wenda udashobora gufata ikiruhuko kirekire, ni byiza ko ushaka igihe gito ariko nawe ukaruhuka. Kugira ngo ubone icyo gihe, ushobora kumvikana n’undi muntu akagusigarira ku mubyeyi wawe urwaye.

17 Ni ibintu bisanzwe ko abantu bita ku babyeyi babo baba biteze gukora ibitangaza. Ariko rero, ntukicire urubanza kubera ibintu utashoboye gukora. Hari n’aho bishobora kuba ngombwa ko ujyana umubyeyi wawe mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru. Niba ari wowe wita ku babyeyi bawe, ujye witega ibintu bishoboka. Ntuba ugomba kwita ku byo ababyeyi bawe bakeneye byonyine ahubwo uba ugomba no kwita ku byo abana bawe, uwo mwashakanye ndetse nawe ubwawe, mukeneye.

IMBARAGA ZIRUTA IZISANZWE

18, 19. Ni gute Yehova yadusezeranyije ko azakomeza kudufasha, kandi se ni iyihe nkuru igaragaza ko asohoza ibyo yasezeranyije?

18 Mu Ijambo rye Bibiliya, Yehova yatanze abigiranye urukundo inama zishobora gufasha cyane umuntu kwita ku babyeyi be bageze mu za bukuru; ariko si ibyo gusa. Umwanditsi wa Zaburi yarahumekewe maze arandika ati ‘Uwiteka aba hafi y’abamutakira bose, kandi azumva gutaka kwabo abakize.’ Yehova azakiza, cyangwa se azarinda abantu bamubaho indahemuka, no mu gihe bazaba bari mu mimerere itoroshye.—Zaburi 145:18, 19.

19 Uwitwa Myrna wo muri Filipine yabonye ko ibyo ari ukuri igihe yitaga kuri nyina wari waramugajwe n’indwara ikomeye. Myrna yaranditse ati “nta kintu kibabaza nko kubona uwo ukunda ababara kandi adashoboye kukubwira aho ababara. Mbese ni nk’aho yagendaga arohama mureba ariko ntashoboye kumurohora. Najyaga mfukama nkabwira Yehova ukuntu numva naniwe. Naraborogaga kimwe na Dawidi, wasabye Yehova gushyira amarira ye mu icupa maze ngo ajye amwibuka [Zaburi 56:9]. Kandi nk’uko Yehova yasezeranyije, yampaye imbaraga nari nkeneye. ‘Uwiteka yambereye ubwishingikirizo.’”—Zaburi 18:19.

20. Ni ayahe masezerano yo muri Bibiliya afasha abita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru kudacika intege, ndetse n’iyo uwo bitagaho yapfa?

20 Abantu bakunze kugereranya kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru n’“inkuru irangira nabi.” N’ubwo wakora uko ushoboye kose ukita ku babyeyi bageze mu za bukuru, amaherezo bagera aho bagapfa nk’uko byagendekeye nyina wa Myrna. Ariko rero abiringira Yehova bazi ko urupfu atari ryo herezo. Intumwa Pawulo yaravuze ati ‘niringiye Imana yuko hazabaho kuzuka kw’abakiranutsi n’abakiranirwa’ (Ibyakozwe 24:15). Abapfushije ababyeyi babo bageze mu za bukuru bahumurizwa n’ibyiringiro by’umuzuko ndetse n’isezerano ry’uko Imana izazana isi nshya ishimishije, aho ‘urupfu rutazabaho ukundi.’—Ibyahishuwe 21:4.

21. Kubaha ababyeyi bageze mu za bukuru bigira izihe ngaruka nziza?

21 Abagaragu b’Imana baha agaciro ababyeyi babo, n’ubwo baba bamaze gusaza (Imigani 23:22-24). Barabubaha. Iyo babigenje batyo, bagerwaho n’ibivugwa mu mugani wahumetswe ugira uti “so na nyoko bishime, kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu” (Imigani 23:25). Kandi ikiruta ibyo byose, abantu bubaha ababyeyi babo bageze mu za bukuru bashimisha Yehova Imana, kandi baba bagaragaje ko bamwubaha.

a Aha ngaha ntidushaka kuvuga wenda nko mu gihe ababyeyi baba barashingiraga ku bubasha bwabo n’icyizere abana babo babagiriraga maze bakabakorera ibintu by’ubugome.

AYA MAHAME YA BIBILIYA YAFASHA ATE . . . MU KUBAHA ABABYEYI BACU BAGEZE MU ZA BUKURU?

Tugomba kwitura ababyeyi na ba sogokuru bacu ibibakwiriye.​—1 Timoteyo 5:4.

Ibyo dukora byose tugomba kubikorana urukundo.​—1 Abakorinto 16:14.

Imyanzuro ikomeye ntigomba gufatwa huti huti.​—Imigani 14:15.

Ababyeyi bageze mu za bukuru bagomba kubahwa n’ubwo baba barwaye ari nta n’intege bagifite.​—Abalewi 19:32.

Hari igihe kizagera ntitube tugisaza cyangwa ngo dupfe.​—Ibyahishuwe 21:4.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze