-
Umugani w’abakozi bakoraga mu ruzabibuYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Yaravuze ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umuntu ufite uruzabibu, wazindutse kare mu gitondo akajya gushaka abo gukora mu ruzabibu rwe. Amaze kwemeranya n’abakozi idenariyo imwe ku munsi, abohereza mu ruzabibu rwe. Yongera gusohoka ahagana ku isaha ya gatatu, abona abandi bahagaze ku isoko nta cyo bakora. Na bo arababwira ati ‘namwe nimujye mu ruzabibu, kandi ndabaha ibikwiriye.’ Nuko baragenda. Yongeye gusohoka ahagana ku isaha ya gatandatu no ku isaha ya cyenda, na bwo abigenza atyo. Amaherezo, ahagana ku isaha ya cumi n’imwe arasohoka abona abandi bahagaze, arababwira ati ‘kuki mwiriwe muhagaze aha nta cyo mukora?’ Baramusubiza bati ‘ni uko nta waduhaye akazi.’ Arababwira ati ‘namwe nimujye mu ruzabibu.’ ”—Matayo 20:1-7.
-
-
Umugani w’abakozi bakoraga mu ruzabibuYesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
-
-
Abatambyi n’abandi bantu bakoranaga na bo, batekerezaga ko abandi Bayahudi basanzwe bakoreraga Imana mu rugero ruciriritse, mbese ko bari bameze nk’abakozi batakoze umunsi wose mu ruzabibu rw’Imana. Mu mugani wa Yesu, abo bantu ni abahawe akazi “nko ku isaha ya gatatu” (saa tatu za mu gitondo) cyangwa nyuma yaho nko ku isaha ya gatandatu, ku ya cyenda n’abagahawe ku isaha ya cumi n’imwe (saa kumi n’imwe za nimugoroba).
Abagabo n’abagore bemeye gukurikira Yesu babonwaga nk’ “abantu bavumwe” (Yohana 7:49). Ubuzima bwabo hafi ya bwose bari barabumaze ari abarobyi cyangwa bakora akandi kazi. Hanyuma mu mwaka wa 29, “nyir’uruzabibu” yohereje Yesu ngo ajye guhamagara abo bantu boroheje kugira ngo bakorere Imana ari abigishwa ba Kristo. Abo ni “aba nyuma,” ba bandi Yesu yavuze baje gukora mu ruzabibu ku isaha ya 11.
-