Isomo tuvana kuri Yesu
Uko umuntu yabona ibyishimo
Wakora iki kugira ngo ugire ibyishimo?
▪ Yesu yagize icyo avuga ku byishimo mu magambo abimburira ikiganiro kizwi cyane yigeze gutanga. Yagize ati “abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka” (Matayo 5:3). Ubwo se ni iki yashakaga kuvuga? Ni ibihe bintu byo mu buryo bw’umwuka dukeneye?
Kugira ngo tubeho, dukeneye guhumeka, kurya no kunywa nk’uko inyamaswa na zo zibigenza. Ariko kugira ngo tugire ibyishimo, hari ikintu dukeneye inyamaswa zidafite. Icyo kintu ni ugusobanukirwa intego y’ubuzima, kandi Umuremyi wacu ni we wenyine ushobora kuyidusobanurira. Ku bw’ibyo, Yesu yaravuze ati “umuntu ntagomba gutungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova” (Matayo 4:4). Abantu bazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka, bagira ibyishimo kuko baba bafitanye imishyikirano ya bugufi na Yehova, we ‘Mana igira ibyishimo’ kandi ikabaha ibyiringiro, ari cyo kintu cya ngombwa kugira ngo umuntu agire ibyishimo.—1 Timoteyo 1:11.
Yesu yafashije abantu ate kugira ibyiringiro?
▪ Yesu yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5). Yesu yafashije abantu kugira ibyiringiro akiza abarwayi kandi azura abapfuye. Nanone yabagezagaho ubutumwa bw’ibyiringiro. Yabisobanuye agira ati “kuko Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka” (Yohana 3:16). Abantu bumvira Imana bazabaho iteka ku isi. Tekereza ubana n’abantu b’abagwaneza, kandi gusaza bitakiriho! Ntibitangaje rero kuba ijambo ry’Imana rigira riti “mwishimire mu byiringiro” (Abaroma 12:12). Nanone, Yesu yagaragaje icyo twakora kugira ngo tubone ibyishimo muri iki gihe.
Yesu yigishije ko ari ibihe bintu bihesha ibyishimo?
▪ Yesu yatanze inama z’ingirakamaro ku bintu bitandukanye, urugero nk’imishyikirano tugirana n’abandi, ishyingiranwa, kwicisha bugufi no kubona ubutunzi mu buryo bukwiriye (Matayo 5:21-32; 6:1-5, 19-34). Nukurikiza izo nama uzagira ibyishimo.
Kugira ubuntu bihesha ibyishimo (Ibyakozwe 20:35). Urugero Yesu yaravuze ati “nutegura ibirori, uzatumire abakene, ibimuga n’ibirema n’impumyi; ubwo ni bwo uzagira ibyishimo kuko nta cyo bafite cyo kukwitura” (Luka 14:13, 14). Abantu bagira ibyishimo ni ababishakira abandi; si ba bandi baba bishakira kwishimisha ubwabo.
Ni ikihe kintu gihesha ibyishimo kuruta ibindi?
▪ Gukorera abandi bihesha ibyishimo ariko gukorera Imana byo, bihesha ibyishimo byinshi kurushaho. Ibyo byishimo ntiwabigereranya n’ibyishimo by’ababyeyi bakunda abana babo. Ibyo bigaragazwa n’ibyabaye igihe Yesu yigishaga imbaga y’abantu. Hari umugore wiyamiriye ati “hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje!” Ariko Yesu yaramushubije ati “oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”—Luka 11:27, 28.
Yesu yishimiraga gukora ibyo Se wo mu ijuru ashaka. Imana ishaka ko abantu bumva ubutumwa bw’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka. Igihe kimwe, ubwo Yesu yari amaze gusobanurira umuntu wari ushimishijwe n’ibyo byiringiro, yaravuze ati “ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka” (Yohana 4:13, 14, 34). Nawe ushobora kubona ibyishimo umuntu akesha gukora ibyo Imana ishaka, wifatanya mu kugeza ku bandi ukuri kwa Bibiliya.
Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 1 cy’iki gitabo, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Ifoto yo ku ipaji ya 16]
Ibyishimo nyakuri bizanwa no guhaza icyifuzo dufite cyo gusobanukirwa intego y’ubuzima