Igice cya 9
Ikitubwira ko turi mu “minsi y’imperuka”
1, 2. Twamenya dute ko turi mu minsi y’imperuka?
NI GUTE twakwizera ko muri iki gihe ari ho Ubwami bw’Imana bugiye kugira icyo bukora kuri iyi gahunda y’ubutegetsi bw’abantu? Twamenya dute ko twegereje cyane igihe Imana izavanaho ububi bwose n’imibabaro yose?
2 Abigishwa ba Yesu Kristo na bo bifuje kumenya ibyo bintu. Bamubajije “ikimenyetso” cyari kugaragaza ukuhaba kwe ari Umwami n’icy’“imperuka y’isi” (Matayo 24:3). Mu gusubiza, Yesu yavuze mu buryo burambuye ibintu byari kubaho hamwe n’imimerere y’ibintu by’uruhurirane byari guhungabanya isi, bityo bikagaragaza ko abantu bari kuba bari “mu gihe cy’imperuka,” “mu minsi y’imperuka” y’iyi gahunda y’ibintu (Daniyeli 11:40; 2 Timoteyo 3:1). Ese muri iki gihe twaba twarabonye icyo kimenyetso gikubiyemo ibintu byinshi? Twarabibonye rwose, ndetse byinshi cyane!
Intambara z’isi
3, 4. Ni gute intambara zabaye mu kinyejana cya 20 zihuje neza n’ubuhanuzi bwa Yesu?
3 Yesu yahanuye ko ‘ishyanga ryari gutera irindi shyanga n’ubwami bugatera ubundi bwami’ (Matayo 24:7). Mu mwaka wa 1914 isi yinjiye mu ntambara yahuruje ibihugu n’ubwami mu buryo butandukanye n’uko byajyaga bigenda mu ntambara zose zabayeho mbere y’iyo ngiyo. Mu kwemeranya n’ibyo, abahanga mu by’amateka b’icyo gihe bayise Intambara Nkuru. Yabaye intambara ya mbere mu mateka iteye ityo, ni ukuvuga intambara ya mbere y’isi yose. Yahitanye abasirikare n’abasivili bagera kuri 20.000.000, umubare uruta kure cyane uw’abandi bantu bagiye bagwa mu ntambara zose zayibanjirije.
4 Intambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye ikimenyetso cy’itangiriro ry’iminsi y’imperuka. Yesu yavuze ko ibyo, hamwe n’ibindi byari gukurikiraho, byari kuba “itangiriro ryo kuramukwa” (Matayo 24:8). Ibyo ni ko byagenze, kuko mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, yo yari mbi cyane kurushaho, haguye abasirikare n’abasivili bagera kuri 50.000.000. Hari abantu basaga 100.000.000 bahitanywe n’intambara mu kinyejana cya 20, bakaba bakubye incuro enye abaguye mu ntambara zabaye mu gihe cy’imyaka 400 yose mbere y’icyo kinyejana! Mbega ishyano rikomeye ryakozwe n’ubutegetsi bwa kimuntu!
Ibindi bintu byabayeho
5-7. Ni ibihe bintu bindi bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka?
5 Yesu yavuze n’ibindi bintu byari kuranga iminsi y’imperuka muri aya magambo: “kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara” (Luka 21:11). Ibyo bihuje neza n’ibyabaye kuva mu mwaka wa 1914, kuko imibabaro itewe n’ibyo byago yagiye irushaho kwiyongera cyane.
6 Ntiduhwema kumva imitingito y’isi ikomeye ihitana abantu benshi. Icyorezo cy’indwara bise giripe ya gihisipaniya (grippe espagnole) ubwayo yahitanye abantu bagera kuri 20.000.000 nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, bamwe bakaba bavuga ko yaba yarahitanye abantu bagera kuri 30.000.000, cyangwa basaga. Sida na yo yahitanye abantu ibihumbi amagana n’amagana kandi mu minsi iri imbere ishobora kuzahitana abandi babarirwa muri za miriyoni. Buri mwaka hapfa abantu babarirwa muri za miriyoni bishwe n’indwara y’umutima, kanseri, n’izindi. Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni na bo bapfa uruhongohongo bahitanywe n’inzara. Nta gushidikanya, ‘abagendera ku mafarashi bavugwa mu Byahishuwe’ barakomeza koreka imbaga y’abantu benshi, bakoresheje intambara, inzara n’ibyorezo by’indwara, uhereye mu wa 1914.—Ibyahishuwe 6:3-8.
7 Nanone Yesu yahanuye ibyo kwiyongera k’ubugizi bwa nabi bugaragara mu bihugu byose. Yagize ati “maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.”—Matayo 24:12.
8. Ni gute ubuhanuzi bwo muri 2 Timoteyo, igice cya 3, buhuje rwose n’iki gihe turimo?
8 Nanone kandi, ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwaravuze ibihereranye no guta umuco na byo bigaragara ku isi hose muri iki gihe. Ubwo buhanuzi bugira buti “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako . . . Kandi abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa” (2 Timoteyo 3:1-13). Ibyo byose byasohoreye mu maso yacu.
Ikindi kintu
9. Ni iki cyabaye mu ijuru cyahuriranye n’itangira ry’iminsi y’imperuka hano ku isi?
9 Hari ikindi kintu cyatumye imibabaro irushaho kwiyongera cyane muri iki gihe. Hari ikintu cyahuriranye n’itangira ry’iminsi y’imperuka yatangiye mu mwaka wa 1914, cyashyize abantu mu kaga gakomeye cyane kurushaho. Icyo gihe, nk’uko ubuhanuzi bwo mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya bubivuga, “mu ijuru [habaye] intambara. Mikayeli [Kristo wahawe ububasha mu ijuru] n’abamarayika be batabarira kurwanya cya kiyoka [ari cyo Satani], ikiyoka kirwanana n’abamarayika [ni ukuvuga abadayimoni] bacyo. Ntibanesha kandi mu ijuru ahabo ntihaba hakiboneka. Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.”—Ibyahishuwe 12:7-9.
10, 11. Ni iki cyageze ku bantu igihe Satani n’abadayimoni be bajugunywaga ku isi?
10 Ingaruka zabaye izihe ku muryango wa kimuntu? Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “wa si we, nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.” Ni koko, Satani azi neza ko iyi gahunda ye yegereje iherezo ryayo, bityo akaba ari yo mpamvu akora uko ashoboye kose kugira ngo atere abantu kurwanya Imana mbere yuko avanwaho, we hamwe n’isi ye (Ibyahishuwe 12:12; 20:1-3). Mbega ukuntu ibyo biremwa by’umwuka byacishijwe bugufi bizira gukoresha nabi uburenganzira bwabyo bwo kwihitiramo! Mbega imimerere iteye ubwoba yabaye ku isi bitewe n’ibyo biremwa by’umwuka, cyane cyane uhereye mu mwaka wa 1914!
11 Ntibitangaje rero kuba Yesu yarahanuye iby’iki gihe agira ati “hazabaho n’ibitera ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru.”—Luka 21:11.
Iherezo ry’ubutegetsi bw’abantu n’abadayimoni riregereje
12. Bumwe mu buhanuzi bugomba gusohozwa mbere yuko iyi gahunda irangira ni ubuhe?
12 Ubuhanuzi bwa Bibiliya bugomba gusohozwa mbere yuko Imana irimbura iyi gahunda y’ibintu bungana iki? Ni buke cyane! Bumwe muri ubwo buhanuzi busigaye ni ubuvugwa mu 1 Abatesalonike 5:3, aho dusoma ngo “ubwo bazaba bavuga bati ‘ni amahoro nta kibi kiriho,’ ni bwo kurimbuka kuzabatungura.” Ibyo bigaragaza ko imperuka y’iyi gahunda izatangira “ubwo bazaba bavuga.” Isi izatungurwa, kuko irimbuka rizayigeraho mu gihe izaba itabyiteze na gato, igihe abantu bazaba berekeje ibitekerezo ku mahoro n’umutekano bifuza kugeraho.
13, 14. Ni ikihe gihe cy’umuvurungano cyahanuwe na Yesu, kandi kizarangira gite?
13 Igihe kirimo kirashirana iyi si iyoborwa na Satani. Vuba aha isi izaba igeze ku iherezo ryayo mu gihe cy’umuvurungano wavuzwe na Yesu agira ati “hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.”—Matayo 24:21.
14 Indunduro y’“umubabaro mwinshi” izaba Harimagedoni, intambara y’Imana. Icyo ni cyo gihe cyavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli, igihe Imana ‘izamenagura ubu bwami bwose ikabutsembaho.’ Ibyo bizaba ari iherezo ry’ubutegetsi bwose bw’abantu buriho ubu bwitaruye Imana. Hanyuma, Ubwami bw’Imana butegekera mu ijuru buzagenzura ibikorwa by’abantu byose mu buryo bwuzuye. Daniyeli yahanuye ko ubutware bw’ubwo Bwami butazigera na rimwe buzungurwa “n’irindi shyanga.”—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14-16.
15. Bizagendekera bite amoshya ya Satani n’abadayimoni be?
15 Icyo gihe, amoshya yose ya Satani n’abadayimoni azahagarara. Ibyo biremwa by’umwuka byigometse bizakagatirwa, ku buryo bitazashobora “kuyobya amahanga” (Ibyahishuwe 12:9; 20:1-3). Byakatiwe urwo gupfa, bityo bikaba bitegereje kurimbuka. Mbega ihumure ku bantu bazaba babatuwe mu moshya y’ibyo biremwa!
Ni nde uzarokoka? Ni nde utazarokoka?
16-18. Ni nde uzarokoka iherezo ry’iyi gahunda, kandi ni nde utazarokoka?
16 Igihe urubanza rw’Imana ruzaba rusohorezwa kuri iyi si, ni nde uzarokoka? Ni nde utazarokoka? Bibiliya igaragaza ko abashaka ubutegetsi bw’Imana ari bo bazarindwa maze bakarokoka. Na ho abadashaka ubutegetsi bw’Imana bo ntibazarindwa, ahubwo bazarimburanwa n’isi ya Satani.
17 Mu Migani 2:21, 22 hagira hati “abakiranutsi bazatura mu isi, kandi intungane zizahaguma. Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”
18 Nanone muri Zaburi 37:10, 11 hagira hati “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho . . . Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, bazishimira amahoro menshi.” Umurongo wa 29 wongeraho uti “abakiranutsi bazaragwa igihugu, bakibemo iteka.”
19. Ni iyihe nama twagombye kuzirikana?
19 Twagombye kuzirikana inama dusanga muri Zaburi 37:34, aho dusoma ngo “ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye, na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu, abanyabyaha bazarimburwa ureba.” Umurongo wa 37 n’uwa 38 igira iti “witegereze uboneye rwose, urebe utunganye, kuko umunyamahoro azagira urubyaro. Abacumura bo bazarimburirwa hamwe, urubyaro rw’umunyabyaha ruzarimburwa.”
20. Kuki dushobora kuvuga ko ibi bihe turimo bishishikaje cyane?
20 Mbega ukuntu bihumuriza kandi bigashishikaza kumenya ko Imana itwitaho rwose, kandi ko vuba aha igiye kuvanaho ubugizi bwa nabi bwose n’imibabaro! Mbega ukuntu dushimishwa cyane no kubona ko isohozwa ry’ubwo buhanuzi bw’ikuzo ryegereje cyane!
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Bibiliya yahanuye ibintu byari kuba ‘ikimenyetso’ cy’iminsi y’imperuka
[Ifoto yo ku ipaji ya 22]
Vuba aha kuri Harimagedoni, abanga kugandukira ubutegetsi bw’Imana bazarimburwa. Naho ababugandukira bo bazarokoka binjire mu isi nshya ikiranuka