ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/5 pp. 16-20
  • Kwihangana—Ni Ngombwa ku Bakristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihangana—Ni Ngombwa ku Bakristo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Kwihangana Bisobanura?
  • Kuki Tugomba Kwihangana?
  • Kwihangana Kugeza ku Mperuka​—Mu Buhe Buryo?
  • ‘Nimutekereze mwitonze kuri Yesu wihanganye’
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
  • “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Komeza kuba hafi y’umuryango wa Yehova
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Tegereza umunsi wa Yehova wihanganye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/5 pp. 16-20

Kwihangana​—Ni Ngombwa ku Bakristo

“Kwizera mukongereho . . . kwihangana.”​—2 PETERO 1:5, 6.

1, 2. Kuki twese tugomba kwihangana kugeza ku mperuka?

UMUGENZUZI usura amatorero hamwe n’umugore we, basuye Umukristo mugenzi wabo wari ufite imyaka isaga 90. Yari amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo mu murimo w’igihe cyose. Mu gihe baganiraga, uwo muvandimwe ukuze yibutse zimwe mu nshingano yagiye agira muri iyo myaka yose. Ubwo yavugaga, amarira yisuka, yagize ati “ariko ubu, nta cyo ngishoboye gukora.” Uwo mugenzuzi usura amatorero yarambuye Bibiliya ye maze asoma muri Matayo 24:13, aho Yesu Kristo yagize ati “ariko uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa.” Hanyuma, uwo mugenzuzi yarebye uwo muvandimwe maze aramubwira ati “inshingano ya nyuma itureba twese, si iyo gukora byinshi cyangwa bike niba ari byo dushoboye, ahubwo ni iyo kwihangana kugeza imperuka.”

2 Ni koko, Abakristo twese tugomba kwihangana kugeza ku iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu cyangwa ku iherezo ry’ubuzima bwacu. Nta bundi buryo dushobora kwemerwa na Yehova ngo tubone agakiza. Turimo turasiganirwa ubuzima, kandi tugomba ‘gusiganirwa aho dutegekwa twihanganye’ kugeza ubwo tuzambuka umurongo wa nyuma w’aho isiganwa rirangirira (Abaheburayo 12:1). Intumwa Petero yatsindagirije agaciro k’uwo muco ubwo yahuguraga bagenzi be b’Abakristo agira ati “kwizera mukongereho . . . kwihangana” (2 Petero 1:5, 6). Ariko se, kwihangana ni iki mu by’ukuri?

Icyo Kwihangana Bisobanura?

3, 4. Kwihangana bisobanura iki?

3 Kwihangana bisobanura iki? Inshinga y’Ikigiriki yahinduwemo “kwihangana” (hy·po·meʹno), iso­banura “kuguma cyangwa guhama munsi ya” ifashwe uko yakabaye ijambo ku rindi. Iboneka incuro 17 muri Bibiliya. Dukurikije uko W. Bauer, F. W. Gingrich, na F. Danker, abahanga mu gusesengura amagambo babivuga, iyo nshinga isobanura “kuguma [ahantu] aho guhunga . . . , guhangana, gushikama.” Izina ry’Ikigiriki ryahinduwemo “ukwihangana” (hy·po·mo·neʹ), riboneka incuro zisaga 30 mu Byanditswe. Kuri ibyo, igitabo cyitwa A New Testament Wordbook, cyanditswe na William Barclay, kigira kiti “ni imimerere y’ubwenge ituma umuntu yihanganira ibintu nta gucogora, ahubwo umuntu afite ibyiringiro bidakuka . . . Ni umuco utuma umuntu akomeza gushikama nta guhungabana. Ni umuco ushobora gutuma ikigeragezo gikomeye gihinduka igihe cy’ikuzo, kuko inyuma y’umubabaro ahabona intego.”

4 Bityo rero, kwihangana bitubashisha gushikama no kutiheba mu gihe twugarijwe n’ibitubangamiye cyangwa ibigeragezo (Abaroma 5:3-5). Bidufasha guhanga amaso aho dusiganirwa kugera, inyuma y’ibigeragezo biriho ubu​—kugira ngo duhabwe ingororano cyangwa impano y’ubuzima bw’iteka, haba mu ijuru cyangwa ku isi.​—Yakobo 1:12.

Kuki Tugomba Kwihangana?

5. (a) Kuki Abakristo bose ‘bakwiriye kwihangana’? (b) Ibigeragezo bitugeraho, byashyirwa mu bihe byiciro bibiri?

5 Abakristo twese, ‘dukwiriye kwihangana’ (Abaheburayo 10:36). Kubera iki? Cyane cyane kubera ko ‘tugubwa gitumo n’ibitugerageza bitari bimwe.’ Mu rurimi rw’Ikigiriki, ayo magambo aboneka muri Yakobo 1:2, yerekeza ku kintu gitunguranye kandi kitifuzwaga, mbese nk’igihe umuntu ahanganye n’umujura imbona nkubone. (Gereranya na Luka 10:30.) Duhura n’ibigeragezo by’uburyo bubiri: hari ibigeragezo rusange bigera ku bantu bose bitewe n’icyaha cy’umurage, hakaba n’ibitugeraho tuzira ko twubaha Imana (1 Abakorinto 10:13; 2 Timoteyo 3:12). Bimwe muri ibyo bigeragezo, ni ibihe?

6. Ni gute Umuhamya umwe yihanganye ubwo yari ahanganye n’indwara yamubabazaga cyane?

6 Indwara ikomeye. Kimwe na Timoteyo, Abakristo bamwe bagomba kwihanganira ibyo ‘kurwaragura’ (1 Timoteyo 5:23). Cyane cyane mu gihe turwaye indwara idakira, wenda nk’indwara ibabaza cyane, tuba tugomba kwihangana no gushikama dufashijwe na Yehova, kugira ngo tutibagirwa icyiringiro cyacu cya Gikristo. Dufate urugero rw’Umuhamya wari mu kigero cy’imyaka 50 warwanye intambara ndende kandi ikomeye mu gihe yari arwaye kanseri. Yabazwe incuro ebyiri zose, ariko ntiyatezuka ku cyemezo cye cyo kutemera guterwa amaraso (Ibyakozwe 15:28, 29). Iyo kanseri ye yaje kongera kugaragarira ku nda maze ikomeza kwaguka igana ku rutirigongo. Iyo ndwara yaramubabaje cyane birenze urugero, kandi nta muti washoboraga kuyikoma imbere. Ariko kandi, yirengagije uwo mubabaro maze ahanga amaso ku ngororano y’ubuzima yari kuzahabwa mu isi nshya. Yakomeje kumenyesha ibyiringiro bye abaganga, abaforomo n’abamusuraga. Yakomeje kwihangana kugeza ku mperuka​—ni ukuvuga imperuka y’ubuzima bwe. Birashoboka ko wowe uburwayi waba ufite bwaba ari nta cyo buhungabanya ku buzima bwawe, wenda ukaba utababara cyane nk’uwo muvandimwe wacu ukundwa, ariko wenda bikaba byagerageza cyane ukwihangana kwawe.

7. Ni iyihe mibabaro bamwe mu bavandimwe na bashiki bacu bo mu buryo bw’umwuka bihanganira?

7 Umubabaro wo mu buryo bw’ibyiyumvo. Mu bihe bimwe na bimwe, bamwe mu bagaragu ba Yehova, bagira “umutima ubabaye” bitewe no ‘kwiheba’ (Imigani 15:13). Kwiheba gukomeye kurogeye cyane muri ibi ‘bihe birushya’ (2 Timoteyo 3:1). Ikinyamakuru cyitwa Science News cyo ku itariki ya 5 Ukuboza 1992, cyagiraga kiti “umubare w’abiheba cyane ku buryo bibabuza amahwemo, uriyongera uko ibihe bigenda bisimburana uhereye mu wa 1915.” Impamvu zitera uko kwiheba ziranyuranye, zishobora kuba ari izisanzwe z’umubiri cyangwa izitewe n’ibintu bibabaje byabaye ku muntu. Ku Bakristo bamwe, kwihangana biba ari intambara ya buri munsi kugira ngo bashikame n’ubwo bababara mu buryo bw’ibyiyumvo. Nyamara, ntibadohoka. Bakomeza kuba indahemuka kuri Yehova batitaye ku marira yabo.​—Gereranya na Zaburi 126:5, 6.

8. Ni ibihe bigeragezo bihereranye n’ubukungu dushobora guhura na byo?

8 Mu bigeragezo binyuranye dushobora guhura na byo, harimo n’ingorane zikomeye zihereranye n’iby’ubukungu. Mu gihe umuvandimwe umwe w’i New Jersey ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahagarikwaga ku kazi ke mu buryo butunguranye, birumvikana ko yari ahangayikishijwe n’ukuntu yari gutunga umuryango we kandi ntiyirukanwe mu nzu. Nyamara, ntiyigeze atakaza icyiringiro cye cy’Ubwami. Mu gihe yari arimo ashaka akandi kazi, yaboneyeho uburyo bwo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha. Amaherezo yaje kubona akazi.​—Matayo 6:25-34.

9. (a) Ni gute gupfusha uwo twakundaga bisaba kwihangana? (b) Ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe yerekana ko atari bibi kurizwa n’agahinda?

9 Niba warapfushije uwawe wakundaga, ukeneye ukwihangana kuzakomeza kubaho na nyuma y’uko abo mufatanije ako kababaro bazaba bisubiriye mu buzima busanzwe. Wenda ushobora kubona ko bikugora cyane by’umwihariko buri mwaka iyo igihe uwo wakundaga yapfiriyeho kigeze. Kwihangana mu gihe umuntu yapfushije, ntibivuga ko kurirana agahinda ari bibi. Ni ibisanzwe ko turirira uwacu twakundaga wapfuye, kandi ibyo si ikimenyetso cy’uko tutizera isezerano ry’umuzuko. (Itangiriro 23:2; gereranya n’Abaheburayo 11:19.) Yesu ‘yararize’ ubwo yumvaga ko Lazaro yapfuye, ariko yijeje Marita ko ‘musaza we azazuka.’ Kandi koko, Lazaro yarazutse!​—Yohana 11:23, 32-35, 41-44.

10. Kuki ubwoko bwa Yehova bukeneye ukwihangana mu buryo bwihariye?

10 Uretse kwihanganira ibigeragezo rusange ku bantu bose, ubwoko bwa Yehova bukenera kwihangana mu bundi buryo bwihariye. Yesu yaravuze ati “muzangwa n’amahanga yose, abahora izina ryanjye” (Matayo 24:9). Nanone kandi, yaravuze ati “niba bandenganyije, namwe bazabarenganya” (Yohana 15:20). Kuki tugomba kwangwa kandi tugatotezwa bene ako kageni? Ni ukubera ko aho twaba turi hose ku isi, twebwe abagaragu b’Imana, Satani agerageza guhungabanya ugushikama kwacu kuri Yehova. (1 Petero 5:8; gereranya n’Ibyahishuwe 12:17.) Kugira ngo abigereho, akenshi Satani yifashisha ibitotezo byinshi, bityo akagerageza ukwihangana kwacu mu buryo bukomeye cyane.

11, 12. (a) Ukwihangana kw’Abahamya ba Yehova n’abana babo kwageragejwe gute mu myaka ya za 30 no mu ntangiriro y’imyaka ya za 40? (b) Kuki Abahamya ba Yehova bataramya ibendera ry’igihugu?

11 Urugero, mu myaka ya za 30, no mu ntangiriro ya za 40, Abahamya ba Yehova bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Kanada hamwe n’abana babo baratotejwe bazira ko umutimanama wabo utabemereraga kuramya ibendera ry’igihugu. Abahamya bubaha ibendera ry’igihugu batuyemo, ariko bakurikiza ihame ryo mu Mategeko y’Imana riri mu Kuva 20:4, 5 rigira riti “ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka, cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka: ntukabyikubite imbere, ntukabikorere: kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha.” Ubwo abana bamwe b’Abahamya birukanwaga mu ishuri bitewe n’uko bashakaga gusenga Yehova Imana wenyine, Abahamya bashyizeho amashuri bise Amashuri y’Ubwami kugira ngo babigishe. Abo banyeshuri basubiye mu mashuri ya Leta ari uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwemeye igihagararo cyabo cya kidini, nk’uko bimeze muri iki gihe mu bihugu byinshi by’injijuke. Icyakora, ubutwari no kwihangana by’abo bana, ni urugero rwiza cyane, cyane cyane ku rubyiruko rw’Abakristo rwo muri iki gihe rwihanganira kugirwa urw’amenyo ruzira ko rwihatira kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya.​—1 Yohana 5:21.

12 Ibigeragezo binyuranye duhura na byo​—byaba ibya rusange ku bantu bose n’ibyo duhangana na byo kubera ukwizera kwacu kwa Gikristo​—bigaragaza ko dukeneye kwihangana. Ariko se, ni gute twakwihangana?

Kwihangana Kugeza ku Mperuka​—Mu Buhe Buryo?

13. Ni gute Yehova atanga ukwihangana?

13 Ubwoko bw’Imana bufite ikintu gikomeye burusha abadasenga Yehova. Mu gihe dukeneye ubufasha, dushobora gusenga “Imana nyir’ukwihangana” (Abaroma 15:5). Ni gute Yehova atanga ukwihangana? Uburyo bumwe akoresha, ni ingero zo kwihangana zikubiye mu Ijambo rye, ari ryo Bibiliya (Abaroma 15:4). Mu gihe dusuzuma izo ngero, ntizidutera inkunga yo kwihangana gusa, ahubwo zinatwigisha byinshi ku bihereranye no kwihangana. Turebe ingero ebyiri z’ingenzi​—ubutwari Yobu yagize mu kwihangana kwe, n’ukwihangana kuzuye kwa Yesu Kristo.​—Abaheburayo 12:1-3; Yakobo 5:11.

14, 15. (a) Ni ibihe bigeragezo Yobu yihanganiye? (b) Ni gute Yobu yashoboye kwihanganira ibigeragezo yahuye na byo?

14 Ni iyihe mimerere yatumye kwihangana kwa Yobu kugeragezwa? Yagize ingorane mu by’ubukungu ubwo yatakazaga ibyinshi mu byo yari atunze. (Yobu 1:14-17; gereranya na Yobu 1:3.) Yobu yagize umubabaro mwinshi ubwo abana be bose uko ari icumi bicwaga na serwakira (Yobu 1:18-21). Yarwaye indwara ikaze kandi ibabaza cyane (Yobu 2:7, 8; 7:4, 5). Umugore we yamuhatiraga gutera Imana umugongo (Yobu 2:9). Incuti ze z’amagara zamubwiye ibintu bimukomeretsa, bibi kandi by’ibinyoma. (Gereranya na Yobu 16:1-3 na Yobu 42:7.) Muri ibyo byose nyamara, Yobu yara­shikamye ntiyanamuka (Yobu 27:5). Ibintu yihanganiye ni nk’ibyo ubwoko bwa Yehova buhura na byo muri iki gihe.

15 Ni gute Yobu yashoboye kwihanganira ibyo bigeragezo byose? Ikintu cy’ingenzi cyakomeje Yobu, ni ibyiringiro. Yaravuze ati “erega, hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe, cyongera gushibuka, kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome” (Yobu 14:7). Ni ibihe byiringiro Yobu yari afite? Bigaragarira mu mirongo mike yakurikiyeho, aho yagize ati “umuntu napfa, azongera abeho? . . . Wampamagara, nakwitaba: Washatse kubona umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:14, 15). Ni koko, Yobu yarebaga hirya y’imibabaro yari afite. Yari azi ko ibigeragezo bye bitari kuzahoraho iteka. Ubwo rero, yagombaga kwihangana kugeza ku gupfa. Yari afite ibyiringiro bidakuka by’uko Yehova yari kumuzura bitewe n’icyifuzo cyuje urukundo cyo kuzura abapfuye.​—Ibyakozwe 24:15.

16. (a) Twiga iki ku biheraranye no kwihangana dufatiye ku rugero rwa Yobu? (b) Ni gute ibyiringiro by’Ubwami bigomba kuba iby’ukuri kuri twe, kandi kuki?

16 Ni iki twakwiga ku bihereranye n’ukwihangana kwa Yobu? Ni uko kugira ngo dushobore kwihangana kugeza ku iherezo, tutagomba kwirengagiza ibyiringiro byacu. Nanone kandi, twibuke ko icyiringiro kidakuka cy’Ubwami gituma twumva ko imibabaro yose twahura na yo ari iy’ “igihe gito” (2 Abakorinto 4:16-18). Icyiringiro cyacu cy’agaciro kenshi gishingiye ku isezerano rya Yehova rihereranye n’igihe cyegereje, ubwo ‘azahanagura amarira yose ku maso yacu, kandi urupfu ntiruzabeho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabeho ukundi’ (Ibyahishuwe 21:3, 4). Ibyo byiringiro ‘bidakoza isoni,’ bigomba kurinda ibitekerezo byacu (Abaroma 5:4, 5; 1 Abatesalonike 5:8). Bigomba guhora mu bwenge bwacu​—ku buryo binyuriye ku maso yacu yo kwizera, dushobora kwiyumvisha ukuntu ibintu bizaba bimeze mu isi nshya​—tutagihangana ukundi n’indwara no kwiheba, ahubwo tubyukana buri munsi ubuzima buzira umuze n’ubwenge bufungutse; tutagihangayikishwa ukundi n’ibibazo bikomeye by’ubukungu, ahubwo turi mu mutekano; tutakiririra abo twakundaga bapfuye, ahubwo tukazaba dushimishwa cyane no kubabona bazuka (Abaheburayo 11:1). Tudafite ibyo byiringiro, ibigeragezo duhura na byo muri iki gihe, bishobora kuturusha imbaraga, bityo tukaba twanamuka. Mbega inkunga ikomeye duterwa n’ibyo byiringiro bidufasha mu gukomeza guhatana no kwihangana kugeza iherezo!

17. (a) Ni ibihe bigeragezo Yesu yihanganiye? (b) Ni gute twashobora kwiyumvisha uburemere bw’umubabaro Yesu yihanganiye? (Reba ubusobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

17 Bibiliya idutera inkunga yo ‘gutumbira Yesu’ no ‘kumuzirikana.’ Ni ibihe bigeragezo yihanganiye? Bimwe muri byo byaturukaga ku byaha no ku kudatungana kw’abandi bantu. Nta bwo Yesu yihanganiye “ubwanzi bw’abanyabyaha” gusa, ahubwo yanihanganiye ingorane zavutse hagati y’abigishwa be, hakubitiyeho n’impaka zabo za buri gihe zo kumenya umukuru muri bo. Ikirenze ibyo, ukwizera kwe kwahuye n’ikigeragezo gikomeye cyane kuruta ibindi byose. “Yihanganiye igiti cy’umubabaro” (Abaheburayo 12:1-3, MN; Luka 9:46; 22:24). Biranagoye kwiyumvisha imibabaro yagize yo mu bwenge no ku mubiri bitewe no kumanikwa ku giti, hamwe n’isoni zo kwicwa nk’umuntu watutse Imana.a

18. Dukurikije amagambo y’intumwa Pawulo, ni ibihe bintu bibiri byakomeje Yesu?

18 Ni iki cyatumye Yesu ashobora kwihangana kugeza ku iherezo? Intumwa Pawulo yavuze ibintu bibiri byamuteye inkunga, ari byo “kwinginga no gusaba cyane,” hamwe n’ “ibyishimo byamushyizwe imbere.” Yesu, Umwana utunganye w’Imana, ntiyagize isoni zo gusaba ubufasha. Yasenze “ataka cyane arira” (Abaheburayo 5:7; 12:2). Mu buryo bw’umwihariko, ubwo ikigeragezo gisumba ibindi cyari cyegereje, yabonye ko ari ngombwa gusenga yiyungikanya kandi abigiranye umwete kugira ngo akomezwe (Luka 22:39-44). Mu gusubiza ukwinginga kwa Yesu, nta bwo Yehova yamukuriyeho ikigeragezo, ahubwo yaramukomeje kugira ngo abashe kwihangana. Nanone kandi, Yesu yarihanganye bitewe n’uko yarebaga hirya y’igiti cy’umubabaro, agahanga amaso ingororano ye​—ari byo byishimo yari kuzagira byo kwifatanya mu kwezwa kw’izina rya Yehova no mu gucungura umuryango wa kimuntu waciriweho iteka ryo gupfa.​—Matayo 6:9; 20:28.

19, 20. Ni gute urugero rwa Yesu rudufasha kwiyumvisha mu buryo nyakuri ibintu bikubiye mu kwihangana?

19 Mu rugero rwa Yesu, twigiramo ibintu byinshi byadufasha kubona mu buryo nyakuri ibintu bikubiye mu kwihangana. Kwihangana si ibintu byoroshye. Niba bitugoye kwihanganira ikigeragezo cyihariye, dukomezwa no kumenya ko na Yesu ari ko byamugendekeye. Kugira ngo twihangane kugeza ku mperuka, tugomba gusenga ubudahwema dusaba imbaraga. Mu gihe turi mu bigeragezo, hari ubwo twakumva ko gusenga bitadukwiriye. Ariko kandi, Yehova adutumirira gusuka imitima yacu imbere ye ‘kuko atwitaho’ (1 Petero 5:7). Kandi binyuriye ku masezerano akubiye mu Ijambo rye, Yehova yihaye inshingano yo guha “imbaraga zisumba byose” abamwambaza bafite ukwizera.​—2 Abakorinto 4:7-9.

20 Mu bihe bimwe na bimwe, tugomba kwihangana turira. Kuri Yesu, umubabaro wo ku giti cy’umubabaro ubwawo ntiwari umushimishije. Ahubwo, ibyishimo bye byari bishingiye ku ngororano yari kuzabahwa. Natwe rero, ntitwatekereza ko tuzagira ibyishimo n’umunezero mu gihe tuzaba turimo tugeragezwa. (Gereranya n’Abaheburayo 12:11.) Nyamara kandi, mu guhanga amaso ku ngororano tuzahabwa, dushobora ‘kwemera ko ari iby’ibyishimo rwose,’ n’ubwo twaba turi mu mimerere igoranye cyane (Yakobo 1:2-4; Ibyakozwe 5:41). Icy’ingenzi ni uko dukomeza gushikama​—n’iyo twaba turira. Ibyo ari byo byose, Yesu ntiyavuze ati ‘uzarira amarira make ni we uzakizwa,’ ahubwo yagize ati “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa.”​—Matayo 24:13.

21. (a) Muri 2 Petero 1:5, 6, ni iki duterwamo inkunga yo kongera ku kwihangana kwacu? (b) Ni ibihe bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira?

21 Bityo rero, kwihangana ni ngombwa kugira ngo tugere ku gakiza. Ariko kandi, muri 2 Petero 1:5, 6 hatugira inama y’uko ukwihangana twakongeraho kubaha Imana. Ariko se, kubaha Imana ni iki? Ni irihe sano gufitanye no kwihangana, kandi se, ni gute twakugeraho? Ibyo bibazo bizasuzumwa mu gice gikurikira.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Dushobora kwiyumvisha ububabare Yesu yihanganiye dufatiye ku kuntu ubuzima butunganye bwahise bupfa mu masaha make gusa igihe yari ku giti cy’umubabaro, mu gihe abagizi ba nabi bari babambanywe na we ku biti by’umubabaro bagombye kuvunagurwa amaguru kugira ngo urupfu rwabo rwihutishwe (Yohana 19:31-33). Nta bwo bo bari bababajwe mu bwenge no ku mubiri nk’uko byari byagendekeye Yesu muri rya joro ryabanjirije ukumanikwa kwe, ubwo bwacyaga atagohetse na gato, kugeza ubwo wenda atanashobora kwikorera igiti cye cy’umubabaro.​—Mariko 15:15, 21.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kwihangana bisobanura iki?

◻ Kuki ubwoko bwa Yehova bukeneye ukwihangana mu buryo bwihariye?

◻ Ni iki cyabashishije Yobu kwihangana?

◻ Ni gute urugero rwa Yesu rudufasha kubona mu buryo nyakuri ibintu bikubiye mu kwihangana?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze