-
Kwizera ubuhanuzi bwa Bibiliya birokora ubuzimaUmunara w’Umurinzi—2007 | 1 Mata
-
-
Mu mezi atatu yakurikiyeho, Guverineri w’Umuroma wategekaga Siriya witwaga Cestius Gallus hamwe n’ingabo ze zigera ku 30.000, berekeje mu majyepfo bagiye guhosha ubwo bwigomeke bw’Abayahudi. Ingabo ze zageze i Yerusalemu mu gihe cy’iminsi mikuru y’ingando, zihita zinjira aho abantu bari batuye mu nkengero z’uwo mujyi. Kubera ko Abazelote bari bake ugereranyije n’Abaroma, bahungiye mu rugo rw’urusengero. Ingabo z’Abaroma zahise zitangira gucukura urukuta rw’urusengero. Abayahudi barumiwe kandi bababazwa cyane no kubona abasirikare b’abapagani bahumanya ahantu hera cyane ku Bayahudi! Abakristo bari muri uwo mujyi bo bahise bibuka amagambo Yesu yari yarababwiye, agira ati ‘ubwo muzabona ikizira kirimbura gihagaze Ahera, icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi’ (Matayo 24:15, 16). Ese bari kwizera ibivugwa mu buhanuzi bwa Yesu bigatuma bahunga? Dukurikije uko ibintu byagendaga bihinduka, bagombaga kurokoka ari uko babikoze. Ariko se bari kubigenza bate?
Mu buryo butunguranye, Cestius Gallus yategetse ingabo ze gusubira inyuma, kandi uko bigaragara, nta mpamvu ifatika yabimuteye. Izo ngabo zagiye zerekeza iyo ku nkombe y’inyanja nini, ari na ko Abazelote bagenda bazirukankana, bazirwanya umugenda! Mu buryo butangaje, umubabaro wagombaga kugera kuri uwo mujyi wabaye nk’uhagaritswe! Abakristo bagaragaje ko bizera umuburo wo mu buhanuzi bwa Yesu, bava muri Yerusalemu bajya i Pela, umujyi utari ufite aho ubogamiye wari mu misozi, hakurya y’Uruzi rwa Yorodani. Icyo cyari igihe gikwiriye cyo guhunga. Abazelote bagarutse muri Yerusalemu maze bahatira abaturage bari basigaye gufatanya na bo kwigomeka.a Hagati aho, Abakristo bari i Pela umutekano ari wose, bategereje kureba aho ibintu byerekera.
-
-
Kwizera ubuhanuzi bwa Bibiliya birokora ubuzimaUmunara w’Umurinzi—2007 | 1 Mata
-
-
a Umuhanga mu by’amateka w’Umuyahudi witwaga Josèphe, avuga ko Abazelote bakurikiye Abaroma iminsi irindwi, nyuma babona kugaruka i Yerusalemu.
-