ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 15/4 pp. 7-11
  • Uruhare rw’umwuka wera mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uruhare rw’umwuka wera mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uruhare rw’umwuka wera mu gihe cyashize
  • Uruhare rw’umwuka wera muri iki gihe
  • Uruhare rw’umwuka wera mu gihe kiri imbere
  • Bayobowe n’umwuka w’Imana mu kinyejana cya mbere no muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Jya uyoborwa n’umwuka kandi ubeho uhuje no kwiyegurira Imana kwawe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Umwuka wera ni iki?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Kuki tugomba kuyoborwa n’umwuka w’Imana?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 15/4 pp. 7-11

Uruhare rw’umwuka wera mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova

“Ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye . . . rizashobora gukora icyo naritumye.”—YES 55:11.

1. Tanga urugero rugaragaza aho kugira umugambi bitandukaniye no kugena uburyo bwo kuwugeraho.

TEKEREZA abantu babiri barimo bitegura gukora urugendo mu modoka. Umwe yifashishije ikarita, maze abona ibintu byose biranga umuhanda ari bunyuremo akagera aho ajya. Undi we nubwo adafite ikarita, azi aho agiye, kandi azi n’indi mihanda yanyuramo ikamugezayo. Yiteguye kunyura mu wundi muhanda igihe cyose biri bube bibaye ngombwa. Uburyo abo bantu babiri bari bukoreshe kugira ngo bagere aho bajya, bugaragaza ko kugira umugambi bitandukanye no kugena uburyo bwo kuwugeraho. Ubwo buryo bwo kugera ku mugambi bwagereranywa no kugaragaza ku ikarita ibintu bitandukanye biranga umuhanda, mu gihe kugira umugambi byo ari ukuzirikana uwo mugambi gusa, ariko ukaba utaragennye uburyo uzakurikiza kugira ngo uwugereho.

2, 3. (a) Umugambi wa Yehova ukubiyemo iki, kandi se ni gute yakemuye ikibazo cyavutse igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha? (b) Kuki twagombye gukomeza kumenya uko umugambi wa Yehova uzasohora?

2 Iyo Yehova ashaka gusohoza ibyo ashaka, ntabwo aba yaragennye uburyo bwo kubigeraho, ahubwo aba azirikana ko umugambi we uzasohozwa mu gihe runaka (Efe 3:11). Uwo mugambi ukubiyemo ibyo yari yarateganyirije isi n’abantu mu mizo ya mbere. Isi yari guhinduka paradizo igaturwamo n’abantu batungaye, kandi bakagira amahoro n’ibyishimo iteka (Itang 1:28). Igihe Adamu na Eva bakoraga icyaha, Yehova yagize icyo akora kugira ngo azasohoze umugambi we. (Soma mu Itangiriro 3:15.) Yehova yateganyije ko umugore w’ikigereranyo yari gutanga “urubyaro” cyangwa Umwana w’umuhungu, amaherezo wari kurimbura nyirabayazana w’ibibi, ari we Satani, maze agasubizaho ibyo Satani yangije byose.—Heb 2:14; 1 Yoh 3:8.

3 Nta mbaraga zibaho haba mu ijuru cyangwa mu isi, zishobora kuburizamo umugambi w’Imana (Yes 46:9-11). Kuki twavuga ko ibyo ari ukuri? Ni ukubera ko umwuka wera wa Yehova ubigiramo uruhare. Izo mbaraga zidakumirwa ni gihamya y’uko umugambi w’Imana ‘uzasohora’ (Yes 55:10, 11). Dukeneye gukomeza kumenya uko Imana isohoza umugambi wayo kandi tugakora ibihuje na wo. Kugira ngo tuzabeho mu gihe kizaza, bishingiye ku isohozwa ry’umugambi w’Imana. Byongeye kandi, kubona uko Yehova akoresha umwuka wera bikomeza ukwizera kwacu. Reka noneho dusuzume uruhare rw’umwuka wera mu gusohoza umugambi wa Yehova, haba mu gihe cyashize, muri iki gihe no mu gihe kizaza.

Uruhare rw’umwuka wera mu gihe cyashize

4. Ni gute Yehova yagiye ahishura umugambi we?

4 Mu bihe bya Bibiliya, Yehova yahishuye umugambi we buhoro buhoro. Mu mizo ya mbere, urubyaro rwasezeranyijwe rwari “ibanga ryera” (1 Kor 2:7). Nyuma y’imyaka 2.000, Yehova yongeye kuvuga iby’urubyaro. (Soma mu Itangiriro 12:7; 22:15-18.) Yehova yahaye Aburahamu isezerano ryari gusohozwa mu rugero rwagutse. Amagambo avuga ngo “mu rubyaro rwawe,” yagaragazaga neza ko urubyaro rwari kuba umuntu wari gukomoka kuri Aburahamu. Dushobora kwemera rwose ko Satani yashishikazwaga no kumenya uko uwo mugambi wagendaga uhishurwa. Nta gushidikanya ko uwo mwanzi yifuzaga gukuraho abari gukomoka kuri Aburahamu kugira ngo abuze umugambi w’Imana gusohora. Ariko ibyo ntibyari gushoboka kuko umwuka w’Imana utagaragara wakoraga. Mu buhe buryo?

5, 6. Ni gute Yehova yakoresheje umwuka we kugira ngo arinde abantu Urubyaro rwari kuzakomokaho?

5 Yehova yakoresheje umwuka we kugira ngo arinde abantu Urubyaro rwari kuzakomokaho. Yehova yabwiye Aburamu (ari we Aburahamu) ati “ni jye ngabo igukingira” (Itang 15:1). Ayo ntiyari amagambo gusa. Urugero, reka turebe ibyabaye mu mwaka wa 1919 mbere ya Yesu, igihe Aburahamu na Sara bari i Gerari. Umwami w’i Gerari ari we Abimeleki, yafashe Sara ashaka kumugira umugore, atazi ko yari umugore wa Aburahamu. Ese Satani ni we wari wihishe inyuma y’icyo gikorwa, kugira ngo atume Aburahamu atagira urubyaro binyuriye kuri Sara? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. Icyo ivuga gusa ni uko Yehova yahagobotse. Yaburiye Abimeleki mu nzozi amubwira ko atagombaga gukora kuri Sara.—Itang 20:1-18.

6 Icyo si cyo gihe cyonyine Yehova yabarinze. Yehova yagiye arinda Aburahamu n’umuryango we incuro nyinshi (Itang 12:14-20; 14:13-20; 26:26-29). Byari bikwiriye rero ko umwanditsi wa zaburi yandika ibihereranye na Aburahamu n’abamukomotseho agira ati ‘ntiyakundiye umuntu ko abarenganya, yahaniye abami ko babagiriye nabi. [Arababwira] ati “ntimukore ku bo nasize, ntimugire icyo mutwara abahanuzi banjye.”’—Zab 105:14, 15.

7. Ni mu buhe buryo Yehova yarinze ishyanga rya Isirayeli?

7 Yehova yakoresheje umwuka we kugira ngo arinde ishyanga rya Isirayeli ya kera, ari ryo Urubyaro rwasezeranyijwe rwari gukomokamo. Imana yakoresheje umwuka wayo iha ishyanga rya Isirayeli amategeko kugira ngo arinde gahunda y’ugusenga k’ukuri, kandi arinde Abayahudi kwandura mu buryo bw’umwuka, mu by’umuco no ku mubiri (Kuva 31:18; 2 Kor 3:3). Mu gihe cy’Abacamanza, hari abantu umwuka wera wa Yehova wahaye imbaraga kugira ngo bakure abari bagize ishyanga rya Isirayeli mu maboko y’abanzi babo (Abac 3:9, 10). Mu gihe cy’ibinyejana byabanjirije ivuka rya Yesu, ari we w’ibanze mu bagize urubyaro rwa Aburahamu, umwuka wera ushobora kuba waragize uruhare mu kurinda Yerusalemu, Betelehemu n’urusengero; ibyo byose bikaba byari kugira uruhare mu isohozwa ry’ubuhanuzi burebana na Yesu.

8. Ni iki kigaragaza ko umwuka wera wagiraga uruhare rugaragara mu mibereho y’Umwana w’Imana no mu murimo yakoraga?

8 Umwuka wera wagiraga uruhare mu buryo bugaragara mu mibereho ya Yesu n’umurimo we. Igihe umwuka wera wakoreraga mu nda ya Mariya wari isugi, wakoze ikintu kitari cyarigeze kibaho. Watumye umugore udatunganye asama inda y’Umwana utunganye, uwo Mwana akaba atari kugerwaho n’igihano cy’urupfu kigera ku bantu badatunganye (Luka 1:26-31, 34, 35). Nyuma yaho, umwuka wakomeje kurinda Yesu igihe yari akiri umwana kugira ngo adapfa imburagihe (Mat 2:7, 8, 12, 13). Igihe Yesu yari ageze mu kigero cy’imyaka 30, Imana yamusutseho umwuka wayo, imutoranyiriza kuba umuragwa w’ingoma ya Dawidi no gukora umurimo wo kubwiriza (Luka 1:32, 33; 4:16-21). Nanone kandi, umwuka wera wahaye Yesu imbaraga zo gukora ibitangaza, harimo gukiza indwara, kugaburira imbaga y’abantu no kuzura abapfuye. Ibyo bikorwa bikomeye byari umusogongero w’imigisha twiteze mu gihe Yesu azaba ari Umwami.

9, 10. (a) Ni gute umwuka wafashije abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere? (b) Ni ikihe kintu gishya ku bihereranye n’uko Yehova asohoza umugambi we cyagaragaye mu kinyejana cya mbere?

9 Kuva kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, Yehova yakoresheje umwuka we mu gutoranya abagize igice cya kabiri cy’urubyaro rwa Aburahamu, kandi abenshi bakaba batarakomokaga mu rubyaro rwa Aburahamu (Rom 8:15-17; Gal 3:29). Byaragaragaye ko umwuka wera wafashije abigishwa ba Yesu bo mu kinyejana cya mbere, maze utuma babwirizanya ishyaka kandi bakora ibitangaza (Ibyak 1:8; 2:1-4; 1 Kor 12:7-11). Kuba umwuka wera warabahaye impano zo gukora ibitangaza, byagaragaje ikintu gishya ku bihereranye n’uko Yehova yari gusohoza umugambi we. Yehova ntiyifuzaga ko abantu bamusenga nk’uko byari bisanzwe, ni ukuvuga kumusenga bashingiye ku rusengero rwari i Yerusalemu. Itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa, ni ryo yari asigaye yemera. Kuva icyo gihe, Yehova yakoreshaga abagize itorero ry’abasutsweho umwuka kugira ngo basohoze umugambi we.

10 Bumwe mu buryo Yehova yakoreshejemo umwuka wera mu bihe bya Bibiliya kugira ngo akomeze gusohoza umugambi we, ni ukurinda abantu, kubaha imbaraga no kubasukaho umwuka we. Bite se muri iki gihe? Ni gute Yehova akoresha umwuka we kugira ngo atume umugambi we usohora? Dukeneye kubimenya kubera ko twifuza kuyoborwa n’umwuka mu byo dukora. Reka noneho dusuzume uburyo bune Yehova akoreshamo umwuka wera muri iki gihe.

Uruhare rw’umwuka wera muri iki gihe

11. Ni iki kigaragaza ko umwuka wera ari imbaraga zituma mu bwoko bw’Imana habamo isuku, kandi se ni gute wagaragaza ko uyoborwa n’umwuka wera?

11 Uburyo bwa mbere: umwuka wera ni imbaraga zituma mu bwoko bw’Imana habamo isuku. Abantu bose bagira uruhare mu mugambi w’Imana bagomba kutandura mu by’umuco. (Soma mu 1 Abakorinto 6:9-11.) Bamwe mu bantu babaye Abakristo b’ukuri, bari basanzwe bakora ibikorwa by’ubwiyandarike, urugero nk’ubusambanyi, ubuhehesi cyangwa kuryamana n’abo bahuje igitsina. Iryo rari riganisha ku cyaha, hari igihe riba ryarashinze imizi cyane (Yak 1:14, 15). Icyakora, abo bantu ‘baruhagiwe baracya,’ ibyo bikaba bigaragaza ko bahinduye uburyo babagaho kugira ngo bashimishe Imana. Ni iki gituma umuntu ukunda Imana ananira amoshya yo gukora ibibi? Mu 1 Abakorinto 6:11 havuga ko “umwuka w’Imana yacu” ari wo utuma abigeraho. Iyo ukomeje kuba umuntu utanduye mu by’umuco, uba ugaragaza ko wifuza kuyoborwa n’umwuka wera.

12. (a) Dukurikije ibyo Ezekiyeli yeretswe, ni gute Yehova ayobora umuteguro we? (b) Ni gute wagaragaza ko uyoborwa n’umwuka wera?

12 Uburyo bwa kabiri: Yehova akoresha umwuka wera kugira ngo ayobore umuteguro we aho ashaka. Mu iyerekwa rya Ezekiyeli, igice cyo mu ijuru cy’umuteguro wa Yehova kigereranywa n’igare ryo mu ijuru rigenda nta wurikumira kugira ngo risohoze umugambi we. Ni iki gituma iryo gare rijya mu cyerekezo runaka? Ribifashwamo n’umwuka wera (Ezek 1:20, 21). Twibuke ko umuteguro wa Yehova urimo ibice bibiri, kimwe kikaba kiri mu ijuru ikindi kikaba kiri ku isi. Niba igice cyo mu ijuru kiyoborwa n’umwuka wera, ni na ko bimeze ku gice cyo ku isi. Iyo wumviye ubuyobozi bw’igice cy’umuteguro w’Imana kiri ku isi kandi ugakomeza kuba indahemuka, uba ugaragaje ko ujyana n’igare ryo mu ijuru rya Yehova, kandi ko uyoborwa n’umwuka wera.—Heb 13:17.

13, 14. (a) Ni ba nde bagize “ab’iki gihe” Yesu yavuze? (b) Tanga urugero rugaragaza ko umwuka wera utuma ukuri kwa Bibiliya kumenyekana. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ese wemera ukuri kwa Bibiliya kugenda guhishurwa?”)

13 Uburyo bwa gatatu: Yehova akoresha umwuka wera kugira ngo adufashe gusobanukirwa ukuri ko muri Bibiliya (Imig 4:18). ‘Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ amaze igihe kirekire akoresha iyi gazeti nk’igikoresho cy’ibanze cyo gukomeza guhishura ukuri ko muri Bibiliya (Mat 24:45). Urugero, zirikana uko twari dusanzwe dusobanukiwe “ab’iki gihe” bavuzwe na Yesu. (Soma muri Matayo 24:32-34.) Ab’iki gihe Yesu yavugaga ni ba nde? Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Kuhaba kwa Kristo bikugiraho izihe ngaruka?,” yasobanuye ko Yesu aterekezaga ku bantu babi, ahubwo ko yerekezaga ku bigishwa be, bari kuzasukwaho umwuka wera.a Abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka, baba abo mu kinyejana cya mbere cyangwa abariho muri iki gihe, ni bo bari kubona ikimenyetso kandi bakamenya icyo gisobanura, ni ukuvuga bakamenya ko Yesu ‘ageze ku irembo.’

14 Ibyo bisobanuro byatanzwe bidufitiye akahe kamaro? Nubwo tudashobora gupima neza uko igihe cy’“ab’iki gihe” kireshya, tuzirikana ko hari ibintu byinshi tuzi ku bihereranye n’amagambo ngo “ab’iki gihe.” Ubusanzwe amagambo ngo “ab’iki gihe” yerekeza ku bantu bari mu kigero cy’imyaka inyuranye, babaho mu gihe kimwe; icyo gihe ntikiba ari kirekire cyane, kandi kigira iherezo (Kuva 1:6). None se ni gute twasobanukirwa amagambo ngo “ab’iki gihe” yavuzwe na Yesu? Uko bigaragara, Yesu yumvikanishaga ko abasutsweho umwuka bariho igihe ikimenyetso cyatangiraga kugaragara mu mwaka wa 1914, bari gukomeza kubaho mu gihe kimwe n’abandi bari gusukwaho umwuka bazabona itangira ry’umubabaro ukomeye. Ab’icyo gihe bafite igihe batangiriye kubaho, kandi birumvikana ko bazagira n’iherezo. Ubuhanuzi bugenda busohora bugaragaza ko umubabaro ukomeye wegereje. Nukomeza kubona ko ibintu byihutirwa kandi ugakomeza kuba maso, uzaba ugaragaza ko wemera ukuri kwa Bibiliya kugenda guhishurwa, kandi ko uyoborwa n’umwuka wera.—Mar 13:37.

15. Ni iki kigaragaza ko umwuka wera ari wo uduha imbaraga zo kubwiriza ubutumwa bwiza?

15 Uburyo bwa kane: umwuka wera uduha imbaraga kugira ngo tubwirize ubutumwa bwiza (Ibyak 1:8). Wasobanura ute ukuntu ubutumwa bwiza bwabwirijwe mu isi yose? Bitekerezeho. Birashoboka ko nawe uri mu bantu babanje kuvuga bati “sinashobora kubwiriza ku nzu n’inzu,” wenda ubitewe n’amasonisoni cyangwa ubwoba. Ariko ubu, ugira ishyaka muri uwo murimo.b Abahamya ba Yehova benshi bizerwa bakomeje kubwiriza nubwo barwanywaga cyangwa bagatotezwa. Umwuka wera w’Imana wonyine ni wo ushobora kuduha imbaraga zo kunesha inzitizi zikomeye, maze tugakora ibintu byasaga n’aho bidashoboka ku bw’imbaraga zacu (Mika 3:8; Mat 17:20). Nitwifatanya mu buryo bwuzuye muri uwo murimo wo kubwiriza, tuzaba tugaragaje ko tuyoborwa n’umwuka.

Uruhare rw’umwuka wera mu gihe kiri imbere

16. Kuki dushobora kwizera ko Yehova azarinda ubwoko bwe mu gihe cy’umubabaro ukomeye?

16 Mu gihe kiri imbere, Yehova azakoresha umwuka wera we mu buryo bukomeye cyane, kugira ngo asohoze umugambi we. Mbere na mbere, reka turebe uko azaturinda. Nk’uko twabibonye, Yehova yakoresheje umwuka we kugira ngo arinde abantu ku giti cyabo, hamwe n’ishyanga rya Isirayeli uko ryakabaye. Ku bw’ibyo, dufite impamvu zumvikana zo kwemera ko azakoresha imbaraga z’umwuka wera nk’izo, kugira ngo arinde ubwoko bwe mu gihe cy’umubabaro ukomeye dutegereje. Ntitwakwirirwa dukekeranya twibaza uko Yehova azatwitaho icyo gihe. Ahubwo dukwiriye gutegereza igihe kiri imbere dufite icyizere, tuzi ko Yehova azakomeza kwita ku bantu bamukunda no kubaha umwuka we.—2 Ngoma 16:9; Zab 139:7-12.

17. Ni gute Yehova azakoresha umwuka wera we mu isi nshya?

17 Ni gute Yehova azakoresha umwuka we mu isi nshya dutegereje? Uwo mwuka uzagira uruhare mu birebana no kwandika imizingo y’ibitabo bizabumburwa (Ibyah 20:12). Iyo mizingo izaba irimo iki? Uko bigaragara, iyo mizingo izasobanura mu buryo burambuye ibyo Yehova azaba ashaka ko dukora mu gihe cy’imyaka igihumbi. Ese utegerezanyije amatsiko kuzasuzuma ibizaba biri muri iyo mizingo? Turifuza cyane kuzabona iyo si nshya. Ntidushobora kwiyumvisha neza uko ubuzima buzaba bumeze ubwo Yehova azaba yatanze umugisha. Icyo gihe azakoresha umwuka we kugira ngo asohoze umugambi we werekeye isi n’abantu.

18. Ni iki wiyemeje umaramaje?

18 Nimucyo twe kuzigera na rimwe twibagirwa ko umugambi wa Yehova usohora buhoro buhoro. Uzasohora kubera ko Yehova akoresha umwuka wera we, ari zo mbaraga zikomeye mu ijuru no mu isi, kugira ngo asohoze umugambi we. Uwo mugambi nawe urakureba. Ku bw’ibyo, iyemeze umaramaje kwinginga Yehova umusaba umwuka wera we kandi ukore ibihuje n’ubuyobozi bwawo (Luka 11:13). Nubigenza utyo, ushobora kuzabaho iteka muri Paradizo ku isi nk’uko Yehova yari yarabiteganyirije abantu.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2008, ku ipaji ya 21-25.

b Niba ushaka urugero rw’umuntu wanesheje amasonisoni akaba umubwiriza ugira ishyaka, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1994, ku ipaji ya 24, cyangwa 15 Nzeri 1993 ku ipaji ya 19, mu gifaransa.

Ese uribuka?

• Ni mu buhe buryo Yehova yakoresheje umwuka wera mu bihe bya Bibiliya kugira ngo akomeze gusohoza umugambi we?

• Ni gute Yehova akoresha umwuka wera muri iki gihe?

• Ni gute Yehova azakoresha umwuka we mu gihe kiri imbere kugira ngo asohoze umugambi we?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 10]

Ese wemera ukuri kwa Bibiliya kugenda guhishurwa?

Yehova akomeje gusobanurira abagize ubwoko bwe ukuri kwa Bibiliya. Ni izihe nyigisho zagiye zinonosorwa, maze zigasohoka mu Munara w’Umurinzi?

▪ Umugani wa Yesu uvuga iby’umusemburo, utwigisha iki ku bihereranye no gukura mu buryo bw’umwuka (Mat 13:33)?—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2008, ku ipaji ya 19-20.

▪ Gutoranya Abakristo bafite ibyiringiro byo kuzajya mu ijuru birangira ryari?—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2007, ku ipaji ya 30-31.

▪ Gusenga Yehova “mu mwuka,” bisobanura iki (Yoh 4:24)?—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki 1 Nyakanga 2002, ku ipaji ya  15.

▪ Imbaga y’abantu benshi ikorera mu ruhe rugo (Ibyah 7:15)?—Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 2002, ku ipaji ya 30-31.

▪ Gutandukanya intama n’ihene biba ryari (Mat 25:31-33)?—br 11, ku ipaji ya 28-31; Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1995, ku ipaji ya 23-28, (mu gifaransa).

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze