ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w97 1/6 p. 20
  • Ibibazo by’Abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’Abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Ibisa na byo
  • Kuhaba kwa Kristo bikugiraho izihe ngaruka?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Ubwami bwawe nibuze”
    Ubwami bw’Imana burategeka
  • Twegereje iherezo ry’iyi si mbi
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • ‘Ntibizabura Kubaho’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
w97 1/6 p. 20

Ibibazo by’Abasomyi

“Umunara w’Umurinzi” wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1995 (mu Gifaransa) wagize icyo uvuga ku byavuzwe na Yesu, bihereranye n’ “ab’iki gihe,” nk’uko tubisoma muri Matayo 24:34, “NW.” Mbese, ibyo byaba bishaka kuvuga ko hariho ugushidikanya runaka ku bihereranye n’uko Ubwami bw’Imana bwaba bwarashyizweho mu ijuru mu mwaka wa 1914?

Iyo ngingo yasuzumwe mu Munara w’Umurinzi, ntiyagize ikintu na gito ihindura ku nyigisho yacu y’ibanze irebana n’umwaka wa 1914. Yesu yavuze ikimenyetso cyari kugaragaza igihe yari kuzaba ahari, afite ububasha bwa Cyami. Dufite ibihamya byinshi byerekana ko icyo kimenyetso cyagiye gisohora kuva mu mwaka wa 1914. Ibintu biboneka bihereranye n’intambara, inzara, indwara z’ibyorezo, imitingito y’isi, n’ibindi bihamya byinshi, bigaragaza ko kuva mu mwaka wa 1914, Yesu yatangiye gukora ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. Ibyo bigaragaza ko uhereye icyo gihe, twinjiye mu iherezo rya gahunda y’ibintu.

Noneho se, ni iki Umunara w’Umurinzi wari urimo ugaragaza? Watanze ibisobanuro bihereranye n’uburyo Yesu yakoresheje imvugo ngo ‘ab’iki gihe,’ muri Matayo 24:34, NW. Uwo murongo uragira uti “ndababwira ukuri yuko ab’ubu bwoko [“ab’iki gihe,” NW] batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.” Ni iki Yesu yashakaga kuvuga, yerekeza ku gihe cye no ku gihe cyacu, ubwo yakoreshaga imvugo ngo “ab’iki gihe,” (NW)?

Imirongo myinshi y’Ibyanditswe, yemeza ko Yesu atakoresheje imvugo ngo ‘ab’iki gihe,’ (NW), yerekeza ku itsinda runaka rito cyangwa ryihariye, ashaka kuvuga abayobozi b’Abayahudi cyangwa abigishwa be b’indahemuka bonyine. Ibiri amambu, yakoresheje imvugo ngo ‘ab’iki gihe,’ (NW), yamagana itsinda ry’Abayahudi bamwanze. Ariko kandi, birashimishije kuba hari abantu bashoboraga gukora ibyo intumwa Petero yabateyemo inkunga ku munsi wa Pentekote: ni ukuvuga, kwihana no ‘kwikiza ab’icyo gihe biyobagiza.’​—Ibyakozwe 2:40.

Muri iyo mvugo, biragaragara ko Petero atarimo yerekeza neza neza ku itsinda ry’abantu bafite imyaka runaka, cyangwa babayeho mu gihe runaka, ndetse nta n’ubwo yahuzaga ‘ab’iki gihe,’ (NW), n’itariki runaka iyo ari yo yose. Nta bwo yavuze ko abantu bagombaga gukizwa abavutse mu mwaka Yesu yavutsemo, cyangwa abavutse mu mwaka wa 29 I.C. Petero yari arimo avuga ibihereranye n’Abayahudi bo muri icyo gihe batizeraga​—wenda bamwe bakaba bari bato, abandi ari bakuru​—bumvise inyigisho za Yesu, bakaba barabonye cyangwa barumvise ibitangaza yakoze, kandi bakaba bataramwemeye ko ari Mesiya.

Uko bigaragara, uko ni ko Petero yasobanukiwe uburyo Yesu yakoresheje imvugo ngo ‘ab’iki gihe,’ (NW), ubwo we n’izindi ntumwa eshatu bari kumwe na Yesu ku Musozi wa Elayono. Dukurikije imvugo ya Yesu y’ubuhanuzi, Abayahudi bo muri icyo gihe​—mbere na mbere ababayeho mu gihe cya Yesu​—bari bagiye kugerwaho cyangwa kumva ibihereranye n’intambara, imitingito y’isi, inzara, n’ibindi bihamya bigaragaza ko iherezo rya gahunda ya Kiyahudi ryari ryegereje. Mu by’ukuri, ab’icyo gihe ntibashizeho mbere y’uko iherezo rigera, mu mwaka wa 70 I.C.​—Matayo 24:3-​14, 34.

Tugomba kwemera ko igihe cyose tutagiye dufata dutyo amagambo ya Yesu. Abantu badatunganye, bagira ingeso yo gushaka kuvuga umunsi wihariye imperuka izaziraho. Wibuke ko n’intumwa zashakaga kumenya ibintu byihariye kurushaho, igihe zabazaga ziti “mbese Mwami, iki ni cyo gihe wenda kugaruriramo ubwami mu Bisirayeli?”​—Ibyakozwe 1:6, ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.

Abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya none, bagiye bagerageza kuvuga igihe runaka cyihariye bafite intego zitarangwa n’uburyarya nk’izo, babaze bahereye mu mwaka wa 1914, bafatiye ku byo Yesu yavuze ku bihereranye n’‘ab’iki gihe,’ (NW). Urugero, hagiye hatangwa igitekerezo cy’uko abo mu gihe kimwe, bashobora kuba ari abantu bo mu gihe kingana n’imyaka 70 cyangwa 80, bagizwe n’abantu bakuze bihagije, ku buryo bakwiyumvisha icyo intambara ya mbere y’isi yose hamwe n’ibindi bintu byakurikiyeho bisobanura; bityo tukaba dushobora kugerageza kubara tugenekereje, tukamenya ukuntu imperuka yegereje.

Ariko se, ibitekerezo nk’ibyo bigiranywe umutima mwiza, mbese, byari kuba bihuje n’inama Yesu yakomeje gutanga? Yagize ati “ariko uwo munsi n’icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru, cyangwa Umwana, keretse Data wenyine. . . . nuko mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.”​—Matayo 24:36-​42.

Bityo rero, ibiherutse kuvugwa mu Munara w’Umurinzi ku byerekeye “ab’iki gihe,” (NW), ntibyahinduye uko dusobanukirwa ibyabaye mu mwaka wa 1914.  Ariko kandi, byatumye turushaho gusobanukirwa uburyo Yesu yakoresheje imvugo ‘ab’iki gihe,’ (NW), bikaba bidufasha kumenya ko iyo mikoreshereze itari urufatiro rutuma tubara​—duhereye mu mwaka wa 1914​—ukuntu twegereje imperuka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze