Ikuzo Ryinshi Kurushaho ry’Inzu ya Yehova
“ ‘Iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza [“ikuzo,” “NW”].’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.”—HAGAYI 2:7.
1. Ni gute umwuka wera ufitanye isano no kwizera hamwe n’imirimo?
MU GIHE yari arimo abwiriza ku nzu n’inzu, umwe mu Bahamya ba Yehova yahuye n’umugore w’Umupentekote, wagize ati ‘twe Abapentekote dufite umwuka wera, ariko ni mwe mukora umurimo.’ Mu buryo bw’amakenga, yasobanuriwe ko ubusanzwe umuntu ufite umwuka wera azasunikirwa gukora umurimo w’Imana. Muri Yakobo 2:17 hagira hati “[u]kwizera, iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine, kuba gupfuye.” Abahamya ba Yehova bihinzemo ukwizera gukomeye babifashijwemo n’umwuka we, kandi ‘inzu ye yayujujemo ubwiza’ mu buryo bw’uko yabashyizeho kugira ngo bakore imirimo ikiranuka—cyane cyane ‘bigisha ubutumwa bwiza bw’ubwami mu isi yose.’ Igihe uwo murimo uzaba umaze gukorwa mu buryo Yehova abona ko buhagije, “ni bwo imperuka izaherako ize.”—Matayo 24:14.
2. (a) Kwirundumurira mu murimo wa Yehova, bizaduhesha uwuhe mugisha? (b) Kuki twagombye kwishimira igisa n’aho ari ‘ugutinda’ cyose?
2 Dufatiye kuri ayo magambo ya Yesu, dufata umwanzuro w’uko umurimo wacu muri iki gihe ugomba kuba ushingiye ku kubwiriza abandi “inkuru nziza y’ikuzo ry’Imana igira ibyishimo,” iyo twahawe (1 Timoteyo 1:11, NW). Uko tuzagenda turushaho kwirundumurira mu murimo wa Yehova tubigiranye ibyishimo, ni na ko bizagenda birushaho kugaragara ko imperuka igiye kuza vuba. Muri Habakuki 2:2, 3, dusoma amagambo ya Yehova agira ati “andika ibyerekanywe; ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire. Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya: naho byatinda, ubitegereze; kuko kuza ko bizaza, ntibizahera [“ntibizatinda,” NW ].” Koko rero, “ibyerekanywe” bizaza “naho byatinda.” Kubera ko turi mu mwaka wa 83 w’ubutegetsi bw’Ubwami bwa Yesu, hari abashobora kumva ko igihe turimo kimaze gutinda. Nyamara se, ntitugomba kwishimira ko imperuka itaraza? Muri iyi myaka ya za 90, ibyo guhagarika umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza byakuweho mu buryo busa n’igitangaza, mu Burayi bw’i Burasirazuba, mu bice by’Afurika, no mu bindi bihugu. Igisa nk’aho ari ‘ugutinda,’ gituma “[i]ntama” nyinshi kurushaho zikorakoranywa ziturutse muri ayo mafasi yatangijwe mu gihe cya vuba aha.—Yohana 10:16.
3. Kuki ubumenyi bwacu bw’iki gihe ku bihereranye n’ “ab’iki gihe,” (NW ) bwagombye kudushishikariza gukora umurimo w’Imana mu buryo bwihutirwa?
3 Umuhanuzi aragira ati “ntibizatinda,” (NW ). Yesu yavuze ko ab’iki gihe babi batari kuzashiraho kugeza ubwo “ibyo byose bizasohorera” (Matayo 24:34). Mbese, ibisobanuro dufite muri iki gihe, bihereranye n’ayo magambo ye, byaba bishaka kuvuga ko umurimo wacu wo kubwiriza utihutirwa cyane?a Hari ibihamya bigaragaza ko atari uko biri! Ab’iki gihe turimo, barimo bariroha mu mimerere irangwa n’ububi hamwe n’ukononekara k’umuco bitigeze bibaho mu kindi gihe cyose cy’amateka cyakibanjirije. (Gereranya n’Ibyakozwe 2:40.) Tugomba gukora umurimo wacu mu buryo bwihutirwa (2 Timoteyo 4:2). Ubuhanuzi bwose buvuga ibihereranye n’igihe umubabaro ukomeye uzabera, bugaragaza ko uzaza mu buryo butunguye, mu kanya nk’ako guhumbya, mu buryo butitezwe—nk’umujura (1 Abatesalonike 5:1-4; Ibyahishuwe 3:3; 16:15). “Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza, ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo” (Matayo 24:44). Mu gihe abantu b’iki gihe batubaha Imana bagenda bagana aharindimuka, nta bwo rwose twagombye kwivutsa ibyiringiro byacu by’agaciro kenshi by’ubuzima bw’iteka, dusubira “kwigaragura mu byondo” by’ibirangaza by’isi!—2 Petero 2:22; 3:10; Luka 21:32-36.
4. Ni iyihe mimerere yasabye ko hakongerwa “igerero igihe cyaryo,” kandi ni gute ibyo byasohojwe?
4 Mu buryo buhuje n’ubuhanuzi bwa Yesu, mu mwaka wa 1914 habayeho “itangiriro ryo kuramukwa,” ubwo abantu binjiraga mu “iherezo rya gahunda y’ibintu,” (NW ). Agahinda, ibintu biteye akaga, n’ubwicamategeko, byariyongereye kugeza no muri iki gihe (Matayo 24:3-8, 12). Muri icyo gihe kandi, Yehova yahaye abagize itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge wasizwe inshingano yo guha abo mu rugo rwa Shebuja, ari we Kristo, “igerero” ryo mu buryo bw’umwuka “igihe cyaryo” (Matayo 24:45-47). Ari ku ntebe ye y’ubwami mu ijuru, uwo Mwami wa Kimesiya, ubu arimo arayobora gahunda ihebuje yo gutanga ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka ku isi hose.
“Igerero” Rihagije
5. Igikoresho cy’ibanze mu gutegura “igerero” cyitabwaho mu buhe buryo?
5 Reka turebe ukuntu “igerero” ritegurwa (Luka 12:42). Igikoresho cy’ibanze mu gutegura ibigize ifunguro rya Gikristo, ni Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya. Kugira ngo Bibiliya yigishwe mu buryo bugira ingaruka nziza, hakenewe mbere na mbere ubuhinduzi busomeka neza kandi bw’ukuri. Mu gihe cy’imyaka myinshi, icyo gikoresho gikenewe cyagiye kigerwaho buhoro buhoro, cyane cyane guhera mu wa 1950, igihe hasohokaga Les Écritures grecques chrétiennes—Traduction du monde nouveau mu Cyongereza. Mu mwaka wa 1961, Bibiliya yuzuye yitwa Traduction du monde nouveau yaje kuboneka, kandi bidatinze itangira kwandikwa mu zindi ndimi z’ingenzi. Imibumbe igera kuri 3 yasohotse mu mwaka w’umurimo wa 1996, ituma umubare wose ugera ku ndimi 27, muri wo hakaba harimo umubare wa Bibiliya yuzuye ugera ku ndimi 14. Kugira ngo uwo murimo urebana na Bibiliya ushoboke, kimwe n’urebana n’izindi mfashanyigisho za Bibiliya, Abakristo bitanze bagera ku 1.174 ubu bakora igihe cyose mu bihugu 77.
6. Ni gute Sosayiti yashoboye gusohora umubare w’ibitabo by’imfashanyigisho ukenewe?
6 Mu gushyigikira umurimo w’uwo mubare munini w’abahinduzi, amashami ya Sosayiti Watch Tower agera kuri 24 afite amacapiro, yakomeje kugenda asohora umubare munini kurushaho w’ibitabo. Ku bw’iyo mpamvu, imashini z’inyongera zo gucapa mu buryo bwihuse cyane, zirakomeza gushyirwa mu mashami y’ingenzi. Umubare usohoka w’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! wagiye wiyongera buri kwezi, ugera ku mubare wose hamwe ungana na 943.892.500, ni ukuvuga ukwiyongera kungana na 13,4 ku ijana muri uwo mwaka. Bibiliya hamwe n’ibitabo bifite igifubiko gikomeye byasohotse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Brezili, Finlande, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Koreya, na Megizike honyine, byose hamwe byiyongereyeho 40 ku ijana kuva mu wa 1995 bigera kuri kopi 76.760.098 mu wa 1996. Andi mashami na yo yatanze inkunga igaragara mu kongera umubare usohoka w’ibitabo muri rusange.
7. Ni gute ibivugwa muri Yesaya 54:2 byihutirwa kurushaho muri iki gihe?
7 Ahanini, ukwiyongera kwabaye ngombwa mu myaka ya za 90, bitewe n’uko ihagarikwa ry’umurimo w’Abahamya ba Yehova mu Burayi bw’i Burasirazuba no muri Afurika ryavanyweho. Inzara y’ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka ni nyinshi muri utwo duce. Ku bw’ibyo, uguhamagarwa gukurikira, kurangurura kumvikanisha ko kwihutirwa cyane kurusha ikindi gihe cyose kugira kuti “agūra ikibanza cy’ihema ryawe; rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo: ntugarukire hafi: wungure imigozi yawe, ibe miremire; ushimangire imambo zawe.”—Yesaya 54:2.
8. Ni ukuhe kwitabira guturuka ku mutima ukunze gutuma haboneka inkunga y’amafaranga?
8 Bityo rero, byabaye ngombwa kwagura amazu mu mashami menshi ya Sosayiti agera ku 104. Kubera imimerere y’ubukungu yifashe nabi mu mafasi menshi atangijwe vuba, igice kinini cy’amafaranga akoreshwa muri uko kwagura, aboneka binyuriye ku mpano zigenerwa umurimo wo ku isi hose, zitangwa n’ibihugu bikize kurusha ibindi. Igishimishije ni uko amatorero hamwe n’abantu ku giti cyabo bagiye babyitabira batizigamye, mu buryo buhuje n’amagambo yo mu Kuva 35:21 agira ati “haza umuntu wese utewe umwete n’umutima we, uwemejwe na wo wese, bazana amaturo batura Uwiteka . . . ayo gukoresha imirimo.” Tuboneyeho umwanya wo gushimira abagiye bifatanya bose muri uko gutanga guturuka ku mutima ukunze.—2 Abakorinto 9:11.
9. Ni gute ibivugwa mu Baroma 10:13, 18 birimo bisohozwa muri iki gihe?
9 Koko rero, mu mwaka wa 1996, ibitabo bya Sosayiti Watch Tower byasingije izina rya Yehova n’imigambi ye kugeza ku mpera z’isi. Ni nk’uko intumwa Pawulo yari yarabihanuye. Mu gusubira mu magambo y’ubuhanuzi bwa Yoweli n’ayo muri Zaburi ya 19, yaranditse ati “umuntu wese ūzambaza izina ry’Umwami [“Yehova,” NW ] azakizwa. Ariko ndabaza nti ‘ntibumvise?’ Yee, rwose barumvise, ndetse ‘ijwi ryabo ryasākaye mu isi yose, amagambo yabyo agera ku mpera y’isi’ ” (Abaroma 10:13, 18). Mu gushimagiza batyo izina ry’agaciro kenshi, ari ryo Yehova, abagize ubwoko bwe bagize uruhare rugaragara mu kuzuza ikuzo inzu ye yo gusengeramo. Ariko se, ni gute uko kwamamaza kwagize icyo kugeraho mu buryo bwihariye mu mwaka wa 1996? Nimusuzume imbonerahamwe ikurikira, ku mapaji ya 28-31.
Gusarura ku Isi Hose
10. Ni ibihe bintu bitangaje ubona mu murimo w’ubwoko bwa Yehova, nk’uko byagaragajwe mu buryo buhinnye mu mbonerahamwe iri ku mapaji ya 28-31?
10 Nta kindi gihe amagambo ya Yesu ari muri Luka 10:2 yigeze agira uburemere cyane nk’uko bimeze ubu: “ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake: nuko mwinginge nyir’ibisarurwa ngo yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” Mbese, witabira uko guhamagarwa? Abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose barabikora. Ibyo bigaragazwa n’ukwiyongera gushya kw’ababwiriza b’Ubwami bagera kuri 5.413.769 batanze raporo y’umurimo wo kubwiriza mu mwaka wa 1996. Byongeye kandi, habatijwe abavandimwe bashya na bashiki bacu bagera ku 366.579. Mbega ukuntu twishimira cyane ibyo “byifuzwa n’amahanga yose,” ubu byifatanya mu ‘kuzuza ikuzo mu nzu ya Yehova yo gusengeramo’!—Hagayi 2:7, NW.
11. Kuki buri wese muri twe afite impamvu yo gusagwa n’ibyishimo?
11 Raporo zigaragaza ukwaguka k’umurimo mu mirima itangijwe vuba aha, ziratangaje cyane. Mbese, muri twe hari ababa bagirira ishyari abo bafite uko kwaguka ubu? Ibinyuranye n’ibyo, twishimana na bo. Mu bihugu byose, hagiye habaho intangiriro idashamaje. Umuhanuzi Zekariya, wabayeho mu gihe kimwe na Hagayi, yaranditse ati “mbese hari uwahinyura imishinga?” (Zekariya 4:10). Kuba ubu mu bihugu umurimo wo kubwiriza washinzemo imizi neza hari ababwiriza b’Ubwami babarirwa muri za miriyoni, kandi amafasi akaba arangizwa incuro nyinshi, ndetse buri cyumweru mu mijyi myinshi minini, bituma dusagwa n’ibyishimo. Mbese, dufite impamvu yo kuba twagabanya umurego, mu gihe Yehova ubu atuma uburyo bwo kubona agakiza bugera mu bihugu umurimo wari warabuzanyijwemo? Ashwi da! Yesu yaravuze ati “umurima ni isi” (Matayo 13:38). Ubuhamya bunonosoye bugomba gukomeza gutangwa, nk’uko abigishwa ba mbere batanze ubuhamya bunonosoye ku iherezo rya gahunda y’ibintu ya Kiyahudi.—Ibyakozwe 2:40; 10:42; 20:24; 28:23.
Kujya Mbere Igihe Cyose
12. Ni iyihe nkunga dufite yo kugenda “umujya umwe”? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Gusarura ‘Kuva ku Mpera y’Isi.’ ”
12 Ni koko, tugomba gukomeza kugendana n’igare ryo mu ijuru ry’abamarayika rya Yehova, tugenda “umujya umwe” (Ezekiyeli 1:12). Tuzirikana amagambo ya Petero agira ati “Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo, nk’uko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira, idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana” (2 Petero 3:9). Nimucyo rero ishyaka ntangarugero ry’abavandimwe bacu bo mu bihugu bikennye, ridutere umwete. Igisa nk’aho ari ugutinda ko gutangira kwa Harimagedoni, gituma abantu babarirwa mu bihumbi amagana bakorakoranywa muri ibyo bihugu, kimwe n’abandi benshi bari mu mafasi umurimo ukorwamo neza. Ntiwibeshye: “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi; ndetse umuhindo wawo ugeze hafi, kandi urihuta” (Zefaniya 1:14). Ku ruhande rwacu na ho, hagombye kubaho ukwihuta mu gutanga ubuhamya bwa nyuma bunonosoye!
13, 14. (a) Ni iki cyavugwa ku bihereranye n’itangwa ry’ibitabo mu mwaka wa 1996? (b) Ni izihe gahunda zihariye zishobora gukorwa n’amatorero buri mwaka, kandi ni gute uteganya kuzifatanyamo?
13 N’ubwo mu mbonerahamwe y’umurimo hatagaragazwa ibintu mu buryo burambuye, mu mwaka ushize habayeho ukwiyongera gushimishije mu gutanga za Bibiliya, ibitabo, hamwe n’amagazeti. Urugero, amagazeti yatanzwe ku isi hose yagaragaje ukwiyongera kungana na 19 ku ijana, umubare wose w’amagazeti yatanzwe ukaba ugera kuri 543.667.923. Amagazeti yacu ubwayo atuma habaho uburyo bunyuranye bwo kubwiriza—mu mihanda, muri za parikingi, aho za bisi zihagarara, no mu duce dukorerwamo imirimo y’ubucuruzi. Hari za raporo zigaragaza ko mu turere tumwe na tumwe twamaze gukorwamo umurimo wo kubwiriza Ubwami mu buryo bwuzuye, abantu b’abanyamyuga baje gushimishwa cyane n’ubwiza bw’amagazeti yacu, kandi bakaba bemera kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya.
14 Ubusanzwe, mu kwezi kwa Mata kwa buri mwaka, amatorero ashyiraho gahunda yihariye y’umurimo wo gutanga amagazeti, agakora kampeni y’umunsi wose yo kujya ku nzu n’inzu n’ahantu hahurira abantu benshi. Mbese, itorero ryanyu rizawifatanyamo muri Mata 1997? Hari inomero zo muri Mata zishishikaje z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! zabateganyirijwe, kandi nta gushidikanya ko ubwo buryo bwo kuyatangira icyarimwe ku isi hose buzashimisha cyane! Mu kirwa cya Chypre, mu gukoresha intero yayo igira iti “geza ubutumwa bw’Ubwami kuri buri wese uko bishoboka kose,” amatorero yagiye anakurikiza iyo gahunda ya buri kwezi y’umurimo wo gutanga amagazeti, agira ukwiyongera gushya kw’amagazeti yatanzwe angana na 275.359 uwo mwaka, ukwiyongera kungana na 54 ku ijana.
Ubutumwa bwa Nyuma bwa Hagayi
15. (a) Kuki Yehova yohereje ubutumwa bw’inyongera binyuriye kuri Hagayi? (b) Ni irihe somo ubutumwa bwa gatatu bwa Hagayi bwagombye kudusigira?
15 Yehova yatumye Hagayi nyuma y’iminsi 63 atanze ubutumwa bwe bwa kabiri, atangaza ikintu cya gatatu dushobora kuzirikana muri iki gihe. Hagayi yashushe n’aho avuga ko icyo gihe ari bwo Abayahudi bari bagishyiraho urufatiro rw’urusengero, bakaba mu by’ukuri bari bamaze imyaka 17 barushyizeho. Icyo gihe nanone, Yehova yabonye ko akwiriye gukora igikorwa cyo gusukura. Abatambyi, hamwe na rubanda, bari barabaye abanenganenzi, bityo, bakaba bari banduye mu maso ya Yehova. Mbese, birashoboka ko muri iki gihe bamwe mu bagize ubwoko bwa Yehova baba baragabanije umurego, ndetse bakanagira uruhare mu myifatire y’isi ijenjetse n’iyo gukunda ubutunzi? Ni ibyihutirwa ko twebwe twese twatekereza “uhereye icyo gihe kugeza ubu” ku bihereranye no guhesha ikuzo izina rya Yehova, twiringiye tudashidikanya isezerano rye rigira riti “uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.”—Hagayi 2:10-19; Abaheburayo 6:11, 12.
16. Ni ukuhe ‘gutigisa’ kwegereje cyane, kandi ingaruka izaba iyihe?
16 Kuri uwo munsi nyir’izina, ijambo ry’ “Uwiteka Nyiringabo” ryaje kuri Hagayi ku ncuro ya kane kandi ya nyuma. Yamenyekanishije ibirebana no ‘gutigisa ijuru n’isi’ Kwe, agira ati “nzubika intebe z’ubwami z’ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z’ibihugu by’abanyamahanga byose. Nzubika amagare y’intambara n’abayagenderamo; kandi amafarashi n’abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n’inkota ya mugenzi we” (Hagayi 2:6, 21, 22). Bityo rero, ‘gutigisa’ kuzagera ku ndunduro yako igihe Yehova azasukura isi ku buryo budasubirwaho kuri Harimagedoni. Icyo gihe, “ibyifuzwa n’amahanga yose” bizaba byarinjiye, kugira ngo bibe urufatiro rw’umuryango wa kimuntu w’isi nshya. Mbega ukuntu dufite impamvu zo kwishima no gusingiza Yehova!—Hagayi 2:7; Ibyahishuwe 19:6, 7; 21:1-4.
17. Ni gute Yesu yashyizweho kugira ngo abe “ikimenyetso”?
17 Mu gusoza ubuhanuzi bwe, Hagayi yaranditse ati “ ‘uwo munsi,’ ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ‘nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye, mwene Sheyalutiyeli,’ ni ko Uwiteka avuga, ‘nzakugira ikimenyetso; kuko nagutoranyije.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga” (Hagayi 2:23). Kristo Yesu, ubu ni Umwami wa Kimesiya akaba n’Umutambyi Mukuru w’ikigereranyo washyizweho na Yehova, kandi mu ijuru, akaba akomatanyije imirimo yakorwaga n’Umutware Zerubabeli hamwe n’Umutambyi Mukuru Yosuwa, mu buryo butandukanye muri Yerusalemu yo ku isi. Kimwe n’impeta iriho ikimenyetso cy’umutegetsi mu kuboko kw’iburyo kwa Yehova, Yesu ni we wabaye “Yee,” uwo Yehova akoresha mu gusohoza ibintu byinshi “Imana yasezeranije” (2 Abakorinto 1:20; Abefeso 3:10, 11; Ibyahishuwe 19:10). Ubutumwa bwose bw’ubuhanuzi bwa Bibiliya, bwibanda ku bihereranye n’uburyo Yehova yateganije Kristo ngo abe Umwami n’Umucunguzi w’umutambyi.—Yohana 18:37; 1 Petero 1:18, 19.
18. Ni gute ibyo “Uwiteka Nyiringabo avuga” bisoza bizagira isohozwa rishimishije?
18 Mu by’ukuri, muri iki gihe, ikuzo ryinshi kurushaho riboneka mu rusengero rurabagirana rwo mu buryo bw’umwuka rwa Yehova! Kandi vuba aha, Yehova namara kuvanaho gahunda yose ya Satani, ibivugwa muri Hagayi 2:9 bizagira irindi sohozwa rishimishije. Haragira hati “ ‘aha hantu nzahatangira amahoro.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.” Noneho amahoro azaba abonetse!—amahoro arambye, azaba yiganje hose, azanywe n’ “ikimenyetso” cya Yehova, ari cyo Yesu Kristo, “Umwami w’amahoro,” uwo Ibyanditswe byavuzeho ngo “gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo. . . . Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete we” (Yesaya 9:5, 6, umurongo wa 6 n’uwa 7 muri Biblia Yera). Mu gihe cy’iteka ryose, ikuzo ry’inzu ya Yehova yo gusengeramo, rizagaragarira mu buturo bw’amahoro bw’ubutegetsi bwe bw’ikirenga bw’isi n’ijuru. Nimucyo tugume muri iyo nzu iteka ryose!—Zaburi 27:4; 65:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera; 84:11, umurongo wa 10 muri Biblia Yera.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo zifite imitwe ivuga ngo “Kurokorwa mu ‘b’[Iki] Gihe Babi,’” (NW) n’“Igihe cyo Kuba Maso,” zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1995.—Mu Gifaransa.
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ Ni gute muri iki gihe, inzu ya Yehova ‘yuzuzwamo ubwiza’?
◻ Kuki kubwiriza ubutumwa bwiza byihutirwa kurusha ikindi gihe cyose?
◻ Ni iyihe nkunga yo kubwiriza mu buryo bwihutirwa itangwa na Raporo y’Umwaka w’Umurimo wa 1996?
◻ Ni gute Kristo ari “ikimenyetso” cya Yehova?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 26]
Gusarura ‘Kuva ku Mpera y’Isi’
MURI Yesaya 43:6, dusoma itegeko rya Yehova rigira riti “wibīmana. Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi.” Muri iki gihe, uwo murongo urimo urasohozwa mu buryo bwihariye mu Burayi bw’i Burasirazuba. Dufate urugero rw’igihugu cya Moldova, cyahoze kigendera ku matwara ya Gikomunisiti. Hari imidugudu usanga abagera hafi kuri kimwe cya kabiri cy’abahatuye ubu ari Abahamya. Bagomba gukora urugendo rurerure kugira ngo babone ifasi babwirizamo, ariko ugasanga bagira imihati! Ababwiriza benshi muri ayo matorero, bakomoka ku babyeyi bari barahungiye muri Siberia mu ntangiriro y’imyaka ya za 50. Muri iki gihe, imiryango yabo irimo irafata iya mbere mu murimo wo gusarura. Ku babwiriza bagera ku 12.565, abagera ku 1.917 babatijwe mu mwaka ushize. Hari amatorero 43, buri torero rikaba rifite ababwiriza bagera hafi ku 150, kandi uturere twariyongereye tuva kuri tune maze tugera ku munani, mu mwaka mushya w’umurimo.
Igitangaje nanone ni ukwaguka kugaragara muri Albania. Aho ngaho, itsinda rito ry’Abahamya b’indahemuka, bihanganiye ubugome burengeje urugero bw’ubutegetsi bw’igitugu mu gihe cy’imyaka igera kuri 50. Bamwe muri bo barishwe. Ibyo byibutsa isezerano rya Yesu rigira riti “ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore, Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe . . . Ariko ujye ukiranuka, uzageze ku gupfa: nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.” (Ibyahishuwe 2:10; reba nanone Yohana 5:28, 29; 11:24, 25.) Ni iki tubona muri Albania muri iki gihe? Mu by’ukuri, hari isohozwa ritangaje ry’isezerano rya Yehova dusanga muri Yesaya 60:22, rigira riti “umuto azagwira abe mo igihumbi”! Mu mwaka wa 1990, umubwiriza umwe wenyine ni we watanze raporo y’umurimo muri Albania. Nyamara ariko, “abasaruzi” benshi kurushaho baturutse mu Butaliyani no mu bindi bihugu, bitabiriye uguhamagara kwa Yesu kugira kuti “nuko mugende muhindure abantu . . . abigishwa, mubabatiza” (Matayo 28:19; Luka 10:2). Mu gihe cy’Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu, rwabaye mu wa 1996, ababwiriza 773 bakoraga mu murima mu buryo bugaragara, kandi abo bakorakoranyije abantu bagera ku 6.523 mu materaniro yabo y’Urwibutso, abantu barenga umubare w’ababwiriza ho incuro munani! Raporo yaturutse mu turere tuba mu bwigunge, yagaragaje umubare utangaje cyane w’abateranye. N’ubwo mu mijyi ya Kukës na Divjakë nta babwiriza bahari basanzwe bahatuye, hombi hateranye abantu bagera ku 192 hamwe na 230 ahandi. Krujë, ifite umubwiriza umwe gusa, ku Rwibutso hateranye abantu bagera kuri 212. Ababwiriza bagera kuri 30 bo muri Korçë bakodesheje inzu ijyamo abantu bagera kuri 300. Uwo mubare umaze kwipakira muri iyo nzu, undi mubare w’abantu bagera kuri 200 warasezerewe bitewe n’uko nta wundi mwanya wari uhari. Ni umurima weze witeguye gusarurwa rwose!
Muri Rumaniya haraturuka iyi raporo igira iti “mu gihe twarimo dukora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, twaje guhura n’umuntu watubwiye ko yari umwe mu Bahamya ba Yehova, kandi akaba yari atuye mu mujyi umwe muto, twari dusanzwe tuzi ko nta Muhamya wahabaga. Yatubwiye ko uretse we, hari n’abandi bantu 15, bari bamaze imyaka myinshi baterana ku wa Kane no ku Cyumweru, kandi ko bari baratangiye kubwiriza ku nzu n’inzu. Umunsi ukurikiyeho, twagiye muri uwo mujyi. Abagabo, abagore hamwe n’abana bagera kuri 15, bari badutegereje bari mu twumba tubiri, maze bafata ibitabo 20 n’amagazeti 20 mu yari asohotse vuba. Twaberetse uburyo bwo kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Twaririmbiye hamwe kandi dusubiza ibibazo byabo byihutirwaga kurusha ibindi. Uwari uhagarariye iryo tsinda, yagize ati ‘hashize iminsi mike nsabye Yehova mu isengesho ndira, musaba ko yatwoherereza umwungeri, kandi isengesho ryanjye ryarasubijwe.’ Twarishimye cyane, maze dutashye, kimwe n’imfubyi igize itya ikabona se, yagize ati ‘ntimuzatwibagirwe. Muzongere mugaruke kutureba!’ Twarabikoze, kandi ubu hari ibyigisho birindwi biyoborwa muri uwo mujyi. Mu mafasi mashya menshi, umurimo utangira mu buryo bwiza cyane binyuriye ku bitabo by’imfashanyigisho bya Bibiliya byishimirwa cyane, kandi ibyo biragaragaza ko uwo murimo uturuka ku Mana.”
[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 28-31]
RAPORO Y’ISI YOSE Y’ABAHAMYA BA YEHOVA Y’UMWAKA W’UMURIMO WA 1996
(Reba umubumbe w’Umunara w’Umurinzi)
[Amafoto yo ku ipaji ya 24 n’iya 25]
“Ibyifuzwa n’amahanga yose” birimo birakorakoranywa mu Birwa byo mu Nyanja (1), muri Amerika y’Amajyepfo (2), muri Afurika (3), muri Aziya (4), muri Amerika y’Amajyaruguru (5), no mu Burayi (6)